umusemburo w’ubusabane -...

79
1 UMUSEMBURO W’UBUSABANE Akanyamakuru ka Diyosezi ya Nyundo N° 39 MUTARAMA GICURASI 2014

Upload: doandien

Post on 06-Jul-2018

543 views

Category:

Documents


0 download

TRANSCRIPT

Page 1: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

1

UMUSEMBURO W’UBUSABANE

Akanyamakuru ka Diyosezi ya Nyundo

N° 39 MUTARAMA – GICURASI 2014

Page 2: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

2

I K I G U Z I

Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka

Numero imwe : 150 Frw

Ku mwaka : 600 Frw

Mu mahanga : 1500 Frw

Ushaka gufasha azibwirize

Imprimé par Pallotti-Presse en Juin 2014

COMITE DE REDACTION

1. Myr. J.M.V.NSENGUMUREMYI

2. Padiri Fabien RWAKAREKE 3. Bwana Alexis KAYITSINGA

4. Bwana Eleuthère NSENGIYUMVA

5. Bwana Didace MUSEBYUKUNDI

6. Bwana Jean TWAHIRWA

7. Madamu Françoise BAMURANGE

Page 3: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

3

IBIRI MURI AKA GATABO

1. Ijambo ry’ibanze : Muri “umuryango Imana yironkeye”( IPet.2,9)

P. Fabiyani RWAKAREKE

Ibitekerezo bitwubaka

2. Ukwemera Paulo Mutagatifu yabwiye abanyaroma kutwigisha iki muri iki gihe

Diacre Emmanuel BAMPORINEZA

3. Ese koko Umwaka w’ukwemera wamfashije gusobanukirwa n’ibyo nemera ?

Fratri Théophile HAKUZIMANA

4. Ubuhanga nyabwo ntibutana n’ukwemera

Diacre Emmanuel BAMPORINEZA

5. Ubutungane buraharanirwa

Jacques NTARUVUGIRO

6. Amatsinda y’abana ni inshingano ya buri mukristu

Fratri Jean de Dieu NIYONSENGA

7. Ishingiro ry’ikibi nk’intwaro ya muntu

Fratri Théophile HAKUZIMANA

8. Umuntu w’Imana ntatana n’ibigeragezo

Fratri Marc KARANGWA

9. Amateka y’umuryango wa Emmaüs muri paruwasi ya Busasamana

Victor HABURUKUNDO

Imihimbazo y’ibyiza Imana itugirira

10. Paruwasi ya Kivumu yizihije Yubile y’imyaka 50

Fratri Donatien NDACYAYISABA

11. Forum y’urubyiruko i Congo-Nil

Jacques NTARUVUGIRO

12. Paruwasi ya Rambura yizihije Yubile y’imyaka 100 imaze ishinzwe

Diacre Emmanuel BAMPORINEZA

13. Abasaveri bakoreye Pèlerinage i Congo-Nil

Jacques NTARUVUGIRO

14. Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yayoboye Igitambo cya Misa y’igitaramo gisoza

umwaka wa 2013 muri Katedrali ya Nyundo/ Didace MUSEBYUKUNDI

15. Amatsinda y’abana muri paruwasi ya Kibingo arakataje

Fratri Pierre Damien DUSHIMIYIMANA

16. Paruwasi ya Nyundo yizihije umunsi ngarukamwaka w’Iyogezabutumwa ry’abana

Didace MUSEBYUKUNDI

Baturarikiye gusangira nabo, kwivugurura no gushimira

17. Yubile y’imyaka 50 ya paruwasi Congo-Nil muri 2015

Jacques NTARUVUGIRO

18. Paruwasi y’Umutima Mutagatifu wa Yezu ya Kinunu mu myiteguro yo guhimbaza

Yubile y’imyaka 50: “Duhamye aho turi hose ko turi abakristu”

P. Léonidas NGARUKIYINTWARI

19. Amakuru amwe n’amwe ya Diyosezi

Françoise BAMURANGE

Page 4: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

4

IJAMBO RY’IBANZE

« Muri umuryango Imana yironkeye» ( IPet.2,9)

Umwaka wa 2013 wari umwaka w’Ukwemera. Ngira ngo ntawibagiwe ibyiza

twawuronkeyemo. Ni nayo mpamvu muri iyi n° ya 39 y’Umusemburo w’Ubusabane musanga

bakiwugarukaho. Inyungu nziza nivamo ibiramba bikazakomeza kwera imbuto nyinshi.

Ukwemera ni ubuzima bw’umukristu. Uwemera abeshwaho na Kristu, akaberaho Kristu,

agaharanira kumubera umuhamya. Cyane cyane uwemera nyawe arangwa n’urukundo kuko

abona Kristu mu be bose. Paulo Mutagatifu ati: “Mwebwe mwese ababatijwe muri Kristu,

mwambaye Kristu, nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta

mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Yezu Kristu” (Gal 3,27-28).

“Umwe muri Kristu”, “Umuryango Imana yironkeye kugira ngo mujye mwamamaza

ibigwi by’Uwabahamagaye, abavana mu mwijima, akabinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza”

(IPet.2,9).

Urwo rumuri ruganza ubutindi bwose, tukabana koko nk’abana b’Imana. Muri uwo

mucyo turitegura, hamwe na Kiliziya yose, Sinodi y’Abepiskopi izibanda ku bireba umuryango,

umugabo n’umugore n’abana, ariko n’abandi bose babana mu rugo rumwe, nk’umupfakazi

wasigaranye imfubyi, ndetse n’abana bibana bonyine. Abo bose bakeneye urumuri kugira ngo

mu isi, n’ibihe turimo bashishoze bamenye imibereho ikwiranye n’abo Kristu yagize abe.

Umugabo Jacques Ntaruvugiro, twishimira ko yagize amahirwe akabona aho avugira mu

Umusemburo w’Ubusabane, yise inyandiko ye ngo “Ubutungane buraharanirwa”, nibyo koko.

Mbere na mbere ubutungane ni ingabire Imana itwihera ku buntu, kandi ntawe iyima ikibura ni

umutima wakira kandi ugaharanira gutunga uko bikwiye impano y’Imana.

Kuva ku muto kugera ku musaza rukukuri, twese Nyagasani aduha ingabire zihuje n’uko

adushaka, kandi ashaka ko duharanira ubutungane kugira ngo duse na Data uri mu ijuru.

“Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane” (Mat.5,48). Niyo

mpamvu koko dufite twese inshingano yo gushyigikirana muri iyo sibo isizanira gutsindira

umugabane twahawe kwa Data. Aratugabira, ariko nta gahato, asaba ko twihitiramo kandi

tukabikorera. Ntiyabyaye ibigwari bibwatarara aho, ashaka intwari zitsindira ibyo zagenewe.

Page 5: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

5

Abana rero bagomba gutozwa uwo muco wo guharanira ubutungane kandi amatsinda yabo

azabibafashamo. Koko rero ni inshingano ngo buri mukristu ashyigikire ayo matsinda y’abana

mu muryangoremezo.

Ibizazane bihoraho, ibigeragezo biraneshwa kuko umusaraba wa Kristu ari intsinzi yacu,

nitumurangamira ntakizaduherana.

Ikindi gifasha burya ni ugushyigikirana nk’uko imiryangoremezo n’amakoraniro

y’abasenga abigaragaza: ubuhamya bw’abo muri Emmaüs burabyerekana. Ibi byose murabisoma

mu gice cya mbere cy’iyi numero ya 39 cyiswe ibitekerezo bitwubaka.

Uyu musemburo w’Ubusabane kandi waje wibutsa ko “Hanyurwa imfura”. Abana

b’Imana muri Kiliziya y’Umwana we duhora dushimira, aho tugeze tugasubiza amaso inyuma,

tugasingiriza Imana ibyo yatugiriye. Nta byago nko kubura umutima ushimira, nyamara ugahora

uvuga ngo Mana mfasha. Abijihije Yubile muri paruwasi, abahaguruka bakagenda ingendo

ndende basingiza Imana, bose ni abumva ko ibyiza by’Imana ntawabiceceka. Ni ibyo kuratwa no

gushimira dutuje tuzirikana, bikanajyana n’umugambi wo kwivugurura. Inyandiko nyinshi ni

aho ziganisha. Ziravuga ibyabaye hambere aha, ariko iminsi mikuru ya Kiliziya si ibirori bihita

idusigira n’inyigisho, niyo mpamvu Umusemburo w’Ubusabane ubidusangiza ngo twumvireho

kandi turebereho.

Ntituza gusoma gusa ibyahise, ahubwo turabona n’abitegura gushimira bivugurura ndetse

bakanavugurura ibibafasha gusenga. Ubwo ga baranadusabira ko inkunga y’isengesho, ndetse

n’intwererano uko bisanzwe iwacu i Rwanda.

Dushimiye cyane abanditse muri uyu Musemburo w’Ubusabane, muzakomereze aho.

Murakaramba mufite amahoro n’umugisha.

Padiri Fabiyani RWAKAREKE

Page 6: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

6

IBITEKEREZO BITWUBAKA

UKWEMERA PAWULO YABWIYE ABANYAROMA KUTWIGISHA IKI MURI IKI

GIHE?

INTANGIRIRO

Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma ahagana mu mwaka wa 57 cyangwa se mu

mwaka wa 58, 1 iyo baruwa yandikiye abanyaroma igizwe n’imitwe 16. Igihe yandikaga iyi

baruwa, yari amaze kuzenguruka igice cy’iburasirazuba cy’intara yagengwaga n’Abanyaroma.

Mu migi y’aho ikomeye, hose yari yarahashinze za Kiliziya: Aziya (Turukiya y’ubu),

n'Ubugereki. Aho amariye kuhazenguruka, asanga asigaje gusohoza ubutumwa no mu bihugu

byo mu burengerazuba. Yagombaga kujya i Yeruzalemu ajyanyeyo imfashanyo Kiliziya zari

zateranyije ngo ihabwe abakene. Bityo rero akabona azakomeza urugendo agana i Roma, ndetse

byamushobokera, akazajya no muri Hispaniya (Rom 15,22-29). 2 Nk’uko tubisanga muri iyi

baruwa ubwayo, uwatumwe kuyishyira abo yandikiwe ni Foyibe (Rom 16,1-2), wari

umudiyakonikazi mu Kiliziya y’i Kinkireya anabasaba kumwakira. Ubusanzwe, Pawulo

yandikiraga za Kiliziya yashinze ubwe aho yabaga amaze kwigisha. Nyamara umuryango

w'abakristu b ’ i Roma, wo nta bwo ari we wawushinze. Yiyemeje kuwandikira ateguza

urugendo, aboneraho ndetse kubaha inyigisho irambuye abereka ko Nyagasani Yezu ari we

wenyine ukiza. Birashoboka ko i Roma, kimwe n’i Korinti cyangwa mu Bugalati, hari udutsiko

tubiri dushyamiranye. Ku ruhande rumwe bakaba abakristu bahindutse mbere barakurikiraga

idini ya kiyahudi: abo bari bagikomeye ku muhango wo kugenywa no ku mategeko ya Musa,

bakibwira ndetse ko abakristu bose bagombye kubyubahiriza. Hakaba no ku rundí ruhande

abakristu baturutse mu «bapagani» ari byo kuvuga «abanyamahanga»3 , batari mu idini ya

kiyahudi: bo ntibakozwaga uwo murage w'Abayahudi. Pawulo rero yumvaga Kiliziya ya Yezu

Kristu idakwiye kubamo ubushyamirane. Ni ko kwandika, yerekana uburyo Imana imwe

rukumbi yagize umugambi umwe wo kurokora abantu: yagiranye amasezerano na Israheli,

ntiyisubiyeho kuko ayo masezerano yuzurijwe mu Nkuru Nziza ya Yezu Kristu. Muri iyi

baruwa, Pawulo aravuga ko ukwemera ari ko konyine ngombwa kugira ngo umuntu ahabwe

ubutungane bw’Imana (Rom 1,17)4 ; agashimira Imana muri Yezu Kristu, ku mpamvu

y’Abanyaroma agahamya adashidikanya ko barangwa n’ukwemera ndetse uko kwemera kwabo,

kuratwa n’isi yose (Rom 1,8). Muri iyi baruwa kandi, Pawulo yerekana ibintu bine bifasha

abantu mu kugera kuri ubwo butungane nyine bukomoka k’ukwemera; akanerekana kandi ibindi

bintu bitatu bibangamira umuntu bitewe n’irari ry’umubiri. Ese ibyo Pawulo yibandaho ni ibiki?

Muri iki gihe se, inyigisho Pawulo yahaye Abanyaroma hari icyo twayigiraho? Ese abavuga ko

ukwemera konyine guhagije kugira ngo umuntu agere ku butungane, hatagombye ibikorwa

byiza, bitwaje iyi baruwa baba babeshyera Pawulo?

1. IBIFASHA ABANTU MU KUGERA KU BUTUNGANE

1 Reba Bibiliya Ntagatifu, ijambo ry’ibanze ry’Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma. 2 Reba Bibiliya Ntagatifu, ijambo ry’ibanze ry’Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma. 3 Reba Bibiliya Ntagatifu, ijambo ry’ibanze ry’Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma. 4 Reba Habakuki 2,4.

Page 7: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

7

1.1. Inema

Iri jambo “inema” mu Kigereki ni "Χαρις": soma (kharis), mu Gifaransa ni "Grâce"; arikoresha

agaragaza ko abantu bose uko bakabaye, Imana ibahunda inema zayo ku buntu. Ni nayo

mpamvu Pawulo yifuza kubona abanyaroma ngo abe yabaha ku ngabire ndengakamere

yabakomeza kugira ngo bamumare igishyika mu kwemera bahuriyeho (Rom 1,11-12).

Arabamenyesha ko agomba kwita ku bagereki no kubatari bo, ku bajijutse no ku batajijutse:

ikaba ariyo mpamvu na bo agomba kubigisha (Rom 1,14-15). Twahawe ubutungane n'amaraso

ya Kristu wagiriye urukundo akemera kudupfira. Tubuganizwa Roho Mutagatifu, ni yo mpamvu

twizeye kandi dutegereje kugira uruhare ku ikuzo ry’Imana (Rom 5,1-11). Koko kandi

twakijijwe icyaha: icyo cyago cyari cyariganje mu bantu guhera ku uw’ibanze, Adamu; nyamara

Kristu yarakiganje igihe apfuye akazuka: kuba yarumviye byahesheje abantu bose ubutungane

n’ubugingo bw’iteka (Rom 5,12-21). Ni batisimu iduha kwunga ubumwe no kuba umwe na

Kristu, kuko iduha kugira uruhare ku rupfu rwe rutugobotora ingoyi y’icyaha; bityo tukagira

uruhare no ku izuka rye, tugatangira ubuzima bushya bunogeye Imana (Rom 6,1-23). N’ubwo

rero abantu bose bacumuye, bahabwa kuba intungane n’ineza yayo ku buntu, babikesha

gucungurwa na Kristu (Rom 3, 24). Ineza y’Imana ntaho ihuriye n’icyaha; n’ubwo benshi

bapfuye bazize icyaha cya Adamu, ineza y’Imana n’ingabire ya Kristu zasesekaye kuri benshi,

maze impuhwe zagiriwe benshi zikageza ku butungane (Rom 5, 15-16). Iyo neza twagiriwe ni

yo itugenga, ni na yo mpamvu icyaha kitakidufiteho ububasha kuko tutakigengwa n’amategeko

(Rom 6,14) ahubwo nyine tukaba tugengwa n’ineza y’Imana . Kuri ubwo buntu Imana itugirira,

Pawulo arerekana ko turi kumwe na Yo, niyo mpamvu nta muntu waduhangara (Rom 8, 31).

Twese dufite ingabire zinyuranye bikurikije ineza twagiriwe (Rom 12,6), turasabwa kuzikoresha

neza kugira ngo dufashanye muri byose, tugire urukundo ruzira uburyarya, gusenga no kubana

n’abantu bose mu mahoro.

1.2. Ukwemera

Iri jambo, "Ukwemera", mu Kigereki ni "Πιστις": soma (Pistis), mu Gifaransa ni "Foi";

arikoresha agaragaza ko ukwemera umuntu afite ariko gutuma yakira inema Imana imuha

abifashijwemo na Roho Mutagatifu, bikamugeza ku butungane. Aragaragaza ko Inkuru nziza

ariyo bubasha bw’Imana burokora uwemera wese uhereye ku muyahudi ukageza ku mugereki;

agakomeza avuga ko mu Nkuru nziza ariho ubutungane bw’Imana buhishurirwa, bushingiye ku

kwemera, bigakomeza ukwemera, nk’uko byanditswe ngo «intungane izabeshwaho

n’ukwemera» (Rm 1,17). Umuntu ahabwa kuba intungane n’ukwemera hatagombye ibikorwa

by’amategeko (Rom 3,28). Aburahamu yabaye intungane atabitewe n’ibikorwa by’umubiri

ahubwo abitewe no kwemera (Rom 4, 1-8).

1.3. Roho

Iri jambo, "Roho", mu Kigereki ni "Πνευμα": soma (Pneuma), mu Gifaransa ni "Esprit";

arikoresha agaragaza ko ukwemera dufite tugukesha Roho Mutagatifu utumurikira akaba 5yarabuganije mu mitima yacu urukundo rw’Imana (Rom 5,5). Itegeko rya Roho utanga

ubugingo muri Kristu Yezu, ni ryo ryaturokoye itegeko n’icyaha n’urupfu (Rom 8,1-2). Pawulo

akadushishikariza kugengwa na roho aho kugengwa n’umubiri (Rom 8,5), kuko abagengwa

n’umubiri bita ku by’umubiri naho abagengwa na roho bakita kubya roho. Ubwo rero

abagengwa na roho, ni abo Roho w’Imana atuyemo. Kugira ngo umuntu abe uwa Kristu ni uko

yaba afite Roho We. Roho y’uwazuye Yezu mu bapfuye, azabeshaho imibiri yacu igenewe

gupfa (Rom 8,10-11). Ababaho bagengwa n’umubiri bazapfa ariko niba ku bwa roho bacitse ku

bikorwa by’umubiri, babeho kuko abayoborwa na Roho w’Imana aribo bana b’Imana.

5 Reba Xavier Léon-Dufour, Vocabulaire de Théologie Biblique, Paris 1991, urup. 514

Page 8: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

8

Ntitwahawe roho y’ubucakara idusubiza na none mu bwoba, ahubwo twahawe roho itugira

abana bishingiwe kibyeyi, igatuma dutera hejuru tuti «Abba! Data!» (Data mu gihebureyi

«Abba» ni rimwe mu mazina umwana muto w’igitambambuga ahamagara umubyeyi we, se,

amugaragariza urukundo n’icyizere. Kristu nawe yarikoresheje mu murima wa Getsemani (Mk

14,36) asaba Se imbaraga zo gushobora kumwumvira agasohoza ubutumwa yahawe. Kuba

natwe Roho atuma dutera hejuru tuti «Abba, Data» ni uko atwigisha gusenga nka Yezu Umwana

w’Imana, bityo natwe tugasohoza ubutumwa bw’abana b’Imana mu makuba n’amagorwa y’iyi

si, tukagera ku burokorwe bwuzuye). Roho w’Imana afatanya na roho yacu bigatuma duhamya

rero ko turi abana b’Imana (Rom 8, 13-16).

1.4. Ubutungane

Iri jambo, mu Kigereki ni "δικαιωσυνη": soma (Dikaiosune), mu Gifaransa ni "justification";

akarikoresha yerekana ko ubutungane umuntu yagira imbere y’Imana abukomora ku nema yayo,

abikesha ukwemera afite kandi abifashijwemo na roho ye. Imana iha uwemera wese kuba

intungane. Urugero ni Abrahamu: kuba yaragenywe si byo akesha kuba intungane mu maso

y’Imana, ahubwo ni ukuba yaremeye Imana, akemera icyo Uhoraho yasezeranye, akemera ko

Imana ishobora kumuha umwana n’ubwo yari ashaje bwose we n’umukecuru we Sara. Bityo

Imana izaha kuba intungane buri wese wemera Uwazuye Kristu mu bapfuye kugira ngo

tubabarirwe ibyaha maze duhabwe ubutungane (Rom 4,1-25).

2. IBIBANGAMIRA UMUNTU

2.1. Itegeko

Iri jambo “itegeko” mu Kigereki ni "Νομος": soma (Nomos); mu Gifaransa ni "Loi".

Ubutungane bwacu ntitubukesha amategeko. Icyo amategeko abereyeho ni ukutwereka ikibi, ni

ukutwereka icyaha n’ububi bwacyo no kutwereka ko muntu n’imbaraga ze atacyigobotora ubwe

wenyine; ko atakwigeza ku Mana. Amategeko yatweretse kandi ko icyo muntu akeneye mbere

na mbere ari imbabazi z’Imana (Rom 7,1-25). Yego, amategeko na yo yaturutse ku Mana, ariko

icyaha kitubamo cyarayahambiye ntiyaba akitugejeje ku Mana. Pawulo arerekana agaciro

umutimanama ufite mu gukurikiza icyo Imana ishaka. Abazaba baracumuye nta mategeko,

bazorama nta mategeko; naho abazaba baracumuye bazi amategeko, bazacirwa urubanza

hakurikijwe amategeko (Rom 2,12-15). Pawulo akerekana ko amategeko yaje agwiza icyaha,

nyamara aho icyaha cyakwiriye ineza irushaho kuhasendera (Rom 5,20). Amategeko yose,

Pawulo ayahuriza muri rimwe ati: "Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe" (Rom 13,9).

2.2. Umubiri

Mu Kigereki « umubiri » ni "Σαρχ": soma (Sargis), mu Gifaransa ni "Corps"; Umubiri ugengwa

n’amategeko, nyamara irari rigatuma umuntu atayubahiriza bityo akaba yitandukanije n’Imana.

Pawulo yerekana ko nta muntu uzabona icyo yireguza kabone yewe n’iyo yaba

umunyamahanga, kuko muri kamere y’umuntu, ubwenge bwe bwakagombye guhera ku

byaremwe, bugashyikira ibitagaragara by’Imana. Nyamara birata kuba abanyabwenge, bagakora

ibidakwiye (Rom 1,20-22). Ibyo bituma bohoka kuby’umutima wabo urarikira, bagakora

ibiterasoni maze bagahumanya umubiri (Rom 1,24-25). Pawulo akerekana bimwe mu bikorwa

bakora bijyanye n’uko abagore bateshwa gukoresha imibiri yabo uko kamere ibigena, abagabo

nabo, aho kugira ngo babeho ku buryo buhuje na kamere yabo ahubwo, umugabo agakorana

n’undi ibiterasoni (Rom 1,26-28). Inama Pawulo atanga ni ukwegurira imibiri ubutungane

butanga ubutagatifu, kuko igihe yeguriwe gukora ibiterasoni n’ubwigomeke ntacyo byungura,

ahubwo ingaruka zabyo ni ukugira isoni ndetse no kwigabiza urupfu (Rom 6, 20-21). Kubera

intege nke z’umubiri ikibi cyarika mu muntu maze icyiza ashaka gukora ntabe aricyo akora

ahubwo agakora ikibi atashakaga (Rom 7,15-19). Irari ry’umubiri rirwanya Imana, ntirishobora

Page 9: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

9

kuyoboka amategeko y’Imana (Rom 8,7). Niyo mpamvu dusabwa gutura imibiri yacu ikaba

igitambo nyabuzima, gitagatifu kandi kinyuze Imana (Rom 12, 1).

2.3. Icyaha

Mu Kigereki ijambo “icyaha” ni "άμαρτια": soma (Amartiya): mu Gifaransa ni "péché"; Pawulo

arerekana ko umubiri ukurura umuntu ukamwerekeza mu kibi, akarenga ku mategeko, bityo

akaba akoze icyaha. Icyaha cyarika mu muntu kikamubuza kubahiriza amategeko. Icyaha nicyo

gikururira umuntu urupfu (Rom 7, 13-14). Icyaha gituma twivutsa ikuzo ry’Imana (Rom 3,23),

n’ubwo rero twese twacumuye, tuzahabwa ubutungane bw’Imana bitewe no kwemera Yezu

Kristu (Rom 3, 22). Icyaha kigenga umubiri kigatuma twumvira irari ryawo, nyamara icyaha

nticyakagombye kutugiraho ububasha, kuko tutakigengwa n’amategeko, ahubwo tugengwa

n’ineza (Rom 6, 12-14).

