isonga magazine - nomero 008

9
01-14, MUTARAMA 2012 NOHELI: UMUNSI W’ITSINDWA RY’UMWIJIMA Incamake Umwaka wa 2011 waranzwe n’ibintu bidasanzwe Buri mwaka niko haboneka ibintu bishya bidasanzwe, haba mu rwego rwa politiki, ubukungu, ubuzima, ubutabera, imibereho myiza y’abaturage, n’ibindi. Twahisemo rero kubagezaho bimwe mu byaranze uyu mwaka, haba mu Rwanda ndetse no ku isi. Turahera mu Rwanda. Urup.2 Urup.10 Abanyarwanda 90% ntibasobanukiwe n’ingengo y’imari Ubushakashatsi bwakozwe n’impuzamiryango itegamiye kuri Leta CLADHO, bwerekanye ko abanyarwanda 10% ari bo bazi uko ingengo y’imari... Nomero: 008 01 - 14, Mutarama 2012 RWF AMAYOBERA DOSIYE YARAKAJE U RWANDA UBUYOBOZI N’ABAKOZI BOSE B’IKINYAMAKURU ISONGA, BIFURIJE NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA PAUL KAGAME N’UMURYANGO WE, ABAYOBOZI BAKURU NDETSE N’ABANYARWANDA BOSE NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2012. UBUYOBOZI

Upload: igihe-magazine

Post on 22-Mar-2016

902 views

Category:

Documents


8 download

DESCRIPTION

Amakuru yizewe

TRANSCRIPT

Page 1: ISONGA Magazine - Nomero 008

01-14, MUTARAMA 2012

Noheli: UmUNsi w’itsiNdwa ry’Umwijima

IncamakeUmwaka wa 2011 waranzwe n’ibintu bidasanzweBuri mwaka niko haboneka ibintu bishya bidasanzwe, haba mu rwego rwa politiki, ubukungu, ubuzima, ubutabera, imibereho myiza y’abaturage, n’ibindi. Twahisemo rero kubagezaho bimwe mu byaranze uyu mwaka, haba mu Rwanda ndetse no ku isi. Turahera mu Rwanda.

Urup.2

Urup.10

Abanyarwanda 90% ntibasobanukiwe n’ingengo y’imariUbushakashatsi bwakozwe n’impuzamiryango itegamiye kuri Leta CLADHO, bwerekanye ko abanyarwanda 10% ari bo bazi uko ingengo y’imari...

Nomero: 00801 - 14, Mutarama 2012

RWF

amayobera dosiye yarakaje U rwaNda

UbUyobozi n’abakozi bose b’ikinyamakUrU isonga, bifUrije nyakUbahwa

Perezida wa rePUbUlika PaUl kagame n’UmUryango we, abayobozi bakUrU ndetse

n’abanyarwanda bose noheli nziza n’Umwaka mUshya

mUhire wa 2012. UbUyobozi

Page 2: ISONGA Magazine - Nomero 008

2 Politiki Politiki 301-14, MUTARAMA 2012 01-14, MUTARAMA 2012

Kizza Besigye atabwa muri yombi na Polisi

Umwaka wa 2011 waraNzwe N’ibiNtU bidasaNzwe

byegeranijwe na Dusabimana Claver

Buri mwaka niko haboneka ibintu bishya bidasanzwe, haba mu rwego rwa politiki, ubukungu, ubuzima, ubutabera, imibereho myiza y’abaturage,

n’ibindi. Turabagezaho bimwe mu byaranze uyu mwaka mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi.

Rwigema Pierre Celestin yatahutse mu Rwanda asaba imbabazi

NyUmA y’imyaka irenga 10 yari amaze mu buhungiro, Pierre Celestin Rwigema wahoze ari Minisitiri w’Intebe, yagarutse mu gihugu.

Uyu mugabo kandi yaje asaba imbabazi z’amagambo atari meza yavuze anenga ubuteget-si buriho mu Rwanda, ariko ngo akaba afite im-pamvu yamuteye kuyavuga. Rwigema yavuze ko ibibazo yari afite byamuteye guhunga bitakiriho.

Yagarutse mu Rwanda tariki ya 22 Ukwakira 2011, akavuga ko yaje ntawe umushyizeho aga-hato. Yatangaje kandi ko icyo bazamusaba gu-kora azagikora. Ati “Niteguye gukora icyo bazan-saba cyose”.

Col.Bagosora yagizwe umwere ku byaha bikomeye

Col.TheoNesTe Bagosora wavuzwe cy-ane kuba ku isonga mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, ku itariki ya 15 Ukuboza urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Aru-sha rwamuhanaguyeho bimwe mu byaha byari bikomeye yaregwaga.

Uyu mugabo yahanaguweho icyaha cyo gutegura akanashyira mu bikorwa Jenoside yo mu Rwanda ari nacyo cyaha gikomeye cyari cyatumye akatirwa igifungo cya burundu n’urugereko rw’ibanze rw’urwo rukiko. Iki cy-emezo cy’urukiko cyarakaje bikomeye Leta y’u Rwanda, ubu abantu bakaba bari mu gihira-hiro cyo kumenya noneho uwateguye Jenoside uwo ari we.

RD Congo: Amatora yaranzwe n’akaduruvayo kadasanzwe

Polisi ihangana n’abigaragambya

mU gihe ndetse na nyuma gato cy’amatora yabaye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yabaye ku ya 28 Ugushyingo 2011, icyo gihugu cyaranzwe n’imvururu zinagwamo abantu.

Ibyavuye mu matora bikimara gutangazwa, akanama gashinzwe amatora katangaje ko Ka-bila atsinze, ariko na Etienne Tshisekedi wa Mu-lumba bari bahanganye nawe yahise atangaza ubwe ko ari we Perezida w’igihugu.Cyokora Jo-seph Kabila yasabye mukeba we kugana ubuta-bera akarega, aho guhamagarira abanyekongo gushoza imidugararo mu gihugu cyabo.

UyU Ni umunyapolitiki ukomeye wahang-anye bikomeye n’ubutegetsi bwa Yoweri Kaguta Museveni, cyane cyane mu gihe cy’amatora aherutse kubera muri icyo gihugu cya Uganda muri Gashyantare uyu mwaka wa 2011, aha nawe akaba yari umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ahaga-rariye ishyaka FDC (Forum for Democratic Change).

Kizza Besigye, uyu mwaka ntiwamuhiriye kubera ko yagiye atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano inshuro zitari nke. Ubutegetsi bwamuzizaga kuba yarashakaga kugumura abaturage ngo bivumbure ku butegetsi bwa Museveni yaregaga ko ari ubw’igitugu.

Uyu mugabo nyuma yo gutsindwa amatora,

yagiye ategura imyigaragambyo yo kujya ku kazi n’amaguru mu rwego rwo kwamagana izamuka ry’ibiciro rya hato na hato muri icyo gihugu.

Uganda: Kizza Besigye, umunyapolitiki yafunzwe inshuro zitari nke

Libya: Col.Muammar Kaddafi yishwe urw’agashinyaguro

yose akaba yarayitejwe n’abatavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe bafatanyije n’abanyaburayi. Iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare nyuma gato y’impinduramatwara yabaye mu bihugu by’abarabu bitangiriye muri Tunizia.

Uyu Kadafi yageragejwe kenshi kwicwa n’abamurwanya ariko akarusimbuka. Mu Kwakira 1993, zimwe mu ngabo za Kadhafi zagerageje kumwivugana maze ntibyazihira kuko yarusimbutse. Ku itariki ya 14 Nyakanga 1996, ku mukino w’amaguru wabereye mu murwa mukuru i Tripoli, hapfuye abantu batagira ingano mu myigaragambyo y’abadashyigikiye Kadhafi. Muri uyu mukino wari wateguwe n’umuhungu we, bashakaga kwivugana Kad-hafi nabwo Imana ikinga ukuboko.

UyU mUgABo wahoze ari Perezida wa Libya, yishwe tariki ya 20 Ukwakira 2011 nyuma y’intambara ikomeye yashyuhije Afurika n’isi

Ubufaransa: Jacques Chirac yakatiwe n’inkikoUyU mUsAzA yabaye Perezida kuva mu mwaka w’1995 kugeza 2007, ku itariki ya 15 Ukuboza 2011 ni bwo yakati-we n’urukiko muri icyo gihugu igifungo cy’imyaka ibiri ku byaha yakurikirany-weho bijyanye no gukoresha nabi umutungo w’igihugu mu mwaka wa 1990 ubwo yari Meya w’Umujyi wa Paris.

Hari kandi amafaranga ya Leta yakoresheje ahemba abakozi 21 ba baringa bo mu ishyaka rye RPR. Uyu abaye umuntu wa mbere wa-hoze ari Perezida ugejejwe mu rukiko muri icyo gihugu.

UyU yAhoze ari Perezida wa Cote d’Ivoire, yatawe muri yombi mu Gushyingo 2011 nyuma y’imvururu za politiki zaranze icyo gihugu, n’ubwo yari yanze kuva ku butegetsi nyuma y’amatora yabaye muri icyo gihugu muri 2010.Byabaye ngombwa ko uwo bari bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu Alassane Ouattara amuhiritse ku ntebe ku ngufu.

Laurent Gbagbo yavutse mu 1945, yaje gu-fungwa muri za 1970. Nyuma aza guhungira mu Bufaransa, agarutse muri za 1982 ashinga ishyaka rya politiki FPI (Front Populaire Ivo-irien). Yaje kuba Perezida nyuma ya Robert Guéi akoze kudeta, nuko muri 2000 hakorwa amatora aratsindwa ariko na none nyuma aza kugaruka ku butegetsi, ari bwo haje kuba andi matora muri 2010 yabaye intandaro yo ku-vanwa ku butegetsi arafungwa nyuma iguhugu cye kimwohereza mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) akaba ariho afungiye.

Cote d’ivoire: laurent gbagbo atabwa muri yombi akajyanwa i la haye

Ubwongereza: igikomangoma William cyakoresheje ubukwe buhebuje

UBUKWe bw’igikomangoma cy’Ubwongereza William Arthur Philip Louis Windsor bwavuzwe cyane ku isi yose. Ku itariki 29 Mata 2011 nibwo uwo mwuzukuru w’umwamikazi w’u Bwon-gereza Elizabeth II yashyingiranywe ku mugaragaro na Catherine Middleton mu rusengero rwa Westminster rusanzwe ru-beramo imihango ikomeye ya cyami muri

icyo gihugu. Ubukwe bwa William bu-kaba bwarabaye nyuma y’imyaka 30 aba-byeyi be Charles na Diana bashyingiwe. Nyuma baje gutandukana ndetse Diana yitaba Imana mu 1997 aguye mu mpa-nuka y’imodoka. Ubwo bukwe bwitabiri-we n’ibikomerezwa biturutse imihanda yose y’isi, kandi bukurikiranwa n’abantu barenga miriyari ebyiri ku isi. Afuganisitani: Bin laden yicwa n’Abanyamerika

osAmA BiN lADeN umuyobozi wa Al caida wafatwaga nk’umuntu w’iterabwoba ku isi, akaba ndetse yarahizwe bikomeye na Amerika, yishwe n’ingabo z’icyo gihugu muri Gicurasi uyu mwaka bamusanze aho yari yihishe mu nkengero z’umujyi wa Ahabad muri Afghanistan.

Uyu mugabo yakurikiranwagaho na Amerika kuba yaragabye ibitero byahitanye abantu barenga 3.000 muri Amereka tariki ya 11/09/2001. Akaba yarabikoze akoresheje indege zagonze imiturir-wa miremire ku isi muri Amerika.

Yitabye Imana mu Kuboza 2010, Muha-mud Bouazizi w’imyaka 26 yakomokaga muri Tuniziya, yabaye imbarutso y’impinduramatwara uyu mwaka mu bihugu by’abarabu. Bouazizi yit-witse arashya arakongoka bitewe n’uburakari yagize bwo kubuzwa amahwemo na Leta y’icyo gihugu gucururiza ku muhanda kandi nta kandi kazi afite dore ko yari yararangije kaminuza.

Abaturage barivumbagatanyije bahirika ub-utegetsi bwa Perezida Zini El-Abidin Ben Ali nyuma y’ukwezi Bouazizi yitabye Imana.

Iyi mpinduramatwara yakongeje ibindi bi-hugu bahirika abaperezida muri Misiri na Libya, n’ibindi bihugu nka Yemen, Syria, Bahrain, Mo-rocco, Saudi Arabia, Soudan habamo imwivum-bagatanyo.

museveni mu Rwanda

NyUmA y’igihe kirekire umubano hagati y’ u Rwanda na Uganda warajemo agatotsi, nk’uko n’itangazamakuru ryagiye ribivuga, muri uyu mwaka Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yaje mu Rwanada. Hari ku itariki ya 29 Nyakanga 2011, urwo rwari rugamije kongera kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi. Na Perezida Kagame yasuye icyo gihugu anahererwayo igikombe.

sudani y’Amajyepfo: igihugu cyabaye icya 54 muri Afurika

Perezida Salva Kiir

sUDANi y’AmAJyePfo, cyabaye igihugu cya 54 mu bihugu bigize umugabane wa Afurika. Cyabonye ubwigenge ku mugaragaro tariki ya 09 Nyakanga 2011, nyuma y’amatora ya kamar-

ampaka yemeje ko 98% by’abaturage ba Sudani y’Amajyepfo bashaka ko igihugu cyabo kigenga. Salva Kiir Mayardit akaba ari we wabaye Perezida wa mbere w’icyo gihugu. Ibi babigeze-ho nyuma y’intambara y’igihe kitari gito.

muhammad Bouazizi: imbarutso y’impinduramatwara mu barabu

Page 3: ISONGA Magazine - Nomero 008

01-14, MUTARAMA 2012www.isonga.com

5 01-14, MUTARAMA 2012

Abatwandikiye:Ndashimira - Banditsi b’ikinyamakuru Isonga, mbandikiye ngira ngo mbashimire cyane cyane ku nomero y’ikinyamakuru giherutse gusoka uburyo cyari giteguyemo n’ibyari bikubiyemo. Aha ndavuga imihigo y’Uturere twose nabonyemo, (nabonye mwarabyise Gira Ijambo). Ni gira ijambo koko, kuko byangaragarije ko mwagerageje guha urubuga buri Karere kugira ngo kagaragarize abo kayobora ibyo kabakorera. Ibi rero byerekana ko igihugu gifite gahunda ifatika y’icyerekezo cy’imiyoborere myiza kandi igamije iterambere ry’abanyagihugu.Nabonye buri Karere karagaragaje ibyo kakoze umwaka ushize, ndetse n’ibyo gateganya gukora mu mwaka uza. Iyi mihigo ni myiza, gusa icyo twifuza nk’abanyarwanda ni uko yose yashyirwa mu bikorwa nk’uko biteganyijwe, kandi ntihagire umuntu uhutazwa azira ko Meya yatakaje igihe cyo guhigura ibyo yahize. Ngamije Ngoga ClaudeKirehe/Iburasirazuba

Umuyobozi Mukuru: shema k. luyombya (0788304066)Umuyobozi Mukuru wungirije: steven nsamaza (0788865754)

Umwanditsi Mukuru w’agateganyo: Claver dusabimana (0788463387)Umwanditsi Mukuru Wungirije: gonzaga muganwa (0788586225)

Ushinzwe Umusaruro: sserunkuma moses (0784510388)Abanyamakuru: m.louise Uwizeyimana, Claver dusabimana,

angelibert mutabaruka, emmanuel kagaba, Pascal gashema, kellya Uwiragiye, moise iradukunda

P.o box: 7082 kigali - rwanda, e-mail: [email protected]: +250788304066, +250788352233

IkInyamakuru cyemewe n’Inama nkuru y’Itangazamakuru mu rwanda.