3. ESE MURI IKI GIHE HARI ICYO IYI BARUWA YATWIGISHA?

Muri iki gihe ibaruwa yandikiwe abanyaroma hari byinshi yatwigisha. Mbere na mbere, Pawulo

aradusaba kutigana ibi bihe turimo (Rom 12,2) akadutoza ukwemera guhamye kuzira

amacakubiri kandi twese dutahiriza umugozi umwe. Muri iki gihe, abafite izina «abakristu» ni

benshi nyamara ugasanga imyemerere ya bamwe inyuranye n’iyabandi yewe ugasanga banafite

ibibatandukanya byinshi. Nk’uko twabibonye rero, inyigisho y’ingenzi Pawulo atanga arerekana

ko Nyagasani Yezu ari we wenyine ukiza. Twabonye ko i Roma, kimwe n’i Korinti cyangwa mu

Bugalati, hari udutsiko tubiri dushyamiranye. Ku ruhande rumwe bakaba abakristu bahindutse

mbere barakurikizaga imihango y’idini ya kiyabudi: abo bari bagikomeye ku muhango wo

kugenywa no ku mategeko ya Musa, bakibwira ndetse ko abakristu bose bagombye

kubyubahiriza. Hakaba no ku rundí ruhande abakristu baturutse mu «bapagani» ari byo kuvuga

«abanyamahanga» 6 , abatari mu idini ya kiyabudi: bo ntibakozwaga uwo murage w’idini ya

kiyahudi. Pawulo rero yumvaga Kiliziya ya Yezu Kristu itacibwamo Íbice bishyamiranye; na

n’ubu ntibikwiye ko abemera Kristu bakwicamo íbice, ahubwo ko bakagombye gushyira hamwe

bagatanga urugero rwiza bunze ubumwe kugira ngo n’abafite inyota yo kuba abakristu babone

ikibareshya. Indi nyigisho ikomeye twakura muri iyi baruwa, ni iyo kumva ko tugomba

gukoresha imibiri yacu ibihuje na kamere Rurema yayihanganye. Tuzi ko muri iki gihe hari

benshi bashaka gukoresha imibiri Imana yabahaye uko bishakiye bitwaje ko ngo ari

uburenganzira bwabo, bakirengagiza itegeko ry’Imana. Bityo abagabo bakararikira abandi

bagabo bagakorana ibiterasoni; n’abagore hagati yabo bikaba uko. Pawulo arerekana ko ntawe

uzagira icyo yireguza n’ubwo yaba ataramenye amategeko kuko Imana yigaragariza mubyo

yaremye, ni ukuvuga ko nabo bamenye Imana, ariko ntibayiha ikuzo (Rom 1, 20-21). Pawulo

rero akagira ati "Ni cyo cyatumye Imana ibagabiza ingeso z’urukozasoni: dore abagore babo

bateshejwe gukoresha imibiri yabo ibihuje na kamere, abagabo na bo aho kugana umugore uko

kamere ishaka, ubwabo bagurumanirana irari, umugabo agakorana n’undi ibiterasoni" 7 (Rom

1, 26-27). Uko kwirengagiza icyaha muri iki gihe kugera n’aho ubwenge bwa bamwe bucurama

bagakora ibidakorwa ikibi bakacyita icyiza. "Byongeye kandi, nk’uko banze kumenya Imana,

Imana yabagabije ubwenge bwabo bucuramye ngo bakore ibidakorwa. Buzuye icyitwa inabi

cyose, ubugome, umururumba, ububisha ; buzuye ishyari, ubwicanyi, intonganya, uburiganya,

ubugambanyi ; barasebanya, batera urubwa, banga Imana, barasuzugura, barirata, barirarira,

bahimbahimba ibibi, bananira ababyeyi ; ni ibiburabwenge, abahemu, ibiburamutima,

6 Reba Bibiliya Ntagatifu, ijambo ry’ibanze ry’Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma. 7 Reba Intg 19,5; Lev 20,13; Lev 18,22; Abac 19,22.

Page 10: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

10

intababarira. N’ubwo bazi iteka ry’Imana ricira urwo gupfa abakora bene ibyo, bo ntibabikora

gusa, bashima ndetse n’ababikora"(Rom 1,28-32). Pawulo aranadusaba kudacira abandi imanza

kandi ibyo baba babashinja usanga nabo babikora (Rom 2,1-8), Pawulo kandi akabwira abazi

amategeko bakigisha abandi ibyo badakurikiza mbega ntibiyigishe ubwabo, bakigisha kutiba

nyamara bakiba, bakabuza gusambana bakarenga bagasambana, bakazira ibigirwamana nyamara

bagasahura amasengero yabyo akerekana ko abo bose bazacirwa urubanza rwo kurenga ku

mategeko bayazi (Rom 2,17-27). Pawulo akerekana ko ntawe ukwiye kwirata ko hari icyo

arusha abandi kuko twese turi abanyabyaha; akagira ati "Ni yo mpamvu nta n’umwe uzagirwa

intungane mu maso yayo n’uko yubahiriza amategeko, kuko amategeko afasha gusa kumenya

icyaha" (Rom 3,1-20). Ni ukuvuga ko ubutungane bw’abantu buturuka ku kwemera kuko

bwahishuwe hatagombye amategeko. Ubwo butungane bw’Imana butangwa no kwemera Yezu

Kristu, bugenewe abemera bose nta vangura. Kubwa Kristu, twashyikiriye ineza tuganjemo

bigatuma twiratira gutegereza ikuzo ry’Imana; tukiratana ndetse n’ibitotezo. Ibi byakagombye

kutubera isomo rikomeye muri iki gihe turimo kuko bamwe mu bemera Kristu baterwa

impungenge n’ibitotezo nyamara ibyo bitotezo nk’uko Pawulo abitwereka, bitera kwihangana,

ukwihangana kugatera kudahemuka, ukudahemuka na ko kugatera kwizera (Rom 5, 2-5). Muri

iki gihe urasanga abenshi bishakira ubuzima butabagoye bagahunga ibitotezo n’ibigeragezo

kandi tubonye ko bitera kwihangana na ko kugatera kudahemuka; uko rero gushaka ubuzima

bworoshye bitera ukutihangana, bigatuma umuntu ahemuka akarenga ku masezerano yagiranye

n’Imana; ugasanga n’abashakanye baratandukana uko bishakiye, baracana inyuma, byose bitewe

no kutihangana no kutizerana. Pawulo aradusaba guhinduka, tugatekereza igikwiye, ikiri cyiza

kijyanye n’ugushaka kw’Imana (Rom 12, 2).

4. ESE ABAVUGA KO UKWEMERA KONYINE GUHAGIJE KUGIRA NGO UMUNTU

AGERE KU BUTUNGANE, HATAGOMBYE IBIKORWA BYIZA, BITWAJE IYI

BARUWA BABA BABESHYERA PAWULO?

Abavuga ko Pawulo atavuga ku bikorwa byiza muri iyi baruwa yandikiye Abanyaroma, ahubwo

ko ukwemera konyine guhagije nta kuri bafite. Mu byukuri, Pawulo yandika iyi baruwa, nk’uko

twabigaragaje, hari ikibazo yashakaga gukemura cyari mu ikoraniro ry’i Roma. Abakristu

b’abayahudi bahatiraga abatari abayahudi gukurikiza imigenzo yabo, Pawulo rero abereka ko

ukwemera bafitiye Kristu Yezu ari ko kuzabahesha ubutungane, ko atari ukubahiriza iyo

migenzo. Muri iyi Baruwa rero, Pawulo arerekana ko nk’uko umubiri umwe ugizwe n’ingingo

nyinshi, natwe turi benshi ariko tugize umubiri umwe muri Kristu buri wese asabwe kubera

abandi urugingo (Rom 12,4-5). Bikurikije ineza twagiriwe, dufite ingabire zinyuranye,

akanerekana ko uwahawe ingabire yo kwita ku bandi agomba kubitaho, uwahawe gutera abandi

inkunga, ayibatere, utanga atange nta kindi akurikiranye, utabara abatishoboye, nabafashe

anezerewe (Rom 12,6-8); arabasaba kandi gusangira n’abatagatifujwe bakennye no gufata neza

abashyitsi (Rom 12,13). Arabasaba kandi kureka inzigo, ahubwo bagahugukira gusangira

n’abanzi babo bashonje, bakabaha icyo kurya n’icyo kunywa (Rom 12,20). Ibi bikerekana ko

umuntu ufite ukwemera, arangwa n’umutima mwiza, umutima wakira bose baba abakunzi,

abashyitsi kandi ntiyibagirwe n’abanzi be. Pawulo ababwira ko iyobokamana ryabava ku

mutima, ni ugutura imibiri yabo ikaba igitambo nyabuzima gitagatifu kandi kinyuze Imana

(Rom 12,1). Pawulo aratota abemera kwituraho igitambo nk’uko Kristu yabigize ku musaraba. 8

Uwemera na we, nk’uko yunze ubumwe na Kristu, akaba abeshejweho na Roho Mutagatifu,

asimbura ibitambo bya kera by’abayahudi n’abanyamahanga, mu mibereho no mu myifatire bye

bitagira amakemwa (Rom 1,9). Iyo myifatire igomba kugaragara mu buzima bwa buri wese no

mu mubano wa bose muri rusange.

8 Reba 1 Kor 6,19-20.

Page 11: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

11

UMWANZURO

Mu Ibaruwa Mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma, aragaragaza ko ubutungane

bw’abantu babukesha ukwemera bafite muri Kristu Yezu (Rm 1,17), binyuze mu ngabire

z’Imana yihera bose ku buntu bwayo (Rom 5, 15-16), dore ko bose ari abanyabyaha. Ibyo byose

tukabikesha Roho w’Imana uturimo ufatanya na roho wacu bigatuma dutera hejuru tuti "Abba!

Data!" (Rom 8, 13-16). Abantu rero ntibazabona ubutungane babukesha gukurikiza amategeko

(Rom 3,28), ahubwo bazabukesha ukwemera kwabo kuko. Muri iki gihe, Ibaruwa Mutagatifu

Pawulo Intumwa yandikiye abanyaroma iratwigisha kurangwa n’ukwemera kutajegajega,

tugahangana n’ibigeragezo n’ibitotezo bikadutera kwihangana, kwihangana kukadufasha kuba

indahemuka, kudahemuka na ko kukaduha kwizera tubikesha Roho w’Imana wabuganije

urukundo rwayo mu mitima yacu. Iyi baruwa iradusaba gucika ku bikorwa by’umwijima biranga

benshi muri iki gihe birengagiza icyo Imana ishaka bagakora ibiterasoni, mbese bagatwarwa

n’irari ry’umubiri wabo (Rom 1,26-28). Pawulo arasaba Abanyaroma kurangwa n’ibikorwa

by’urukundo babigiriye ingabire bahawe. Bagafasha abatishoboye, bagatera abandi inkunga,

bakagaburira abashonji kandi ntibirengagize umushyitsi ndetse n’abanzi babo (Rom 12,6-13). Ibi

bikerekana ko ukwemera Pawulo yigisha kugomba no kugaragarira no mu bikorwa byiza,

ibikorwa by’urukundo; bikavuguruza abavuga ko mu ibaruwa Pawulo yandikiye abanyaroma,

yerekana gusa ko ukwemera konyine guhagije kugira ngo umuntu agere ku butungane, nyamara

yerekanye ko umuntu ufite iyobokamana nyaryo riturutse ku mutima (Rom 12,1), ukoresha

ingabire yahawe neza mu gufasha abandi; ari we urangwa n’ubutungane, muri make uwo niwe

ugaragaza ukwemera kwe.

Diacre Emmanuel BAMPORINEZA

IBITABO BYIFASHISHIJWE

1. Bibiliya Ntagatifu.

2. Xavier Léon-Dufour, Vocabulaire de Théologie Biblique, Paris 1991.

Page 12: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

12

ESE KOKO UMWAKA W’UKWEMERAWAMFASHIJE GUSOBANUKIRWA N’IBYO

NEMERA? NI GUTE UYU MWAKA WABA WARAMFASHIJE GUSHINGA IMIZI MU

KWEMERA?

Nibyo koko mu gihe cy’umwaka, twasobanuriwe bihagije ibijyanye n’amahame y’ukwemera

kwacu.Twahawe kandi umurongo ngenderwaho wadufashije kugera ku cyari kigamijwe

hashyirwaho uyu mwaka.Kuva mu gihe cyo hagati (Moyen-age) kugeza ubu, ijambo

UKWEMERA rivugwaho byinshi kandi rigasobanurwa ku buryo butandukanye; n’ubwo

abahanga batahwemye kwerekana isano ukwemera gufitanye n’ubwenge (FOI ET RAISON):

•Mutagatifu Agusitini avuga ko ukwemera n’ubwenge bijyana, bikuzuzanya rwose kuburyo nta

kibangamira ikindi. Aragira ati: ”Ndemera kugira ngo nsobanukirwe n’ibyo nemera, ariko

gusobanukirwa nabyo bimfasha kwemera by’ukuri”.

•Mutagatifu Anselme we avuga ko ukwemera kubanziriza ubwenge, ariko bigakorana

ntakibangamiye ikindi.Aragira ati:”Nemera kugira ngo mbashe gusobanukirwa”9.

•Umuhanga Abelardi we yemeza ko ntawakwemera ibyo atumva :”Ndasobanukirwa kugira ngo

nemere “10

.

•Averowesi nk’umuhanga wari ufite amatwara y’abarabu n’imico ya kisilamu, yemeza ko

ukwemera n’ubwenge bitavuguruzanya, n’ubwo ari ibintu bibiri bitandukanye11

.

•Mutagatifu Aluberti mukuru na we ashimangira ko ukwemera n’ubwenge bitandukanye ariko

bikuzuzanya.

•Umuhire Yohani Pawulo wa II we abigereranya n’inkingi ebyiri zishoboza roho y’umuntu

kugana irangamira ry’ukuri12

.

•Mutagatifu Tomasi w’Akwini avuga ko ukwemera n’ubwenge byigenga ariko bikaba bifite

ubwuzuzanye busesuye13

.

•Mutagatifu Bonavantura avuga ko ubwenge bugomba gufashwa kandi bukuzuzwa n’ukwemera.

•Mutagatifu Yohani Dunizi Sikoti na we avuga ko ukwemera n’ubwenge bitandukanye cyane,

asobanura ko ukwemera ko kwinjira no mu bikorwa naho ubwenge bukaguma mu magambo no

mu bitekerezo.

•Giyome wa Okamu we abifata nk’ibintu bibiri bidashobora kugira aho bihurira;mbese kimwe

ukwacyo n’ikindi ukwacyo.Aragira ati:Ndemera nkanumva (ngasobanukirwa).

9 Jean Paul II,La lettre encyclique « Fides et Ratio »,Vatican,1998,p.4

10 Idem,p.6

11 Ukwemera n’ubwenge biratandukanye ukurikije ko ukwemera gusobanurwa kandi kugashingira ku

Ikorowani,naho ubwenge bugasobanurwa hifashishijwe ubumenyi buhamye(nk’ityazabwenge). 12

Jean Paul II,ibid.p.1 13

Jean paul II,ibid.p12

Page 13: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

13

Mu by’ukuri ntitwavuga ngo uriya afite ukuri undi ntako afite;ahubwo byombi biradufasha

twese by’umwihariko abakristu turabyifashisha cyane cyane iyo dushaka gusobanukirwa no

gucengera neza ibijyanye n’amahame ukwemera kwacu gushingiyeho.

Umubyeyi wacu Kiliziya iduha umurongo ngenderwaho, itwereka ibyo tugomba gushingiraho

ukwemera kwacu;ariko natwe ntitugomba kubifata nk’aho tudatekereza cyangwa se ngo

dushingire ukwemera kwacu ku mahomvu n’ibindi byose byadutse byatuma duteshuka ku byo

twemera.Dore bimwe mu byo twe abakristu gatolika dushingiraho ukwemera kwacu:

Indangakwemera14

, ibyanditswe bitagatifu, uruhererekane muri Kilziya, amasakaramentu,

urusange rw’abatagatifu…

Ibyo umwaka w’ukwemera wamfashije gusobanukirwa rero, turabisanga mu bisubizo bimwe na

bimwe ku bibazo nibazaga cyangwa se na we nshuti y’Imana waba waribazaga cyangwa

wibaza.Noneho ibyo KIliziya yacu iduha gusobanukirwa n’umurongo ugororotse iduha,

bidufashe koko gushinga imizi mu kwemera no kuba twabasha gusobanurira abandi ibijyanye

n’ukwemera kwacu.

1.ESE KOKO IMANA IBAHO? NIBA IBAHO IZINA RYAYO RY’UKURI NI IRIHE?

Abantu benshi batinda ku ijambo “IMANA”bagashidikanya mu kwemeza niba koko

ibaho,ndetse bamwe bakayisobanura ku buryo butandukanye.Ibi byose akenshi bikorwa

hagendewe ku bwenge bwa muntu,ariko njye mbona twagakwiye kuryumva tugendeye ku

kwemera.Burya ubwenge bwacu bugira aho bugarukira.Uretse wenda ukwemera gukoresha

ubwenge,ariko ubwabwo hari byinshi butabasha kwiyumvisha,bigasaba ko hifashishwa

ukwemera.Ibyo rero ubwenge butacengera ngo bumareyo nibyo twita “AMAHAME”.Ariko si

ukuvuga ko nta na gito umuntu yakumva(yamenya).Oya,ubwenge burakora ariko

ntibwakwiyumvisha byose.Muri byo twavuga:Ukwigira umuntu kwa Jambo,urupfu n’izuka bya

Yezu, irema, ubuzima, umuntu ubwe, ukudapfa kwa roho,Ubutatu Butagatifu…Byongeye kandi,

umuhanga Emmanuel Kant mu kunenga no gusesengura ubwenge bwa muntu, avuga ko

butakumva byuzuye Imana ndetse n’ukudapfa kwa roho.

Nanjye nero nemeza ntashidikanya ko Imana ibaho.Iyo itabaho na muntu ntacyo aba

aricyo.Nemera Imana imwe, Data ushobora byose, waremye ijuru n’isi,ibiboneka

n’ibitaboneka…ugakomeza indangakwemera yose.Ariko se abantu twese tuyivugaho

rumwe?Tuyemera kumwe se?

•Hari abayemera bakanabigaragaza mu gutera intambwe bayigana.

•Hari abatemera ko ibaho bayihakana nkana:Ndabivuga kuko kugira ngo ayihakane, nuko nibura

iba ibaho kuko ntawahakana ikitabaho.

•Hari abemera ko iriho, ariko ikaba iza kuducanga gusa itudurunganya.

•Hari abayisimbuza ibitekerezo byabo bibwira ko aribyo biyoboye isi.

•Hari abayitiranya n’ibigirwamana bitandukanye.

14

Reba inama nkuru ya mbere ya KIliziya yabereye i Niseya muri 325 iyobowena Papa Geregori wa mbere.

Page 14: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

14

•Hari abayivangira, bakayihimbira bayifata uko itari ndetse bakayiha isura n’ibikorwa

by’umuntu bibwira ko nayo ariko imeze.

•Hari abemera ko wenda yaba iriho, ariko ikaba ntacyo ishoboye.

•Hari abagashize (ndavuga agahinda) bumva ko ubuzima bwose butangirira kandi bukarangirira

kuri yo, bukaba rwose ari n’ubwayo.Umwami Salomoni aduha urugero rwiza rwo gushira

agahinda nyabyo twirundurira muri Nyagasani, tukamenya gusaba icy’ingenzi (1Bam3,4-14).

•Hari abagowe, bumiwe, bumva ko Imana yabatereranye mu buzima bwabo bwose.Urugero

twafata ni Yobu ageragezwa (Yobu1). Ariko se izina ry’ukuri ry’IMANA ryaba ari irihe?

Iki kibazo rero na Musa yaracyibajije ndetse akibaza Imana nk’uko tubisanga mu gitabo

cy’Iyimukamisiri(Iyim3,13-15).Musa yabajije Imana ati:Izina ryawe ni irihe?Imana irasubiza

iti:izina ryanjye in Yawhé.Aribyo kuvuga ngo “Ndi uwo ndi we”.Mu buryo bwiza bwo

gusobanura iyi nteruro,muri Bibiliya ntagatifu babihinduye ijambo UHORAHO.Mu myaka 400

mbere ya Yezu,kubera icyubahiro abayisiraheli birindaga kuvuga izina ry’Imana.Mu kigwi

cyaryo bakoreshaga ADONAI aribyo kuvuga NYAGASANI.Mu gihebureyi cya kera bandikaga

gusa indagi.YAHWEH₌YAHWH.Mu binyejana bya 16 na17 Bibiliya zo mu gifaransa

zegeranyije inyajwi z’ijambo Adonai,n’indagi z’ijambo YAHWEH bibyara YEHOVA ridafite

icyo rivuze!15

.Ubwo rero izina ry’Imana ntawabona uko arivuga. Icyangombwa ni ukumenya

ishusho nyakuri y’Imana iri mu mitima yacu, icyo twayikoresha n’icyo yatumarira.

2. ESE KOKO IMANA NI UBUTATU BUTAGATIFU ?

Abagatolika n’abaporoso bemera Imana imwe,Ubutatu Butagatifu.Abayehova bo

ntibabyemera.Abapantekonti bahamya ko Data ,Mwana na Roho Mutagatuifu ari inyito kugira

ngo bavuge Yezu.Ubwo se abari mu kuri ni abahe ? Mu by’ukuri YEZU yatubwiye Imana Data,

ahamya ko na we ubwe ari Umwana wayo, kandi ko we na Data ari umwe (Yh10). Mbere yo

gusubira mu ijuru,Yezu amenyesha ukuza kwa Roho Mutagatifu : « Umuvugizi Roho

mutagatifu,Data azohereza mu izina ryanjye ,ni we uzabigisha byose,kandi abibutse n’ibyo

nababwiye byose »(yh14).Rero ni batatu , Data, Mwana na Roho Mutagatifu. Barakundana ku

buryo bagize Imana imwe rukumbi. Uko kuri kurenze kure ubwenge bwacu.Ni iyobera :Iyobera

ry’Ubutatu Butagatifu. Ni ukwemera kwa Kiliziya kuva mu ntangiriro16

.

3. ESE KOKO YEZU NI IMANA ?

Ku bagatolika n’abaporoso ,Yezu ni Umwana w’Imana. Ku madini y’ibyaduka ,Yezu ni umuntu

gusa Imana yahisemo , imwita Umwana wayo w’ikinege. Abayehova bo ngo Yezu ni Malayika

Mikayile wigize umuntu mu nda ya Bikira Mariya.Yezu asumba kure umuntu

n’umumalayika.Ni umwana w’IMANA wigize umuntu .Yitangiye kamere muntu igihe Mariya

asamye ku bubasha bwa Roho mutagatifu.Ariko kubera ko ari Imana yabayeho igihe cyose ,

ukwemera kwacu muri Yezu umwana w’Imana ,gushingiye ku magambo ye bwite,ay’intumwa

n’aya Pawulo mutagatifu.Yohani mu ibaruwa ye ya mbere ,yanditse agira ati : « Twebwe

twabyitegereje, turahamya ko Imana Data yohereje umwana wayo kuba umukiza w’isi. Umuntu

15

Padiri Gilles Babinet,Byahinduwe na Padiri Joseph Marie Devulder et al. ; Ibisubizo ku bibazo bikomeye abakristu bibaza,muri « Pirogue »,№ 80,s.l,s.d,p.1 16

Reba inama ya mbere nkuru ya Kiliziya yabereye i Konsitantinopule mu 381.

Page 15: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

15

wese uhamya ko Yezu ari umwana w’ Imana , Imana imuturamo na we akayituramo »(1yh4). Iyi

baruwa yanditswe ahagana mu mwaka wa 95, imyaka 65 nyuma ya Pentekosti ugereranyije ;

ihamya ukwemera kw’abakristu ba mbere.Nyuma bitinze, mu mvugo zisobanutse, uko kwemera

kwagaragajwe mu Nama Nkuru ya Kiliziya ya Niseya (325), no mu y’i Konsitantinopule (381).

Iyobera ry’ukwigira umuntu rero ni iyobera ry’Umwana w’Imana wigize umuntu.

4. ESE KOKO YEZU YAPFIRIYE KU MUSARABA?

Abayehova bavuga ko Yezu atapfiriye ku musaraba ahubwo yapfiriye ku nkingi y’igiti.

Abayisilamu bati “abasirikari babambye intumwa ku musaraba, ahari ni Yuda ariko si Yezu

wabambwe”.Ntibemera urupfu n’izuka bya Yezu.Kuri bo Yezu ntiyapfuye nk’abantu, ahubwo

uwo mwanya Imana yamujyanye mu ijuru . Mu Ikorowani bavuga ngo“igihe bafashe Yezu,

Imana yashyize ibihu mu maso y’abasirikari. Bafashe undi muntu, ahari yaba ari yuda”.Ibi

bivuguruza ubuhamya bw’intumwa n’inyandiko y’ububabare bwa Yezu Kristu yanditse mu

mavanjili yose uko ari ane.Yezu rwose ubwe ni we wafashwe, abambwa ku musaraba.Yohani na

Mariya bari aho yabambiwe.Bashyira umurambo wa Yezu mu mva, Yohani nabwo yari ahari

(yh19).

Kubw’abayehova,Yezu ntiyapfiriye ku musaraba ateze amaboko ahubwo yapfiriye ku nkingi

y’igiti azamuye amaboko hejuru y’umutwe.Ibyo baba bashaka kuvuga ko Yezu yapfiriye abantu

bakeya:Abantu 144000 nk’uko babivuga bazabona Imana uko imeze mu ijuru.Abakristu

twemera ko Yezu yapfiriye abantu bose.Nicyo kimenyetso cy’amaboko ateze ku giti

cy’umusaraba.Ibyo,Pawulo mutagatifu mu ibaruwa yandikiye Timote ,abihamya agira

ati:”Imana umukiza wacu ,ishaka ko abantu bose bakira,kuko Yezu Kristu yitanze ngo abe

incungu ya bose”(1Tim2).

5. KOKO SE YEZU YARAZUTSE?17

Hari abavuga ko igihe Yezu ahambwe atari yapfuye ahubwo ko yari yazikamye ,noneho ku

munsi wa gatatu yazanzamuka agahaguruka agahirika ibuye.Mu ivanjili ya Yohani (Yh

19)avuga ko abasirikari basanze Yezu yapfuye,ntibirirwe bamuvuna amaguru nk’uko

bayavunnye ibisambo bibiri byari bibambanwe na we;ahubwo umwe mu basirikari akamutikura

icumu mu rubavu. Nuko Yohani agasoza agira ati: ”Uwabibonye ni we ubyemeza, kandi

icyemezo cye ni ukuri,na we azi ko avuga ukuri kugira ngo namwe mwemere” (Yh19,35).

Igihe Nikodemu na Yozefu wa Arumatiya basize imibavu umurambo wa Yezu,Yohani yari

ahari. Hamwe na bo yashyize mu mva uwo murambo,bose uko ari batatu bakingisha ibuye rinini

iyo mva. Ku munsi wa gatatu Yohani yari ahari kugira ngo arebe niba imva irimo

ubusa.Yabonye igitambaro kirambitse aho, umurambo nta we uhari. Ubwo rero yibuka ko Yezu

yavuze ko yagombaga kuzuka mu bapfuye (Yh20). Kuva ku munsi wa Pentekosti intumwa

zatangiye kwigisha ibyerekeye izuka rya Kristu: “ariko Imana yaramuzuye ,imubohora ku ngoyi

y’urupfu kuko bitashobokaga ko rumuherana” (Intu2,24). Pawulo Mutagatifu mu ibaruwa ya

mbere yandikiye abanyakorinti arabihamya ati: “niba Kristu atarazutse, ibyo twigisha nta

shingiro, n’ukwemera kwacu gufashe ku busa” (1kor15).

6. KILIZIYA IMWE IKOMOKA KU NTUMWA NI IYIHE?18

17

Padiri Gilles Babinet,op.cit.p.6

Page 16: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

16

Hirya no hino twumva bavuga ngo”Kiliziya yacu yonyine ivuga ukuri.Muri ubwo buryo,

twamenya dute Kiliziya ya Yezu Kristu y’ukuri?Ahagana mu mwaka wa 30 w’igihe cyacu cyo

kubara,nibwo Yezu yapfuye arazuka.Kugira ngo ashinge Kiliziya kandi ayikwize ku isi

yose;Yezu yatoye intumwa cumi n’ebyiri azigisha imyaka itatu.Nyuma ya Asensiyo,intumwa

zatangiye gukwiza inkuru nziza.Yohani ni we wapfuye ubwa nyuma ahagana mu mwaka

w’ijana. Kiliziya ya Kristu rero , ishingiye ku buhamya bw’intumwa n’ubwabazisimbuye. Ibyo

byatangiye kuri Pentekosti kugeza ubu. Kiliziya imwe ikomoka ku ntumwa ni Kiliziya Gatolika.

Ijambo Gatolika ryavuye mu kigereki, ahagana mu mwaka w’ijana, umwaka yahowemo Imana

kubera ukwemera kwe.Yakoresheje iryo jambo mu ibaruwa yandikiye abakristu b’i

Simirina:Aho Yezu ari hose,Kiliziya gatolika iba ihari.Iyi kiliziya rero,ni iy’intumwa kuko

ishingiye ku ruhererekane rwazo.

7. ARI UKWEMERA CYANGWA IBIKORWA NI IKIHE KIDUKIZA MURI IBYO

BYOMBI?

Abaporoso bavuga ko ukwemera konyine ariko gukiza.Naho abagatolika bavuga ko n’ibikorwa

byiza bidukiza.Ni koko dukizwa n’ukwemera kuko ari ingabire duhabwa n’Imana,kugira ngo

tubashe kuyimenya no kuyikunda;iyo mpano ikaba idakeshwa ibikorwa byacu byiza.Ahagana

mu mwaka w’1515,Luteri yabonye mu ibaruwa Pawulo mutagatifu yandikiye abanyaroma,ko

ikitugira intungane atari ibikorwa byacu byiza ahubwo ari ukwemera.Nibyo koko ariko Pawulo

arahamya ko n’ibikorwa byacu byiza ari ikimenyetso kigaragara cy’ukwemera

kwacu(Rom12,13-14).Mu bihe bya mbere by’inama nkuru ya Kiliziya yabereye ahitwa Trente

(1542-1547),abepiskopi bunguranye ibitekerezo bashishikaye kuri icyo kibazo.Bamwe bavuga

ko ukwemera ari ishingiro ry’ubutungane bwacu,ariko kandi iyo nta rukundo

ruturanga,ukwemera konyine ntigushobora kudukiza.Mu ibaruwa ya mbere yandikiye

abanyakorinti,Pawulo Mutagatifu aragira ati: “Naho nagira ukwemera guhambaye , kumwe

gushyigura imisozi ,ariko ntafite urukundo ,ntacyo mba ndi cyo”(Kor 13).

Nuko rero ukwemera kwacu kugomba guherekezwa kandi kukagaragazwa n’ibikorwa

by’urukundo dufitiye Imana .Mu Ivanjili ya Matayo Yezu aravuga ati :Umbwira wese ngo

Nyagasani Nyagasani si we uzinjira mu ngoma y’ijuru,ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru

akora”(Mt7).Ukwemera kuzima kwigaragariza mu bikorwa ,bikavuga ko ibikorwa byiza

bigaragaza imiterere y’ukwemera kwacu.Bityo rero,kwemera ariko ntugire ibikorwa

byiza,ukwemera kwawe kuba kwarapfuye;nk’uko yakobo mutagatifu yabyanditse agira

ati”byaba byunguye iki se kuvuga ngo ufite ukwemera ,niba udafite ibikorwa byiza? Niba rero

ukwemera kwawe kudaherekejwe n’ibikorwa byiza,kuba kwarapfuye”(yk2).

8. IMWE MU MIRONGO YA BIBILIYA IDUFASHA KUZIRIKANA KU KWEMERA

Mt6,30; Mt8,26; Mt14,31; Mt17,20; Mt21,21; Mk4,40; Mk9,23-24; Mk10,52; Jh3,36; 2Kor5,7;

2Kor13,5; Ga5,6; 2Tes1,4; 1Tm5,8; 2Tm4,7; He11,1-40; Yk1,2-3; Yk1,6; Yk2,14.

UMWANZURO

Umwaka w’ukwemera watwibukije byinshi byiza tuzakomeza gushingiraho ukwemera

kwacu.Utemera we ntabaho kuko na we ubwe nta we yaba ari we.Niyo yaba atemera Imana,

ntabuze ibindi yayishimbuje akaba aribyo yemera, akabyiberamo ubuzima bwose, yemwe

18

Idem p.38

Page 17: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

17

ugasanga n’amiringiro ye yose aribyo yayashyizemo.Uyu mwaka rero waratwubatse mu

kwemera,Kiliziya nayo ibidufashamo itwereka umurongo ugororotse tugomba gushingiraho

ukwemera kwacu.Nabishaka,ntabishaka ndemera ,twese turemera. Ibyo nemera rero nibyo.

Niyo mpamvu tugomba gukomera ku kwemera kwacu, kabone n’ubwo abandi baba

batabyemera. Tubashe kuvuga tuti”Tuzi uwo twemeye”ndetse ibikorwa by’ukwemera biturange.

Mu gusoza, twese dufashijwe n’ingabire z’Imana, n’indulujensiya zishyitse twaronkeye mu

mwaka w’ukwemera ; turusheho kuragwa n’urukundo rw’Imana .Dushinge imizi mu kwemera

dufatiye urugero ku mugabo Yobu utarigeze ateshuka ku Mana ,haba mu mahoro cyangwa mu

makuba (Yob1,…). Umukurambere wacu Abrahamu na we atubere urugero

rw’ukwemera.Ukwemera ni urugendo rugana ijuru.Akaba rero ntawakwigerezaho ngo

yararushohoje igihe cyose akiri mu buzima buzima bw’iyi si. Umubyeyi wacu Bikira Mariya

adusabire, dutere ikirenge mu cye, we watweretse urugero rwo KWEMERA by’ukuri.

Fratri Théophile HAKUZIMANA

Seminari Nkuru Philosophicum

Kabgayi.

Page 18: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

18

UBUHANGA NYABWO NTIBUTANA N’UKWEMERA

UBUHANGA BWA MUNTU

Kuva mu ntangiriro y’amateka ya muntu kugeza magingo aya muntu ntiyahwemye kwibaza ku

buhanga. Ubuhanga ni iki? Bwaba bukomoka he? (Buh 6,22) Umuntu wese ashobora kwibaza

iki kibazo. Abahanga benshi bagerageza gusubiza iki kibazo ndetse na Kiliziya Gatorika hari

icyo ibivugaho.

Ijambo ubuhanga rikomoka ku kilatini ”ratio” mu kigereki rikavuga “logos” tugenekereje

twavugako ari ubushobozi bw’ikiremwa muntu butuma ashobora gushyira mu gaciro ni ukuvuga

gushaka kumva ukuri kw’ibintu uko biri by’ukuri. Bityo rero umuhanga ni umuntu utekereza

neza, ushakisha akanumva ukuri kw’ibintu uko biri, akamenya gutandukanya ikibi n’icyiza

kandi agashyira buri kintu ku mwanya wacyo. Kuba umuhanga rero ni uguhuza imibereho yawe

n’ubuhanga; ni ukuvuga kwitwara neza bikagaragarira mu gukora neza ibyo ugomba gukora no

kubana neza n’abandi. Umuhanga w’umufaransa Renes Descartes (1596-1650) we aragira ati:

”Umuhanga ni umuntu utekereza neza akabaho agamije icyiza”.

Umuntu yakira ubuhanga ryari? Ese buravukanwa cyangwa abukomora kubandi nkuko

abanyarwanda babivuga ngo ubwenge burarahurwa?

Mu gusubiza iki kibazo twafashe urugero rw’imbuto yabibwe mu gitaka. Iyo umuhinzi amaze

kubiba imbuto mu gitaka iyo witegereje hejuru y’ubutaka ntacyo ubona mu ntabire kuko ya

mbuto iba itaramera. Ariko uko igihe kigenda gishira wa muhinzi avomerera, imbuto irashira

ikamera ikaba urugemwe igakura kugeza igihe ibereye igiti cy’inganzamarumbo.

Umuhanga w’Umwongereza John Locke (1632-1704) we siko abibona.We yemeza ko umuntu

ubwonko bwe bumeze nk’ikibaho kitigeze cyandikwaho cyangwa urupapuro rwerade rutigeze

rwandikwaho, akomeza avugako ubuhanga bugenda bwiyandika mu bwonko bitewe nibyo

umuntu agenda ahura nabyo. Aha umuntu akaba yakwibaza impamvu ubuhanga butiyandika ku

bwonko bw’inyamaswa kandi nazo zifite ibyo zihura nabyo mu mibereho yazo.

Imana yaremye umuntu mu ishusho ryayo imuha umugisha , ubwenge isi n’ibiyiriho byose ngo

abigenge abitegeke (Intang 1,26-28). Kuba rero umuntu afite ubuhanga kandi ariwe wenyine

ubufite mu bindi biremwa byo ku isi abikesha ko yaremwe mu ishusho y’Imana, ibi

bikatwerekako ubuhanga muntu abukomora ku Mana yo buhanga busesuye bw’ibihe byose,

yamwiremeye mu ishusho yayo.

Bibiliya Ntagatifu ikomeza ishimangirako ubuhanga bukomoka ku Mana . Mu isezerano rya

kera dusoma inkuru ya Salomoni Imana imuha ubuhanga n’ubwenge ndetse n’umutima

usobanukiwe bitagira uko bingana mbese nk’umusenyi wo ku Nyanja (1Bami 5,9). Twabonye

ko umuhanga ashakisha akanumva ukuri kandi agaharanira icyiza nibyo Salomoni yakoze ubwo

yakemuraga urubanza rw’abagore babiri bapfaga umwana (soma 1Abami 3, 16-28).

Page 19: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

19

DORE UKO KILIZIYA GATOLIKA IBISOBANURA.

Mu ibaruwa ya gitumwa Umuhire Yohani Pawulo wa II yise “Ukwemera n’Ubuhanga”yatangaje

kuwa 14 Nzeri 1998 aragira ati:”Imana niyo yashyize mu mutima w’umuntu igitekerezo cyo

kumenya ukuri kugirango ayimenye ubwayo, kandi namara kuyimenya no kuyikunda abashe

kugera ku kuri kuzuye kuri we ubwe”. Ni koko kumenya Imana bituma twimenya ubwacu, na

Mutagatifu Agusitini niko abibona aho avuga ati: ”Ngomba kumenya Nyagasani kugirango

mbashe kwimenya”.

Muri iyo baruwa ya gitumwa “Ukwemera n’Ubuhanga” Umuhire Yohani Pawulo wa II akomeza

atubwira ko ukwemera n’ubuhanga ari nk’amababa abiri atuma Roho y’umuntu ishobora

kwigira hejuru kugirango irangamire ukuri kuzuye. Aha turumva neza ko ukwemera n’ubuhanga

byuzuzanya. Mutagatifu Anselimi we yari afite intego igira iti:” Ndemera kugirango numve”.

Naho Mutagatifu Agusitini we akigira inama yo kwemera mbere na mbere ibyanditswe

bitagatifu kugirango abashe kumva icyo byigisha. Mutagatifu Thomasi w’ Akwini akaba

n’umuhanga wa Kiliziya nawe yemezako ubuhanga n’ukwemera bitavuguruzanya. Ahamyako

ubuhanga bwonyine ntaho bwageza butari kumwe n’ukwemera. Avuga na none ko ubuhanga ari

ngombwa kuko bumurikira umuntu kugirango abashe kwemera. Birumvikanako umuntu

aramutse adafite ubuhanga ukwemera ntaho kwashingira kuko n’ubundi Imana niyo buhanga

busendereye. Inyamaswa ntishobora kwemera kuko ntifite ubwo buhanga. Mutagatifu Thomasi

w’Akwini aduha urugero rwiza rw’uburyo ukwemera kuzuzanya n’ubuhanga aho agira

ati:”Umuntu utazi ko Imana ibaho ntashobora no kwemera ibyo yamuhishuriye”. Ukwemera

n’ubuhanga rero ni magirirane kugirango umuntu abashe kugera ku kuri kuzuye.

Nkuko twabibonye mu ibaruwa ya gitumwa y’Umuhire Yohani Pawulo wa II ; kumenya Imana

bituma umuntu amenya ukuri kuri we ubwe, ibi nabyo bisaba ukwemera. Nyirubutungane Papa

Benedigito wa XVI na we mu ibaruwa ya gitumwa yise “Irembo ry’Ukwemera” ahamya ko

umuntu atamenya ukuri ku buzima bwe adafite ukwemera aho agira ati: ”Koko rero nta bundi

buryo bwatuma umuntu amenya ukuri ku buzima bwe bwite uretse kwiyegurira bidasubirwaho

urukundo rugenda rurushaho kwiyongera kuko rukomoka ku Mana”.

Tumaze kubona ko ubuhanga nyabwo bukomoka ku Mana ntawagakwiye rero kwishuka

avugako yihaye ubuhanga cyangwa ko abukesha kanaka ahubwo niba hari intambwe nateye

kurusha abandi cyangwa urwego nagezeho nashimira Imana mfasha abandi kuko ni impano

y’Imana yatwihereye ku ubuntu kugirango tumenye ukuri, tukwemere kandi

tugukunde.Twakomeje kandi tugaruka ku ijambo ukuri cyane aho twavuzeko umuhanga

ashakisha ukuri tugendeye no ku rugero rwa Salomoni, ariko se ukuri ni iki? Ukuri ni inde?

ukuri gufite mwanya ki mu buzima bwa muntu? Buri wese afite icyo yasubiza ariko reka turebe

igisubizo cy’ukuri cy’ibyo bibazo byose.

YEZU KRISTU INZIRA UKURI N’UBUGINGO

Muribuka ubwo Yezu Kristu yari imbere ya Pilato abazwa icyo ukuri aricyo (Jn18, 38) Ese

twese twabonera igisubiso icyo kibazo? Twifashishije ibaruwa y’Umuhire Yohani Pawulo wa II

yise ukwemera n’ubuhanga hari aho agira ati muntu yifitemo uburyo bwinshi bwamufasha

gutera imbere ashakisha ukuri. Muri ubwo buryo harimo ubuhanga bw’abagereki bita filozofiya.

Umuhire Yohani Pawulo wa II akomeza atubwirako nubwo filosofiya yagize uruhare runini mu

guteza imbere imitekerereze ishakisha ukuri tutakwirengagiza ingaruka yateje mu buryo bwo

kumva no gufata ubuzima mu bihugu byinshi by’Iburayi bigenda byitiranya ukuri n’ibindi.

Ubuhanga bwakagombye gufasha muntu kuba umuntu wuzuye uzi ibyo ashoboye ndetse nibyo

Page 20: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

20

adashoboye, umuntu uzirikana iteka ku wa muhanze nicyo amushakaho, ibi bikaba bisaba

ukwemera.

Nkuko twabibonye umuntu burigihe yibaza icyo ukuri aricyo cyane cyane iyo abona abantu

benshi barengana bakazira ibinyoma aho kuzira ukuri. Nk’abakristu reka turebe ukuri icyo

aricyo.Yezu Kristu igihe yabwiraga abigishwa be ko agiye kubategurira umwanya kandi ko

azagaruka kubajyana kandi ko aho agiye bahazi bazi ni inzira ijyayo nibwo Thomasi amubajije

ati Nyagasani tube tutazi aho ugiye ukabonako twamenya inzira dute? Yezu aramusubiza ati

ninjye nzira ukuri n’ubugingo ntawugera kuri Data atanyuzeho. (Jn 14,4-8) .

Yezu Kristu avugako ariwe nzira yashakaga kubwira abigishwa be ko bagomba kumureberaho

no kumwigana muri byose akababera urugero kuko niwe rugero rw’ibyiza byose bisendereye

umuntu yakwifuza kugeraho, ubashije kumwigana akamenya ukuri ndetse akagera ku bugingo

bw’iteka.

Ukwemera cyangwa se ukuri si ibintu umuntu ageraho rimwe risa ahubwo ni urugendo

rutoroheye muntu bityo akaba yakurizaho no kumenya ibitari ukuri. Nkuko twabivuze mu

byaremwe muntu niwe wenyine ushobora kumenya bigatuma ashishikarira gushakisha ukuri

kw’ibyo abona yifashishije ubuhanga Imana yamwihereye ku buntu. Mutagatifu Agusitini

yaragize ati nahuye n’abantu benshi bashaka kubeshya ariko nta numwe muribo washakaga

kwibeshya. Nkuko umwotsi ucumbeka werekeza hejuru niko n’ubwenge bwa muntu buhora

bushakisha ukuri.Umuntu ashobora guhindagurika ariko ukuri guhora ari kumwe.Ukuri nyako

kuba gusangiwe mu bihe byose.

Mu Ivanjiri yanditswe na Yohani (Jn8, 31-32) Yezu yabwiye abayahudi bari bamwemeye ati: ”ni

mukomera ku ijambo ryanjye muzaba mubaye abigishwa banjye by’ukuri kandi muzamenya

ukuri, maze uko kuri kubahe kwigenga”. Kumenya ukuri rero ni ukumenya Imana, bityo

ntiwavugako uzi ukuri cyangwa ugukoresha kandi ukora ibitandukanye n’ugushaka kw’Imana.

Waba wibeshya. Imana yo kuri, soko yako nimurikire ubuhanga bwacu tuyimenye yo kuri

nyako.

Mu gusoza nagira nti umukristu nyawe agomba gushakisha no gusobanukirwa ukuri kw’ibyo

yemera. Niba twarakiriye kandi tukemera Yezu Kristu ni uko tuba twemerako ari we kuri

kuzuye kandi kudasubirwaho.

Nta nzira ntiwagenda nta kuri kandi ntacyo wamenya.Yezu Kristu niwe nzira, ukuri n’ubugingo

ntawugera ku Mana atamunyuzeho. Ubwo twabonyeko ukwemera kudasigana n’ubuhanga ko

byombi bifatanya mu kuzamura Roho y’umuntu kugirango ishobore kurangamira Nyagasani,

dusabe Nyagasani atwongerere ukwemera kandi akomeze ukujegajega ubwo twashoje umwaka

Nyir’ubutungane Papa Benedigito yari yahariye kwivugurura mu kwemera imbuto twaronse

zikomeze zigaragaze tugendeye ku rugero rwa Sogokuruza w’abemera ariwe Abulahamu.

Dusabe kandi ubuhanga tugira tuti: ”Mana y’abasokuruza, kandi Nyagasani Nyir’imbabazi,

wowe waremye ibintu byose ku bw’ijambo ryawe,ukarema muntu ukoresheje ubuhanga bwawe,

kugirango ategeke ibiremwa wihangiye, agenge isi mu busabaniramana no mu butabera, kandi

ngo ace imanza abigiranye umutima utunganye, mpa kugira uruhare ku Buhanga musangiye

intebe, kandi ntunce mu bana bawe”(Buh 9,1-4) .

Diacre Emmanuel BAMPORINEZA

INYANDIKO ZIFASHISHIJWE

Page 21: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

21

Bibiriya Ntagatifu

Fides et Ratio

Porta fidei

UBUTUNGANE BURAHARANIRWA

Umukristu ku giti cye, afite uburyo aharanira ubutungane ; paruwasi nayo ifite uburyo

yifashisha mu gutoza Imbaga y’IMANA kwitagatifuza ; ariko na none i CONGO-NIL abakristu

baho bagendera kuri gahunda ya buri mwaka ; ni gahunda ikorwa buri gihe, akenshi iba ikubiye

mu ngingo ebyiri gusa, arizo :

1. Iterambere rya Roho ;

2. Iterambere ry’Umubiri.

• Ibi kandi, bitegurwa ari ukugira ngo Abakristu barusheho guharanira ubutungane no gushaka

umutungo ufite uruhare mu kubaka Kiliziya ya NYAGASANI muri rusange na Paruwasi yabo

by’umwihariko.

Mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2014, abagize inzego zose, kandi zinyuranye za Paruwasi

CRETE CONGO-NIL uhereye ku Bakuru b’Imiryangoremezo ukagera ku bagize Komite zose

za Centrale, bateranye ku matariki atandukanye hakurikijwe Centrale batuyemo, maze bareba

uko umwaka ushize wa 2013 wabagendekeye ; niba ibyari biteganyijwe byarashyizwe mu

bikorwa ; bifurizanya umwaka mushya muhire wa 2014 ; bungurana ibitekerezo ku bigomba

gukorwa mu mwaka wa 2014. N’ubwo kandi 2014 ari umwaka wo kwiyambaza ROHO

MUTAGATIFU uzabafasha kwitegura neza Yubile y’Imyaka mirongo itanu (50) Paruwasi

imaze ishinzwe izizihizwa mu mwaka wa 2015 ; banafashe intego yo “guhaguruka bakubaka”.

Bibera Paruwasi CRETE CONGO-NIL intego rusange izafasha Abakristu mu rwego rwo gutera

ikirenge mu cy’Abakurambere bacu (Abayisraheli) mu nzira z’inzitane banyuzemo ; ndetse

Abanyarwanda bo bakaba bafite akarusho ku magorwa. Tuzi neza ko u Rwanda rwashegeshwe,

rwacitse umugongo, rwabuze abantu banshi kandi barimo ibyiciro binyuranye, abantu bafite

ingabire zitandukanye, byumvikana ko, Igihugu cyacu cyabuze imbaraga kandi kibura

n’Intungane tudashobora kubara ; bityo na Kiliziya Gatolika ikaba yarahungabanye bitavugwa.