Ibyavuzwe:

Umunyemari Majyambere Silas, mu mushyikirano wa 2011 Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi, 08 Ukuboza 2011

“Buri muyobozi azajya abazwa raporo y’uko yagiye mu baturage n’umubare yagiye kuri

terrain”.

“Icyemezo cy’urukiko rwa Arusha cyo kugabanyiriza Bagosora ibihano cyarakaje

Abanyarwanda bose muri rusange”

“Nta musirikare wigeze urasa, bagerageje kwirwanaho kubera ko abigaragambya basatiraga ingoro ya Perezida ari nako

batera amabuye”

Minisitiri w’Intebe wa Misiri Kamal al Ganzouri, 17 /12/ 2011

Inama y’Umushyikirano yatanze ubwisanzure ariko ntibwakoreshwa

m . l o U i s e U w i z e y i m a n a

ubivugaho iki?

PeReReziDA WA RePUBUliKA y’u Rwanda Paul Kagame, umunsi umwe amaze kwakira imihigo y’abayobozi b’uturere no kumva uko bahiguye iyo bari bahize, ndetse amaze no kureba amanota utwo turere twagiye duhabwa, nk’uko bisanzwe yashimiye abakoze neza ariko aza no kuvuga ijambo rikomeye. Yavuze ko bamwe mu batsinzwe babiterwa no kutabana n’abo bay-obora ngo bamenye uko babayeho, ibibazo bahura nabyo n’ibyo bakeneye.

Perezida yavuze ko uturere twagiye tuza mu myanya ya nyuma, utwinshi abayobozi batwo badakora bashyize umutima hamwe, ko ahubwo baba batanguranwa n’uko amasaha y’akazi arangira bakitahira i Kigali mu murwa! Iri jambo ryari rikarishye kandi ririmo ukuri.

Mperutse kuryibutswa n’umugabo ntari buvuge amazi-na ye uherutse kubaza umuyobozi w’akarere nako ntari buvuge, impamvu bashishikariza abaturage kujya mu midugudu nyamara wareba mu bayobozi ugasanga nta n’umwe uwutuyeho, nta n’utuye hafi aho ndetse bamwe batanatuye mu turere bakoreramo.

N’ubwo yavuze kubaka ku midugudu, abayobozi nabo ngo bakwiye kubera urugero abo bayobora bakajya bafata iya mbere mu kwerekera abaturage ibyo bakora, ariko us-anga atari ibyo gusa.

Mu nzego z’ubuzima usanga buri muyobozi ku rwego rw’akarere afite ubwishingizi bwo kwivuza nka RAMA n’ibindi, nyamara wabaza umuboyi wo mu rugo rwe niba

iNAmA y’umushyikirano ni urubuga rwiza Leta y’u Rwanda yashyizeho kugira ngo buri muntu wese ufite igitekerezo cyubaka cyangwa se ikibazo, abe yarukoresha kugira ngo akigeze ku bo bireba. Nyamara hari abahitamo kuvugira mu matamatama ko ntaho bafite ho kuvugira.

Nkimara kubona ubwisanzure bwo kuvuga uko umuntu abyumva muri iriya nama, byahise bintera kwibaza impamvu nta muntu n’umwe mu bajya bavugira hanze ko mu Rwanda nta bwinyagamburiro buhari, atagize icyo avuga ngo wenda bamwamagane ariko yavuze.

Icya mbere cyo hari hatanzwe uburyo bwose bushoboka bwo kugeza kuri iriya nama igitekerezo cyangwa se ikibazo ku muntu wese ubyifuza, ariko ibitekerezo byinshi byabonekaga byari ibyo gushimira iterambere rimaze kugerwaho mu Rwanda. Nsanga rero nta rundi rwitwazo.

Hari ikoranabuhanga rigezweho ryafashaga buri wese kuvuga icyo yifuza, ariko icyantangaje ni uko nta bibi byabonetse kandi bihora bivugwa. Ndetse na Perezida Kagame ubwe yaje gusobanuza impamvu atabonye

agira byibuze na mutuelle de santé ukayibura, ndetse rimwe na rimwe ugasanga ababoyi babo nta myaka 18 bujuje. Ibi bikaba bivuze ko bakabaye bari mu ishuri biga, nyamara ibyo kuvuga ngo turengere umwana bikaba indirimbo.

N’ubwo abagore b’abayobozi batavuga cyangwa abagabo babo, nabo bahura n’ibibazo bitoroshye. Ubwo ndavuga ihoho-terwa, barara bakubitwa, bashyirwa ku nkeke nyamara bakanga kwiha rubanda. Burya ngo n’ujya gusaba ubutane mu rukiko aba yaramaze kurya imihini imyaka n’imyaka kandi nyamara abayobozi bakabwira abaturage ngo ihohoterwa rikorerwa mu ngo niricike.

Ku munsi w’umuganda nawo ni uko, ugasanga umuyobozi atangaje ahazakorerwa umuganda, mu gitondo akiryamira hanyuma akaza kubyuka aje kuremesha inama, ukibaza niba we uwo muganda utamureba, dore ko abaturage bakunda no kure-ba abayobozi impande zabo kugira ngo bashishikare bakore.

Burya umuturage ashobora kuba yaranabuze umuyobozi, ariko yamubona bahuje urugwiro mu kazi kamwe, dore ko ari naho baba bababoneye, akamubwira ikimurimo. Ariko kuta-mubona bishobora gutuma atazagaruka no ku muganda.

Abayobozi babura iki ngo bumve ko mbere yo kwigisha abaturage gahunda za Leta bakwiye kubanza kuzumva bo ub-wabo bakanazishyira mu bikorwa, hanyuma bakabona gutanga ubutumwa kuri rubanda?

Birashoboka ko waba ufite igitekerezo cyangwa inama watan-ga, twandikire kuri [email protected]

ibyo bibi abantu bajya bavuga, ku buryo yaje gukeka ko baba babigenza ukuntu (kubinyonga) ariko bamusobanurira ko byose binyura mu mucyo nta kubinyonga kurimo.

Nk’uko natangiye mbivuga, Inama y’umushyikirano ni umwanya mwiza abantu bari bakwiye kwifashisha kugira ngo habeho uruhare rwa buri wese mu kubaka igihugu. Niba koko hari ubona ko nta bwisanzure bw’ibitekerezo buri mu gihugu, uriya wari umwanya mwiza wo kubigaragaza, hagatangwa ingero zifatika hanyuma zaba zumvikana zikaganirwaho ndetse n’ibyemezo bigafatwa.

Ubusanzwe gutanga igitekerezo utikanga, ni ibyerekana ko ibyo uvuga aba ari ukuri kandi wahagazeho. Naho kuvuga ko mu Rwanda nta kigenda udahari, mbona ibyo umuntu yabifata nk’ ibihuha. Byaba byiza mu mushyikirano utaha, ubishoboye wese yazaza akirebera aho igihugu kigeze bityo akazatahana amakuru y’ukuri, keretse niba ari ikibazo cy’itike!

Niba nawe hari ukundi ubyumva watanga igitekerezo kuri: [email protected] ; 0788463387.

Abayobozi bakwiye kwigaragaza muri gahunda zose

“Ba bandi baba muri Afurika y’Epfo birirwa bavuga ngo barashaka ubutegetsi, ndatekereza ko baza-

bubona ingurube irebye hejuru, nta gihe mbahaye ariko ingurube nireba hejuru ubwo butegetsi

bazabujyane.”

C l a v e r d U s a b i m a n a

uko mbyumva

Martin Ngonga, Umushinjacyaha Mukuru

IKINYABUPFURA (discipline) nirwo rufun-guzo rw’ibanze rugenga umuryango FPR Inkot-anyi kuva watangira kugeza magingo aya.

Ibi Perezida Paul Kagame akaba n’umuyobozi mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, yabivuze tariki ya 17 Ukuboza 2011, mu nama rusange y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye kuri Petit Stade i Remera.

Mu ijambo rye yasabye abanyamuryan-go ba FPR Inkotanyi gukomeza kurangwa

n’ikinyabupfura no kwirinda ubusembwa bwose bushobora kwanduza isura y’umuryango, kuko ari byo bibanziriza imikorere myiza igomba kuranga abanyamuryango ba FPR Inkotanyi aho bava bakagera.

Yabwiye abanyamuryango ko badakwiye kwanduza isura nziza y’umuryango, ahubwo bagahora bashishikajwe no kuzamura imibere-ho myiza y’abaturage bashinzwe gukorera. Ati “imico mibi yo kwikunda, no kurya ruswa

ntizigera yihanganirwa mu muryango FPR Inkotanyi ndetse ngo umuntu wese aho ava ak-agera uzagaragaraho ibikorwa nk’ibi azirengera ingaruka zabyo”.

Agaruka ku myanzuro yafashwe n’Inama y’Igihugu ya 9 y’Umushyikirano yateraniye i Kigali kuva ku wa 15 kugera ku wa 16 Ukubo-za 2011, Perezida Paul Kagame yamenyesheje abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko ibyavuye muri iyi nama bigaragaza uko Abanyarwanda bagira uruhare muri Politiki y’Igihugu cyabo.

Perezida Kagame kandi yavuze ko n’ubwo FPR Inkotanyi yafashe iya mbere mu kubohora igihugu kuko ubuyobozi bwariho icyo gihe bwa-vanguraga ndetse bugakandamiza abanyarwan-da, ariko ngo FPR izakomeza gukorana n’andi mashyaka ku ntego y’uko abaturage bakwiye kurushaho kugira ubuzima bwiza.

Claver Dusabimana Ibyo ni bimwe mu byatangajwe na Minisitiri

w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi ubwo Guverinoma yagaragarizaga abanyarwanda ibyo ibakorera (Government Accountability Day), aho yabwiye abayobozi ko ubu ari umwanya wo guhaguruka bakegera abaturage kuko ari bo ba-korera.

Muri icyo kiganiro cyabaye tariki ya 08 Uku-boza 2011, cyari kitabiriwe na bamwe mu bagize Guverinoma, Minisitiri w’intebe yabwiye abayo-bozi ko bose bagomba gusohoka bakava mu biro bagakorera mu baturage, hanyuma igihe gito ak-aba ari cyo kiba icyo mu biro. Ati “buri muyobozi azajya abazwa raporo y’uko yagiye mu baturage n’umubare yagiye kuri terrain”.

Impamvu ituma abayobozi basabwa kwegera abaturage, ngo basanze ari bwo buryo bwiza bwo kugabanya cyangwa gukemura burundu ibibazo by’abaturage batiriwe basiragira mu nzego z’ubuyobozi. Ibi na none ngo bizagabanya wa murongo w’abaturage imbere ya Perezida wa Repubulika bazaga kumutura ibibazo, cyane cyane ibyananiranye. Ahubwo ukazaba umu-rongo wo kumugaragariza ibyiza bagezeho atari ibibazo gusa.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko iyi gahunda izajya iba buri kwezi. Isa n’aho ari nshya, kuko hari n’abemeza ko ari umwihariko w’uyu mug-abo cyane ko itari imenyerewe. Avuga ko atari na ngombwa ko bazajya bahurira i Kigali gusa, ahubwo ngo hazajya harebwa n’ahandi mu gi-hugu mu rwego rwo kwegera abaturage.

Iyi gahunda yakiriwe neza n’abaturage kuko basanga ari uburyo bwiza bwo gukemura ibiba-zo batiriwe bategereza Perezida wa Repubulika igihe aba yabasuye.

Amakuru

Bamwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, barinubira uburyo moto zabo zangirika iyo zafashwe na Polisi y’Igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda ; n’ubwo babivuga ariko Polisi yo ivugako atari byo, ahubwo ngo byose bikorwa mu nyungu z’abaturage kugira ngo umutekano wabo urusheho kubungwabungwa.Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), Chief Superintendent Twahirwa Celestin, kuri iki kibazo yagize ati “moto zifatwa zose zibikwa ahantu habugenewe kandi hari umutekano uhagije ndetse nta n’ubwo tubishyuza parikingi yazo”.

kigali: abamotari ntibavuga rumwe na Polisi

Abigabije umutungo wa leta, biragoye kubabarirwa

Umuyobozi uzongera kumara igihe kinini mu biro azabibazwa

“Imico mibi yo kwikunda, no kurya ruswa ntizigera

yihanganirwa mu muryango FPR Inkotanyi

ndetse ngo umuntu wese aho ava akagera

uzagaragaraho ibikorwa nk’ibi azirengera ingaruka zabyo”

Kagaba emmanuelNYUMA YA RAPORO y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yakorewe mu bigo 104 bya Leta n’iby’abikorera. Minisitiri w’Intebe, Pierre Dam-ien Habumuremyi aratangaza ko Leta itazihan-ganira na gato abayobozi bazagaragaraho kuba baranyereje umutungo wa Leta.

Nk’uko Obadia Biraro, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yabitangarije inama Minisitiri w’Intebe yari yatumiyemo abayobozi b’ibigo bya Leta mu kwezi gushize. Minisiteri y’Imari n’Ingenamigambi ni yo yonyine yabashije kuga-ragaza imikorere ihwitse muri raporo iherutse.

Minisitiri w’Intebe, Habumuremyi Pierre Damien, avuga ko bidakwiye kugira uwo biza-tungura mu gihe abayobozi bigabije umutungo wa Leta bazaba barimo gukurikiranwa, agira ati

Obadia Biraro, Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta

“Uwo bizagaragaraho ko yakoresheje nabi umu-tungo wa Leta bizamugiraho ingaruka mbi.”

Asaba inzego zirimo iz’ubutabera n’ubugenzuzi gukurikirana igaruzwa ry’amafaranga yaburiye irengero ndetse bakajya batanga na raporo ya buri mezi atatu igaragaza aho igikorwa kigeze.

Minisitiri Habumuremyi asaba kandi Minisitiri w’abakozi ishyirwa mu bikorwa by’iyo myanzuro kandi akaba yanatanze raporo bitaren-ze ukwezi kwa mbere 2012.

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishin-zwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta imaze iminsi ihamagaza abayobozi gutanga ibisobanuro ku ikoreshwa ribi ry’imari ya Leta.