Mu gihe kandi Abakristu batangiye gucengerwa, kunyoterwa no gushyira mu bikorwa Intego ya

Diyosezi ya Nyundo “UBUKRISTU BUGOMBA KUTUBYARIRA UBUVANDIMWE NYABWO

TWARABYIYEMEJE’, byaje no kugaragara ko igihe kigeze cyo guhaguruka bakubaka dore ko

binahuje n’ijambo ry’IMANA dusanga muri Bibiliya Ntagatifu, 1 Abami 5,18-19 “Ariko ubu

ngubu ubwo Uhoraho, Imana yanjye yampaye amahoro impande zose, akaba ari nta mwanzi

ukindiho, nta no kwikanga amakuba yandi, ndashaka kubaka Ingoro igenewe izina ry’Uhoraho,

Imana yanjye”.

Padiri Gilbert ati : icy’ibanze ni ukwiyubaka kuri Roho bigakurikirwa no kwiyubaka ku mubiri;

bivuga ko Abakristu bakwiye kwitagatifuza mbere ya byose, ibindi bikaza bibikurikiye nk’uko

tubisanga mu Ivanjili ya Matayo 6,33 : ”Ahubwo mbere na mbere nimuharanire Ingoma

n’Ubutungane bwayo, naho ibindi byose muzabigerekerwaho”. Kubaka Kiliza ya Nyagasani

biri ukwinshi , kandi nabyo ni ngombwa. Kuko Kiliziya yubakwa n’abayigize ; “Mu by’ukuri

umubiri ni umwe, kandi ugizwe n’ingingo nyinshi; ariko izo ngingo zose, n’ubwo ari nyinshi,

zigize umubiri umwe : niko bimeze no muri Kristu”. 1 Abanyakorinti 12,12. Ibikorwa bizaranga

Page 22: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

22

Iterambere rya Paruwasi bigaragarira mu byatangiye gukorwa, birimo : Inyubako y’Inzu ya

“CANA HOUSE” izuzura ifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni makumyabiri n’ebyiri (22

000 000 Frws) ikazajya ikorerwamo imyiherero ; Kuvugurura ahahoze “Atelier” hagahinduka

inzu y’icumbi ry’Abanyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri Marie Reine rwa CONGO-NIL ;

kwagura ahaturirwa Igitambo cy’Ukaristiya ku Ngoro ya BIKIRA MARIYA UMUBYEYI

W’ABAKENE ; gutunganya neza Inzira y’Umusaraba ; hakaba hari no kubakwa Ikigo

cy’Amashuri y’Imyuga ahitwa i BUMBA mu mbago ya Diyosezi cyitiriwe Mutagatifu Yozefu

Urugero rw’Abakozi, ariko amashuri akaba ari kubakwa ku Bufatanye bw’Abasuwisi, Akarere

ka RUTSIRO na Diyosezi ya NYUNDO; bikaba biteganyijwe ko inyigisho ziratangira mu gihe

cya vuba.

Abakristu ba Paruwasi CRETE CONGO-NIL kandi bafite ubukwe mu mpeshyi, kuko

bidahindutse, Diacre Paulin MUSHIMIYIMANA azahabwa Ubupadiri.

GAHUNDA YA PARUWASI CRETE CONGO-NIL SI INZOZI

KUKO HARI UBUNARARIBONYE

Buri mwaka hakorwa gahunda rusange Abakristu bose bagenderaho, nk’uko rero abagize inzego

zitandukanye babigejejweho mu gihe bahuraga n’Abasaserdoti babo muri Centrale zose,

bashimishijwe na gahunda izakurikizwa mu mwaka wa 2014 ibafasha kwitegura neza Yubile ya

Paruwasi izaba muri 2015, kandi barayemeza. Naho ku wa 04/02/2014 nibwo hari hatumiwe

abayobozi bo mu nzego za Leta zitandukanye n’Umuyobozi w’Akarere ka RUTSIRO akaba yari

ahari ; Inzego z’Abafatanyabikorwa, Inzego za Kiliziya , Inzego z’Abikorera n’Inzego

z’Urubyiruko, hagamijwe gutanga ibitekerezo byatuma gahunda ya Paruwasi ishyirwa mu

bikorwa ku buryo bunogeye IMANA. Bityo nabo bashimishwa n’ibyagezweho kandi bemera

umuganda wabo (buri wese uko ashoboye n’uko abibona) ku bikorwa biteganyijwe. Bashimiye

Umushumba wa Diyosezi ya NYUNDO n’Abasaserdoti yabahaye, uburyo bita ku Ntama

bashinzwe, bazitoza Isengesho, Urukundo, Impuhwe n’ubumwe nk’abafitanye isano isumba

iy’amaraso koko, dore ko aribyo bikorwa by’ibanze mu kwitagatifuza.

Abakristu ba Paruwasi CRETE CONGO-NIL bafite ijambo ry’IMANA bazazirikanaho umwaka

wose wa 2014: “Mubeshejweho na Roho ku mpamvu y’ukwemera”, Abanyaroma 8,10. Naho

ibikorwa bizibandwaho bikaba bikubiyemo ibi bikurikira :

1) Kwitabira Amasakaramentu, kuko ariyo aduha ubuzima nyabuzima kandi Abagarukiramana

mu Ngo no mu Miryangoremezo bakitwabwaho by’umwihariko, dore ko nabo

bagaragarirwaho Impuhwe z’IMANA.

2) Gukunda no kwitabira Gushengerera ; kwita ku isengesho rya buri muntu ku giti cye, mu

Ngo z’Abakristu, hamwe n’iry’Abarwayi rikorwa ku Cyumweru cya mbere cya buri ukwezi;

3) Kumva Missa buri gihe kuko bifasha abanyantege nke kwegera IMANA, kwakira Inkuru

Nziza kandi ihumuriza no gusangira ifunguro ry’ubuzima ; kwitabira Imiryangoremezo

hamwe n’ibikorwa byayo, no gushyigikira amatsinda y’Abana

4) Kwitabira Imyiherero n’amahugurwa bitegurwa ku rwego rwa Paruwasi muri rusange no

muri iyo Miryango by’umwihariko ; ndetse no kwitabira Inzira y’Umusaraba n’Ingendo

Ntagatifu muri Paruwasi

5) Kurushaho gukunda BIKIRA MARIYA UMUBYEYI W’ABAKENE, bityo bikagaragarira

mu kwitabira Rozari mu Ngo by’umwihariko no ku Ngoro ya BIKIRA MARIYA ahabera

Rozari buri kabiri w’icyumweru nimugoroba;

6) Gushyira mu bikorwa Imihigo y’Ingo, harimo inama y’abagize Urugo no gutunga

Ibimenyetso Bitagatifu (Bibiliya, Amashusho n’ibindi …)

7) Gushyira mu bikorwa Indangakwemera Gatolika n’Amahame yose ayishamikiyeho nta

gushidikanya ;

8) Kwitabira imiryango ya Agisiyo Gatolika, Amakoraniro y’Abasenga, Amakorari, guhereza no

gusoma

Page 23: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

23

9) Gukurikiza Amategeko y’Imana n’aya Kiliziya no kwimakaza ibikorwa by’Ubutabera

n’Amahoro.

10) Kurangwa n’ibikorwa by’urukundo n’impuhwe mu kwemera no guharanira kubaka Kiliziya

Abakristu bagerageza gutanga ibyo basabwa (Ituro rya Kiliziya, Iryo gushimira Imana,

imfashanyo, inkunga n’ibindi…)

Uzashobora gushyira mu bikorwa ibyavuzwe azaba yitagatifuje kurushaho.

Ni ukuri koko Ubutungane buraharanirwa.

Jacques NTARUVUGIRO

P. Crête Congo-Nil

AMATSINDA Y’ABANA NI INSHINGANO YA BURI MUKIRISITU

Amatsinda y’abana si imiryangoremezo yihariye y’abana ahubwo ni amatsinda ahuriza

hamwe abana bose bo muri uwo muryangoremezo. Kubahuriza hamwe si ikindi kindi, ahubwo

ni ukugirango bafashwe gukura gikirisitu, ariko bafashijwe n’ababyeyi n’abavandimwe babo ;

nk’uko biri no mu masezerano yo gushyingirwa, ababyeyi bagirira imbere y’Imana na Kiliziya.

Ni ngombwa ko buri mukirisitu yiyumvisha, ko ubu burezi bumureba ; kandi ko umukirisitu

avuka ndetse akarererwa mu muryango ubimutoza.

Na kera na kare, mu muco nyarwanda ndetse n’ahandi henshi ku isi, umwana iyo avutse

agaragaza kandi akazana ibyishimo mu muryango. Ariko, abambere ibyo byishimo bigeraho ni

ababyeyi be. Nyamara kandi, ibi byishimo birakomeza bigasendera no mu baturanyi, ibyo

bikagaragaza ko umwana atari uw’umuntu umwe [nk’uko bamwe bashobora kubikeka]. Iyo

umwana yavutse, ibyo byishimo bigaragazwa n’ibikorwa bikorerwa umubyeyi wibarutse ndetse

n’inyifurizo bimuhabwa kubera iyo mpamvu (uruhembo rw’umubyeyi, inyifurizo bati Imana

yarakoze,…). Ibi rero ntibyagombye gushirira aha gusa, ahubwo byakagombye kuba urugendo

ruherekeza uwo umwana nyine, kugeza igihe na we ageze igihe cyo kwifasha kubaho, mbese

akuze.

Ni yo mpamvu, igihe cyose umwana amaze kwakirwa mu muryango, ntabwo aba ari

uw’umuryango wamwibarutse wonyine ; ahubwo aba yabaye uw’abo asanze bose. Kubera ibi

byose rero tumaze kurondora, dusanga umuntu wese agomba kugira icyo akora kugira ngo

imikurire y’umwana, mu muryango mugari w’abantu igende neza. Tugomba kumva ko umwana

agomba gukurira mu muryango kandi yisanzuriramo, avomamo amajyambere y’umubiri ndetse

n’aya roho.

IMPAMVU Y’AMATSINDA Y’ABANA

Tugendeye ku gitabo cy’imfashanyigisho19

y’abita ku matsinda y’abana mu

miryangoremezo, ku rupapuro rwacyo rwa 3, havuga ko amatsinda y’abana yashyiriweho mbere

na mbere kugira ngo abana batozwe hakiri kare umuco mwiza wo kumenya Imana no kunga

ubumwe na Yo, ndetse no hagati ya bo. Gikomeza kivuga ko kumenya Imana, n’ubuvandimwe

abana batozwa, bikwiye kujyana n’ibikorwa. Ibyo bikorwa bazabyigishwa kandi babitorezwe mu

miryangoremezo bakomokamo, ndetsebabitozwe n’ababyeyi, abavandimwe ndetse n’abaturanyi

(abakirisitu b’uwo muryangoremezo).

19

IMFASHANYIGISHO Y’ABITA KU MATSINDA Y’ABANA MU MIRYANGOREMEZO. Dawe , bose bakumenye kandi babe umwe(Yh 17), Diyosezi ya Nyundo, Ibirori bya Diyosezi bishinzwe Iyogezabuumwa(S.DC.P.) Mata, 2010.

Page 24: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

24

Aha rero birumvikana, ko ntawagombye gutererana abandi cyangwa se ngo aharire

abandi uburezi bw’abana nk’aho hari uwo butareba. Ababyeyi nibasange abana aho bahurira

basenga. Nibabasange barebe ibyo bakorerayo, bumve ibyo bakeneye mu bukirisitu bwabo.

Abana nibafashwe gusanga Yezu, nk’uko Ivangili ibivuga ngo mureke abana bato bansange

kuko ingoma y’ijuru ari iy’abameze nk’abo (Mt 19,14).

Yezu Krisitu, ibi yabivugiye kugira ngo agaragarize abantu ko atari abantu bakuru gusa

bakeneye ingoma y’Imana ; ahubwo ko n’abana bato bayifiteho umurage. Tubona mu Ivanjili

aho abigishwa ba Nyagani Yezu bakabukira abana babigiza hirya, igihe abantu bari

babamuzaniye ngo abaramburireho ibiganza (Mt 19,13). Aha ninaho abonera umwanya wo

kubaha amasomo ajyanye n’agaciro ku mwana muto mu ngoma y’ijuru. Arababuza ubwikunde

no kwihugiraho akabafungura amaso ngo babashe no kubona ko abo bita abana bato, aribo

bakuru mu ngoma y ’ijuru (Mt 18,4).

URUHARE RW’ABABYEYI MU ITERAMBERE RY’AMATSINDA Y’ABANA

Umubyeyi uwo ari we wese, afite inshingano ntasimburwa zo guteza imbere cyangwa se

gushakira iterambere abamukomokaho ; atari iterambere ry’umubiri gusa, ahubwo n’iterambere

rya roho. Ibi byose bikanyura mu bwitange, urukundo ababyeyi bagirira abana babo. Ababyeyi

bose bafite izi mpano zombi ndetse n’izindi mpano nyinshi za Roho Mutagatifu zakirwa ngo

zitangwe. Iterambere ry’amatsinda y’abana ntiryagenda neza, igihe cyose ababyeyi

batabigizemo uruhare rwimbitse (rutaziguye ndetse n’uruziguye).

Kubera ko ababyeyi ari bo baha ubuzima abana babo, ababyeyi bafite uburenganzira gakondo

bw’ibanze kandi budakuka bwo kubarera. Ni yo mpamvu ari bo bambere tugomba kubonamo

abarezi b’ingenzi b’abana babo (cfr. Amahame shingiro y’uburenganzira bw’urugo p.3). Ni

ukuvuga ko rero ababyeyi bagomba byinshi kandi by’ibanze abana babo. Ya magambo ya Yezu

ashishikariza abantu bakuru kureka abana bato bakamusanga, tugomba kuyumva nk’ababyeyi,

mugihe cyacu. Ariko mu by’ukuri, ntidushobora kwiyibagiza ko n’ubwo hari ababyeyi

bashishikarira gushyira mu bikorwa ibyo Nyagasani Yezu abasaba nk’abashinzwe abana ; ko

hari n’abandi twakwita ba katabirora.

Ingero dushobora kubona mubijyanye n’ababyeyi batubahiriza iriya nshingano Nyagasani Yezu

asaba abakuru ngo barekeke kubera abana imbogamizi ndetse n’inzitizi mu kumusanga

twavuga : usanga ababyeyi bazi neza rwose umunsi ndetse n’isaha, itsinda iri n’iri ry’abana

rikoreraho, maze icyo gihe cyagera bagahata abo bana imirimo y’ikitaraganya kandi

yakagombye kuba yakozwe mu yandi masaha. Hari nko kubabwira kujya kwahirira amatungo,

gushaka icyarire, gutashya, …

Hari n’aho usanga inzangano zarabaye imbogamizi ku iterambere ry’amatsinda y’abana20

. Ibi

rero ndetse n’ibindi ushobora kubona mu muryangoremezo w’aho i wanyu bigomba gushyirwa

ahagaragara kugira ngo bishobore gushakirwa umuti urambye.

20

Ubusanzwe, mu miryangoremezo itaragera ku ntera yo kwiyubakira Shapeli (aho abakristu basengera), amatsinda y’abana ndetse n’abakristu bakuru bagenda basengera kuri buri mukristu mu bagize uwo muryangoremezo, bityo bakarushaho gusangira ubuzima. Hari rero umubyeyi ubona abana bagiye gusengera kwa Runaka, akabuza abana be kujyayo kuko ngo batumvikana ; wenda hari icyo bigeze gupfa.

Page 25: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

25

Ababyeyi ntibagomba kwiyibagiza kandi n’amasezerano akomeye baba baragiriye imbere

y’Imana na Kiliziya, aho biyemeza kuzarera gikirisitu abana Imana izabaha kubyara. Kuba rero

ababyeyi babyiyemeza kandi ukaba wasanga bamwe batuzuza iryo sezerano ntabwo

twabyishimira. Byumvikane neza, ko amatsinda y’abana azagira icyo ageraho, igihe cyose

ababyeyi mu miryango ndetse no mu miryangoremezo bazaba biyumvisha inshingano bafite

nk’ababyeyi ku bana babo. Bizaba byiza kurushaho, igihe ababyeyi bakorana bya hafi

n’abashinzwe amatsinda y’abana.

URUHARE RWA BURI MUKIRISITU WAKOMEJWE MU ITERAMBERE

RY’AMATSINDA Y’ABANA

Iyo dukomezwa duhabwa Roho Mutagatifu, udukomeresha ingabire ze nyinshi, kandi akaduha

gusa rwose na Kristu, Umwana w’Imana. Iyo turebye ibisobanuro by’iryo sakaramentu, muri

Gatigisimu ya kiliziya Gatolika ku nimero y’137 dusanga, ari isakaramentu Yezu wazutse

aduheramo imbaraga zihariye za Roho Mutagatifu, zituma tubera Kirisitu abagabo mu bantu.

Dukurikije ibi bisobanuro, twavuga ko uwakomejwe wese yari akwiye guharanira kugira uruhare

mu kubaka Kiliziya y’Imana; cyane cyane mu kubaka ubuvandimwe bw’abayigize.

Tugomba kugira ishyaka ryo kwamamaza hose no muri bose Ijambo ry’Imana kuko igihe

dukomezwa turonka ingabire za Roho Mutagatifu. Mbese nk’uko Nyagasani Yezu abivuga agira

ati ‘’muri umunyu w’isi, muri urumuri rw’isi’’cyangwa se akagira ati ‘’ése hari uwacana itara

ngo aryubikeho igitebo? Ahubwo ntarishyira kugitereko cyaryo aho rimurikira abari munzu

bose. ‘’Nuko rero urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza

mukora, maze bakurizeho gusingiza so uri mu ijuru (cfr.Mt 5,13-16). Izi ngabire twahawe ku

buntu ,ntabwo twazihawe ngo tuzipfukirane ; ahubwotwazihawe ngo zishyirwe kandi

zikoreshwe aho zigomba gukoreshwa (kubaka ingoma y’Imana).

Bizaba bibabaje, igihe cyose abagize umuryangoremezo, bazaba badashoboye kwita ku bana bo

muri uwo muryangoremezo ; kugira ngo na bo bashobore kwibonamo ingabire zibarimo. Tuziko

iyo abana bato babatijwe, umubyeyi wabo ari we Kiliziya, abatiza amaguru ya bakuru babo

(ababyeyi, abavandimwe, abaturanyi…) ngo basangire urugendo bayigana n’umutima wabo ngo

bahuze ukwemera, ndetse n’ururimi rwabo ngo bakomeze amahame ya Kiliziya bemera

(cfr.Uzabe umwana w’Imana, Batisimu y’abato p.3).

Umukirisitu wese agomba kumenya ko afite ubutumwa bwo guhamya ashize amanga igihe

n’imburagihe, Yezu wadupfiriye akazuka; akaduha ubugingo bw’iteka. Agomba kwera imbuto

nziza, mbese icyo roho imariye umubiri, umukirisitu akakimarira isi atuye.

ABANA BARASABWA IKI MU ITERAMBERE RY’AMATSINDA YABO

Amatsinda y’abana yashyizweho kugira ngo afashe abana mu mikurire yabo, kandi bakure

banogeye Imana ndetse n’abantu. Byaba bibabaje igihe cyose, aba bana batamenya ikirezi

bambaye. Diyosezi yacu ya Nyundo, imaze kureba igashishishoza, yasanze muri ibi byacu hari

ibintu bitari bike bibangamiye imikurire y’umwana; nuko ishyiraho amatsinda y’abana kugira

ngo yunganire uburezi n’uburere bitangwa kuri iki gihe.

Aya matsinda y’abana rero yashyizweho ngo yitabirwe kandi ngo ahabwe agaciro n’abo

yagenewe. Abana bagomba gushishikarira no gushishikarizwa kwitabira aya matsinda

yabagenewe. Buri mwana agomba kumva neza ko agomba kuzana umuganda we kugira ngo

Page 26: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

26

ashyire hamwe n’abandi mu kwegera Nyagasani Yezu. Abana bakuze bagomba gufasha abana

bakiri bato, b’aho batuye kugera aho itsinda ry’abana rikorera. Bagomba kumenya kubayobora

aho hantu batabahungabanya, mbese abana bagahora bishimira no kuzabakurikirayo ubutaha.

Abana mu dukorwa duto batozwa gukora, nibadukorane umwete ndetse n’umurava. Ni batozwe

gusenga no gukunda abantu, batozwe umuco nyarwanda no kuwuhuza n’Ivanjili. Aha twagira

tuti «Umuco mwiza usanzwe w’abanyarwanda ni ifatizo. […] Umukirisitu, umwana mwiza, aba

ari umuntu ufite ikinyabupfura. Ikinyabupfura gifasha kubana mu rukundo » .(Imfashanyigisho

y’abita ku matsinda y’abana mu miryangoremezo, p. 4 ).

UMWANZURO

Kuva amatsinda y’abana yashingwa muri Diyosezi yacu ya Nyundo, amatsinda y’abana ageze

ku ntera yo kwishimirwa. Ariko rero iyo ntera ntigomba gusubizwa inyuma, ahubwo igomba

gusigasirwa na buri mukirisitu wese. Ibyiza twagejejweho tugomba kubisigasira kandi

tugashobora no kubibyaza umusaruro. Imiryangoremezo yabyumvise mbere kandi ikabishyira

mu bikorwa ifite ubuhamya bushimishije. Turashimira rero ko nyuma y’imyaka isaga ine

amatsinda y’abana yamaze gukwira mu maparuwasi yose ya Diyoseze ya Nyundo. Turashimira

na none ibiro bya Diyosezi bishinzwe Iyogezabutumwa(S.D.C.P),

uko bidahwema gukurikiranira hafi iterambere ry’amatsinda y’abana. Turashimira ababyeyi

hamwe n’abitangira amatsinda y’abana mu miryangoremezo, uburyo badahwema kwitangira

abana tutirengagigije ingorane zishobora kuboneka muri uyu murimo. Ababyeyi bakomeze

bafashe abana mu matsinda yabo, kugira ngo bashobore gutera imbere ku mubiri no kuri roho.

Abana bitabira amatsinda y’abana, turabashimira kandi tubasaba no gufasha bagenzi babo, baba

batarayitabira cyangwa se abatayitabira uko bikwiye, kuyitabirana umwete n’urukundo.

Fratri Jean de Dieu NIYONSENGA

Stagiaire en la Paroisse MUKUNGU

Page 27: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

27

ISHINGIRO RY’IKIBI NK’INTWARO YA MUNTU

Ikibi ni ibura-cyiza ngombwa. Ikibi si karemano.Dufate urugero rw’impumyi. Ni bibi kuba

umuntu atabona, ariko umuntu utareba we ubwe si mubi. Ikibi rero ntikivukanwa, ahubwo

n’icyo abantu n’ibintu byose bihunga, kikaba kigaragara iyo icyiza kibuze. Naho icyiza ni ibura

ry’ikibi, ni icyo ibintu n’abantu bose bakeneye. Ni ikidashira, ni igihatse ibindi byose, ni

igikeneye guharanirwa no guhihibibikanirwa. Ni nayo mpamvu ari cyo shingiro ry’ikibi, ni cyo

ntandaro y’ikibi. Mbese mu yandi magambo, ikibi ubwacyo nticyashobora kubaho icyiza

kidahari. Ariko icyiza cyo ubwacyo kirihagije, yemwe ntikinakeneye ikibi kugirango kibeho.

Ikibi gishobora kubaho ariko gihatse icyiza, inyuma yacyo ari ibyiza byigendera. Niyo mpamvu

umutwe nawise ishingiro ry’ikibi. Ni ukuvuga ko ishingiro nyaryo ry’ikibi ari icyiza; akaba ari

cyo cyagombye gushyirwa imbere, hakamaganwa ikibi, mbese intwaro, y’umuntu

by’umwihariko umukristu ikaba icyiza.

Muri iki gihe, usanga abantu dukunze kwitiranya ikibi n’icyiza, cyangwa se tukagira ingorane zo

guhitamo burundu hagati y’icyiza n’ikibi. Muri iyi nyandiko, ndagerageza gusobanura no

gusesengura ikibi nerekana ubukana bwacyo mu migenzereze no mu myanzuro dufata buri

munsi; noneho ndangize nerekana ko uko ikibi cyaba kimeze kose, kitaganza icyiza kuko kitari

hejuru yacyo.

1. ISOKO Y’IKIBI N’ICYIZA

Mu by’ukuri, ukuba ni icyiza ubwacyo ndetse n’ukutaba ni ikibi. Ariko ukuba nabi si icyiza ,

ahubwo ni ukutaba cyangwa ukubura kw’icyiza. Ibyo rero bikumvikana ko nta kamere iba ikibi.

Ikibi n’icyiza ni ibintu bibiri bitandukanye ariko bigomba no kwitonderwa. Urugero ushobora

gukorera umuntu ikintu uzi ko umugiriye neza, ariko nyuma ugasanga wamugiriye nabi cyane;

hari n’ushobora gukorera undi ikintu kibi mu rwego rwo kumwumvisha nyuma agatungurwa

no kubona havuyemo icyiza , cyangwa se icyo wari utegereje nk’icyiza, ugasanga nacyo

kivuyemo ikibi.

Uko kwitiranya ikibi n’icyiza byaba bituruka he?

Ubundi umuntu agizwe n’umubiri na roho.Umuntu akagira ubwenge butekereza,

bushobora kumenya ukuri. Kandi ukuri niko gutanga ubwigenge (Yh8,32). Ubwo bwigenge rero

Imana yabuhaye umuntu ngo abukoreshe neza mu gukora icyiza. Ariko nanone ubwigenge

nyabwo dukurikije itegeko-shingiro , ni uguhitamo icyiza ukareka ikibi21

. Nk’uko umuhanga

Dekariti abivuga,turatekereza ariko twese siko dutekereza neza. Kuba umuntu yagira gurya

agakora ikibi rero, ntibitangaje kuko ubwenge bwa muntu nyine bushobora bwibeshya.

21

Padiri Lusiyani RWABASHI , Umuti w’ikibi ,Butare, Nzeri 1996, p.13

Page 28: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

28

Nyuma y’ibyo roho y’umuntu igizwe n’ubwende n’ubushake. Ubwende bubereyeho ukuri

n’icyiza.Imana ubwayo yubaha ubwende.Niyo mpamvu tuvuga ngo Imana irafashwa.Ubwenge

bwa muntu rero bushobora kwibeshya, umuntu akaba yagwa mu kibi, mu ikosa cyangwa se mu

cyaha , cyane cyane iyo buvangiwe cyangwa bugatwarwa n’ubushake.

2. IKIBI GISHOBORA KWIGARAGAZA MU BURYO BUTATU:

•Ikibi ku rwego rw’ibinyamubiri (mal physique): ni ububabare bwo ku mubiri, nk’igihe hari

urugingo rubura, igihe hari igikomere se cyangwa ikindi cyose cyatuma umubiri umererwa

nabi.Urugero ni umuntu urwaye igifu.

•Ikibi ku rwego rwo hejuru (rurenze, rwa metafizika): Ni ukubura k’ukuba.Ni ukubura uburyo,ni

ugukena ku buryo bwo kuba.Mbese ni ikiburanyumvo22

(un irrationnel absolu). Ariko ntabwo ari

cyo kibi gikabije.Urugero twatanga ni urupfu.

•Ikibi ku rwego rw’umuco-ngiro (mal moral):Ni ku rwego rwa roho.Ni ibura ry’icyiza umuntu

yagombye kugeraho.Muri make ni icyaha.Ni “ikibura-gasani”.Ni nayo mpamvu tugomba

kugihunga,kukigendera kure mu buryo bwo gushakira umuti w’ikibi mu cyiza.

3. IBIKORWA BITATU BIGANISHA KU KIBI

Ni ngombwa kumenya ko igikorwa cyose kigengwa n’ugikora.Urugero rworoshye ni ibikorwa

byose birimo ubushake.Igikorwa cya mbere ni ikiyobowe n’ubushake.Igikorwa kibi umuntu

akoze ashyizeho ubwenge, abizi neza kandi abishaka, ni cyo twita icyaha.Na gatigisimu

irabitwibutsa: Umuntu akora icyaha ate? Umuntu akora icyaha igihe cyose yitandukanyije

n’Imana, ayisuzugura abizi kandi abishaka.

Igikorwa cya kabiri ni ikitarimo ubushake na buke:Cya kindi umuntu ashobora gukora

bimugwiririye,noneho bikamuviramo ikibi.Iyo nta mugambi mubi yari afite,tuvuga ko ari

ikosa.Kuba ari ikosa ntibivanaho ko ari icyaha,ariko byaba bikoranywe ubujiji cyangwa nta

mpamvu yindi igaragara,ikosa ryo rihanwa n’amategeko kuko umuntu afite ubushobozi bwo

kuyobora neza ibikorwa bye.

Urwego rwa gatatu ni urw’ibikorwa bivanze: ku ruhande rumwe harimo ubushake, ku rundi nta

bushake burimo.Aha rero agaciro gahabwa icyaha kuruta uko igikorwa cyaba ikosa.Impamvu

nyamukuru ni uko icyaha iteka gishobora kubamo ubushake cyangwa ntibubemo.

Ikosa ryose ni icyaha ariko icyaha cyose si ikosa.Twibuke ko hari ibiremwa bidashobora

kugerwaho n’ikibi cya kamere.Ibyo ni nk’abamalayika,naho twe tukigengwa n’ubushake

bw’umubiri turacumura,tugakosa.Imana yonyine niyo idacumura,ntiyibeshye,nta cyaha yemwe

nta n’ikosa igira.

4. UMUTI W’IKIBI NI ICYIZA

22

Padiri Lusiyani RWABASHI ,idem p.25

Page 29: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

29

Nk’uko twabibonye rero mu isesengura ry’ikibi, imizi yacyo iri mu cyiza.Ikibi kirica, kiraryana,

kirashegesha,kikagira ingaruka nyinshi mbi:kirikunda, kikikubira, kikibagiza ko icyiza

kibaho,yemwe kikaba cyanatwibagiza Imana ariyo ifite ubwiza buruta ibindi byose.

Umuti uhamye w’ikibi rero nta wundi,ni ugusimbuza ibyo bibi byose ibyiza.Ni ugukora icyiza

ukanga ikibi.Umuntu ahabwa kumenya no gutandukanya ikibi n’icyiza,uko agenda akura mu

bwenge no mu gihagararo.Nk’abakristu rero,guhunga icyaha(ikibi)ni ngombwa,ni intego ikwiye

guharanirwa.

Umuntu agomba kuba inyangamugayo muri sosiyete arimo, mubyo akora, mu myumvire

n’imitekerereze ye yose ,kandi akarangwa n’iyi miyoboro ndangagaciro y’ingenzi uko ari ine:

Ukuri,icyiza,ubwiza n’urukundo. Zihuje kandi n’indangagaciro enye: Ubwenge, ubushake,

ikera-bwiza n’umutima23

.

Umuti w’ingeso mbi ni inziza,uw’ubujiji ni ubujijuke,uw’umwanda ni isuku,uw’urwango ni

urukundo.Niba abantu batakigendera ku mategeko,umuti ni ukuyabatoza.Umuti wo kurenza

urugero ni ukwiramira,ni ubwizige. Uw’ironda-bwoko ni ubwubahane bw’umuntu

n’uburenganzira bwe.Umuti w’ikirenga ndanga-bukristu ni URUKUNDO.Uko ikibi ari akumiro

mu ugusenya,mu ugutsemba,ni ko urukundo ari agahebuzo mu ukubaka,mu ukurema,mu

ugusana,mu ukunga.Ni umuti ndasimburwa w’ikibi.Umutsindo w’urwango,ni urukundo rushinze

imizi ku Mana,urukundo rwa gikristu.

Intsinzi y’ikibi,y’icyaha,ni ubukristu buhamye.Ubukristu uko ihame ribitwibutsa,ni uruhare ku

bumana;ni ubuzima bw’Imana mu bantu,ni ingabire ikomeye cyane.Mu mvugo ya

gatigisimu,umukristu ni uwemeye Yezu Kristu rwose, abikesheje ijambo rye,tugezwaho na

Kiliziya ye;akavuka bwa kabiri ku Mana ahawe batisimu(yh1,13),akagaragaza noneho ubwo

buzima.Amaherezo yabwo ni rya hirwe Imana igenera nyine abayikundira,ni ijuru.24

UMWANZURO

Ikibi ni icyatuma hatagerwa ku ntego iteganijwe. Ni ibura ry’icyiza giteganwa n’iterambere

risanzwe ry’ikiriho.Ni ikibura kugira ngo umuntu agere ku cyiza yifuza.Ikibi nyakibi ubwacyo

ntikibaho, ntigikwiye no gutekerezwa kuko ari ikosa, inenge n’ibura ry’icyiza.Gifite aho

kirangirira rero cyane cyane ko kidashobora kugira ijambo rya nyuma ku cyiza cyangwa se ngo

cyegezeyo icyiza burundu kuko ukubaho kwacyo kigukesha kikanagushingira ku cyiza gihoraho.

Hari abibaza ngo niba IMANA ibaho, ikibi kivahe; cyangwa se ngo niba itabaho icyiza cyo

kivahe? Nabasubiza nti”Imana ibaho rwose,ni nayo mpamvu n’icyiza kibaho kuko ari yo

gikomokaho”.Imana siyo nyirabayazana y’ikibi,nta n’uruhari igira ku kibi,ku magorwa,ku byago

cyangwa ku makuba ya muntu ;kuko itashobora no kubitekereza cyangwa kubyifuriza umuntu

uremye mu ishusho yayo.Ibona bitubaho,ikaturekera uburenganzira bwacu.Ntidutererana kuko

ntiyivanga,ntiyivuruguta mu bibi nkatwe,kuko ishobora icyiza gusa.Erega nayo ni icyiza ,ihora

iduha ku bwiza bwayo, ariko hari ubwo tunangira imitima yacu,tukijandika mu kibi.Siyo rero

igitera ahubwo ni umuntu ubwe.Ahubwo aho gutera ikibi itera icyiza.Yaremye byose ari byiza

mu mpuhwe n’urukundo byayo.Imana ni urukundo.Ikibi rero gituruka ku burenganzira,ubushake

n’ubwenge bwa muntu ,iyo bidakoreshejwe neza.

23

Idem p.28 24

Vatican II ,L.G 1,1.

Page 30: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

30

Twibukiranye ko kumenya ikibi n’icyiza bifite akamaro kuri buri wese.Mu buzima bw’iyi si,hari

ubwo umuntu ashobora kwiberaho gutyo gusa,ntacyo yikanga,yumva aryohewe

n’ubuzima…Ariko mu kubaho kwe,ugasanga ashobora kutibuka ko ibibi bibaho,agakora nk’aho

byose ari byiza,yemwe ibibi byose akabikora no mu izina ry’ibyiza.Akaba yakurizaho koreka

imbaga itari nkeya nawe ubwe atiyibagiwe.Aha rero niho hagaragara ibikorwa byinshi

bibi:kuroga,kwiba,kwica,gusambana,akarengane,ruswa,iyicarubozo,gusenga

ibigirwamana,ishyari n’ibindi byinshi biganisha mu mwijima.Umuntu akaba yabikora yibwira

ko ari byiza kuri we ,nyamara yirengagije bagenzi be abikorera.

Ikibi(icyaha) kijyana mu rupfu, naho icyiza kikajyana mu buzima buhoraho.Ikibi(icyaha)

kiraryoha ariko icyiza kirasharira,ni nk’umuti.Burya umuti ukiza,urakariha

cyane,urasharira.Niyo mpamvu rero tubangukirwa no gukora ikibi ariko icyiza kikatugora;Aka

Pawulo mutagatifu ngo nshaka gukora icyiza ariko ikibi kikantanga imbere.Mureke dufatanye

urugendo rwo gushakira umuti w’ikibi mu gukora icyiza, twirinda iyamamaza n’isakaza ry’ikibi

muri bagenzi bacu.

Mu gusoza, ni ngombwa gutekereza ku cyiza n’ikibi, no kumenya icyo gukora hagati y’ibyo

byombi,kandi bigakorwa amazi atararenga inkombe,mbere yo gukora ikintu cyose.Umuntu

akayobora ibikorwa bye,akirengera n’ingaruka zabyo zose;zaba nziza cyangwa mbi.Ariko

tunibuke ko ikibi kiri hasi y’icyiza,urebye agaciro kigomba guhabwa.Twibuke kandi ko umuti

w’ikibi ari icyiza.Ibikorwa bibi bigomba gusimburwa n’ibyiza.Dusabe Roho mutagatifu

atwongerere inema n’ingabire zo kumenya ikibi n’icyiza no kutabyitiranya.

Faratiri Théophile HAKUZIMANA

Seminari Nkuru ya Kabgayi

Page 31: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

31

UMUNTU W’IMANA NTATANA N’IBIGERAGEZO

Hari ubwo umuntu agisoma iyi nsanganyamatsiko ashobora kwibwira ko ireba

abihayimana, bityo, yaba atari uwihayimana, akayisoma yikuye mu bo ireba cyangwa igenewe.

OYA ! Si uko bimeze. Ubutumwa buyikubiyemo bureba umuntu uwo ari we wese, aho ava

akagera.

Umuntu ni iki?

Niba hari ikibazo cyakomereye abantu benshi kugisubiza, ni icyo kuvuga icyo umuntu

ari cyo, bitewe nuko na nyir’ukugisubiza na we ari umuntu. Iki kibazo cyibajijwe n’abahanga

mu ndimi, mu ityazabwenge, mu bumenyamuntu, mu iyigamana…ariko ntawasubije kimwe

n’undi. Urundi rugero rw’umuntu washatse kumenya nyabyo icyo umuntu ari cyo, ni

umuririmbyi wa zaburi. Mu busabane bwe n’Imana, Yo yaremye isi n’ibiyituye (reba Intg1,1-

2,4) kandi ikaba izi byose (Buh1,7), yayibajije iki kibazo :« umuntu ni iki ? » « Uhoraho,

umuntu ni iki ngo abe yagushishikaza ? Mwene muntu ni iki ngo ube wamwitaho ? » (Zab143,3).

Kuba rero iki kibazo cyongeye kwibazwaho, si uko hari ibishyashya byavumvuwe bitavuzwe,

ahubwo ni ukugira ngo kidufashe kwinjira neza mu nyigo y’iyi nsanganyamatsiko.

Umuntu ni ikiremwa cy’Imana kiruta kandi kikanagenga ibindi biremwa byose, bitewe

n’ubwenge (ibindi biremwa bidafite) nyakugihanga yakiremanye, kandi muntu uwo akaba

yararemewe « ubutungane » (1Tes4,7), « ubutagatifu » (reba Rm3,21-26). Umuntu w’Imana

uvugwa aha ni uwemera wese, bidasubirwaho, ko Imana ari umubyeyi n’umugenga w’ibiriho

byose. Umuntu w’Imana kandi atandukanye n’uwihayimana kuko uwihayimana ari umukristu

cyangwa umukristukazi witabye ijwi ry’Imana rimuhamagarira kuyiyegurira, maze akiyemeza

kubaho mu busugi kandi mu muryango, akanahakorera amasezerano y’ubusugi (ubumanzi), ayo

kumvira n’ay’ubukene.

Muri iyi nsanganyamatsiko, turi buze kwifashisha ingero zimwe na zimwe duhura na zo

buri munsi, tunarebere hamwe imvano/inkomoko y’ibigeragezo. Turatinda kandi ku mibereho

(ibikorwa n’ibitekerezo) y’abantu bo mu kinyejana cya makumyabiri na kimwe (XXIe

S),

bakomoka ku kinyejana cya makumyabiri (XXe S), ikinyejana mpamya ko ari na cyo abenshi,

mu basoma iyi ngingo, twabonyemo izuba. Bityo, biratworohera kubyumva, binadufashe

gutekerereza hamwe icyakorwa kugira ngo hasanwe isura ya muntu yangiritse, bitewe

n’impamvu nyinshi.

1. KUKI HABAHO IBIGERAGEZO ? ESE BIBA KU BANTU BOSE CYANGWA

BAMWE ?

Umuntu wese uriho « koko » agomba kwibaza impamvu ya buri kintu abona : Kuki

hariho iki na kiriya ? Bityo, akagera naho yibaza ati : « kuki habaho ibigeragezo ? » « Umuriro

ugaragaza (uyungurura) zahabu, naho ibyago bikagaragaza abantu b’abagabo (intwari) »[1]

Mutagatifu Yakobo we agira ati : « ubutwari bugaragarira mu magorwa » (reba Yak1,2-4). Izi

nteruro ziradufasha guhuza neza ibitekerezo. Ibyago bigomba kubaho, ahubwo icyo dosabwa ni

ukubinyuramo gitwari.

«…Nkoramutima zanjye, ntimutangazwe no kuba muri mu muriro w’amagorwa, nk’aho ari

ikintu kidasanzwe kibagiriwe… » (1P4,12-19). Nkuko twabibonye ko iherezo ry’umuntu ari

ubutagatifu, ntabwo bwizana, buraharanirwa kandi no kubugeraho, hari byinshi umuntu

agomba kwigomwa. « Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho ». Hari utazi se ukuntu

icunga riryoha ? Ntiryera se ku giti gifite amahwa ? Ariko ayo mahwa ntabuza umuntu kurira

ngo ace icunga, kabone naho amahwa yamwica ate, ashirwa arigezeho. N’ubutagatifu rero

Page 32: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

32

twabugereranya n’icunga (nubwo ntaho bihuriye bwose) riri mu bushorishori, ugeraho ari uko

unyuze mu mahwa menshi cyane, birumvikana, akanakwica. Ayo mahwa arasigura ibyago

cyangwa ibigeragezo duhura na byo dushakashaka ubutagatifu.

Ese ibyago ntibiduca intege? Birumvikana, ariko ntitugomba kuganzwa na byo. “Ni koko,

umuhinzi ubibana amarira, asarurana ibyishimo. Uko agiye, agenda arira, yitwaje ikibibiro

cy’imbuto; yagaruka, akaza yishimye, yikoreye imiba y’umusaruro” (Zab126,5-6).

•IBYAGO NTIBISIGANA, NTIBITANA N’IBIGERAGEZO

Twibuke inkuru y’umugabo Yobu. “ Yobu yari yarahiriwe…akiberaho mu mahoro…nyuma

ariko aza kugeragezwa, avutswa abana be, ibye byose birayoyoka, ndetse ararwara bikabije.

Nyamara, ntiyinubiye ugushaka kw’Imana”[2]. Byageze naho umugore we amugerageza

amushishikariza gutuka Imana. Yobu we ati: “Uravuga nk’umugore w’igicucu. Ko twakira

nk’umugisha ihirwe Imana iduhaye, ni kuki tutakwakira neza ibyago itwoherereza?” (Yobu2,7-

10). “Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, kandi nzasubira mu nda y’isi nambaye ubundi.

Uhoraho ni we wampaye, Uhoraho ni we wishubije; nihasingizwe izina ry’Uhoraho”

(Yobu1,21-22). Iki gisubizo cya Yobu ahaye umugore we hamwe na ririya sengesho rye, ni

impine y’ubuzima bw’umuntu: umuntu agira intangiriro akanagira iherezo.

“Imana yaremye umuntu, imurema mu ishusho rya Yo n’imisusire ya Yo, imuha

ubwenge, imuremera isi, irayimwegurira n’ibiyiriho byose ngo abitegeke…Bo (Adamu na Eva)

bakoresheje nabi ubwigenge Imana yari yabahaye, bayicumuraho, bayibera abirasi

n’intumvira”[3]. Adamu na Eva biberaga mu busitani bwa Edeni (reba Intg2,4b-3,23) ntacyo

babuze, baza gucumura (reba Intg3,1-7) maze Uhoraho abirukana mu busitani (reba Intg3,22-

24). Uhoraho abwira inzoka ati: “…ubaye ruvumwa…” (Intg3,14-15); abwira umugore ati:

“Nzongera imiruho yawe igihe utwite, maze uzabyare ubabara…” (Intg3,16); hanyuma abwira

umugabo ati: “…umugati wawe uzawurya wiyushye akuya kugeza ubwo uzasubira mu gitaka,

kuko ari cyo wavuyemo. Koko rero uri umukungugu, kandi ni wo uzasubiramo” (Intg3,17-19).

Ngaho rero ahavuye icyaha cy’inkomoko maze kinjira mu bantu. “Dore jyeweho navutse ndi

umunyqbyaha, kandi mama yansamanye igicumuro” (Zab50,7). “Nk’uko icyaha cyadutse mu nsi

gikuruwe n’umuntu umwe, n’urupfu rukuruwe n’icyaha, bityo urupfu rucengera mu bantu bose,

kuko bose bacumuye…” (Rm5,12). Ariko ntitugatinye kuko dufite Yezu ho intngacyiru (Rm3,25).

Kenshi, iyo wugarijwe n’ibyago, ugira ngo Imana yaragutereranye cyangwa se ngo

yarakwibagiwe. Si twe twenyine kuko na Yezu yatabaje Imana Se agira ati: “Mana yanjye,

Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?” (Mk15,34). Imana iragira iti: “Naguhishe uruhanga

rwanjye akanya gato, ariko mu rukundo ruzira iherezo ngufitiye, ngiye kukugaragariza impuhwe

zanjye…” (Iz54,8). Yezu aravugwa nabi n’abanzi be. Ntibamwemera, yewe ntibanemera

n’ijambo rye. Ntibamushakira icyiza. Yezu arategwa imitego n’abafarizayi n’abigishamategeko,

bashaka kumufatira mu magambo avuga (reba Mt22,15-36), agashukwa na sekibi mu butayu,

ariko akayiganza (reba Lk4,1-13). Yezu yagambaniwe n’abe (Mk14,18), yarashinyaguriwe (reba

Lk23,33-49; Mt26,47-27,66). Igitabo cy’umuhanuzi Izayi kitubwira by’umwihariko imibabaro

y’uwo yita “umugaragu w’Imana” (reba Iz52,13-53,12).

Ngibyo ibidutegereje natwe abemera Yezu Kristu. “Ariko ntawababazwa bigeze ahe, we

utari ufite icyaha, ariko akemera kudupfira ku musaraba ngo adukize”. “Isi ntishobora

kubanga, ariko jye iranyanga, kuko mpamya ko ibyi ikora ari bibi” (Yh7,7). Abantu benshi

bijujutira Imana bavuga ngo irebera ikibi, ngo ntibuza ikibi kuba kandi ari nyir’ububasha. Ariko

kuba ikibi kibaho, ntibivanaho ububasha, ubuhangare cyangwa imbaraga by’Imana (reba

Yak1,12-16). Iyo Imana ikoresha ububasha bwa Yo iburizamo cyangwa ivanaho ikibi, ntiba

yaranemeye ko umwana wa Yo w’ikinege adupfira ku musaraba, bityo Umuntu akaba

abihombeyemo abura umucunguzi. Ahubwo Imana Yo igaragaza ububasha bwa Yo mu buryo

bw’amayobera, twebwe abantu tudashobora kwiyumvisha n’ubwenge bwacu. “Kuko icyakwitwa

ibisazi ariko giturutse ku Mana gitambutse kure ubuhanga bw’abantu, kandi icyakwitwa intege

nke ariko giturutse ku Mana gisumbye kure imbaraga z’abantu” (1Kor1,25). Pawulo Mutagatifu

akomeza atanga urugero agira ati: “N’ubwo (Kristu) yari afite imimerere imwe n’iy’Imana,

Page 33: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

33

ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu

migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu, arushaho

kwicisha bugufi, yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba” (Fil2,6-8).

Tugendeye ku ko Kristu yababajwe, ntitwakagombye kwijujutira Imana kubera

ibigeragezo duhura na byo, kuko n’umwana wa Yo bitamuciye iruhande. Yezu yungamo ati:

“Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, mbega ukuntu nifuza ko wagurumana! (…)Aho

ntimwibwira ko nazanywe no gutera amahoro ku isi? Oya! Ndabibabwiye, ahubwo naje

kubateranya. Koko, kuva ubu, urugo rw’abantu batanu ruzicamo ibice, batatu barwanye

babiri…Bazashyamirana, umuhungu na se…umukobwa na nyina…umukazana na nyirabukwe”

(Lk12,49-53) maze abanzi b’umuntu bakazaba abo mu rugo rwe (Mt10,36), ariko rero hahirwa

utazagushwa n’ibyo nkora (Mt11,6). Kandi burya uko wakora kose, ntihabura abakuvuga nabi,

kuko NTAMUNOZA w’abantu bose, NTAWUNEZA RUBANDA, NTAWUNEZA ISI. “Koko

rero Yohani Batisita yaje atarya umugati, kandi atanywa na divayi; muravuga muti

“yahanzweho”. Naho umwana w’umuntu aza arya kandi anywa, muravuga muti: “ni igisambo,

ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha” (Lk7,33-34).

Niba nawe wibazaga ikibazo nk’iki “kuki habaho ibigeragezo mu buzima?”, birashoboka

kuba wasubijwe, cyangwa se amatsiko yawe kuri iki kibazo akaba yongerewe ingufu.

Byanashoboka no kuba utanakibazaga. Mu ngingo ya kabiri “inkomoko y’ibyago”, kuri wowe

wibazaga iki kibazo, nawe utakibazaga (ukibajije aka kanya), hari igisubizo n’umwanzuro.

2. INKOMOKO Y’IBYAGO

Ibigeragezo ntibyabura mu buzima. Mutagatifu Agusitini ni we ugira ati: “Nabaye

ikibazo kuri jye”[4].