Umuvugizi w’iyo Komisiyo y’abadepite, Hon. Karemera Jean Thierry yavuze ko n’ubwo habaye gusaba imbabazi ibyo bidahagije, ati “gusaba

imbabazi ni kimwe ariko hazarebwa uburemere bw’icyaha, buriya icyemezo kizafatwa, ariko nti-bizarangirira hariya.”

Bamwe mu bayobozi bagiye bagaragaza im-pungenge z’imikoreshereze mibi y’imari ya Leta itarabaturutseho ishobora kubashyirisha mu bibazo batagizemo uruhare, abenshi bagiye bashinja ubumenyi budahagije ku bakozi.

Willy Rukundo uyobora by’agateganyo Ikigo cya ORINFOR cyakomeje kugarukwaho n’iyi raporo mu kutagaragaza amafaranga atari make, yagize ati “icyo numva ni uko muri ibi bibazo Leta idakwiye kudutererana ahubwo ikwiye kut-wegera ikadufasha mu kuva muri ibi bibazo.”

Rukundo yatanze urugero rw’uburyo kuba iki-go ayoboye kitagira ubuyobozi mu gihe cy’imyaka itari munsi y’ine ariko anasaba ko abagenzuzi

nabo bakwiye guhabwa amahugurwa ahagije.Nyamara hari ibindi bigo biyobowe na Minisit-

eri y’Imari n’Igenamigambi raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yashimye uburyo byag-erageje gutanga raporo icyeye.

Perezida Paul Kagame

Kwikunda no kurya ruswa ntibizihanganirwa muri RPf- Kagame

Iyi nama kandi yashyize mu myanya ya komiseri Senateri Marie Claire Mukasine ndet-se na Minisitiri Musoni Protais ngo basimbure Zainabo Kayitesi na Alfred Gasana, bahawe in-shingano nshya zitabangikana n’izo bari basan-zwe bafite.

Iyi nama Rusange ya FPR Inkotanyi yari yitabiriwe kandi n’abahagarariye andi mashy-aka yemewe mu Rwanda ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.

4 Isesengura

NK’UKO ITEGEKO Nshinga ry’u Rwanda ribiteganya, buri mwaka mu Rwanda haba inama yitabirwa na Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu. Iyo nama yitwa “Inama y’igihugu y’umushyikirano”.

Nk’uko bisobanutse mu izina ry’iyo nama, ni ugushyikirana ha-gati y’ingeri zose z’abantu, baba abanyarwanda batuye mu Rwan-da n’abandi bose bumva bifuza kugira icyo bavuga ku Rwanda, kwaba ukunenga cyangwa gushima no kungurana ibitekerezo byubaka muri rusange.Akenshi iyi nama iyo irimo kuba abantu batanga ibitekerezo bitandukanye ndetse hakiganzamo gutunga agatoki zimwe mu nzego ziba zarabangamiye uburenganzira bw’abaturage no gushima kuri bamwe babonye serivisi nziza.

N’ubwo ibyinshi bishyirwa ahagaragara muri uwo mushy-ikirano bibonerwa ibisubizo mu maguru mashya, abanyarwanda bakwiye kujya bafata uyu mwanya baba bahawe wo kubwira Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi icyo batekereza ntibawupfushe ubusa ahubwo bakawukoresha bavuga ibyubaka aho guhera mu gushima no gushimangira gusa. Ibi tubivugiye kubera ko rimwe na rimwe usanga hari abicuza impamvu batabajije ikibazo kibakomereye, ahubwo bagatangira kwijujuta nyuma umushyirano wararangiye kandi undi uzaba mu mwaka utaha. Kuba umuntu yafata ijambo agashima mu gihe hari ibyo gushima ntabwo ari bibi, uretse ko ibyo gushimwa abenshi baba babizi ariko burya kunenga ibitagenda neza birushaho gufasha ababishinzwe ndetse na Perezida ubwe akamenya bimwe mu byo atari azi bibangamira abaturage, aho kugira ngo ajye abibazwa n’amahanga kandi nta makuru yabyo yari afite.

Abanyarwanda bakwiye kumenya ko inama y’umushyikirano ari umwanya wo kwisanzura bakavuga, bagatanga ibitekerezo byubaka bakanatunga agatoki ku bitagenda neza.

Kunenga birakwiye ntabwo ari ugushima no gushimangira

ikaze

Page 4: ISONGA Magazine - Nomero 008

01-14, MUTARAMA 2012www.isonga.com

7 6 Politiki 01-14, MUTARAMA 2012

amayoberadosiye yarakaje U rwaNda

ra. Umwe borozi bagemura amata ku ikaragiro rya Nyagatare, agira ati “Kugeza ubu, amata y’inka dusigaye dusa nk’aho tuyatangira ubuntu , kuko igiciro duhabwa ari intica ntikize”.

Akomeza avuga ko ku ruganda, bahabwa amafranga 150 ku ilitiro imwe, kandi nayo ba-kayabaha bitinze nyuma y’amezi atatu, kandi nabwo bakagenda baduha ay’iminsi cumi n’itanu”.

Mukamunana Leya, wo mu Kagali ka Rurenge, avuga ko yagize amahirwe yo kubona uwo agemurira amata muri imwe mu mazu ayacuruza, aho bamuha 200 ku ilitiro kandi bagahita bamwishyura, gutyo akabasha guke-mura ibibazo bye atarinze gutegereza.

Mu Turere

ijisho ry’abaturage Ubonye amakuru adasanzwe aho utuye, ubonye umuturage urengana, wiceceka, duhamagare kuri telefoni 0788596293 twoherereze ubutumwa bugufi, cyangwa utwandikire kuri e-mail: [email protected]

Kagaba emmanuel

nyagatare: Abo borozi bagaragaza ko ikibazo cy’umukamo w’inka zabo ukiri mwinshi mu gihe isoko bafite rikiri rito, abatunganya amata bavu-ga ko kuba igiciro cy’ayo batunganya kiri hejuru biterwa n’ibikoresho bayapfunyikamo batumiza hanze biza bihenze.

Mugiraneza Elysée, ni umworozi utuye mu Kagari ka Gitengure Umurenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare akaba na Perezida wa Koperative y’aborozi . Avuga ko igiciro cy’amata kiri hasi cyane kuko iyo uyajyanye ku ikaragiro ryo riri mu Mujyi wa Nyagatare, wandikirwa amafaranga 150 ku litiro imwe ugasanga mu by’ukuri umukamo w’inka zabo ntacyo ubamari-

Aborozi bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isoko ry’amata

mUhanga: abaturage barasabwa gukomeza kwiyubakira ibyumba by’amashuri N’ubwo bakomeje gutungwa agatoki ko bagenda biguru ntege mu kubaka amashuri azigirwamo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, abatuye umurenge wa Nyamabuye barivugira ko bari bibikiye ibanga ndetse ko bigombaga kwesa umuhigo w’icyerekezo bakiyubakira amashuri ajyanye n’igihe. Ibi ni ibyagarutsweho mu muhango wo gutaha ibyumba 9 by’amashuri n’ubwiherero 14 byuzuye mu gihe cy’iminsi 80, aho buri wese yasabwaga gushyiraho uruhare rwe ngo abana b’abanyarwanda bige hagendewe no kuri gahunda iriho ijyanye no gushyigikira ireme ry’uburezi. Asobanura ku ishema batewe no kuba bariyubakiye amashuri, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne yerekanye ingufu zashyizweho ngo aya mashuri yuzure kuko bigeze no kudindira bigatuma n’ijisho ridahuga ubuyobozi bw’intara bwabashyizeho bityo bakaba barakubise inzu ibipfunsi magingo aya amashuri yuzuye muri 72 yari ateganyijwe ku rwego rw’akarere nta mwenda bafashe nyamara bikozwe vuba.

ikibanza hafi ya gereza ya Kigali, aho imirimo yo gusiza yari yanatangiye. Ubu abanyura hafi y’icyo kibanza nti-barashobora kugitandukanya n’igihuru cyangwa se indiri y’amabandi n’abagizi ba nabi kuko ari ibihuru gusa akaba ari naho abantu banyara. Aka gahinda k’abagenzi kagaragara cy-ane iyo ubabonye imihanda bayimajije

amaguru, izuba naryo ritaboroheye, akenshi bakaba banikoreye ibyo ba-vuye guhaha mu mujyi. Mu minsi ishize abayobozi babwiraga abaturage ko mu cyumweru kimwe imirimo izasubuku-rwa! Icyo ni ikbazo usanga abaturage badahwema kukibaza ariko ntibabone igisubizo, bakaba bagitegereje igisubizo.

Abagenda mu mujyi wa Kigali rwa-gati bakomeje guhangayikishwa no kubona nta hantu hafatika bategera imodoka, bikaba bigoye gutega imo-doka yerekeza hanze y’umujyi kuko bisaba gutega inshuro zirenze imwe.Nyamara abayobozi ntibahwemye kuvuga ko bagiye kubaka gare ikom-eye ndetse bakaba baranagaragaje

gare y’umujyi wa kigali ikomeje kuba mu mpapuro

Sinayobye Siriro , Umuyobozi w’ ikaragiro rya Nyagatare (Savanah Dairy), ari naryo ri-kusanya amata y’aborozi ba Nyagatare avuga amata yo mu ruganda ahenze kubera ibyo bayashyiramo, urugero avuga ko agapaki gapfunyikwamo bakagura mu mahanga aho agapaki k’inusu ya litiro bakagura mu gihugu cy’Ubushinwa ku mafaranga 56 y’u Rwanda, agasaba Minisiteri y’ubucuruzi ubuvugizi ku bijyanye no gukoresha amashashi mu gupfu-nyika amata kuko bihendutse, bityo n’igiciro kikaba cyabasha kumanuka.

Agira ati “Icyo twe nk’inganda twakwitaho, ni uburyo ayo mashashi yabasha kugarurwa kugira ngo atwikwe, ibi byatuma wa muntu utinya kugura amata yo mu ruganda akajya kwigurira ayo hanze abitinyuka kuko aba ada-henze”.

Mu gihe umukamo w’amata y’inka uboneka mu Karere ka Nyagatare uri hagati ya litiro ibi-humbi 38 na 45 ku munsi, uruganda Inyange rutwara litiro ibihumbi 13 gusa bikaba biter-wa n’uko igiciro cy’amata yo mu ruganda kiba kiri hejuru ugereranije n’aba atanyuze mu ru-ganda ariyo mpamvu hagurwa make.

Ibi ni ibisobanuro bya Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba ubwo yabonanaga n’ aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bamugezaho ikibazo bafite cy’umukamo w’amata utarabonerwa isoko. Akomeza avuga ko kuba amata y’inka atany-uze mu ruganda agurwa ku kigereranyo cya 91 % kubera igiciro cyayo kiri hasi mu gihe anyura mu nganda zo mu Rwanda agurwa ku kigereranyo cya 9 ku ijana ngo biterwa n’uko igiciro cyayo kiba kiri hejuru, ikaba ari-yo mpamvu hagomba gushakwa uko igiciro cyamanuka kikegera icy’atanyura mu ruganda kugira ngo buri wese abashe kuyagura.

Rwamurenzi Steven, ni umwe mu borozi bo mu Karere ka Nyagatare. Avuga ko ikiba-zo kinini bafite atari icy’igiciro, ko ahubwo ari isoko ry’amata kuko Inyange itwara litiro ibihumbi 13 gusa kandi ntibibe buri gihe. Agira ati “Tubonye umuntu udutwar-ira amata yose , igiciro ntacyo cyadutwara kuko n’ubundi adupfira ubusa ari menshi”.

UmUvUgizi w’uru rukiko, Laurent Amoussouga, yatangaje ko urukiko rw‘ubujurire rwamuhanaguyeho bim-we mu byaha yari yahamijwe n‘urukiko rw‘ibanze mu mwaka wa 2008 nuko rutegeka ko Col Bagosora afungwa imyaka 35 gusa, iki cyemezo kidashobora kongera kujuririrwa n’uwo ariwe wese.

Mu gihe kimwe urwo rukiko rwaha-naguye icyaha cyo gufungwa burundu Liyetona Koloneri Anatole Nsengiyumva rumukatira imyaka 15, rutegeka ko ahita arekurwa, kuko yari amaze iyo myaka yose muri gereza, naho Ntawukuliryayo Dominique yari yarakatiwe imyaka 25 nawe yagabanyirijwe ibihano n’urwo rukiko akatirwa imyaka 20 gusa.

Nyuma gato cyane ku wa 16 Ukuboza 2011,Urukiko mpuzamahanga mpanab-yaha ruri i La Haye mu Buholandi narwo rwategetse ko Calllixte Mbarushimana wari umunyamabanga Mukuru wa FDLR afungurwa iki nacyo cyabaye amayobera ku Rwanda.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho abacamanza bo muri urwo rukiko banze kwemera ko aburanishwa ku byaha yareg-waga birimo ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu no gushyira abantu ku ngoyi byako-zwe n’umutwe wa FLDR muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu mwa-ka wa 2009.

Ibi byose byaje bikurikiye imanza zitandukanye zaciriwe abakekwagaho Jenoside mu Rwanda urukiko rwashyiri-weho u Rwanda rwagiye ruca ntibinezeze u Rwanda, aho bamwe ba ruharwa bagiye bagabanyirizwa ibihano bya hato na hato cyangwa se bagahanagurwaho ibyaha.

Nka Bagambiki Emmanuel wahoze ari Perefe wa Cyangugu, Brigadier Gratien Kabirigi, Ignace Bagirishema, Zigirany-irazo wari muramu wa Habyarimana n’abandi bagizwe abere kuko urukiko rwasanze nta cyaha na kimwe kibafata mu byo bashinjwaga.

Cyakora ubu Urukiko rw’i Stuttgart mu Budage narwo rwatangiye kuburanisha urubanza rw’abayobozi bakuru ba FDLR, Ignace Murwanashyaka watawe muri yom-bi ku wa 8 Mata 2006 n’icyegera cye Stra-

bo bakatiwe gufungwa ubuzima bwose basigaje ku isi nabo bazira ibyaha bya Jenoside uretse ko bishobora kujuririrwa

Ibyemezo by’urukiko byarakaje u Rwanda

Leta y’u Rwanda ikomeje kugaragaza ko itishimiye bimwe mu byemezo by’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiri-weho u Rwanda (ICTR) by’umwihariko kugabanya igihano cya Col Bagosora wa-fatwaga nk’uwacuze umugambi wa Jeno-side. Kugabanyirizwa igihano byatumye abantu benshi, haba abayobozi b’u Rwan-

yatangizaga inama ya 9 y’umushyikirano, yanenze cyane iki cyemezo cya ICTR.

Ati “Abo bavuga ko nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buri mu Rwanda nibo bakomeje kwiharira kubutubuza kuko batubuza ubwinyagamburiro. Abigize aba-rimu b’ubwisanzure bw’itangazamakuru na politiki, nibo usanga baha abantu ba-hekuye u Rwanda (ba ruharwa) ubwisan-zure no kwidegembya.”