Umuntu akora icyaha abizi neza kandi abishaka. Icyaha kandi gikurikirana umuntu,

kikanamugeza ku rupfu. Iyo umuntu acumuye, aba yiyimye, yiyatse ibyishimo, ubuzima. Kuri

ubu, abantu bamwe bateye Imana umugongo, yewe ntibanashaka no kuyumva. Mu byo bakora

ntihakirangwamo Imana. Aba rero ni nk’ “uruyuzi rugendesha umutwe, ariko rutazi aho rugana :

nta cyerekezo baha ubuzima bwabo”. Kuko burya umuntu utifitemo Imana muri we, ameze nk’

“ibaba mu muyaga”, ibije byose biramutetebanya, bikamujyana iyo bishaka. Ibi kandi bibagiraho

ingaruka, yewe bikazanakurikirana n’abazabakomokaho, kandi batarabigizemo uruhare na ruto.

Ese iyo umuntu akoresheje bwa bwenge, agahitamo ikibi, akareka icyiza cyamugeza kuri

bwa butagatifu, aba akiri « umuntu » cyangwa « inyamaswa », yo ikoresha igitimatima

(instinct)? Kuri ubu, abantu bamwe na bamwe bareka ibisanzwe bakigira mu bidasanzwe, ngo

ngaho ni uburenganzira. Yibaye bari bazi ko uburenganzira bujyana n’inshingano, bagakoze

igikwiye. Ntitubacire urubanza. “ Byose mbifitiye uburenganzira, nyamara byose ntibimfitiye

akamaro” (1Kor6,12a). Umuntu asigaye arushwa “ ubwenge” n’inyamaswa. Umuntu ni we

wenyine wahawe kumenya ikibi n’icyiza, nyamara nu na we usanga atazi kubitandukanya :

Ngaho barabana bahuje igitsina[5] (homosexualité et/ou pédophilie), ngaho barabana

n’amatungo cyangwa inyamaswa nk’umugabo n’umugore (bestialité), n’ibindi.

Igihangayikishije ni uko umuntu w’ubu ashaka kwirema : “Sinshaka kuba uko ndi…Simbereyeho

kuba uyu cyangwa uriya…Simbereyeho gukora iki cyangwa kiriya…Ngomba kwirema uko

mbyumva”. Nk’uko abantu benshi dukunze kubivuga : “Turi mu isi ishyushye, turi mu isi

y’umuvuduko, turakataza mu iterambere (ikoranabuhanga)”. Ariko rero, ikoranabuhanga

ridashingiye ku Mana, ntacyo ryaba rimaze.

Muntu w’Imana rero, ngiyi isi igutegereje kandi ugomba kubamo. Ibyo tumaze kuvuga,

ntabwo ari iterabwoba, ahubwo ni yo magorwa, ni byo byago, ni byo bigeragezo, ni zo ngorane,

ni byo bibazo ugomba kunyuramo no guhura na byo. Hari ubwo nawe haba hari ibyo waba

ubamo, ku buryo ubu n’ubu, maze ingaruka zikakugarukira ziremereye bitewe n’uruhare uru

n’uru, ruziguye cyangwa rutaziguye waba warabigizemo. Ariko ntibigutere ubwoba cyangwa

ngo biguce intege, “ Uhoraho arakuzi wese, n’imisatsi yawe irabaze”. Icyo wowe ugomba

gukora ni ukumwizera mu “isengesho”. Wari uzi ko hari Umuntu ubayeho ku bw’isengesho

ryawe? “Bitewe n’uko twese ababatijwe tugize umubiri umwe, igice cya wo kirwaye gitera intege

Page 34: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

34

nke ibindi bice, kimwe n’uko igice cya wo kizima gitera imbaraga ibindi”[6]. Tugomba

kwisabira no gusabira isi yose, mbese nk’uko umubyeyi wacu mu kwemera (Abrahamu)

yasabiye Sodoma na Gomora kutarimburwa (reba Intg19,1-29).

Hakorwa iki ngo umuntu yigaruremo isura y’ubumuntu n’iy’ubumana yivukije

igihe acumuye ?

Umuntu w’ubu akeneye “umutuzo w’umutima, akeneye kwibaza akanisubiza, areba

n’icyakorwa ngo yigaruremo, ngo asane (niba bigishoboka) ishusho y’ubumana yishe, yangije

muri we, mu nzira yaba yaranyuzemo izo ari zo zose n’uburyo ubwo ari bwo bwose yaba

yarakoresheje”.

“Umutuzo w’umutima” nta handi uva. Ukomora isoko, ukanashinga imizi muri Yezu Kristu. Ni

imbuto y’ukwemera. Yezu ni we utwigisha gesenga (reba Mt6,6-13) kandi akanabidushoboza.

« Umuntu asiga ikimwirukaho, ntasiga ikimwirukamo ». Abantu ntidukunze kwitekerezaho,

ahubwo ugusanga tujora abandi. Nyamara bishobora kudufasha kwirinda bimwe mu byorezo, ari

ibyavuzwe, ari n’ibitavuzwe nawe warondora. Isengesho ni ryo ryadushoboza gutuza. Ariko

mbere na mbere, tugomba kumenya neza niba isengesho ryacu rinoze, riboneye. Ibi tukaba

twabifashwamo n’abayobozi ba roho (abapadiri, abihayimana n’abandi bahawe ubwo butumwa

na Kiliziya), ariko cyane cyane tukabaza, tukiga kandi tunigira ku buzima bw’abatagatifu.

Yezu yazanywe n’abanyabyaha ari bo twe. «…yatwunamuye mu ntege nke zacu,

yigerekaho n’indwara (ibyaha) zacu » (mt8,17). Aratwegera, aradusura, buri wese ku giti cye,

maze akadutoza kwihana, kwisubiraho no gusenga. Aragira ati: “Abazima si bo bakeneye

umuvuzi, ahubwo ni abarwayi; sinazanywe rero n’intungane, ahubwo naje kugira ngo

abanyabyaha bihane, bisubireho” (reba Lk5,27-32). Yezu ni umunyambabazi. Aradukiza

ubumuga bwacu n’indwara zacu zose, ubwo bumuga n’izo ndwara bigashushanya ibyaha byacu.

Twibuke ibitangaza yakoze kandi agikora: Yakijije umubembe (Mt8,1-4); yakijije

umugaragu w’umutegeka w’abasirikare (Mt8,5-13); yakijije nyirabukwe wa Petero (Mt8,14-16);

yacubije umuhengeri (Mt8,23-27); yakijije abantu bari bahanzweho na roho mbi (Mt8,28-

34;17,14-21); yakijije ikirema (Mt9,1-7); yakijije umukobwa w’umutware (Mt9,18-26); yakijije

impumyi (Mt9,27-31;20,29-34); yakijije igipfamatwi (Mk7,31-37; Mt9,31-34); yakijije Umuntu

wari wararemaye ikiganza (Mt12,9-14); yagaburiye abantu ibihumbi bitanu (Mt14,13-21);

yakijije umugore wari umaze imyaka mirongo ine ava (Mk5,25-34); yazuye umwana

w’umupfakazi w’I Nayini (Lk7,11-17); yababariye umugore w’umunyabyaha (Lk7,36-50);

yagobotse abo I Kana (Yh2,1-12); yazuye Lazaro (Yh11,1-43); n’ibindi…

Tugana ku musozo, turasabwa kwizirika kuri Yezu. Natwe ibi byose Yezu arabidukorera

buri gihe, mu buryo bunyuranye, buri wese bitewe n’uburwayi bwe. “…dore ijambo rigomba

kwizerwa, kandi rikwiye kwakiranwa ubwuzu na bose: ni uko Kristu Yezu yaje ku isi kugira ngo

akize abanyabyaha, muri bo nkaba uwa mbere…” (1Tim1,12-17: Pawulo arashima Kristu).

“Ntazavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba igicumbeka…” (Iz42,3). Dusange

Kristu tumuture ububi bwacu, tumuture ibyaha byacu, maze na we aduhundagazeho impuhwe

ze, aduhundagazeho ubwiza bwe, ubutagatifu bwe!!

Fratri Marc KARANGWA

Grand Séminaire Philosophicum de Kabgayi

[1] Ignis aurum probat, miseria fortes viros (Le feu vérifie l’or, les malheurs les hommes forts)

[2] Ijambo ry’ibanze ry’igitabo cya Yobu dusanga muri Bibiliya Ntagatifu ; ushobora no gusoma

igitabo cyose cya Yobu.

[3] Reba ijambo ry’ibanze ry’igitabo cy’Intangiriro dusanga muri Bibiliya Ntagatifu.

[4] St AGUSTIN, Les confessions, Flammarion, Paris, 1964, p.70 : « J’étais devenu pour moi-

même un problème »

Page 35: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

35

[5]Reba L., NGARUKIYINTWARI (Padiri), IWACU I RWANDA « NIMUCYO DUKUMIRE

HAKIRI KARE ISHYINGIRWA RY’ABAHUJE IBITSINA » in Akanyamakuru ka Diyosezi ya

Nyundo UMUSEMBURO W’UBUSABANE, No38 MUTARAMA-UKWAKIRA 2013, pp.21-

26.

[6]BAHUJIMIHIGO, K. (Myr), Ibanga ryo gusenga, Pallotti-presse, Kigali, 2009, p.83.

AMATEKA Y’UMURYANGO WA EMMAUS MURI PARUWASI

YA BUSASAMANA

Umuryango wa Emmaüs watangiriye muri paruwasi ya Nyundo ku wa 24/Ugushyingo/1981,

utangizwa na Padiri Martin BAJYAMBERE ari kumwe n’abasore n’inkumi barindwi (7).

Umuryango umaze gushinga imizi muri paruwasi ya Nyundo wagejejwe muri paruwasi ya

Gisenyi ku wa 21/11/1986. Ku wa 24/11/1987 umuryango watangijwe muri paruwasi ya

Busasamana n’abanyamuryango mirongo itatu bo mu ishami rya Nyundo.

Umuryango wa Emmaüs wari ngombwa muri paruwasi ya Busasamana

Koko Emmaus yari ngombwa muri Busasamana kuko yakanguye urubyiruko rutagaragaraga mu

bikorwa bya Kiliziya mbere y’umwaka w’1987 ku buryo wasangaga mu mirimo ya Kiliziya no

mu makorali ubwitabire ari abantu bakuze aribo biganje cyane.

Uko umuryango Emmaüs wageze i Busasamana

• Mu myaka ya 1987 urubyiruko ntirwagaragaraga mu bikorwa bya Kiliziya ku buryo no mu

makorari wasangaga abitabira ari abakecuru n’abasaza nk’aho Kiliziya ari iy’abantu bakuze

gusa. Ku itariki ya 24/11/1987, abasaserdoti bakiranye yombi umuryango, bawitaho, bawugira

inama ngo urusheho gutera imbere kandi ube umusemburo muri Kiliziya bashingiye ku ntego

zawo uko ari eshatu arizo: kumenya no gukurikira Yezu wazutse, kumuhimbaza mu gitambo

cy’Ukaristiya no kumwamamaza mu batamuzi. Muri icyo gihe, paruwasi ya Busasamana yari

ituwemo n’abasaseridoti bakurikira: Musenyeri J.M.V.Nsengumuremyi wari Padiri Mukuru icyo

gihe, Padiri Géorge Wabwire (wabaye Aumônier wa mbere) na padiri Joseph Schmetz

Habinshuti.

Abakristu nabo barawishimiye kuko hagati y’imyaka ya 1993- 1994 wari umaze

gukangura urubyiruko rw’icyo gihe, rwitabira ibikorwa bya Kiliziya kandi abana bato batozwa

umuco wo gutaramira Imana mu ngoro yayo. Ku buryo mu mwaka wa 1993 wari umaze gushinga

imizi mu masantarari amwe ya Busasamana nka: Mubona, Bihe, Kabatwa, Kora na Butaka.

Ibikorwa by’ingenzi byaranze umuryango wa Emaüs mu myaka ya 1987-1994.

Umuryango wa Emmaüs ushingiye ku cyerekezo n’intego zawo, wakoze ubutumwa bukurikira :

-Gufasha abakristu guhimbaza igitambo cy’Ukaristiya;

-Gusengera hamwe no gusurana hagati y’abanyamuryango;

-Gufasha abatishoboye;

-Ibikorwa byo kwiteza imbere (ubuhinzi n’ubworozi) no kuba bugufi y’abasaserdoti ba

paruwasi.

Muri icyo gihe umuryango wari umaze kugaragaza koko ko ari igisubizo ku kibazo “EJO

NZAMERA NTE” urubyiruko rukunda kwibaza, ibyari bimaze kugerwaho icyo gihe byakomwe

mu nkokora n’amarorerwa yabaye mu gihe cya jenoside yo muri Mata 1994. Icyo gihe bamwe

barishwe; abandi bahungira muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo. Abanyamuryango

bazwi neza bariho icyo gihe babarirwaga muri mirongo itatu na barindwi (37).

Page 36: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

36

Imyaka iragwira !!!

Muri Mata 1994, ubwo u Rwanda rwasaga n’urwapfuye, abenshi mu banyarwanda biroshye mu

bwicanyi (génocide) intambara z’urudaca byakurikiwe no guhunga kw’igice kinini cyane

cy’abanyarwanda, muri abo harimo n’abanyamuryango ba Emmaüs. Mu gihe cyakurikiyeho

bake bagarutse mu Rwanda bafatanya gusanasana ibyari byarangijwe n’intambara mu buryo

bwari butoroheye benshi kubera amarira; imiborogo n’intimba byari mu gihugu.

Mu myaka y’I994-1999; umuryango Emmaüs wari usa n’uwazimye kuko abawuyoboraga batari

mu gihugu, abari baratahutse (1994-1995) bagize ubutwari bwo gukomeza umurimo wo

guhimbaza igitambo cy’Ukaristiya mu rwego rwa Korali yari izwi ku izina rya Korali

“Dutaramire Umukiza”, icyo gihe nta muryango Emmaüs wariho kugeza 1999 ubwo wongeye

kubyutswa bundi bushya.

Mu mwaka wa 1996-1999 habaye na none amateka akomeye muri Kiliziya, ubwo

impunzi zatahukaga, abantu benshi bari muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo baje

bazanye amatwara adasanzwe mu bijyanye no guhimbaza Litulijiya cyane cyane mu rwego

rw’indirimbo kuko hari harabaye uruhurirane rw’abantu bari baraturutse mu ma diyosezi

anyuranye bagahugurana birambuye, bityo haduka indirimbo zigezweho n’amakorali menshi

arimo urubyiruko.

Ubwo impunzi zatahukaga, icyo gihe (1996) mu ma paruwasi ya Nyundo na Gisenyi,

umuryango wari umaze kongera kwisanasana kandi uhanganye n’ikibazo cy’urwikekwe rwari

rwagati mu bakristu (bamwe ari abari basanzwe mu gihugu; abandi batahutse). Muri icyo gihe

Padiri Maritini BAJYAMBERE yareruye ku bijyanye n’amoko; avuga ko umukristu nyawe

akwiriye kurenga urwo rukuta niba koko igitambo cy’Ukaristiya n’ubukristu bitugira

abavandimwe by’ukuri; avuga ko bidakwiriye kwibonamo amoko niba turi abakristu n’aba

Emmaüs by’ukuri.

Ibyo byaje gushimangirwa cyane mu gihe cya Sinodi ya Diyosezi ya Nyundo ubwo

Umwepiskopi yatangazaga insanganyamatsiko igira iti : “Ubukristu butubyarire ubuvandimwe

nyabwo twarabyiyemeje”.

Padiri Maritini BAJYAMBERE yatabarutse ku wa 06/08/1997 biturutse ku mpanuka

y’imodoka yagiriye i Musanze (kuri Etiru), icyo gihe yari avuye mu nama y’abapadiri i Kigali.

Iyo nkuru yaciye igikuba mu banyamuryango aho bari hose. Ibyo ariko ntibyabaye imbogamizi

y’ubutumwa cyane ko mbere yaho yari yaravanywe ku Nyundo yimurirwa ku Kibuye, akaza

kugaruka ubwo yashingwaga uburezi gatolika muri Diyosezi ya Nyundo.

Ku wa 28/11/1999 nibwo umuryango Emmaüs waje kongera kubyutswa

n’abanyamuryango bo muri paruwasi ya Nyundo, kuva ubwo umuryango wongera kugira

ubuzima n’amaraso mashya muri paruwasi kuko witabiriwe n’urubyiruko rwari muri Korali

“Dutaramire Umukiza”.

Muri icyo gihe iyo Korali yigabyemo ibice bibiri: kimwe kiba Emmaüs, ikindi kijya muri

Karisimatike. Kuva ubwo umuryango wongeye kwitangira ubutumwa ku buryo bushimishije

abakristu kuko witangiye cyane ubutumwa bwawo wita ku mpanuro z’abasaseridoti n’ubutumwa

bw’Umwepiskopi wa Diyosezi yawuhaga muri rusange byose tubihuza n’intego z’umuryango.

MURI UBWO BUTUMWA HARIMO IZI NGINGO :

1. Kwitabira no gushyigikira imiryangoremezo no gushyigikira

amatsinda y’abana

Abanyamuryango baharaniye ko Imiryangoremezo bavukamo itera imbere kuko buri wese muri

bo azi neza ko umuryangoremezo ari Kiliziya nto, buri mukristu abarizwamo kandi akagaragaza

uruhare rwe mu kubaka Kiliziya.

Page 37: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

37

Mu muryango Emmaüs habamo irerero ry’abana bato: “Regina Coeli” ritoza abana umuco wa

gikristu wo gusenga, gusoma ijambo ry’Imana, uririmba no gutaramira Imana babyina mu

gitambo cya Misa n’ibindi bitaramo by’abakristu. Abo bana kandi bakangurirwa kwiga mu

mashuri abanza n’ayisumbuye.

2. Gusenya urukuta rw’amoko n’izindi nzangano zatanyaga abanyarwanda

Abanyamuryango batojwe umuco wo kutavangura amoko mu buzima bwabo bwa buri munsi

n’aho bari hose, ibi bikaba byarafashije Kiliziya kugera ku butabera bwunga, n’ubukristu

butubyarira ubuvandimwe nyabwo nk’isano isumba iy’amaraso.

3. Guca umuco mubi wo kwishyingira mu rubyiruko

Mu myaka yashize kwishyingira byari nk’umuco mu rubyiruko. Umwepiskopi amaze gutanga

ubutumwa bwo kuwuca yagiye abusubiramo kenshi asaba ko Emmaüs yaba intangarugero. Muri

urwo rwego ishami rya Busasamana ryari ryiganjemo urubyiruko rwakiranye yombi ubu

butumwa barwanya uwo muco mu biganiro n’inyigisho byagiye bitangwa mu mahuriro

y’urubyiruko rwa paruwasi no mu myiherero ihuza abanyamuryango. Hashyizweho gahunda yo

gushyigikira abanyamuryango bashyingiwe bagenerwa impano ya Bibiliya n’Itara

nk’ikimenyetso cyuko ingo zaba Emmaüs zaba urumuri n’igicumbi cy’ijambo ry’Imana muri

Kiliziya. Kuri ubu dufite ingo makumyabiri (20) z’abanyamuryango bashyingiwe gikristu.

Abateshutswe kuri ubu butumwa nabo ntibatereranywe n’ubwo bagiye bahagarikwa bagiye

basurwa bagakangurirwa kwitabira gahunda yo kugarukira Imana, nyuma bakakirwa mu

muryango bamaze gufungurirwa amasakramentu.

4. Kurwanya ubujiji n’icyorezo cya sida

Abanyamuryango bashyizeho gahunda yo gutoza abaza mu muryango batazi gusoma no

kwandika ngo babimenye buhoro buhoro bajye babasha kwisomera no gusomera abandi

Ibyanditswe Bitagatifu.

Abakiri bato bashishikarizwa gukomeza amasomo biga mu mashuri, abataragize amahirwe yo

gukomeza kubera ingorane z’imibereho bashishikarizwa kwiga no kwitoza imyuga inyuranye

ngo biteze imbere.

Abanyamuryango muri rusange bahuguriwe gahunda yo kurwanya icyorezo cya Sida

hifashishijwe inyigisho zikubiye muri gahunda ya “Hitamo kubaho”(ku rubyiruko) “n’iy’urugo

rurangwa n’ubudahemuka” (ku bubatse ingo) bumvishwa ko roho nzima igomba kuba mu

mubiri muzima. Ubu butumwa Umwepiskopi yabugarutseho kenshi kandi abanyamuryango

nabo bakamugaragariza ibyagiye bigerwaho uko imyaka itanu ishize; abagize ishami rya

Busasamana rero nabo ntibatanzwe muri ubwo butumwa, nkuko byavuzwe haruguru.

Kuri ubu butumwa Umwepiskopi yahaye umuryango Emmaüs hiyongeraho ubugendanye

na gahunda ya pastorale y’ingo ikorwa mu muryango, ku rwego rw’ishami na duwayene.

By’akarusho ku bufatanye bwacu, Padiri Jean Paul Rutakisha na Soeur Adelaide hashinzwe

ishuri “ry’Ubusugire bw’ingo”, aho abubatse ingo batozwa umuco wo guteganya imbyaro

n’izindi nyigisho zireba ingo. Iyi gahunda ikaba irimo gushyigikirwa na paruwasi iyigeza no ku

bandi bakristu.

Umuryango kandi wihatiye kwita ku bikorwa by’iterambere k’ubufatanye n’ikigo

cyunganira abahinzi n’aborozi ba Busasamana (IABU) cyawufashije mu rwego rw’amahugurwa

n’ibikorwa by’ubuhinzi bw’imbuto z’indobanure n’ubworozi bw’amatungo, muri urwo rwego

bamwe mu banyamuryango bakaba barorojwe ihene biturutse ku musaruro wavuye mu butubuzi

bw’imbuto z’ibirayi.

Page 38: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

38

EMMAÜS NK’UMUSORE W’IMYAKA MAKUMYABIRI N’ITANU (25)

Umusore n’inkumi bari mu kigero cy’imyaka makumyabiri n’itanu baba baranyuze muri byinshi

bigoye imibereho yabo, ku buryo baba baciye akenge. Inararibonye bafite rikabafasha

kwitegereza icyabagirira umumaro mu yindi myaka nkiyo ibari imbere.

Umuryango Emmaüs nawo urahimbaza Yubile y’imyaka makumyabiri n’itanu abawugize

bafashe igihe kingana n’umwaka wo gusubiza amaso inyuma ngo barebere hamwe ibyiza

bagezeho, ibyo batatungayije n’ingorane bagiye bahura nazo ngo bafate iya mbere mu gushimira

Imana ibyiza yabahaye bayisabe n’imbaraga zo gusubiza ibintu mu buryo, no kurushaho

gutunganya ubutumwa ibaha muri Kiliziya. Umwana agira abamutoza mu burere yakura

akabashimira agaragaza imigenzereze nk’iyabamutoje. Ni muri urwo rwego tutabura gushimira

aba bakurikira:

• Padiri Maritini Bajyambere washinze Emmaüs;

• Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo

• Musenyeri J.M.V.Nsengumuremyi wabaye Padiri Mukuru wa paruwasi ya Busasamana

• Padiri Fabiyani Rwakareke Umujyanama wa Roho muri Diyosezi ya Nyundo

• Padiri Géorge Wabwire, wabaye Umujyanama wa Roho wa mbere muri paruwasi ya

Busasamana

• Ubuyobozi bw’umuryango wa Emmaüs muri Diyosezi ya Nyundo

• Ishami rya Nyundo ryashinze umuryango muri paruwasi ya Busasamana

• Padiri Jean Paul Rutakisha wabaye Aumônier

• Padiri Cyprien Dukuzumuremyi wabaye Aumônier

• Padiri Vincent Mbonabakira uyoboye paruwasi ya Busasamana

• Padiri Evariste Nduwayezu

• Padiri Philibert Kayiranga wabaye Aumônier

• Padiri J.Damascène Sibomana Omonier wa Emmaüs i Busasamana

• Sœur Adelaide watangije ishuri ry’«Ubusugire bw’ingo »

• Sœur Bernadette Mukamusoni n’abandi babikira b’Izuka rya Yezu Kristu

• Abalayiki ba paruwasi ya Busasamana na komite ziyobora paruwasi

• Abanyamuryango bawuyoboye nka Valens Dusabemungu, François Xavier Nzariturande,

Denys Ndubashye, Victor Haburukundo, n’abandi…

• Ababyeyi, inshuti, n’abandi bose bakunda umuryango Emmaüs n’abandi bawuteye inkunga mu

bihe binyuranye.

Ingamba : muri iki gihe cya 2013-2038 tuzaharanira :

1. Gukomera ku ntego z’umuryango ; kubaho tugendana na Yezu Kristu wazutse, kumuhimbaza

mu gitambo cya Misa no kumwamamaza mu bavandimwe.

2. Gukurikiza amategeko y’umuryango

3. Gukunda no kumvira Kiliziya Umubyeyi

4. Gukunda umuryangoremezo no kuwubamo ingirakamaro

5. Gukwiza umuryango mu yandi masantarali ya paruwasi yacu no kuwugeza muri paruwasi ya

Rugari ( RD CONGO). 6. Muri 2038 tuzaba turi abanyamuryango barenga magana ane (400), kandi bajijutse, turi

abahinzi n’aborozi ba kijyambere.

7. Tuzaba kandi twese dukungahaye ku mugenzo dukomeyeho wo gushengerera Yezu Kristu uri

mu Isakramentu ry’Ukaristiya.

Ibyifuzo :

1. Turifuza ko abasaserdoti mwakomeza kutuba hafi mutugira inama mu myiherero dukora no

mu bindi bikorwa bijyanye n’intego z’umuryango wacu.

Page 39: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

39

2. Cyane cyane kandi turifuza ko twakwifatanya mu birori byo guhimbaza Yubile ku wa

29/12/2013.

Byateguwe na Komisiyo y’amateka y’umuryango wa Emmaüs,

ishami rya Busasamana

Victor HABURUKUNDO, Prezida wa Komisiyo

IMIHIMBAZO Y’IBYIZA IMANA ITUGIRIRA

PARUWASI YA KIVUMU YIZIHIJE YUBILE Y’IMYAKA 50

Taliki ya 06 Ukwakira 2013, nibwo Paruwasi ya Kivumu , yaragijwe Mutagatifu Tereza

w’Umwana Yezu, yizihije ibirori bya Yubile y’imyaka 50 imaze ari imwe muri Paruwasi zigize

Diyosezi ya Nyundo.

Uwo munsi wari witabiriwe n’abakristu batagira ingano baturutse hirya no hino mu gihugu,

bavuka muri iyo paruwasi ndetse n’abashyitsi batayivukamo. Ariko hari higanjemo abakristu ba

Paruwasi ya Kivumu bavuye muri za santarali enye zigize iyo paruwasi ari zo: Santarali ya

BWERAMANA, BUSORO, KIGEYO ndetse na RWINYONI. Hari kandi n’abihayimana

bavuka muri iyo paruwasi n’abandi batayivukamo bari baturutse mu miryango inyuranye ndetse

n’abayobozi ba Leta mu nzego zinyuranye.

1. IBIRORI BYA YUBILE BYABIMBURIWE N’IGITAMBO CYA MISA

Igitambo cya Misa cyatangijwe n’umutambagiro w’abasaseridoti baje kwizihiza uwo munsi

baherekejwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, s.j, Umushumba wa

Diyosezi ya Nyundo ari na we watuye igitambo cy’ Ukaristiya.

Mu nyigisho yatanze, Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, s.j, yabwiye

abakristu ba Paruwasi ya Kivumu ko Yubile bijihije igomba kubabera inkingi yo gukomera ku

buvandimwe nyabwo, gusangira ibyishimo ndetse bagafatanya no gushakira hamwe umuti

w’ikibazo cyavutse kandi ko bagomba kurangwa no kubabarirana mu makosa bagenda

bagirirana mu miryango. Yasoje inyigisho ye yibutsa abari mu misa bose ko bagomba gushirika

ubwoba bakamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu muri bagenzi babo, kuko Roho bahawe atari

Roho w’ubwoba.

Mu gitambo cya Misa kandi habereyemo n’umuhango wo gutanga Isakramentu ry’ Ukaristiya ya

mbere ku bana bato bagera kuri magana ane na makumyabiri (420). Hari kandi n’abakristu

basaga 68 bizihije Yubile y’imyaka 25; 50 ndetse na 75 bamaze babatijwe.

2. AMATEKA YA PARUWASI YA KIVUMU

Paruwasi ya Kivumu yaragijwe Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu ni imwe mu maparuwasi

agize Diyosezi ya Nyundo. Iyo paruwasi iherereye mu Burengerazuba bw ‘Amajyepfo bwa

Diyosezi. Ihana imbibi na paruwasi eshatu ari zo: Paruwasi ya Biruyi, Nyundo na Gisenyi.

Ikorera mu turere tubiri ari two : Akarere ka RUTSIRO (mu mirenge ya KIVUMU , KIGEYO

na NYABIRASI) na RUBAVU(mu murenge wa NYAMYUMBA).

Nyuma y’uko Abapadiri Bera bashinze Misiyoni ku Nyundo , hakurikiyeho kwihutisha umurimo

w’iyogezabutumwa no kwagura amarembo ya Misiyoni maze mu mwaka wa 1926 hashingwa

Inama ya Kivumu, inama ya Kigeyo n’iya Gahondo. Mu mwaka wa 1936 hashinzwe inama ya

Page 40: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

40

Busoro. Guhera mu mwaka wa 1961 Kivumu yabaye Santarali ya Paruwasi ya Nyundo iyoborwa

n’abakateshisiti ari bo Antoni NDABONA, Simoni RUBUGA na Déogratias MUDEYI. Icyo

gihe bahabwaga Misa n’umusaseridoti uvuye ku Nyundo rimwe mu kwezi ubundi hakaba

umuhimbazo w’Ijambo ry’Imana uyobowe n’abo bakateshisiti.

Uko imyaka yagiye ihita ni na ko umubare w’abakristu wagiye wiyongera n’ubukristu

bukarushaho gutera imbere. Bityo mu mwaka wa 1963 Kivumu igirwa paruwasi maze ihabwa

umugisha na Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo Aloyizi BIGIRUMWAMI. Paruwasi Kivumu

yahise ihabwa Umusaseridoti ari we Padiri Paul KESENNE maze ihita iragizwa Mutagatifu

Tereza w’Umwana Yezu. Kivumu yagizwe paruwasi mu mbago zayo hamaze kubatizwa

abakristu bagera ku 2006.

Mu mwaka wa 1964 hatangijwe Urugo rw’ Ababikira b’Abadominikani baje kwita ku kigo

nderabuzima cya Kivumu. Mu mwaka wa 1983 basimbuwe n’Ababikira b’urukundo ba

Mutagatifu Ana.

Ubu Paruwasi ya Kivumu ituwe n’abakristu bagera ku 27388 babarirwa muri za Santarali enye,

Sikirisali 17, Imiryangoremezo 94.

Iyi paruwasi kandi ifite abihayimana ndetse n’abari mu nzira yo kwiha Imana bayivukamo.

Abihayimana ni:

Abapadiri bane:

1. Padiri Romuald UZABUMWANA, 2. Padiri Cyprien DUKUZUMUREMYI

3. Padiri Cyprien NTIBANKUNDIYE, 4. Padiri Alexandre GASIGWA, MIC

Abafurere batatu:

1.Furere Benoit HATEGEKIMANA, 2. Furere Eric IZABAYO 3. Furere Philippe, FIC

Ababikira babiri:

1. Soeur Flavienne, 2 .Soeur Vestine

3. MU BIRORI BYA YUBILE HATANZWE IMPANO KU BANTU BANYURANYE

Mu birori hatangwa impano.

Mu ijambo rya Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kivumu, Padiri Pierre Claver NKUNDIYE

yagaragaje ko paruwasi imaze gutera intambwe ishimishije mu iyogezabutumwa ndetse no mu

bundi buzima bwayo muri rasange. Yakomeje kandi ashimira Umwepiskopi uburyo ahora hafi

ya paruwasi za Diyosezi ya Nyundo, harimo na Paruwasi ya Kivumu . Yashimiye cyane kandi

na Padiri Paul KESENNE, umusaseridoti wa mbere wahawe ubutumwa muri iyi Paruwasi ya

Kivumu ndetse na Padiri Joseph SCHEMETZ, umwe mu basaseridoti bakoreye ubutumwa igihe

kirekire muri iyi paruwasi ndetse kugeza n’ubu akaba akihakomereje ubutumwa.

Page 41: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

41

Hashimwe kandi n’abandi bantu banyuranye bagiye bagaragaza ubwitange kugira ngo Paruwasi

ya Kivumu igere ku majyambere ndetse n’iterambere rya roho. Aha twavuga Urugo

rw’Ababikira b’Urukundo ba Mutagatifu Ana, ari na bo bita ku kigo nderabuzima cya Kivumu;

abakateshisiti batatu ba mbere, babimburiye abandi mu gukora ubutumwa muri Paruwasi ya

Kivumu ari bo: Antoni NDABONA , Déogratias MUDEYI na Venant SEMAJELI.

Antoni NDABONA yavukiye ahahoze hitwa muri komini ya Kanama (ubu ni mu Karere ka

Rubavu, umurenge wa Kanama)] mu mwaka w’ 1888. Ni mwene BARIGURE na

NYIRANDEKEZI. Abapadiri Bera baje kubaka Misiyoni ya Nyundo mu mwaka w’1901,

basanga ari umusore w’imyaka hagati ya 15 na 18, ahera ko atangira kwigishwa. Yabatijwe kuri

Pasika yo mu 1904. Icyo gihe Musenyeri HIRTH yaje ashaka ko abanyarwanda bavamo intore

z’Imana. Ubwo Antoni NDABONA atangira kwiga seminari, yiga i Save n’ i Zaza, ndetse no

mu Burundi, ajya no kwiga muri Tanzaniya. Agarutse mu Rwanda yigishije mu iseminari aza

kwigisha na Musenyeri Aloyizi BIGIRUMWAMI. Antoni NDABONA yaje kugaruka ku

NYUNDO hanyuma aza guhabwa ubutumwa ku Kivumu mu mwaka w’1920. Akigera ku

Kivumu abaturage bahise bamwubakira inzu aho paruwasi iri ubungubu. Bamwe bamwitaga

umufurere abandi bakamwita umufratiri. Yageze ku Kivumu ashaka abantu, abakoresha inama,

baherako batora abakuru b’inama. Umurimo w’ibanze w’abo bakuru b’inama wari uwo gushaka

abanyeshuri bakabamushyikiriza no gushaka abakristu. Guhera mu gitondo kugeza sa sita

yigishaga abanyeshuri, nyuma ya sa sita akigisha abigishwa. Abakristu bamaze kuboneka bo

bakajya biga gatigisimu mu gitondo kugeza sa mbili n’igice akabona gukurikizaho abanyeshuli

n’abigishwa, ibyo bigakorwa mu mibyizi. Ku Cyumweru yigishaga abakristu, yaba atabonetse

hakigisha Aloyizi MUNYARUSHOKA. Ibindi bitazibagirana ni ukuntu yakurikiranaga abana

batiga cyangwa bataye ishuri dore ko ababyeyi bangaga ko abana bajya ku ishuri. Ni we

wigishije Deogratias MUDEYI. Yitabye Imana ku italiki ya 17 Kamena 1985.(Byakuwe mu

gitabo cyitwa ”BAMWE MU BALAYIKI BABAYE ABAHAMYA B’IMENA MU RWANDA”

1900-2000, Kigali, Mata 20080).

Hashimiwe kandi na Leta ku bufatanye bwayo na Paruwasi ya Kivumu mu mirimo inyuranye

harimo gusana no kongera ibyumba by’amashuri yubatswe mu bibanza byatanzwe na paruwasi.

Ubu Paruwasi ya Kivumu ifite ibigo by’amashuri bigera kuri bine. Harimo ibigo bibiri bifite

imyaka cumi n’ibiri (12YBE) ari byo : G.S. BUSORO na G.S. KIGEYO. Ibigo bibiri bifite

amashuri y’imyaka icyenda(9YBE) ari byo G.S. KIVUMU na G.S.GAHONDO n’ikindi kimwe

cy’amashuri abanza ari cyo : ikigo cya RWINYONI. Abashimiwe bose bagiye bahabwa

n’impano y’ishimwe. Paruwasi ya Kivumu kandi nayo yakiriye impano y’Igishura cya Misa

yatanzwe n’ Umukuru w’Umuryango w’Abapalotini mu Rwanda, akaba yari intumwa y’uwo

muryango muri iyi Yubile, Padiri Romuald UZABUMWANA, by’umwihariko akaba avuka

muri iyi Paruwasi ya Kivumu.

Muri ibi birori bya Yubile hatanzwe kandi impamyabumenyi ku bakristu bagera kuri 42 bahawe

amahugurwa kuri Bibiliya mu gihe kingana n’imyaka itatu.

4. IJAMBO RY’ UMWEPISKOPI

Mu ijambo rye, Musenyeri Alexis HABIYAMBERE s.j, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo

yatangiye ashimira abakristu ba Paruwasi ya Kivumu ku bikorwa byinshi paruwasi imaze

kugeraho muri iyi myaka 50 ishize. Ariko abibutsa ko inzira ikiri ndende, ko bagomba

gukomeza gushyiraho ingufu kugira ngo bakomeze bashimangire intego ya Sinodi

“UBUKRISTU BUGOMBA KUTUBYARIRA UBUVANDIMWE NYABWO”. Yashimangiye

akamaro k’amatsinda y’abana bato yibutsa ko muri buri paruwasi harimo umupadiri cyangwa

umufratri ushinzwe amatsinda y’abana. Bityo rero, padiri cyangwa fratri ushinzwe amatsinda

y’abana agomba kwegera cyane ayo matsinda y’abana bato mu miryangoremezo.

Page 42: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

42

Ku byerekeye urubyiruko, yashimiye cyane abakoze Urugendo Nyobokamana bajya kuri Crete

Congo-Nil ndetse na ba Padiri Aumonier bagiye baherekeje urwo rubyiruko. Ntibitaye ku

birometero n’ibirometero bakoze n’amaguru maze bahurira i Congo Nil basaga ibihumbi

icumi(10.000). Muri abo harimo abana benshi biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Yibukije ko amashuri agomba kwitabwaho. Diyosezi ya Nyundo ifite amashuri agera kuri 238.

Abapadiri rero, mu butumwa bahawe harimo no kwita kuri ayo mashuri bafatanyije n’ ababyeyi

n’abarimu, by’umwihariko amashuri ya za Nine years na Twelve years kuko ari ho usanga abana

biga bataha kandi ku batari bake ugasanga hari ibibazo mu miryango yabo, ndetse hakaba

n’abatiga iyobokamana ku buryo bukwiye.

Yibukije ko abapadiri bagomba gukorana bya hafi n’abalayiki, hakabaho kuvugurura za komite

hagashyirwaho abantu bajijutse, bazana ibitekerezo bishya byubaka, kugira ngo paruwasi itere

imbere. Gukorera hamwe igenamigambi (Budget) ndetse na za raporo. Abasaseridoti muri

paruwasi bagomba gukorera hamwe mu bwuzuzanye”ONE TEAM”.

Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE s.j, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo

yasoje ashimira intore z’Imana zivuka muri Paruwasi ya Kivumu, ababyeyi babyariye Kiliziya

intore z’Imana ndetse n’abakristu bose muri rusange.Yabibukije ko basabwa gukomeza

gushishikariza urubyiruko kwiyegurira Imana kandi ko ababyeyi bafite inshingano zo gukomeza

kugira inama abana babo biyeguriye Imana.

Fratri Donatien NDACYAYISABA ,

Stagiaire, Paroisse de GISOVU

Page 43: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

43

FORUM Y’URUBYIRUKO I CONGO-NIL

1.URUBYIRUKO RWAGOMBAGA KUZA NTA WASIBYE…

Muri Paruwasi CRETE CONGO-NIL buri mwaka haba Forum y’Urubyiruko, ariko

iyabaye ku wa 12-15/12/2013 ni agahebuzo; kuko yitabiriwe n’Urubyiruko rugera kuri 451.

Forum irutera ubwuzu kuko ruba rubonye urubuga ruvugiramo nk’urungano ; iminsi rumarana

mu byishimo irutera guhinduka. Kandi ni mu gihe kuko ruba ruri kumwe na Padiri Aumônier

wabo muri Paruwasi, uyu mwaka bashoboye no kuganira na Padiri Aumônier w’Urubyiruko

muri Zone Pastorale ya KIBUYE. Ntirutaha rero amara masa cyangwa se uko rwaje ; ahubwo

ruranahinduka kuri Roho. Nawe se MISSA ya buri gitondo kandi haba hari ababa barihugiyeho,

ngo aha batazabura uruvugiro imbere y’abandi ! ndashaka kuvuga ko Sekibi arutegera henshi

cyane cyane mu gushakisha ifaranga, rugamije mbere na mbere kugaragara neza. Ingero ni

nyinshi : Umwenda ugezweho; Telefoni dore ko yo ishobora no gutuma havuka n’ingeso kugira

ngo na M2U iboneke; kugera ku kabiri se nta n’iy’icyatsi cyangwa itukura ! Kugera mu bandi se

nta misatsi isa n’irende cyangwa umukara utsibaze ! Kutarebera mu madarubindi se nyamara nta

burwayi, ahubwo ari ukugira ngo ugaragare neza nk’uwasomye ibi byo kujijuka ! Uzi kuba

Umusore cyangwa Inkumi, bakubwira kugera iwanyu, uti nzababwira niteguye kandi aruko

ubona hameze nabi ngo bataguseka ! None se uzi ko iyo yumvise atangiye gushinga agakomera

avuga ati : hasigaye ikigendesho ! Ufite ya Moto ya Bodaboda we aba ari Umwami ! Uwifitiye

inzu se uko yaba iri kose, ntavuga rikijyana ! Umukobwa wize we arangiza afite uwamubajije n°

ya telefoni ! Umusore ati : nyamara nimbana n’uwize nibwo tuzarwubaka rugakomera ! kandi

ntaba abeshya kuko uwize aba afite aho yahera ashakisha icyamutunga ! Umusore se cyangwa

Umukobwa ukomoka mu muryango ukize cyangwa wakungahaye…… uzi ko haba hari

abamwifuza bakabura n’aho bamuhera bamubwira ngo ndagukunda ! Hiiiii, Urubyiruko rw’iki

gihe rurajijutse. Urubyiruko rutekereza uko ruzamera ejo hazaza…Ariko hari n’abararikira ibyo

badashobora kugeraho… hakaba n’ababona ibintu nk’inzozi ibyo batekereza bikabahira…

hakaba n’abashyiramo akenge byageraho bikananirana…’ Icyiza ariko ni ukwemera uko uri,

ugaharanira kuba uwo wifuza kuba we, ntawe ubangamiye cyangwa ngo ube uwo uri we ufite

umugayo’. Iyo bari muri Forum rero ibitekerezo nk’ibi baba babifite ariko mu gihe bari mu

matsinda bakanasuzuma uburyo bwiza bwo kugera kucyo bifuza. Nk’abakristu rero ikibashobora

ni ukwibukiranya ya mategeko MUSA yaherewe kuri SINAYI ; bityo bakiyumvira uburyo

bimitse Ibigirwamana muri bo, akaba ari nkabyo bisengera gusa, batanibuka umunsi bitabaho

NYAGASANI mu Ngoro yayo ngo hato shuguri zitabacika ; uburyo bigometse kandi barangwa

n’agasuzuguro imbere ya RUREMA ; uburyo basambana mu bitekerezo, mu ndoro no mu

bikorwa ; uburyo basuzugura abababyaye kandi batabizi babyita ibiganiro cyangwa imigaryo ;

uburyo bica kandi batafashe umuhoro ngo bateme nko mu gihe cy’akaga kagwiriye u Rwanda;

uburyo kubeshya babigize umuco bazi ko kwirarira, kwiyemera no kuryoshya ibiganiro

bashyiramo no kurahira kugira ngo ikiganiro kiryohe ! uburyo hari abiba kubera kwifuza kubona

ibyo batakoreye ! n’ibindi…..

2. IBIGANIRO BYATANZWE NI UMUSANZU UKOMEYE KU RUBYIRUKO

Ibiganiro byatoranyijwe byose usanga bishingiye kukubaka ejo hazaza, ku birebana n’iterambere

no gutunganira IMANA, ku birebana na Roho, dore ko YEZU yifuza no kugira Intumwa nyinshi

nkuko n’Insanganyamatsiko ya Forum ibivuga “NIMUGENDE MWIGISHE AMAHANGA

YOSE”.

Page 44: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

44

Nta gushidikanya na gato, ko urubyiruko rwitabiriye Forum, rwaharonkeye ubuzima…. Uzi

kugira ngo rwicarane na Padiri baganire !!! wahava se nta kwemera kugiye kwegera akabuto ka

Sinapisi ucyuye imuhira ! kereka warabaye ingumba y’amatwi! Kwicarana se na Mayor !!!

wahava se utamenye icyo wakora ngo wikure mu bukene ! Kwicarana se na Muganga bita

Doctor !!! wahava utamenye uko wakwitwara ugataha uvuga uti : hehe n’ibyorezo by’indwara !

Kwicarana se n’abashinzwe umutekano !!! wahava se umutima udashyitse hamwe kuko ufite

amahoro asesuye kandi wakorera imirimo yawe aho ushatse hose mu Gihugu cyakubyaye !!! Uzi

se kuba Intore ya NYAGASANI, ukaba n’Intore y’Isi ku buryo bagutangaho urugero rwiza !!!

Urubyiruko rwateze amatwi ibiganiro byateganyijwe, rwiyumvira ibisubizo ku bibazo rutabajije,

ariko rusanzwe rwibaza ubwarwo rwihereye… Dore ibiganiro byatanzwe muri Forum i

CONGO-NIL, nawe uravuga uti : “iyaba nari mpari ngo mbikurikire” :

1.Indangagaciro z’umukristu. ndetse n’Indangagaciro z’umunyarwanda. Iyumvire nawe da !!!

Iki kiganiro cyari gikwiye guhabwa n’Abakuru. Kuba umukristu biraguma….

2.Isengesho n’uburyo bwo kwiyegurira IMANA. Ibi bikaba bivuga ko n’utiyeguriye IMANA

byo kudashaka, mu gihe afite urugo akwiye kumenya ko nawe ariwo muhamagaro

NYAGASANI yamugeneye ; akwiye rero kwitagatifuriza aho ari.

3.Iyogezabutumwa mu Rubyiruko. Aha Urubyiruko rwashoboye kurushaho gusobanukirwa ko

haba hari Iyogezabutumwa ryihariye , bakaba bagomba kugaragaza uruhare rwabo

nk’abahagarariye abandi baserukiye.

4.Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Bityo buri wese akumva ko uburenganizra bwe

butangirira aho ubwa mugenzi we burangirira.

5.Imyororokere y’abantu. Nubwo tuzi twese ko dukomoka kuri ADAMU na EVA, ariko

IMANA yaduhaye Umugisha wo kubyara tukororoka; ibyo nabyo tugomba kubigiraho

ubumenyi, kugira ngo dushobore kurera dukurikije amikoro n’ubushobozi.

6.Kwirinda indwara z’ibyorozo nka SIDA. Nubwo abantu batinya urupfu kuruta byose, ariko

hari n’urwo bashobora kwikururira. SIDA ni indwara ituruka mu busambanyi, ariko nanone

usambanye aba yishe Itegeko ry’IMANA…

7.Kurwanya ibiyobyabwenge. Urubyiruko rwasobanukiwe n’uko Ibiyobyabwenge biri ukwinshi,

ariko havuzwe cyane ibinyobwa n’urumogi. Uretse ko hashobora kuboneka n’ibindi, nkuko

hari bamwe bita abandi bantu Ibiyobyabwenge…Ariko muri iki gihe n’ifaranga ryabaye

ikiyobyabwenge.

Ibi biganiro byaryohoye amatwi y’Urubyiruko; ariko bigeze kuby’abasaserdoti babana narwo,

Padiri Gilbert NTIRANDEKURA na Padiri Straton NSHIMYUMUREMYI, ruraryoherwa

biratinda; ruranurirwa kurusha Ubuki ; maze ruvugira mu ntamatama ruti : “tubaye twese

abagarukiramana”…

3. IBIKORWA BYAGARAGAJE UBUSABANE MURI FORUM I CONGO-NIL

Habaye imikino n’imyidagaduro itandukanye, muri yo hakaba harimo iyashimishije cyane

abatitabiye Forum, ababyeyi babo, abavandimwe n’inshuti ; aha twavuga nk’irushanwa

ry’Umupira w’amaguru ku Basore no ku Bakobwa ; kuko warebwaga n’abantu bose begereye

aho ubera. Ndetse amakipe yabaye aya mbere yarahembwe, hari n’ayabonye Igikombe

giherekejwe n’amafaranga.

Hari kandi Imbyino n’Indirimbo kuko bitozaga babareba kandi bumva inyigisho n’injyana zifite

; bakavuga bati : ni byiza koko muzatsinda…Iyo haba amikoro n’ubushobozi ziba zarashyizwe

no kuri bya byuma birebana n’iterambere, tukajya tuzumva n’ikindi gihe.