“Byabafashe imyaka 17 kugira ngo bamucire urubanza kandi bakaruca nabi aka kageni. Ni nabo bagize abere aba-fashije Bagosora kutwicira abantu.”

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga na we avuga ko iki cyem-ezo cyarakaje Abanyarwanda bose muri rusange. Cyokora na none u Rwanda rwishimira ko urukiko rwa Arusha rwa-fashe umwanzuro wo kohereza Pasteur Jena Bosco Uwinkindi kuburanira mu Rwanda. Charles Kambanda, umwarimu w’amategeko muri kaminuza yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, mu isesen-gura rye kuri BBC mu kiganiro Imvo n’Imvano, yavuze ko icyarakaje abantu ari uko “Bagosora yahanaguweho icyaha cyo gutegura Jenoside”. Ko kuba Bagosora ahanaguweho icyaha cya Jenoside, hari ababiheraho bakavuga ko Jenoside itat-eguwe cyangwa itanabayeho.

Ninde wateguye Jenoside ?Kugirwa umwere kwa Bagosora ngo

byaba ari nko kwerekana ko urubanza rwa Jean Kambanda wari Minisitiri w’intebe muri Leta yiyise iy’abatabazi bashyirwa mu gatebo kamwe rwaciwe nabi. Dore ko Jean Kambanda amaze kwemera icyaha cyo gutegura Jenoside yavuze ko yari yarasezeranijwe ko umuryango we uzitabwaho ndetse akagabanyirizwa ibi-hano, abonye ko atari ko bigenze avuga ko atigeze abitegura. Cyakora ku ba-kurikiranira politiki z’ibihugu, basanga u Rwanda kubona ubutabera bitoroshye cyane bashingiye kuri aba bantu bose ba-komeje kurekurwa n’inkiko abandi baga-habwa izindi nyito z’ibyaha bakoze.

Umuntu ashingiye ku kiganiro giherut-se guca kuri BBC mu Imvo n’Imvano, haba abanyamategeko, haba ku ruhande rw’u Rwanda n’uruhande rusa nk’aho rudafite aho rubogamiye babona bitor-oshye mu gihe hazabura umuntu uzaba yarateguye Jenoside, dore ko abamaze gukatirwa bose n’urwo rukiko nta n’umwe urahamwa n’icyo cyaha kandi icyaha cya Jenoside kugira ngo cyitwe cyo cyagom-bye kuba cyateguwe.

Cyakora hari abavuga ko nta gushidi-kanya ko Col Bagosora yateguye Jeno-side akanayishyira mu bikorwa, ariko ngo amategeko akaba agera aho aka-ba yanarengera umunyacyaha bitewe n’abanyamategeko bamuburanira cyang-wa bikaba byaterwa no kubura ibimeny-etso byimbitse kugira ngo bigaragaze uko byakozwe cyangwa se impamvu zindi zaba ari n’iza politiki.

Abakurikira amategeko kandi bavuga ko Jenoside idasaba kuba yarateguwe ku-gira ngo ishyirwe mu bikorwa, ko ishobo-ra no kuba itateguwe. Cyakora uru rukiko rwashyiriweho u Rwanda narwo ngo rwa-ba rugiye gufunga imiryango rutageze ku nshingano zarwo ahubwo rutwaye akaya-bo k’amadorari atabarika.

Abazi u Rwanda bose bazi ko ari igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, abakurikiranye amateka ya Jenoside bazi ko Col. Bagosora The-oneste yari  ku isonga mu bayiteguye, ariko icyatunguye abantu ni uko  ku wa 14 Ukuboza 2011, urugereko rw‘ubujurire rw‘urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwakuyeho igihano cyo gufungwa burun-du uyu mugabo wari umukuru w‘ibiro bya Minisitiri w‘ingabo mu 1994, mu gihe igihano cyo gufungwa burundu ari cyo abantu bose bari biteze azahabwa kuko nta kindi kigisumbye kiri mu mategeko y’urwo rukiko.

“Byabafashe imyaka 17 kugira ngo bamucire urubanza kandi bakaruca nabi aka kageni. Ni nabo bagize abere

abafashije Bagosora kutwicira abantu.”da cyangwa se abahanga mu by’amategeko bibaza byinshi kuri iki cyemezo ndetse hari n’abatinyutse kuvuga ko bishobora gutuma hari abakeka ko Jenoside itabaye.

Ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame,

guverineri w’iburasirazuba mu ngendo asura uturere

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Odette Uwamariya, umuyobozi mushya muri iyo Nta-ra, atangaza ko mu ngendo yatangiye kuva tari-ki ya 7 Ukuboza 2011 amaze gusura Akarere ka Gatsibo, Nyagatare, Kayonza na Ngoma kandi akaba agikomeza. Avuga ko iyi ntara yayibo-nyemo ibikorwa byinshi by’Iterambere yaratira abandi.

Izi ngendo zigamije kumenya ishusho ru-sange y’intara nk’umuyobozi mushya mu Ntara ndetse no kumenyana n’abayobozi mu nzego zinyuranye mu rwego rwo kumenya ibikorwa bihari no kwihutisha iterambere.

Guverineri Uwamariya kandi atangaza ko nta bibazo bikomeye biri mu turere, uretse ikibazo cyabonetse i Nyagatare cyerekeranye n’ibitaro by’Akarere bikeneye kongererwa ubushobozi, haba ku nyubako ndetse no kugira abaganga ba-hagije dore ko ngo umuganga 1 avura abarwayi bagera ku bihumbi mirongo 40.

Ikindi kibazo cy’ingutu, ngo ni ikibazo kiri mu Karere ka Kayonza kijyanye na Pariki y’Akagera ahubakwa uruzitiro mu rwego rwo kurinda umutekano w’abahaturiye ndetse n’ibyabo. Kuri ubu rero ngo hari impungenge z’uko ruzagonga amasambu y’abaturage bahaturiye.

Kuri iki kibazo Umuyobozi wA Police mu Ntara y’Iburasirazuba Assistant Commissioner Samu Karemera yavuze ko hashyizweho uburyo bwihariye bwo kurinda abaturage.

Mu kiganiro yatanze kuri Radio Izuba, abaturage babajije uwo muyobozi ibibazo bitandukanye bigaragara iwabo cyane cyane ibigendanye na Ruswa ikigaragara hamwe na hamwe, ikibazo cy’imihanda idatunganye, ibi-jyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibi-jyanye n’ubutaka biri mu nkiko ntibyihutishwe, n’ibindi.

ton Musoni bose babaga muri icyo gihugu. Aba bagabo bombi bakaba bashinjwa kuba barategetse ko hakorwa ubwicanyi no gufa-ta abagore ku ngufu muri Kongo mu 2008 na 2009. Bakaba baratanze ayo mategeko ku basirikare ba FDLR, bari i Buraya.

Naho mu bufaransa urukiko rwategetse ko Dr Sosthene Munyemana nawe ushin-jwa kugira uruhare muri Jenoside yaburan-ishwa n’ubwo ntawe uzi ikizavamo.

Undi wakatiwe ni Protais Zigiranyirazo, muramu w’uwahoze ari Perezida Juvenal Habyarimana, akaba yarakatiwe gupfung-wa imyaka 20, Ngirumpatse na Karemera

Page 5: ISONGA Magazine - Nomero 008

01-14, MUTARAMA 2012 01-14, MUTARAMA 2012www.isonga.com www.isonga.com

8 9

Mu Karere

Kuri uru rupapuro uko ikinyamakuru gisohotse tuzajya tubagezaho amakuru anyuranye arebana n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, mu cyongereza bisobanura East African Community(EAC) mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kumenya amakuru yose arebana n’ibihugu byibumbiye muri uwo Muryango. Twiteguye kubagezaho amakuru nyayo kandi yizewe.

wari ubizi

Intambwe imaze guterwa mu ishyirwaho ry’ikoreshwa ry’ifaranga rimwe¬ Ikoreshwa ry’ifaranga rihuriweho

ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rigeze mu cyiciro cya 3 cy’inzira yo guhuriza hamwe Afurika y’Iburasirazuba.

¬ Inama y’Abakuru b’ibihugu ya 6 yemeje ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugomba kugera ku ikoreshwa ry’ifaranga rimwe mu 2012.

¬ Inama y’Abaminisitiri ya 20 yasabye ko hihutirwa gukora HLTF igamije kwiga ku ikoreshwa ry’ifaranga ry’Afurika y’iburasirazuba (EAMU);

¬ Inama y’Abaminisitiri ya 21 yemeje ko Inama ishinzwe inzego zinyuranye ku bibazo byerekeranye n’imari n’ubukungu iyobora ibikorwa by’ishyirwaho ry’ikoreshwa ry’ifaranga rihuriweho;

¬ Imishyikirano yo gushyiraho Amasezerano ku ikoreshwa ry’ifaranga rihuriweho ry’Afufrika y’Iburasirazuba (EAMU) yatangiye ku wa 17 Mutarama 2011-11-28

ishingiro n’ibiranga ikoreshwa ry’ifaranga rihuriweho rya afurika y’iburasirazuba (eamU)¬ Banki nkuru y’Akarere¬ Ifaranga rimwe¬ Uburyo buhuye bw’imikorere ya

Banki n’imiterere y’imari, amategeko, amabwiriza n’imikorere

¬ Uburyo buhuye bwo kwishyura;¬ Gukuraho uburyo bw’imigenzurire

y’umutungo ku rwego rw’igihugu;¬ Ibiherwaho bimwe kandi biganisha

hamwe

Inyungu z’ifaranga rihuriweho¬ Koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu

bishingiye ku buryo buhuye bwo kwishyura;

¬ Ifaranga ridahindagurika mu karere hose-ridakanwa n’ihungabana ry’amafaranga y’ahandi;

¬ Koroshya urujya n’uruza rw’umutungo n’imari;

Niba hari inzitizi ubona mu Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, twoherereze ubutumwa bugufi, tugushakire igisubizo vuba, icyo ubuyobozi bubivugaho. Ohereza kuri: 0788463387

Ku itariki ya 2 Ukuboza 2011, Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba Abdirahin Haithar Abdi yavuze ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine cyatangiye guhuza amategeko yacyo n’uko igitabo cy’amategeko agenga umuryango abisaba.Abdirahin Haithar Abdi yavuze ko igihe ibihugu bigize EAC bitazahindura ingamba bifite mu gushyira mu

bikorwa gahunda zibanze z’umuryango, izi gahunda zizaguma ari inzozi. Ibi rero ngo bikaba biteje ikibazo ku baturage baherereye muri aka karere.Abdi yongeyeho ko ibijyanye n’isoko rusange bitari gushyirwa mu bikorwa kuko ibihugu bigize umury-ango bidashyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano bashyizeho umukono.

U rwanda ni cyo gihugu cyatangiye guhuza amategeko yacyo n’agenga eaC

amahame y’isoko rusange

Dusabimana ClaverKu itariki ya 9 Ukuboza 2011, Martin Ngoga

Umushinjyacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’abashinjacyaha Bakuru bo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ngonga watorewe mu nama yahuje abashinja-cyaha bakuru bo muri aka karere yabereye mu i Kigali, yungirijwe n’Umunyatanzaniya Dr Eliezer Mbuki Feleshi, nawe usanzwe ari umushinjacya-ha mukuru mu gihugu cye cya Tanzania.

Abashinjacyaha bakuru bo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’abahagarariye inzego z’ubutabera bemeje ko inzego z’ubushinjacyaha

Ngoga kuyobora ishyirahamwe ry’Abashinjacyaha muri eAC

muri uyu muryango zigiye kongererwa imbaraga mu rwego rwo gukomeza konoza imikorere.

Biyemeje ko bagiye gushyira hamwe mu gush-yiraho ingamba zigamije gukumira, kugenzura no gushinja ibyaha mu karere.

Hari kandi gufatanya mu guhererekanya aban-yabyaha baba bahungiye mu bihugu bigize aka-rere ka Afurika y’iburasirazuba.

Ikindi cyagarutsweho muri iyi nama, ni uko abashinjacyaha bakuru bo muri uyu muryango bagiye kujya bakorana na ICGRL ari wo Mury-ango Mpuzamahanga w’Akarere k’Ibiyaga Big-ari, na GAD Umuryango uhuriweho n’ibihugu by’Uburasirazuba n’ihembe ry’Afurika n’indi

miryango iri mu karere mu rwego rw’ubufatanye n’indi miryango.

Biteganyijwe ko mu kwezi kwa munani umwa-ka utaha wa 2012, Abashinjacyaha bo muri EAC aribwo bazongera guhura.

Ikinyamakuru Isonga cyagerageje kuyihindura mu Kinyarwanda kugira ngo igezwe ku basomyi bayo uko yakabaye bitewe n’ibisobanuro biyi-kubiyemo.

Impapuro z’inziraInyandiko z’urugendo ziteganywa

n’amasezerano y’isoko rusange ry’akarere ka Afurika y’iburasirazuba yasinywe kuwa 20 Ugushyingo 2009 atangira gushyirwa mu bikor-wa ku ya 1 Nyakanga 2010.

Amasezerano y’isoko rusange agizwe n’ingingo zirindwi z’ubwisanzure n’uburenganzira ari zo: urujya n’uruza rw’abantu, ibintu, abakozi n’abikorera, Serivise, ubukungu n’uburenganzira bwo gutangiza igikorwa no gutura.

urujya n’uruza rw’abantu ni iki?Urujya n’uruza rw’abantu bivuga kwinjira

kw’abaturage mu kindi gihugu bahuriye mu muryango wa EAC batabyakiwe uruhusha rwishyurwa (visa), kugenda bisanzuye muri icyo gihugu, kuhamara igihe bashaka, kugira uburen-ganzira bwo kuva mu gihugu bahuriye mu mury-ango bajya mu kindi, kurengera uburenganzira bw’abaturage bakomoka mu kindi gihugu ba-

Nyuma yo kubona ibaruwa y’umusomyi yandikiwe Rwanda Dis-patch ikinyamakuru cyandika mu cyongereza, Bwana Alphonse J. Claude uturuka i Nyanza asaba guhugurwa ku mpapuro z’inzira mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Minisit-eri ibishinzwe (MINEAC) yishimiye gusubiza uwo musomyi.

impapuro z’inzira mu muryango wa eAC

huriye mu muryango mu gihe bagendereye icyo gihugu kandi bakaba bemerewe kumara amezi atandatu mu gihugu ariko yaba igihe kinarangiye bakaba bashobora kuvugururwa nta kiguzi.

Ni bande bemerewe urwo rujya n’uruza?

Abemerewe ujya n’uruza rw’abantu ni abashy-itsi, abantu bakeneye kujya kwivuza mu bihugu byo mu muryango wa EAC, abahita bajya mu bindi bihugu, abanyeshuri mu gihugu bahuriye mu muryango n’abandi baba bagamije izindi nyungu zitabangamira amategeko muri icyo gi-hugu.

Impapuro z’inzira ni iki?Inyandiko z’inzira zemewe mu umuryango

wa Afurika y’iburasirazuba ni: pasiporo, urundi rwandiko rw’inzira rwemewe n’amategeko yo mu bihugu byo mu muryango, izindi mpapuro ziva mu gihugu ujya mu kindi, ikarita y’indangamuntu ikoranye ikoranabuhanga, ishobora gukoreshwa mu bihugu byemeye kuyikoresha nk’urupapuro rw’inzira. Mu Rwanda urupapuro rw’inzira rwe-mewe ni pasiporo, laissez-passer no kwemer-erwa kwambuka umupaka ku baturage buturiye

umupaka bonyine. U Rwanda ni rwo rwonyine mu bihugu bihuriye mu muryango rufite indan-gamuntu zasomwa n’imashini, ibindi bihugu ho biracyari mu mishinga yo kuziha abaturage babo.

U Rwanda rurifuza kuzakoresha indangamun-tu nk’urupapuro rw’inzira igihe ibindi bihugu cyangwa igihugu mu muryango gihaye abaturage indangamuntu igezweho.

U Rwanda rumaze kunguka mu kwinjira mu muryango mu buryo butandukanye; Ibicuru-zwa byose bikomoka mu bihugu bigize umury-ango wa EAC byinjira bidasoze iyo bifite icyem-ezo cy’aho byaturutse, nta musoro ku bwikorezi bw’ibicuruzwa biturutse ku cyambu cya Mom-basa, Dar es salaam, cyangwa ahandi mu bi-hugu byo mu muryango. Ubwishyu ku mipaka ku modoka nini zitwara ibicuruzwa mu bihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba yaku-weho. Urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rwatumye ibicuruzwa byiyongera bigatuma nta kwiharira amasoko. U Rwanda kuba umunyamuryango wa Afurika y’iburasirazuba byongereye amahirwe yo kubona akazi ku banyarwanda, ishoramari n’umusaruro kubera isoko.

N’ubwo hakiri imbogamizi, nko kutagira ubumenyi buhagije mu kwinjira mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba, Ariko Minisiteri ibishinzwe iri gukangurira abanyarwanda bose kumenya inyungu zo kwinjira mu isoko rusange ndetse n’akamaro bifite mu rwego rw’ubukungu bw’igihugu.

Murakoze Jean Claude ku kibazo cyiza, twizeye ko muzanyurwa n’ibisobanuro. Ku bindi bisoba-nuro mwareba ku rubuga rwacu [email protected] cyangwa urwa EAC: www.eac.int

UbukunguIbikorwa remezo

Umuryango uteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi witwa Rusizi-Rwanda Transport Development Agen-cy (RTDA), ugiye gushyira ubwato bugezweho bu-zajya buhuza Rusizi, Rubavu ndetse Karongi buciye mu kiyaga cya Kivu.Nk’uko Anselme Nsengimana ushinzwe ubwikorezi bwo mu mazi muri uyu mury-ango yabitangaje, ngo bafite gahunda yo gushyira ubu bwato bujyanye n’igihe tugezemo ndetse ubu

bukaba burimo gukorwa. Ndetse n’ubundi bwato 4 buzajya buhuza ibirwa byo muri utu turere.Bamwe mu baturage bo mu utu turere bishimiye iki gikorwa cya RTDA kuko cyari gikenewe, ubundi ngo abatur-age bakoreshaga umuhanda Rusizi-Kigali bigatuma ibikorwa byabo bitihuta nk’uko Alphonse Bimenyi-mana umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo muri aka karere yabitangaje.

hazashyirwa ubwato bugezweho mu kiyaga cya kivu

Abanyarwanda 90% ntibasobanukiwe n’ingengo y’imari

m.louise uwizeyimanaUbushakashatsi bwakozwe

n’impuzamiryango itegamiye kuri Leta CLAD-HO, bwerekanye ko abanyarwanda 10% ari bo bazi uko ingengo y’imari ikoreshwa, icyo ingengo y’imari ari cyo ndetse n’aho ayo ma-

faranga aturuka. Ibi bikaba byumvikana ko 90% by’Abanyarwanda ari bo batazi uko ingengo y’imari y’igihugu ikoreshwa, mu gihe aribo batan-ga imisoro.

Cladho nk’umuryango wa sosiyete sivile, us-anga umuturage wese afite uburenganzira bwo

kumenya iby’ingengo y’imari ya Leta, ubundi ngo amategeko avuga ko mu gutegura ingengo y’imari ya Leta, ababishinzwe bagomba kwegera abaturage bakagaragaza ibyo bakeneye gukor-erwa aho kugira ngo abayobozi babatekerereze. Nkurunziza Alexis, umukozi wa CLADHO akaba ari nawe uyoboye umushinga ushinzwe iby’ingengo y’imari y’igihugu, avuga ko mu gutegura ingengo y’imari, Minisiteri y’imari MI-NECOFIN, isaba akarere kugaragaza ingengo y’imari kazakoresha. Akenshi ngo akarere kay-itegura umuturage atabanje kugishwa inama. Ubu buryo ngo buhabanye cyane n’uburenganzira bwe, kuko atagira uru-hare mu gushyiraho iyo ngengo y’imari kandi akenshi amafaranga akoreshwa aba yanavuye mu misoro umuturage yatanze. Alexis avuga ko atari abaturage bonyine ba-vugwa ko batazi uburyo ingengo y’imari itegur-wa, ngo kuko usanga n’abayobozi bo ku nzego z’uturere ndetse na za njyanama z’uturere, basa n’abazi ko ingengo y’imari ari ibanga.

Cyakora ubu Minisiteri y’imari n’igenamigambi yasohoye agatabo kazafasha umuturage gusobanukirwa n’ingengo y’imari icyo aricyo, nk’uko byatangajwe na CLADHO yo yanamurikiwe ako gatabo nk’umuryango utegamiye kuri Leta ukora mu Rwanda.

Aka gatabo kagamije gufasha abaturage gukurikirana no kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari, kugenzura uburyo ibigo bishinzwe ingengo y’imari biyikoresha no gushimangira umuco wo kumurikira abaturage ibibakorerwa, kwimaka-za umuco wo gukorera mu mucyo no gushi-mangira demokarasi mu gihugu.

Ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2011-2012 yiyongereyeho13,5% uyigereranyi-je n’iy’umwaka wa 2010-2011, ikaba igeze ku giteranyo rusange cya miliyari 1,116,9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu imurika ry’ako gatabo, havuzwe ko abaturage bagomba kongera igitutu bashyira kuri Leta kugira ngo bayongerere imbaraga mu kugaragaza uburyo iyo ngengo y’imari, iba iri-mo n’imbaraga z’abanyarwanda, ikoreshwa mu byo iba yariyemeje kugeraho mu mwaka wose.

Dusabimana ClaveriKi Ni KimWe mu bibazo byagarutsweho cyane n’abanyamuryango ba Koperative y’urubyiruko COOJAD ubwo bari mu nama rusange ya 9 yateranye tariki ya 03 Ukuboza 2011 i Remera. Aha bakaba barasabye ko abambuye Koperative bose bagomba gushyirwa ku karubanda ndetse byaba na ngombwa bagakurikiranwa no mu nkiko.

Perezida wa COOJAD Mumararungu Aimable, asobanura kuri iki kibazo yavuze ko aba bantu kuba batishyura ahanini biterwa no kutabakurikirana umunsi ku wundi, noneho bakirara bakumva ko ntawabakurikirana.

Yakomeje avuga ko icyo bagiye gukora

CooJAD ihangayikishijwe na ba bihemu bayambuye kuri aba bantu ari ugushyira amafoto yabo ahagaragara, ariko asaba abanyamuryango kubimufashamo. Ati “umunsi mwabonye amafoto yabo muzadufashe, kandi mbasabye kuba ijisho rya COOJAD kuri aba bantu”.

Abanyamuryango, bose bahurizaga ku kintu kimwe cyo kugaya abo bantu bahemukiye Koperative yabo bakifuza ko bafatirwa ingamba zikomeye kuko ngo babahombya. Bati “aba bantu tubagaye kuko baradusubiza inyuma rwose”.

Igihombo cy’iyo Koperative kiri hejuru ya miliyoni icumi, muri ayo mafaranga hakaba harimo n’ayo ya ba bihemu batishyura neza.

Ariko n’ubwo hari ibyo bibazo byo kutishyura

ndetse n’igihombo, Perezida w’iyo Kopreative Mumararungu avuga COOJAD iri kuva ahantu habi ijya ahantu heza dore ko ubungubu ngo ibarirwa mu bigo bikora neza. Guhera mu Gushyingo 2011 ngo nibwo yatangiye gukora idakorera mu gihombo ku buryo igeze aho kwitunga, cyane cyane ko amafaranga yinjira ngo aruta asohoka bityo bikagaragaza imikorere myiza.

Aya mafaranga y’inguzanyo ahabwa abanyamuryango ni yo Koperative ibonamo inyungu, ibi bikaba bisobanura ko igihe abahawe inguzanyo batishyuye, n’inguzanyo zigenda zigabanuka noneho n’abanyamuryango bakaba bake.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’urubyiruko Nkuranga Alphonse, wari umushyitsi mukuru muri iyo nama yasabye abanyamuryango ba COOJAD kujya bitabira ibikorwa byabo. Aha akaba yaraboneyeho kugaya ubwitabire bwabo muri iyo nama ari bake, akaba yarababwiye ko bakwikubita agashyi bakajya bitabira inama. Dore ko n’uwo munsi abari mu nama bari bake cyane ugereranyije n’uko abanyamuryango bose bangana, kuko babarirwa mu 5700.

Umuyobozi Mukuru wa COOJAD Musoni Jean Louis yaboneyeho umwanya wo kugeza ku banyamuryango ingengo y’imari ya 2012 n’imikoreshereze yayo.

Ingamba ku bucuruzi butemewe ku mipaka ya Uganda n’u Rwanda

Kubera ko ku mipaka hagenda hagaragara ubucuruzi bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko n’ibicuruzwa byinjira cyagwa bigasohoka bidatanze amahoro, ni muri urwo rwego, Uganda n’u Rwanda byumvikanye ku buryo bwo guhashya ubwo bucuruzi.

Abashinzwe ibijyanye n’amahoro mu karere, bafatanyije n’Ikigega cy’ubufatanye mpuzamahanga cy’Abayapani (JICA), bashyizeho uburyo buhoraho bwo kugenzura imipaka (Joint Border Surveillance ‘JBS’) ku bakora ubwo bucuruzi hagati y’umupaka w’u Rwanda na Uganda, Impande zombi, zarebeye hamwe amabwiriza ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga wo gukumira ibi bikorwa by’ubucuruzi, bugakorwa mu buryo bunoze kandi bukurikije amategeko.

Guhera mu mwaka wa 2003, JICA ikaba ariyo itera inkunga umushinga wo gukumira ubucuruzi bukorerwa ku mipaka igize ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), nk’uko bitangazwa n’umuhuzabikorwa wa JICA, Yoko Konishi. Kugira ngo ubugenzuzi bukorerwa ku mipaka burusheho kunozwa , ibihugu byo mu karere birashaka gukurikiza urugero rwa (One Stop Border Post ’OSBP’) rukoreshwa na Kenya, Tanzania, na Uganda, mu rwego rwo kunoza ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi bakora kuri za gasutamo.

Iyo nama kandi ikaba yari igamije kureba inzitizi zijyanye no koroherezwa mu bucuruzi, ndetse bareba n’ibibazo by’ibikorwa remezo, ndetse n’izindi nzitizi zituma ibikorwa by’ubukungu bidatera imbere.

Page 6: ISONGA Magazine - Nomero 008

01-14, MUTARAMA 2012 01-14, MUTARAMA 2012www.isonga.com www.isonga.com

10 11 za miriyoni z’abagore zikomeje guhohoterwa

IterambereUburezi

Imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye ONU, yerekana ko za miliyoni z’abagore ku isi bakomeje guhohoterwa n’abo bashakanye. Imibare yashyizwe ahagaragara n’umuryango w’abibumbye yerekana ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umugore umwe ahohoterwa n’umufasha we buri masegonda 15. Mu gihugu cya Afurika y’Epfo, umugore ahohoterwa buri masegonda 23.Naho muri Bangladesh, hafi kimwe cya kabiri cy’abagore bose bakorewe ihohoterwa ku mubiri bikozwe n’abo bashakanye. Iyi mibare ikaba igaragaza ko hadafashwe ingamba zikomeye, im-ibare y’abagore bahohoterwa izakomeza kwiyongera utaretse n’iy’abagabo n’ubwo itavuzwe.

iraDuKunDa moiseKimWe N’iziNDi miNisiTeRi, Minisi-teri y’uburezi niyo yayobowe n’abantu benshi mu mateka yayo, kandi usanga barakoze ibintu bitandukanye bimwe bikaba byaratumye ubu-rezi butera imbere hakaba n’ibyagiye bidindira bitewe n’imiyoborere ya buri muyobozi.

Duhereye kuri Col. Aloys Nsekalije wam-buye abanyarwanda bamwe uburenganzira bwo kwiga akoresheje ivangura n’iringaniza aho abana b’u Rwanda bavukijwe uburengan-zira bwabo ku burezi kugera kuri Madamu Uwilingiyimana Agathe wabaye Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye mbere y’uko aba Minisitiri w’intebe nyuma y’imishyikirano y’Arusha.

Uyu mudamu yagerageje guha uburengan-zira abanyarwanda, yarwanyije ruswa mu bizamini, niwe wafataga icyemezo cy’uko aba-jandarume bagenzura ibyumba by’ibizamini. Byatumye abanyeshuri bo mu majyaruguru batsindaga bonyine bigabanukaho gato.

Madamu Uwilingiyimana yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye na Mbonimpa Jean kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye.

Nyuma yo kwibohora, n’uburezi bwarabo-howe umunyarwanda abona uburenganzira bwe bwo kwiga. Minisitiri wa mbere nyuma ya Jenoside ni Rwigema Pierre Celestin, yabaye Minisitiri w’uburezi guhera muri 1994 kugeza 1995 nyuma ahita aba Minisitiri w’intebe kugera muri 2000 asimburwa na Dr. Karem-

Dr Biruta aje guhindura iki mu burezi?

era Joseph nawe asimburwa na Mudidi. Emmanuel Mudidi yabaye Minisitiri

y’amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihe ubu-rezi bwiyubakaga. Yasimbuwe kuri uwo mwan-ya na Dr. Romain Murenzi, waje kuba Minisitiri w’uburezi, ubumenyi n’ikoranabuhanga, ubwo hatangiye ikigo SFAR gitanga inguzanyo ku banyeshuri biga muri kaminuza. Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya wasimbuye Murenzi,

guhera mu 2003 kugera 2006 yari umuny-amabanga wa Leta muri Minisiteri y’amashuri abanza n’ayisumbuye. Muri 2006 yaje kuba Minisitiri w’uburezi. Muri Mutarama 2008 Mujawamariya yatumijwe gusobanura imbere y’Inteko ku bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaraga mu mashuri yisum-buye. Komisiyo y’inteko ikaba yaranengaga kuba Mujawamariya na Joseph Murekeraho umunyamabanga we nta bihano bikomeye bafatiye abarimu n’abanyeshuri bagaragayeho kugirira nabi abanyeshuri bishingiye ku moko. Ubwo yavuyeho asimburwa na Gahakwa Da-phrose.

Dr.Daphrose Gahakwa yabaye Minisitiri w’uburezi muri Mata 2008, nibwo u Rwanda rwatangije gahunda yo kwigisha mu rurimi rw’icyongereza icyo gihe Mutsinadashyaka Theoneste ari we ubigaragaramo cyane. Dr.Gahakwa yaje kuvaho asimburwa na Dr Charles Murigande.

Ku ya 23 Ukuboza 2002 yabaye Minisitiri w’uburezi muri 2009.Gahunda y’imyaka icyen-da yatangiye ku buyobozi bwe ikaba yarafashi-je u Rwanda muri gahunda y’uburezi kuri bose. Nyuma ye haje Habumuremyi Pierre Damien waje kugirwa Minisitiri w’uburezi ku itariki ya 7 Ukwakira 2011, ariko nyuma y’amezi make aba asimbuwe na Vincent Biruta.

Biruta ubu rero ni we muyobozi mushya wa MINEDUC. Ikibazo gihari Dr. Biruta aje guhindura iki ku byo abandi batakoze, cyane ko iyi Minisiteri yakuze kuvugwamo ibibazo bitari bike. Guverinoma y’u Rwanda yashyize-ho gahunda y’uburezi kuri bose, ariko nk’uko byagaragajwe n’Abadepite igihe Pierre Damien Habumuremyi, Minisitiri w’intebe yatangaga ibisobanuro kuri iyo gahunda, abadepite bagaragaje impungenge ku ireme ry’uburezi rigenda rigabanuka.

Dr. Biruta agomba kuzakurikirana gahunda y’uburezi bw’imyaka cumi n’ibiri. Ariko ikiba-zo cy’ingutu abaminisitiri bose twavuze haru-guru basanzeho bakanasiga batagikemuye, ni umushahara wa mwarimu, usanga utajyanye n’igihe n’ibiciro ku masoko bishobora no kuba ari ryo pfundo ry’ikibazo cy’ireme ry’uburezi.

Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Uburezi

m.louise uwizeyimanamU gihe koperative yo kuzigama no kugur-iza COOPEDU yizihiza imyaka 15 imaze ishin-zwe, abanyamuryango bayo biyemeje kubaka igorofa rizakoreramo icyicaro gikuru cy’iyo koperative, ndetse hakazakorerwamo n’indi mirimo yo mu biro, iy’ubucuruzi n’isoko rya kijyambere.

Ibyo ni ibyatangajwe na Nduwayezu Leon, Visi Perezida w’inama y’ubutegetsi muri COOPEDU mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 20 Ukuboza 2011.

Iyo nyubako biteganyijwe ko izat-

CooPeDU igiye kuzamura igorofa i Kigaliwara akayabo ka Miliyari imwe n’igice (1.500.000.000fr) mu Karere ka Kicukiro. Amafaranga azayubaka akazava mu nkun-ga z’abanyamuryango, abaterankunda n’inguzanyo. Abanyamuryango bakaba baza-tanga inkunga ingana n’ibihumbi 36 kuri buri wese, akaba ari byo bizanaherwaho mu kugira imigabane mu gihe iyi koperative izahinduka Banki. Uwo mushinga rero ngo wizwe neza ku buryo bitazatera ikibazo ku mikorere myiza y’iyo koperative.

Nduwayezu yavuze ko COOPEDU imaze kugira abanyamuryango 17219, bivuze ko ima-

ri shingiro yayo ihwanye na 172.190.000Frw, bakaba bafite amafaranga y’ubwizigame ag-era kuri 2.900.000.000, naho ku bafata in-guzanyo bo bakaba bishyura ku kigereranyo kingana na 98%

Iyi koperative ifite umwihariko wo kugira abanyamuryango b’inyangamugayo, ari nar-yo banga ribafasha kwesa imihigo byakunze kugaragara kuri COOPEDU, cyakora ngo haracyari inzitizi z’uko badatanga inguzanyo nini zishyurwa mu gihe kirekire no kutagira amashami mu ntara hirya no hino.

Ubu bateganya kugaba amashami hirya no

zimbabwe: minisitiri w’intebe mu bihanoMorgan Tsvangirai yaciwe amande kubera ko yihaye kurongora ku munsi utemewe. Ikinyam-akuru The Herald cyandikirwa muri Zimbabwe kivuga ko urukiko rwa gakondo rwo mu bura-sirazuba bw’icyo gihugu rwemeje ko uyu mugabo usanzwe atavuga rumwe na Perezida Mugabe yarongoye umugore we wa kabiri ku munsi atari yarabwiye abatumirwa bityo akaba agomba gutanga amande ahwanye n’inka ebyiri, intama icumi ndetse na metero icumi z’igitambaro kigomba kuzadodwamo imyambaro y’abasaza bo uri ako gace.

Afurika ishobora kuzahura n’inzara ikomeye

Mu Mahanga

HIRya No HINo

Mu gihe umwe mu mitwe ya kisilamu ukomeje kwishimira ko watsinze amatora y’abashingamateka , imvururu zikaze zongeye kwaduka ku rubuga rwitiriwe Tahrir hasanzwe hazwi imyigaragambyo ya-tumye Moubarak ava ku butegetsi. Icyumweru gishize cyaranzwe n’abantu basaga 25 bahasize ubu-zima, ari nako abandi benshi bahakomerekera ndetse hakaba n’abatabwa muri yombi. Polisi yana-tunzwe agatoki ko irimo gukoresha imbaraga z’umurengera kugeza n’ubwo abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu. Abaturage bakomeje gusaba abasirikare kuva ku butegetsi ngo kuko badashinzwe kuyobora igihugu, ariko ibigaragara ni uko aba basirikare nabo biyemeje kubunambiraho. Abaturage bakaba baramaze gushinga amahema imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ngo bakaza-hava ari uko ibyo basaba babihawe, uretse ko hari abarimo kuhasiga ubuzima.

misiri: imvururu zongeye kwaduka

rdC: Ubutegetsi bwa Kabila bukomeje kwemerwa n’amahanga

Joseph Kabila yongeye kubona inkunga ikomeye y’abayobozi b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari. Ni nyuma y’uko bakoreye inama i Kampala muri Uganda, bakaba bara-tandukanye bashyize ahagaragara itangazo rivuga ko ibyavuye mu matora aherutse bifite ukuri bakaba baranasabye abataratowe kwem-era ibyo abaturage bemeje nk’uko bigaragara mu kinyamakuru Afriquinfos.

Icyo kinyamakuru cyongeraho ko abasinye iri tangazo ari ba Perezida wa Uganda, Kenya, Zambiya,Burundi,Tanzaniya na Centrafrika. Ibi rero bigaragara nk’agashyi karemereye kakubiswe Tshisekedi.

umwanDitsi waCuMu nama y’umuryngo w’abibumbye ku

muhindagurikire y’ikirere yabereye i Dur-ban muri Afurika y’epfo, abashakashatsi b’abanyafurika bagaragarije abitabiriye iyo nama ko mu myaka icumi iri imbere hasho-bora kuzaba inzara ikomeye.

Dr. Seleshi Bekele, umushakashatsi ku bi-jyanye n’amazi n’ikirere mu muryango ACPC

(African Climate Policy Center) yemeza ko mu myaka 10 iri imbere imvura izagabanuka bite-we n’ubwiyongere bw’ubushyuhe.

Mu gihe ubuhinzi bukiri inkingi y’ubukungu bw’ibihugu byinshi by’Afurika, kandi aban-yafurika batatu kuri bane bakaba babeshe-jweho n’ubuhinzi, nk’uko byemezwa n’abo bashakashatsi, hakenewe ko Afurika iva mu buhinzi gakondo ikajya mu guhinga ki-

Papa benedigito wa Xvi yanenze uko noheli yizihizwa

Mu gihe umunsi mukuru wa Noheli abakristo bawufata nk’umunsi w’ibyishimo, bakanywa, bakarya, bagatumirana ndetse abandi bagakoresha amakwe, Umushumba wa kiliziya Gatorika Papa Benedigito wa XVI yabwiye abakirisitu ko uwo munsi atari umunsi wo gucuruza no kwinezeza. Ibyo yabivuze

ubwo yaturaga igitambo cya Missa mu gitaramo cya Noheli muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma, yagize ati: “ Noheli ikwiye gutuma abakirisitu bazirikana ukwicisha bugufi kwa Yezu Kirisitu bazirikana abakene, ababaye n’impunzi” Yabwiye imbaga y’abantu bari bitabiriye icyo gitambo cya Misa ko uburyo Noheli ikoreshwa bitandukanye n’ubutumwa bwo gutanga bw’ivuka ry’umwana Yezu Kirisitu wavukiye i Betelehemu kuko birengagiza ubutumwa bw’ivuka ry’umwana Yezu waje gukiza isi.

irak : amerika noneho iratashye Nyuma y’imyaka icyenda ingabo z’Amerika zari zimaze muri Irak zirashyize zirataha. Ibi byatangiye kugaragara kuva mu cyumweru gishize, abantu benshi bakaba bari batangiye kuvuga ko Irak idafite ubushobozi bwo kwi-cungira umutekano ariko bikaba birangiye Abanyamerika bavanyemo akabo karenge . Bari barinjiye muri icyo gihugu muri 2003 bagiye guhirika Saddam Hussein ariko bakaba baramushinjaga gutunga intwaro za kirimbuzi, uretse ko mu gihe cyose bamazeyo batigeze bazigaragaza. Cyokora uko bagiy-eyo siko batashye bose kuko abagera ku 4500 bahasize ubuzima mu gihe ku ruhande rw’abanya Irak abahaguye batazwi neza. Mu bo iyi ntambara yisasiye harimo Saddam Hussein wishwe amanitswe n’abahungu be bagiye baraswa mu bihe bitandukanye. Iyi ntambara yatangijwe na Bush none ishojwe na Obama, bombi bakaba bazwiho kutazuyaza kohereza ingabo gutera ibindi bihugu by’ibihangange.

Zimwe mu ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere

jyambere. Dr. Fatima Denton, wo mu iki-go cy’Afurika gishinzwe imihindagurikire y’ikirere (Climate change and adaptation in Africa), yavuze ko kugira ngo Afurika ihangane n’imihindagurikire y’ikirere bidakwiye kureb-wa nk’iby’ejo hazaza kuko ari ikintu cy’ingenzi mu iterambere risanzwe mu mibereho myiza.

Dr Denton yakomeje agaragaza ko hari ibintu bitatu by’ingenzi bigomba kwitabwaho kugira ngo Afurika izashobore guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Ibyo bintu akaba ari ibijyanye n’ingufu, amazi n’ubuhinzi. Hak-aba hakenewe kandi gushorwamo amafaranga kugira ngo izo gahunda zose zishoboke.

Abebe Haile-Gebriel, Komiseri ushin-zwe ubuhinzi n’ubukungu bw’icyaro muri AU (Umuryango w’Afurika yunze ubumwe) yemeje ko imihindagurikire y’ikirere ikomer-eye abaturage biyuha akuya kugira ngo ba-bashe kubaho umunsi ku wundi, bityo rero ngo bakaba bagomba kwigishwa ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere n’uburyo bwo gu-hanga nayo.

Iyi nama y’umuryango w’abibumbye ya-hamagariye isi gushinga ibigo byafasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere gu-hangana n’imihindagurikire y’ikirere. Mu masezerano yasinywe yerekeranye n’ingamba, arahamagarira ibihugu byose guharanira ko isi itarenza dogere 2 z’ubushyuhe bw’isi (2C˚) muri iki kinyejana.

hino mu gihugu kugira ngo serivisi batanga zigere ku banyarwanda bose. Barateganya no gutangiza uburyo bwo gukoresha sheki ku ba-bikuza, bikazakurikirana n’ikoranabuhanga rigezweho ryo gukoresha amakarita uko ibihe biza.

Abakozi batinya guharanira uburenganzira bwabo

mU gihe abakozi benshi bemeza ko ba-hohoterwa n›abakoresha babo, imiryango itandukanye irabakangurira kwibumbira muri sendika kugira ngo babone uruvugiro. Ihuriro rya za sendika nyarwanda Cosyli rimaze iminsi ryegera abakozi hirya no hino ribagaragariza ibyiza byo kwibumbira hamwe, ngo kuko hari henshi ibibazo by›abakozi byacyemutse ku-bera ko ubwabo babaga bavuga rumwe ku bintu bibabangamiye.

Hahuguwe abarimu, abanyamakuru, abaganga, abakozi bo mu ngo dore ko aben-shi batanajijukiwe n›uburenganzira bwabo ugasanga bamwe bibaviramo gukoreshwa nk›ibimasa . Mu mahugurwa aherutse ku-bereye i Nyamirambo, kimwe n›ayabereye i Gihindamuyaga, abakozi bahagarariye abandi batumwe gutinyura bagenzi babo bagaharani-ra uburenganzira bwabo kuko ari cyo cyonyine cyatuma akazi kabo kabubahisha kandi kagat-era imbere.

Byanabaye igisubizo ku bakozi usanga bi-totomba ngo bakora ibyungura abakoresha babo ariko bo ntibahabwe umushahara uk-wiriye. Abakozi babwiwe ko igisubizo batazagi-habwa nk›impano, ko ahubwo bagomba guh-aguruka bakavugana n›ababakoresha.

Hatanzwe ingero z›ahantu abakozi bah-agurutse, nko muri Utexrwa, mu ruganda rwa matela rwa Kigali Foam no mu ruganda rw›itabi rwa Rwigara. Aho hose byagiye bitan-ga umusaruro kuko abakozi bagiye bagirana amasezerano n›abakoresha hakagira ibihin-duka. Umuyobozi wa Cosyli Mukarugambwa Florida we yemeza ko byose bishoboka igihe cyose abantu baba batinyutse.

Page 7: ISONGA Magazine - Nomero 008

01-14, MUTARAMA 2012 01-14, MUTARAMA 2012www.isonga.com www.isonga.com

12 13 Ishyamba rya Mukura ni rimwe mu mashyamba manini ya kimeza aboneka mu Rwanda. Riher-ereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Rutsiro na Ngororero. Rifashe ku mirenge ya Mukura, Rusebeya, na Ndaro. Nk’uko inzobere mu mashyamba zibitangaza, iri shyamba kera ryari rifatanye n’amashyamba ya Nyungwe na Gishwati. Ubushakashatsi bugaragaza ko mu myaka ya 1970 ryari rifite hegitari 3.000, ariko kugeza ubu rikaba risigaranye hegitari 1 600 gusa. Umuryango ARECO-Rwanda Nziza ugaragaza ko hari ibibazo byinshi byugarije iri shyamba ndetse akaba ari nayo ntangiriro yo kugenda rishira, ngo harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko, inturusi ziteyemo, ndetse n’ikibazo cyo kutagira uburinzi.

ishyamba rya mukura ryarangiritse

Ubuzima, Ibidukikije

Abagabo bakwiye kwirinda imyenda ibahambira igitsina

NK’UKo BiTANgAzWA na Oussen Ru-gaza umukozi muri ARBEF, ishyirahamwe nyarwanda riharanira imibereho myiza y’umuryango akaba ashinzwe ubukan-gurambaga n’ubuvugiziavuga ko abantu bose bakwiye kumenya amakuru y’ukuri ku buzima bwabo bikabafasha kumenya uko bitwara ndetse no mu gihe habayeho

imihindagurikire umuntu akamenya uko abyakira.

Oussen yavuze ko by’umwihariko ku bag-abo baba bakwiye kumenya gufata neza ibice by’umubiri wabo kugira ngo bitabateza ibibazo mu gihe bakeneye gutera akabariro cyangwa no kubyara kuko kubura urubyaro bishobora guturuka ku mugabo cyangwa ku umugore bitandukanye n’abibwira ko nta mugabo

m.louise uwizeyimana

utabyara. Ubundi abagabo ngo ntibakwiye kwambara imyenda ibahambiriye amabya kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku bu-zima bw’imyororokere. Ikindi mu gihe bagiye gutera akababriro ngo bakwiye kubanza ku-jya kwihagarika kugira ngo mu gihe aran-giza gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye atarangiza nabi bikaba byamugi-raho izindi ngaruka.

Ikindi Oussen agira inama abagabo, ngo ni uko mu gihe batera akababriro n’abo basha-kanye bakwiye kubanza kumenya ibishimi-sha abagore babo, ngo kuko rimwe na rimwe imibonano mpuzabitsina igira akamaro mu kubaka urugo no ku rukomeza mu gihe bikorwa neza buri wese akishima.

Aha avuga ko habaho abagabo barangiza vuba cyane bikaba byatuma abagore babo ba-byinubira, ariko burya ngo gukoresha agak-ingirizo bishobora gufasha umugabo gutinda kurangiza. Mu gihe rero ngo hari ikibazo ki-dasanzwe umugabo abona kimubangamiye mu buzima bw’imyorokere, aba akwiye ku-gana ivuriro kugira ngo impuguke zimufashe gusobanukirwa n’ibibazo afite.

Oussen arangiza avuga ko abaganga nabo basabwa gusobanurira neza umurwayi uba-gana kugira ngo amenye neza impamvu itera ibibazo ahura nabyo n’uburyo yabyirinda.

ARBF ni ishyirahamwe rikaba ritanga in-yigisho n’ubufasha butandukanye ku buzima bw’imyororokere,

PasCal gashemaUReTse iBiBAzo bishingiye ku buryo ba-fatwa muri sosiyete nk’abadashoboye, guhe-zwa n’ibindi, ababana n’ubumuga bavuga ku kugeza ubu mu Rwanda hagaragara umubare munini w’abamugaye batoroherezwa mu myi-gire yabo bikabatera kubivamo.

Ibyo ni bimwe mu byavugiwe muri Saint Paul mu kwezi gushize, ubwo Handicap In-ternational yahuguraga abanyamakuru ku bijyanye n’uburezi budaheza bw’ababana n’ubumuga butandukanye mu Rwanda.

Mugisha Jacques ni umwe mu baba-na n’ubumuga bwo kutabona, yiga muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda, avuga ko ba-hura n’ingorane zitandukanye zigendanye n’ubumuga zirimo imyumvire y’abaturage iba-heza, ibura ry’ibikoresho n’ibindi.

Mugisha yagize ati “ababana n’ubumuga baba mu byiciro bitandukanye n’uburyo bwo kubitaho buratandukanye, nk’urugero abata-bona b’abanyeshuri bakwiye koroherezwa bakabona notes mu nyandiko ya Braille kandi bakabona na za mudasobwa zibagenewe zi-rimo software bakoresha.

Mugisha Jacques yanavuze ko mu Rwanda hataraboneka ibikoresho bihagije, gusa akaba asobanura ko bashima Leta yo yashyizeho am-ategeko arengera ababana n’ubumuga akaba anasaba ko hajya hakurikiranwa uburyo ashy-irwa mu bikorwa, dore ko ngo hari abayobozi bayarengaho bayazi.

Dr Karangwa Evariste umushakashatsi aka-ba n’umukozi wa Handicap International, muri iyi gahunda avuga ko gahunda y’uburezi kuri bose idakuraho inzitizi ababana n’ubumuga bahura nazo.

Ababana n’ubumuga baracyugarijwe n’ibibazo

Oussen Rugaza mu mahugurwa y’abanyamakuru

Mukeshimana Marie Claire wakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 19 adahari kubera uruhare yagize muri Jenoside, yagejejwe mu Rwanda tariki ya 22/12/2011 avanywe muri Amerika aho yari yarahungiye.Uyu Mukeshimana w’imyaka 42, akomoka i Mbazi mu Karere ka Huye ari naho urukiko Gacaca rwamukatiye kiriya gihano.Akigera mu Rwanda, Mukeshimana yabanje gucumbikirwa na polisi muri sitasiyo ya Remera, nyuma ajyanwa muri gereza nkuru ya Kigali, akazahava ajya gufungirwa muri gereza ya Bu-tare kurangiza igihano.

mukeshimana yavanywe muri amerika gufungirwa mu rwanda

Ibikorwa bya gisirikareUmutekano

KU iTARiKi ya Mbere Ukuboza 2011, abapolisi 30 barangije amasomo ku cyiciro cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi rusange mu gipolisi (social sciences in police studies) mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE), ariko bakaba biga mu ishami rishya rya Polisi ryitwa PPS

Abapolisi 30 barangije amasomo y’ikirenga

(Police Professional Studies) riri mu ishuri rya National Police Academy i Musanze.

Chief Supt Elias Mwesigye, umuyobozi w’agateganyo ushinzwe abakozi muri Polisi y’igihugu, nawe warangije ayo masomo, ya-vuze ko uretse aba barangije kaminuza, ngo hari n’abandi bapolisi bagikurikirana aya

Umugaba w’Ingabo Lt.Gen.Charles Kayonga

masomo bazagenda barangiza mu myaka iri imbere.

Chief Supt Mwesigye akomeza avuga ko mu nyigisho bahabwa harimo amategeko ndetse n’inyigisho za gipolisi zizabafa-sha kurushaho kunoza akazi bashinzwe ko kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Iyi gahunda yo kwigisha abapolisi ku kiciro cya kaminuza yashyizweho ku bufa-tanye hagati ya ‘Teeside University’ yo mu Bwongereza, ishuri rikuru nderabarezi KIE na Polisi y’u Rwanda, mu rwego rwo kuba-ka ubushobozi bwa polisi y’igihugu.

Uretse KIE, polisi y’igihugu ikorana n’andi mashuri makuru na kaminuza mu gihugu nka Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda n’ Ishuri rikuru rya Kigali ryi-gisha ikoranabuhanga (KIST), aho aya mashuri aha abapolisi inyigisho zijyanye n’ ikoranabuhanga ndetse n’ amategeko.

Aya mashuri kandi anateganyiriza polisi y’igihugu abarimu hamwe n’ imfashanyi-gisho bazigisha mu ishuri rikuru rya polisi.

Kuri ubu polisi y’ igihugu ishyize imbere gahunda yo kongerera ubushobozi abap-olisi kugira ngo bajye babasha gushyira mu bikorwa akazi bashinzwe mu buryo bunoze.

Umuyobozi mukuru wa Polisi Emma-nuel K.Gasana yashimiye abarangije aba-bwira ko ibyo bize babishyira mu bikorwa.

Lt. Gen. Kayonga Charles yasuye ingabo i Darfur

ingabo zirwanira mu kirere koherezwa i Darfur

IGP Emmanuel K.Gasana ashimira abapolisi barangije amasomo

elisée mPirwa UmUgABA mUKURU W’iNgABo z’u Rwanda, Lt. Gen. Kayonga Charles yasuye ing-abo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa UNAMID i Darfur muri Sudan.

Uru ruzinduko rw’iminsi itanu, guhera tariki ya 10 kugeza ku ya 14 Ukuboza 2011, ahanini rwari rugamije kurebera hamwe uko Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda ndetse n’abandi ba-sivile bariyo buzuza inshingano zabo bakomeza kubungabunga amahoro ndetse anaboneraho kubifuriza iminsi mikuru myiza.

Lt. Gen. Kayonga Charles yagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’ingabo za UNAMID Lt Gen Ny-amvumba Patrick ndetse n’abandi bayobozi ba-kuru b’izo ngabo, bamugezaho uko umutekano wifashe i Darfur. Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda n’abari bamuherekeje kandi bagi-ranye inama n’abayoboye ingabo z’u Rwanda ziri muri batayo za RWABATT 26 iri ahitwa Zalinge, RWABATT 28 iri Kabkabiya, RWAB-ATT 27 na RWABATT 29 ziri ku biro bikuru bya Loni biri El Fasher na Zam Zam, u Rwanda ru-kaba ari kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi muri ubu butumwa i Darfur.

Ingabo z’u Rwanda zamugejejeho uburyo zishyira mu bikorwa inshingano zahawe n’Umuryango Mpuzamahanga wa Loni ngo bityo bakomeze babungabunge amahoro badakurikije gusa amasezerano mpuzama-hanga, ahubwo banongeraho ubunararibonye bw’u Rwanda. Mu kiganiro n’ingabo z’u Rwan-da ziri kubungabunga amahoro muri Darfur, Umugaba Mukuru w’Ingabo yabagejejeho in-damutso y’abayobozi ndetse n’abasigaye mu Rwanda ndetse anabagezaho gahunda za RDF iri gukorera mu Rwanda, anaboneraho kugan-ira na mugenzi we wa Sudan aho yasuye ishuri rya SAF Military Academy.

gaciro z’u Rwanda. Abahuguwe nabo bahise bashyira mu bikorwa ibyo bize, berekana ukun-tu bazakoresha indege n’ibindi bikoresho mu gutabara. Mu myitozo, indege ebyiri zoherejwe mu butumwa bwo gutabara inkomere zigahab-wa ubufasha bw’ibanze mbere yo gushyikirizwa ibitaro bikuru.

Ni ubwa mbere mu mateka y’Ingabo z’u Rwanda hagiye koherezwa umutwe w’ingabo zirwanira mu kirere mu butumwa bwo kubung-abunga amahoro ku Isi.Uwo muhango w’isozwa ry’ayo mahugurwa wari witabiriwe n’abayobozi bakuru b’ingabo z’igihugu washojwe na morali y’imbyino za gisirikare, abarangije amahugur-

wa bakaba berekanye ibyishimo n’uko bazaso-hoza ubutumwa.

e. turatsinzeUmUTWe W’ABAsiRiKARe b’u Rwanda barwanira mu kirere, abatwara indege, abazi-kanika, abaganga n’abandi babafasha bagera ku 140 basoje amahugurwa bari bamazemo ukwezi mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako.

Asoza ayo mahugurwa, umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Charles Kayon-ga yasabye abo basirikare bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Darfur mu ngabo zihuriweho n’Umuryango w’Abibumbye n’Ubumwe bwa Afurika (UNA-MID), kuzaba indashyikirwa mu butumwa bagiyemo, bagaharanira kubahiriza indanga-

Abayobozi bakuru n’abandi basirikare mu ndege

01-14, MUTARAMA 2012www.isonga.com

12

Page 8: ISONGA Magazine - Nomero 008

01-14, MUTARAMA 2012www.isonga.com

15 01-14, MUTARAMA 2012

Abana biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge binyuze muri Raggae

Umuhanzi mr brown arasaba inkungaMutabazi Moses uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Mr Brown” w’imyaka 23 gusa, avuga ko ngo aramutse abonye inkunga yakora indirimbo nyinshi kandi zagirira abantu akamaro.Ibyo yabitangarije ikinyamakuru Isonga ubwo yasuraga aho gikorera, akaba yaravuze ko inkunga ya mbere akeneye ari mu itangazamakuru aho bamufasha kumenyekana maze nawe akagaragaza icyo ahishiye abanyarwanda.Avuga ko nyuma yo gusubika amashuri ye afite imyaka 17 yatangiye guhanga zimwe mu ndirimbo zirimo; Umuheto wa Sogokuru, FPR Inkotanyi, Girinka munyarwanda, Ubumwe n’ubwiyunge, Ikawa y’u Rwanda, Umva ubuzima, Send cow, n’izindi ariko kubera kubura abaterankunga akaba yarananiwe gusohora Album ye yise “Umva ubuzima”.

Imyidagaduro na kellya

NK’UKo BimeNyeReWe hano mu Rwanda ijyana ya reggae akenshi usanga idakunzwe gukorwa cyane kuko akenshi isaba amikoro n’ibikoresho byifashishwa mu muziki hakiyongeraho umubare munini w’abayobora injyana (team band) kuko aba

kandi ni nabo bicurangira buri wese afitemo umurimo. Intego yabo ika-ba ari ukubaka igihugu bafatanije n’abandi bahanzi banyuza ubutum-wa bwabo mu ndirimbo ari nako ba-hindura imyumvire y’abantu bafata abaririmbyi ba reggae nk’abibasiwe n’ibiyobyabwenge.

Muri bo hari abiga muri kaminu-za no mu mashuri yisumbuye akaba ariho hinganjemo urubyiruko ubu-tumwa bukaba bwakumvikana kurushaho bityo n’igihugu kikaba cyatera imbere habaye imyimvire myiza.

Kids voice ni itsinda rigari rifite abanyamuryango 15 n’abaririmbyi 7 bahoraho Hertier Dusabimana ufite imyaka 22,umukuru wa band akaba na bass guitar, naho umuto muri bo akaba Niyigena Pacific w’imyaka 11.

Hertier yatangarije Isonga ko Raggae ari umuziki mwiza utuma umuntu abasha kumva umwimere-

re wawo akaba ariho ngo batandukanye n’abandi. Avuga ko bafite byinshi bagezeho harimo album yabo ya mbere bise “African Children”bamurikiye mu gihugu cy’i Burundi, bakaba bazayerekana no mu Rwanda. Kugeza ubu umuterankunga wabo ni ababyeyi babo babashyigikira mu byo bakora.

NyUmA y’UKo aba-kunzI b’ikinyamakuru Isonga badu-sabye ko kuri page y’imyidagaduro twajya tunyuzamo tukabashy-iriraho indirimbo zimwe na zimwe z’abahanzi, ndetse bagasaba ko twashyiramo indirimbo y’umuhazi Kizito Mihigo yise “TURI ABANA B’U

RWANDA”. Twabanje gushaka uwo muhanzi kugira

ngo tumusabe kuduha uburenganzira kuri icyo gihangano cye aratwemerera. Tukaba tubi-furije kuryoherwa n’iki gihangano kandi dush-imira umuhanzi Mihigo ubushake agaragariza itangazamakuru.

iNyiKiRizo:Amerika n’Uburayi, Aziya na Oseyaniya,

nibiducumbikire, ariko ntitwibagirwe ko turi abana b’u Rwanda (2).

Uburayi na Amerika, Aziya na Oseyaniya n’Ibihugu bya Afurika biraducumbikira, ariko ntitwibagirwa na rimwe ko turi abana b’u Rwanda.

Turagenda tukiga tugakorera amafaranga, tugashaka akazi tukiyubahisha tukagira ijambo, tukereka amahanga ko Rwanda wareze neza, ariko ni ha handi dukenera kugaruka ku isoko, kuko utazi iyo ava ntamenya iyo ajya.

Banyarwanda, agaciro tugaharanire mbere ya byose, katubere umurage katubere ingendo, katubere ejo hazaza. Tuzabwira amahanga ko u Rwanda rufite ibyiza, ibyiza byinshi byashibutse mu bibi rwabonye. Koko utazi iyo ava ntamenya iyo ajya.

Indirimbo: “TURI ABANA B’U RWANDA”

ari umwimerere(live).Kidz voice itsinda ry’abana bakiri bato bar-

irimba ijyana ya reggae batangiye umuziki muri 2006,nk’ijwi ry’urubyiruko bagamije kurwanya ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse na SIDA.

Rikaba rigizwe n’abana batanu bose bavukana

14 Inkuru ndede

icyenda mbere yo kuvuka. Uhereye kuri 25 z’ukwa gatatu – Werurwe, ukaba ariwo munsi bizihizaho isamwa rya Yezu, cyane cyane Kiliziya Gatolika.

Kuri kalendari y’abaroma, 25 Werurwe wari umunsi w’ukwezi kuzuye k’umuhindo, ariko ibyo bihe bikaba bidahuye n’ibyo mu Rwanda.

Cyakora ngo n’ubwo bigoye gusobanura amateka yose, ikigaragara neza ni uko No-heli yizihijwe bwa mbere nk’umunsi w’ivuka rya Yezu kuri 25 Ukuboza umwaka wa 354. Ibi bisobanuye neza mu nyandiko yiswe urukurikirane (Chronographie) rwa 354, ikaba ari imwe mu nyandiko zarokotse zandikiwe i Roma muri 354 nyuma ya Yezu.

Noheli ni umwe mu minsi yizihizwa cy-ane ku isi, ariko siko byahoze. Nyuma y’imyivumbagatanyo y’abaporotestanti mu

Noheli: Umunsi w’itsindwa ry’Umwijima

Xmas aho kwandika Christmas.Ngo mu myaka myinshi ya mbere

y’ikinyejana cya 16 benshi mu banditsi bi-zeraga ko Yezu koko yavutse kuri iyo tariki ya 25 Ukuboza.

Mu kinyejana cya cumi n’umunani nibwo hagiye haboneka abandi bahanga bagiye bagerageza gusobanura ibya Noheli ariyo Christmas.

Urugero rworoshye ni Sir Isaac Newton yagerageje gusobanura ko iyo tariki ya-fashwe kugira ngo ihurirane n’imboneko y’ukwezi kubanziriza itumba (hiver), kandi mu gihe cya kera yizihizwaga ku itariki 25 Ukuboza.

Mu w’ 1743, Umudage Paul Ernst Jablon-ski yagerageje gusobanura ko Christmas yashyizwe kuri 25 Ukuboza kugira ngo uhurirane n’umunsi wa kiromani wo kwiz-ihiza izuba wa Dies Natalis Solis Invicti , ibi bigatuma we anavuga ko kubera iyo mpam-vu Noheli wari umunsi wa gipagani.

Mu w’ 1889, Louis Duchesne yavuze ko Noheli yaba yarabariranyijwe nk’amezi

Uko imyaka yagiye ishira, ariko cy-ane cyane uko bigaragara ubu, Nohe-li isigaye yizihizwa hafi n’abantu bose b’amadini anyuranye, cyane cyane ko no hanze y’urusengero ari umunsi wafashwe nk’ikiruhuko gikomeye cyane kurusha ib-indi mu mwaka.

Itariki ya 25 ukuboza yizihirizwaho No-heli, ngo ishobora kuba yaratoranyijwe na Kiliziya Gatolika i Roma mu kinyejana cya kane. Abakiristu ngo bizihiza ivuka rya Yesu/Yezu nk’ibyuzuzwa n’isezerano rya kera.

Noheli yitegurwa mu buryo butandukanye

Kwizihiza munsi wa Noheli, ngo ni ibin-tu byo kuva kera mu mateka y’uyu munsi. Amabara akunda kwitabwaho abantu ba-taka kuri uyu munsi, ni ibara ry’umutuku n’icyatsi kibisi, andi mabara abantu bajya bakoresha ni umweru, n’ibara rijya gusa na zahabu.

Umutuku ngo ugaragaza amaraso ya Yesu/Yezu yamenekeye ku musaraba, icy-atsi kibisi cyo ngo kivuga ubuzima bw’iteka. Igiti cya Noheli abantu bakunze gukoresha bataka kuri uyu munsi, ngo benshi bagifata nk’ihinduka ry’abapagani.

Icyo giti ngo cyaba gifite inkomoko mu Budage mu kinyejana cya 18, ariko benshi bavuga ko Martin Luther ari we watangiye kugikoresha mu kinyejana cya 16.

Habaho kandi indirimo za Noheli zizwi kuba zaratangiye mu kinyejana cya kane i Roma. Indirimbo nk’izo harimo iy’Ikilatini izwi ku izina rya “Veni redemptor gen-tium” yanditswe n’Ambroise, umukuru w’Abasenyeri wa Milan.

Indi ni iyitwa “Corde natus ex Parentis” yahimbwe n’umuhanzi w’Umwesipanyoro Prudentius muri 413, ubu ngo ikaba ikiririmbwa mu nsengero nyinshi.

Ivuka rya Yesu/Yezu Kristu, mu kuwiz-ihiza abantu bakaba bahana amakarita ariho inyenyeri y’i Betelehemu (L’Etoile de Béthléhem), cyangwa se inuma y’umweru igaragaza umwuka wera n’amahoro ku isi.

Padiri Joseph Nzasingizimana, Umuy-obozi wa Centre d’Accueil St André i Kab-gayi, yabwiye Isonga ko Umunsi Mukuru wa mbere wabayeho muri Kiliziya Gatolika ari Pasika. Ngo mu kinyejana cya kabiri (2ème siècle) ukaba waraje kwitwa umunsi w’itsindwa ry’umwijima.

Ku byerekeranye n’ibyishimo bya Noheli, avuga ko n’ubwo abakristu benshi muri iki gihe bakennye, abakristu nyabo batabura kwishima basangira uduke bafite.

Nyiramana Antoniya, Umukristukazi wo muri Paruwasi Ste Famille, ati “ Noheli ni ibisingizo by’Ijuru aho urumuri ruba ru-tangaje.

N’ubwo hari ibibazo bitandukanye mu bakirisitu, birimo kwitegura itangira ry’amashuri, abemera ntibabura kwishima mu mutima kubera umwami w’isi n’ijuru uba wabavukiyemo”.

Kagaba emmanuel

NK’UKo BisoBANURWA n’inyandiko zitandukanye z’abahanga mu by’amateka, Umunsi wa Noheli waba waremejwe kugira ngo uhurirane n’imboneko z’ukwezi kwa mbere kw’itumba (winter solstice ) kuko abaromani bawizihizaga ku itariki ya 25 ukuboza buri mwaka.

N’ubwo bwose ari umunsi witabwaho cyane n’abakristu, bamwe mu batizera Kristu bawizihiza nk’umunsi wo gusabana n’imiryango, no kuruhuka.

Ijambo Christmas ni ijambo ryunze riva kuri “Christ’s mass” (misa ya Kristu), iva kandi ku ijambo ry’icyongereza cyo hagati y’umwaka wa 900 n’uw’1600 Christemasse rikaba ryarakoreshejwe bwa mbere mu w’ 1038 nk’uko amateka abyerekana.

Cristes riva ku kigiriki christos naho mæsse ni ikilatini missa. Uhereye hagati mu kinyejana cya 16 inyuguti X y’ikiromani yagiye ikoresheshwa nk’impinamagambo ya Christ. Niyo mpamvu benshi biyandikira

Benshi ku isi abemera Imana bariho baritegura Umunsi Mukuru wa Noheli. Mu bisanzwe Noheli ni umunsi w’ibyishimo n’umunezero, kuko ariho abakristu bibuka ivuka rya Yezu/Yesu. Noheli iva ku ijambo Noël ry’igifaransa, ikaba kandi ari nayo Christmas mu cyongereza cyangwa se Christmas Day.

myaka ya za 1500, amwe mu matorero ya giprotestanti yanze kujya yizihiza Noheli, akavuga ko ari ibisigarizwa by’ibyarangaga ubupapa.

Kuri kalendari y’abaroma, 25 Werurwe wari umunsi

w’ukwezi kuzuye k’umuhindo, ariko ibyo bihe bikaba bidahuye n’ibyo mu

Rwanda.

Iyo ni imwe mu miteguro ya Noheli

Page 9: ISONGA Magazine - Nomero 008

¬ Abana biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge ... Urup. 15¬ indirimbo: “TURi ABANA B’U RWANDA” Urup. 15

01-14, MUTARAMA 2012www.isonga.com

Abakinnyi babiri bakinira ikipe ya Rayon Sport aribo Juma Mpogo ukomo-ka mu gihugu cya Tanzania ndetse na Papy Kamanzi ukomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokar-asi ya Kongo ariko wahawe akazi

k’ubunyarwanda mu ikipe ya FC Marines, kuri ubu aba bakinnyi baburiwe irengero. Ku itariki ya 19 Ukuboza 2011,Ntagwabira Jean Marie yatangaje ko abo bakinnyi bose atazi aho bari kuko nta n’uruhushya basa-bye mbere yo kugenda. Ntagwabira avuga

UmUKiNNyi W’UmUPiRA w’amaguru wa-bigize umwuga, Andre ‘Dede’ Ayew ukomoka mu gihugu cya Ghana niwe watorewe kuba umukin-nyi wa mbere witwaye neza ku mugabane wa Afurika muri uyu mwaka wi 2011, iki gihembo gitangwa na BBC kitwa “BBC African Footballer of the Year award”. Andre ‘Dede’ Ayew w’imyaka 21, akina ku mpande mu ikipe ya Marseille yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa akaba anakinira ikipe y’igihugu cye cya Ghana, yegukanye uyu mwanya yahataniraga n’abandi bakinnyi bakom-eye hano ku mugabane w’Afurika Yaya Toure, Gervinho, Samuel Eto’o and Seydou Keita aho yatsinze na kimwe cya gatatu cy’amajwi yose.

Dede yagize ati’ndishimye kuba negukanye igihembo gikomeye nk’iki, urebye ko cyanagi-ye gihabwa abakinnyi bakomeye mu mupira w’amaguru, ku bwanjye ndishimye cyane kandi ndashimira abantu bose bantoye haba muri Gha-na no muri Afurika muri rusange; ubu rero ngiye gukora cyane mbereke ko batoye neza kandi bagahitamo umuntu ubikwiriye. Dore uko bagiye batsindira ibi bihembo mu myaka yashize:2010 - Asamoah Gyan (Sunderland & Ghana) 2009 - Didier Drogba (Chelsea & Ivory Coast) 2008 - Mohamed Aboutrika (Al Ahly & Egypt) 2007 - Emmanuel Adebayor (Arsenal & Togo) 2006 - Michael Essien (Chelsea & Ghana) 2005 - Mohamed Barakat (Al Ahly & Egypt) 2004 - Jay Jay Okocha (Bolton & Nigeria) 2003 - Jay Jay Okocha (Bolton & Nigeria) 2002 - El Hadji Diouf (Liverpool & Senegal) 2001 - Sammy Kuffour (Bayern Munich & Ghana) 2000 - Patrick Mboma (Parma & Cameroon)

Andre ‘Dede’ Ayew ashyikirizwa igikombe na se, Abedi Pele

Andre ‘Dede’ Ayew umukinnyi wa mbere muri Afurika

ko abo bakinnyi bose nta n’umwe wigeze umubwira ko adahari cyangwa se ngo abe

yasaba uruhushya kuko atazi aho bari, ndetse ko atazi n’igihe baza-garukira mu ikipe ya Rayon Sport.

Ntagwabira avuga ko yumva ko Juma

Mpogo yagiye mu gi-hugu cy’iwabo muri Tanza-

nia, naho undi ni Pappy akaba atazi aho ari. Abajijwe niba abo bakinnyi bagomba guhanwa,

yasubije ko ari ibyo kwigwaho kuko batahita bafata icyemezo

cyo guhana batazi impamvu abo bakinnyi badahari.

Ati “Ahanini usanga abakinnyi bakomoka mu bihugu byo hanze ba-

kunda kugorana ndetse no kuruhanya cyane iyo amakipe abakeneye”. Ntagwa-bira avuga ko kuri we ubu akoresha imyi-tozo abakinnyi afite ndetse akaba akomeje kwitegura shampiyona kugira ngo bazay-itwaremo neza mu mikino bafite imbere. Ikipe ya Rayon Sport ifite ibibazo by’abakinnyi badahari kandi yitegura umukino na mucyeba wayo Kiyovu Sport ku itariki ya 28 Ukuboza2011 ariko Ntag-wabira akavuga ko akomeza gutegura ikipe kugira ngo izitware neza kuko agom-ba gutegura abakinnyi afite.

Si ubwa mbere muri Rayon haba ikiba-zo nk’iki kuko usanga kenshi abakinnyi babura mu gihe bakenewe ndetse wabaza umutoza akakubwira ko ntacyo yabiko-raho, nyamara ku yandi makipe akomeye usanga abakinnyi nk’aba bahabwa ibihano kuko baba batubashye amategeko y’ikipe.

Ntagwabira avuga ko nta n’umwe wa-musabye uruhushya mbere yo kugenda ndetse ko nta n’uwamubwiye ko agiye cy-angwa igihe azazira ndetse ko atazi igihe bazagarukira mu ikipe. Muri iyi kipe bik-aba bigaragara ko nta gahunda yo guhana abakinnyi n’ubwo ikipe yatangaje ko iza-hana abakinnyi batinze kuza mu myitozo.

Intsinzi.com

babiri babUriwe

ireNgero