Hari indi mikino yashimishije abari aho mu gihe bayikinaga, muri yo twavuga :

Page 45: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

45

-“Comedies” (twa dukino bakina bakoresha amagambo yo gusetsa)

- Imivugo yahimbanywe ubuhanga n’ubuhanzi bwimbitse, bigaragaza uko uwawuhimbye yifuza

kuzaba ameze mu gihe kizaza.

Ababaye aba mbere muri ibi byiciro nabo barahembwe. Icyagaragaye ariko ni uko urubyiruko

rwo muri Centrale ya BWIZA rwagiye ruhiga urundi mu marushanwa ; hakaba hari n’akana

bitiriye KIZITO MIHIGO. Uwagatoza kazavamo Intore izi ubwoko bwose bw’imihamirizo.

Centrale CONGO-NIL yahize izindi mu mupira w’amaguru ku basore n’abakobwa ; Centrale

MPINGAMABUYE, izindi ku murimo.

Ariko icyagaragaye n’uko urubyiruko rwose muri Centrale zose rwitabiye uko bikwiye..

Urubyiruko rwishimiye iyo Forum, ariko rugaragaza ibyifuzo rufite nkuko urukuriye,

UWANYIRIGIRA Fabien, yabigejeje ku bari aho.

1. Urubyiruko rwifuje ko hazajya habaho na Forum y’urubyiruko ku rwego rwa Zone Pastorale ;

kuko ruhuye n’urundi ubumenyi burushaho kwiyongera.

2.Urubyiruko rwifuje ko hazajya habaho Forum y’urubyiruko rw’abagatolika n’urwo mu yandi

matorera n’amadini.

Urubyiruko rwishimiye FORUM yarwo na PAPA JEAN PAUL II wayitangije ku mugaragaro,

bityo biba bibaye Umwera uturutse ibukuru ukwira hose. Bashimiye Abasaserdoti barimo na

Padiri Aumônier w’urubyiruko muri Zone Pastorale ya KIBUYE babafashije kuyitegura

n’ibiganiro babahaye; bashimira abatanze ibiganiro bose harimo n’Umuyobozi w’Akarere ka

RUTSIRO, kandi batahana ibyishimo kubera ubumenyi n’ubwenge bahakuye. Biyemeza

kuzashyira mu bikorwa ibyo bashoboye bazirikana cyane ko aribo mbaraga z’Igihugu na

Kiliziya ya none n’iy’ejo hazaza.

Uwansubiza kuba “Umujeune” nategura neza ubuzima bwiza buzira inenge; nkabanza

icy’ingenzi, mbese icyiza kuruta ibindi ; nkazahora ndi “Umujeune” imbere ya Jambo;

nshengerera kandi ndangamira uwo BWIZA BUTAGERERANYWA; nkazibanira nawe

ubuziraherezo nifashishije ingero nziza z’Abakurambere; impanuro n’inyigisho naronkeye muri

Forum. Ariko nyine ntacyandutira kuba igikoresho cya NYAGASANI.

Jacques NTARUVUGIRO

P.Crête Congo-Nil

Page 46: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

46

PARUWASI YA RAMBURA YIZIHIJE YUBILE Y’IMYAKA 100 IMAZE ISHINZWE

Ku italiki ya 27 Ukwakira 2013, Paruwasi ya Rambura yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi

w’Amahoro (Regina Pacis), yizihije yubile y’imyaka 100 imaze ishinzwe. Iyo Paruwasi ni iya

Diyosezi ya Nyundo, akarere k’ubutumwa ka Gisenyi. Iherereye mu karere ka Nyabihu,

mu bihe byo hambere ako gace kitwaga "Ubushiru".

Kiliziya ya paruwasi Rambura uyirebeye inyuma.

Bamwe mu bashyitsi bari bitabiriye ibyo birori, mu rwego rwa Kiliziya, hari Nyiricyubahiro

Musenyeri Alexis HABIYAMBERE Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo; Nyiricyubahiro

Musenyeri Luciano Russo, intumwa ya Papa mu Rwanda ; Musenyeri Jean Marie Vianney

NSENGUMUREMYI, igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo ; Musenyeri Papias

MUSENGAMANA, igisonga cy’Umwepiskopi wa Kabgayi ; abapadiri baturutse mu

maparuwasi anyuranye ya Diyosezi ya Nyundo, hari kandi n’abapadiri baturutse mu yandi

maDiyosezi : Kabgayi, Ruhengeri, Kigali na Byumba.

Mu buyobozi bwite bwa Leta, hari Nyakubahwa Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien

HABUMUREMYI wari unahagarariye Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repuburika

y’u Rwanda; Jenerali James KABAREBE, Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda; Séraphine

MUKANTABANA, Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi; Berenard MAKUZA, Visi Perezida

wa Sena; Mathias HAREBAMUNGU, umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Amashuri

Abanza n’Ayisumbuye; Célestin KABAHIZI, Umukuru w’Intara y’i Burengerazuba;

Abasenateri banyuranye, intumwa za rubanda n’abakuru b’uturere tuhegereye. Ibirori by’umunsi

mukuru byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis

HABIYAMBERE, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo.

Amwe mu mateka yaranze Paruwasi ya Rambura

Paruwasi ya Rambura yashinzwe n’abapadiri bera, mu w’1913; bakigera aho mu Bushiru

bashinze amahema yabo ku musozi wa Kibihekane hakurya gato ya Rambura ahari hatuye

n’umuhinza w’u Bushiru witwaga NYAMAKWA, ni nawe rubanda bemeraga nk’umwami wabo

bigatuma batayoboka abakoloni n’umwami. Rambura imaze gushingwa yabarirwaga muri

Vikariyati ya Kabgayi kugeza mu w’1952 ubwo Papa Piyo XII yashyiragaho Vikariyati ya

Nyundo. Misiyoni ya Rambura ishingwa yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro

"Regina Pacis", iryo zina ryatoranyijwe bitewe nuko abamisiyoneri babonaga abaturage bo mu

Bushiru nk’abanyamahane, abanyarugomo ; bahorana amakimbirane. Abamisiyoneri batangiye

Page 47: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

47

kubumba amatafari bateganya kubaka amazu akomeye, nyamara Intambara ya mbere y’isi yose

(1914-1917) yatumye ibikorwa bidindira. Muri ibyo bihe kandi habaye inzara ya Rumanura

bituma abamisiyoneri bazana ibirayi kugira ngo bahangane n’iyo nzara mu 1917.

Kuva mu w’1918, misiyoni ya Rambura nta bapadiri barimo, abakristu bajyaga guhabwa

Amasakramentu i Rwaza n’i Muramba ari naho abamisiyoneri bashyize Misiyoni batinya

kugaruka mu Bushiru kuko bari baragiye bamaze gufungisha bene NYAMAKWA baje ndetse

no kugwa mu buroko. Misiyoni ya Rambura yongeye gufungurwa ahagana mu w’1933

abamisiyoneri bakomeza kwigisha buhoro buhoro kuko bari batarizerana n’abakristu bo mu

Bushiru. Bagiye bubaka ibibeho byo kwigishirizamo gatigisimu, gusoma no kwandika. Aho niho

haje kubakwa amashuri mu myaka yakurikiyeho.

Ahagana mu w’1938 batangiye ibikorwa byo kubaka Kiliziya ya Rambura kugera mu w’1940,

banatangiza misiyoni nshya ya Murama, aho i Murama hubatswe Seminari nto ahagana mu

w’1952. Nyuma y’umwaka umwe mu w’1953 iyi Misiyoni ya Murama yahise yimukira i

Busogo, naho Seminari nto yari i Murama, yimukira ku Nyundo.

Iyi Paruwasi yahuye n’ibihe bikomeye byagiye biranga amateka y’u Rwanda, twavuga nka

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994, yahitanye n’abakristu benshi b’iyi

Paruwasi ndetse n’abapadiri 3 bari bahafite ubutumwa baguye muri shapeli basengeragamo.

Kuva ubwo nta basaseridoti babaye muri iyi Paruwasi kugeza mu w’2000, nyuma ubuzima

burakomeza.

Paruwasi ya Rambura aho igeze ubu ifite amasantarali 7, inama z’imirenge 38

n’imiryangoremezo 312, iyi Paruwasi muri uyu mwaka wa yubile yageze ku bikorwa byinshi;

kuvugurura Kiliziya yari ihasanzwe ku buryo bujyanye n’igihe, inyubako y’icyumba

mberabyombi gishobora kwakira abantu bageze ku 1500 n’amacumbi ashobora kwakira abantu

bageze ku 100.

Kiliziya ya Paruwasi Rambura uyirebeye imbere

Uburyo amashuri yubatswe n’uruhare rwayo mu mibereho y’abakristu ba Paruwasi Rambura

Ubu Paruwasi ya Rambura imaze kugira ibigo by’amashuri 23 byakomotse ku bibeho

bya gatigisimu. Mu w’1938 hashinzwe ikigo cy’amashuri abanza cya Rambura cyaje kuhava

abafureri bahubaka ikigo cy’imyuga, abahigaga bajya mu ishuri ribanza ry’ababikira.

Kuva mu w’1975 kugeza mu w’1979, bagiye bakomeza gushinga ibigo by’amashuri. Nyuma

y’amateka mabi yaranze iyi Paruwasi, ahagana mu mwaka w’2000° hatangijwe ikigo cyigisha

Page 48: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

48

abagore umwuga w’ubudozi muri santarali ya Jomba, hanatangiye gahunda y’uburezi bw’ibanze

kuri bose maze ibigo 2 by’amashuri abanza muri iyo Paruwasi bitangirizwamo iyo gahunda. Ubu

hari ibigo 2 bifite imyaka 9 y’uburezi bw’ibanze n’ibindi bigo 5 bifite imyaka 12 y’uburezi

bw’ibanze. Amashuri abanza 8 yamaze kuvugururwa ku buryo abana bigira ahantu heza, andi 7

ntaravugururwa kandi afite inyubako zishaje cyane kandi amaze igihe kuko yubatswe

hatarajyaho gahunda ihamye y’uburezi. Kuva mu w’2009 hatekerejwe kwinjiza ibikorwa bya

Paruwasi mu iterambere rirambye, hagiyeho gahunda y’imyaka 6 y’ibikorwa, na komisiyo

zifasha kubikurikirana. Hari komisiyo y’iterambere rya Paruwasi, komisiyo y’ubutaka, komisiyo

y’isuku n’ibidukikije, iya Karitasi, iy’umuryango, iy’uburezi n’izindi.

Mu w’2010, hatangiye ishuri ry’incuke (Ecole Maternelle Saint Valentin Rambura). Mu rwego

rwo kongerera abakristu by’umwihariko n’abaturage muri rusange ubumenyi n’ubushobozi bwo

kwibeshaho, kuva mu w’2010 hashyizweho amahugurwa ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Karitasi yahaye akazi abagronome 2 bafasha amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi kwiyubaka

no kongera umusaruro. Mu w’2012, Paruwasi yatangije urwuri rwa Karitasi rwororerwamo

ihene n’intama. Ku italiki ya 19 Werurwe 2012, hatangijwe ikigo cy’imyuga n’amahugurwa

(Saint Joseph Trainning Centre) ndetse n’icyumba mberabyombi, ikigo cyatangiye cyigisha

urubyiruko ububaji n’ubutetsi bugamije gutoza abantu imirire myiza. Giteganya kandi kuzigisha

ubukorikori bushingiye ku gihingwa cy’ingano, kigaragara mu karere ka Nyabihu. Hazigishwa

kandi ubukanishi, gutwara imodoka, hakazajya hanatangirwa amahugurwa ku bishobora guteza

imbere abaturage muri rusange, no guha ubushobozi urubyiruko ku buryo bw’umwihariko. Iki

kigo cy’amahugurwa gifite intego igira iti: "Ora et Labora" ni amagambo y’ikiratini agira ati:

Senga kandi ukore, kuko giteganya kujya gitoza abantu iterambere haba kuri roho ndetse no ku

mubiri kuko roho nziza igomba no gutura mu mubiri muzima.

Ubutumwa bwatanzwe ku munsi wa Yubile

Bamwe mu bashyitsi baje muri Yubile Aho Igitambo cy Misa n’ibirori byabereye

Kuri uyu munsi wa Yubile y’imyaka 100 Paruwasi ya Rambura imaze ishinzwe, abashyitsi

benshi bari babukereye n’abakristu b’iyi Paruwasi muri rusange bari bishimiye ibirori by’uyu

munsi udasanzwe. Mu kubitegura, byagaragaye ko buri mukristu yitanze uko ashoboye kugira

ngo ibirori bigende neza. Byagaragaye ko n’abasaseridoti b’iyi Paruwasi bakoze akazi

katoroshye ku buryo wabonaga umunsi udasanzwe : Mugitondo cya kare humvikanye

umurishyo w’ingoma n’inzogera y’umunsi mukuru gukomeza n’igihe abashyitsi bahageraga.

Page 49: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

49

Abashyitsi beretswe ibikorwa Paruwasi ya Rambura imaze kugeraho aho kuri Paruwasi mbere

ya Misa. Haciyeho akanya gato hatangiye Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro

Musenyeri Alexis HABIYAMBERE Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo. Havugiwe

amagambo menshi hanatangwa n’impanuro zitandukanye.

Inyigisho y´Umwepiskopi

Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, Umushumba wa Diyosezi

ya Nyundo, yavuze ko Paruwasi ya Rambura iri kwizihiza yubile y’imyaka 100, mu gihe

Kiliziya Gatolika ku isi yose yitegura gusoza umwaka w’ukwemera washyizweho na Papa

Benedigito wa XVI, umwaka uzasozwa ku munsi mukuru wa Kristu Umwami ku ya 24

Ugushyingo 2013. Ni yo mpamvu, abakristu ba Paruwasi ya Rambura binjiye muri iyo gahunda

yo kuvugurura ukwemera kwabo no kureba ukuntu bakiriye Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Mu

isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’Abalevi, rivuga ibyerekeye yubile y’abayisraheli. Imana

ibwira umuryango wayo iti : ˮmuzatangaze mu gihugu cyanyu ko umwaka wa 50 ari mutagatifu

kandi uzaba uwo guhimbaza kubohorwa kw’abaturage boseˮ.

Uko imyaka igenda ishira haba ibintu byinshi; bimwe byiza. Nka Paruwasi ya Rambura uko

imeze uku si ko yari imeze mu w’1913, hahindutse byinshi, ariko uko imyaka igenda, umuntu

ashobora kwibwira ko ari we wigize ko adakeneye Imana akibagirwa aho Imana yamukuye,

akimika ibigirwamana, agatera Imana umugongo, akigarurira iby’abatishoboye akabakuba na

zeru. Mu myaka 50, hashobora kuba byinshi bibi, ku muntu ku giti cye no ku gihugu muri

rusange. Yubile iti : ‘nimusigeho, nimwivugurure, muvugurure imibanire yanyu, ukwemera

kwanyu, ubuvandimwe bwanyu, abarenganyije abandi bisubireho, abimitse ibigirwamana mu

buzima bwabo bagarukire Imana maze ibintu bisubire mu buryo’. Yubile ni igihe cyo

kwisubiraho, ariko kwisubiraho bisaba kubanza kumenya ko watannye, kandi kwemera ko

watannye ntabwo byoroshye bisaba ubutwari no kwicisha bugufi.

Isomo rya mbere riratubwira ko nk’uko abana ba Israheli mu mibereho yabo bagombaga

kuvugurura byinshi, namwe abakristu ba Paruwasi ya Rambura nimwemere mube

abagarukiramana mugendeye ku mateka ya buri muntu ku giti cye n’ayaranze Paruwasi ya

Rambura. Iyi yubile yaba itugiriye akamaro, twaba tubaye abantu bashya, Imana yaba itubohoye.

Kwemera ko hari aho tuboshye mu mitima yacu no mu myumvire yacu ntabwo byoroshye kandi

kutabyemera ni ukwibeshya turi abantu bafite intege nkeya mu buzima bwacu.

Mu isomo rya kabiri Pawulo intumwa aragira ati : “Kristu niwe mahoro yacu abayahudi

n’abatari bo yabahurije mu muryango umwe maze aca urwango rwabatandukanyaga rwari

rumeze nk’urukuta ruri hagati yabo. Yazanywe no kwamamaza Inkuru Nziza y’amahoroˮ. Iri

somo ryakomeje rivuga ko twese turi abavandimwe mu rukundo rutagira umupaka,

rutarobanura, rudaheza, rutironda. Kubera amasezerano bari bagiranye n’Imana, abayahudi

baziraga abanyamahanga bakanabasuzugura bakumva ko ntaho bahuriye na busa. Kuva Kristu

aje byose byarahindutse ; imyumvire yarahindutse, kandi koko igomba guhinduka ku bitwa aba

Kristu. Yatubumbiye hamwe, atugira bamwe, ibyo tubikesha amaraso ye yameneye ku

musaraba. Niba twakiriye Kristu, shingiro ry’ukwemera kwacu, akaba na rumuri rumurikira

amahanga, twagombye kwakira umuntu wese nk’umuvandimwe. Mu byukuri si ko tubigenza;

dushyira urukuta hagati yacu, rimwe na rimwe tugasanga urwo rukuta ari rwiza, tukarushyigikira

mu mvugo no mu ngiro.

Page 50: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

50

Yezu ati : “Mbahaye itegeko rishya, nimukundane kandi mukundane nk’uko nabakunze icyo

bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye ni urukundo muzaba mufitanyeˮ.

Icyo ni igipimo kidakuka cy’ubukristu bwacu. Umwepiskopi yibukije abakristu ko hasojwe

sinodi ya Diyosezi ya Nyundo, sinodi yamaze imyaka itatu, ikaba yari igamije kurandura

urukuta rw’amoko n’uturere rwatugejeje kure. Tuyisoza twafashe imyanzuro idakuka ari nayo

iyobora iyogezabutumwa muri Diyosezi yacu; mu miryangoremezo, mu matsinda y’abana bato,

mu mashuri, mu miryango y’Agisiyo Gatolika, mu rubyiruko n’ahandi. Iyo myanzuro twayise

“Imihigo y’abavandimwe: Ubukristu bugomba kutubyarira ubuvandimwe nyabwo kubica hirya

ni ugutanaˮ. Aya magambo tuyasanga hirya no hino muri Paruwasi yacu, kugira ngo

atumurikire. Muri Diyosezi yacu, twiyemeje guharanira ubukristu nyabwo, burangwa

n’ubuvandimwe. Pawulo ati : “Nitwiyake ibikorwa by’umwijima maze twambare intwaro

z’urumuriˮ. Iyi gahunda Diyosezi ya Nyundo yihaye, isaba abakristu bitangira abandi, batitwara

nk’indorerezi, abakristu bababazwa n’ikitagenda muri Paruwasi, bafite ishyaka ryo kubaka

Paruwasi yabo, baharanira ubumwe n’amahoro aho bari hose, batari ibirumirahabiri batavanga

ubukristu n’imihango ya kera. Abatannye nibagarukire Imana, abasinziriye nibakanguke, maze

Kristu rumuri rw’amahanga amurikire ubuzima bwanyu. Inyubako za Paruwasi zaravuguruwe,

hari n’amatara amurikira umuhanda, ariko se bakristu; imitima n’imyumvire y’iyi Paruwasi

yarivuguruye? Yaribohoye imurikiwe n’Inkuru nziza ya Yezu Kristu? Abakristu b’iyi Paruwasi

bumvise ububi bwa rwa rukuta Pawulo Intumwa avuga: Nta muyahudi nta mugereki mwese

muri abavandimwe?

Kristu yatwunze na Se kugira ngo natwe dushobore kwiyunga hagati yacu. Urukuta rw’amoko

n’uturere twiyemeje gusenya, ntiruzasimburwe n’izindi nkuta zishobora kuvuka kubera inyungu

z’abantu. Dukeneye abantu benshi bacengewemo n’imyumvire mishya Kristu yatuzaniye.

Dukeneye intumwa n’abahamya b’urukundo, mu Ivanjili twumvise Yezu agira ati : «Imirima

yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake nimusabe rero Nyirimyaka yohereze abasaruzi mu

mirima ye » ; abo basaruzi ni Abapadiri, Ababikira, Abafurere n’Abakateshiste. Ariko dukwiye

kureba kure: mu bihe tugezemo, dukeneye abalayiki bajijutse, bumva inshingano zabo

nk’abakristu mu kubaka Kiliziya umuryango w’Imana. Dukeneye abalayiki badatinya guhamya

ukwemera kwabo mu mvugo no mu ngiro. Abo balayiki, uyu munsi wa yubile, Yezu arababwira

ati ‘uzaba yarahawe byinshi azabazwa byinshi’, n’uwo bazaba barahaye byinshi azabazwa

ibiruta iby’abandi.

Impanuro y’Umwepiskopi

Mu ijambo Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, Umushumba wa Diyosezi ya

Nyundo, yagejeje kubari aho, yabanje guha ikaze abari bateraniye aho. Abinyujije kuri Minisitiri

w’Intebe wari umuhagarariye muri ibyo birori, yabanje gushimira Perezida wa Repubulika y’u

Rwanda; amushimira cyane aho agejeje igihugu mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda ndetse

no kubagezaho iterambere, agira ati: “Imana izamukomereze ubuzima, ubushishozi

n’ubwitange”.

Yashimiye kandi abamisiyoneri, ababikira n’abakateshiste bitanze kuva mu ntangiriro y’iyi

Paruwasi. Nk’uko amateka ya Paruwasi abyerekana, hari igihe cyahitaga nta bapadiri bari muri

iyi Paruwasi nyamara yari ifite abakateshiste n’abalayiki bakomezaga bagenzi babo, abo bose

bagiye bitangira iyi Paruwasi. Yanashimiye abakristu ba Rambura, kubera ishyaka bafitiye

Paruwasi batanga umuganda mu kwiyubakira inyubako zayo no kwitungira abapadiri.

Page 51: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

51

Banahagurukiye kandi kwiyubakira imiryangoremezo ibafasha kwikemurira ibibazo bafite

hagati yabo bakishakamo ibisubizo, bagafashanya nta vangura. Anabashimira kandi ko bumvise

akamaro k’amatsinda y’abana bato mu miryangoremezo, aya matsinda ari muri gahunda ya

Diyosezi ya Nyundo yo guhagurukira uburere bw’abana bato; kubatoza gusenga, kubana neza

n’abandi, kubaha ababyeyi babo, kubakangurira kwimakaza indangagaciro z’umuconyarwanda

bakiri bato kuko igiti kigororwa kikiri gito. Anabashimira no kuba baritabiriye gahunda

yatangiye muri Diyosezi ya Nyundo yo kwita ku bapfakazi; Jenoside yakorewe abatutsi yasize

abapfakazi n’imfubyi, intambara y’abacengezi nayo ni uko. Yabasabye kujya mu ihuriro ryabo,

bityo bakava mu bwigunge, bakigirira icyizere, bakamenya ko bafite umwanya ukomeye muri

Kiliziya no mu majyambere y’Igihugu.

Yakomeje amenyesha abakritsu ba Paruwasi Rambura ibyo bagomba guha ingufu mu

iyogezabutumwa mu myaka igiye gukurikiraho, agira ati: “ukwemera kugomba kumurukira

ubuzima bwanyu n’imibanire yanyu, hari bamwe bakivangavanga bakaba ibirumirahabiri mu

bukristu bwabo, bagakora ibikorwa bibi bitajyanye n’ubukristu: nk’umuco wo kwishyingira,

guharika, n’indi mico itari myiza”. Yanabasabye gusubiza amaso inyuma bakareba ibitaragenze

neza bakabikosora kuko twabuze ubumuntu, tubura ubukristu, tubura n’ubuvandimwe;

twaratannye. Ariko umukristu w’ukuri ntaheranwa n’amateka mabi. Umwaka wa yubile ni

umwaka mutagatifu ukanaba uwo guhimbaza ukubohorwa kw’abaturage bose.

Yakomeje agira ati: “Yubile ibabere umwaka ukomeye wo kwibohora ku mutima, ube n’uwo

kwigaruramo icyizere cy’ejo hazaza heza”. Anababwira ko n’ubwo Paruwasi imaze imyaka 100

ishinzwe itabyaye abapadiri, abafurere n’ababikira benshi kandi ari ikimenyetso kigaragara

nk’imbuto y’ukwemera.

Abinyujije kuri Minisitiri w’intebe wari uhagarariye Perezida wa Repubulika muri ibyo birori,

yasabye Perezida wa Repubulika amatara amurikira umuhanda ugera ku kigo cy’Urwunge

rw’Amashuri rwa Rambura Abahungu nk’uko umuhanda ujya kuri Paruwasi no ku kigo

cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Rambura Abakobwa umurikirwa.

Ijambo ry’intumwa ya Papa mu Rwanda

Mu ijambo rye, Musenyeri Luciano Russo, intumwa ya Papa mu Rwanda, yabanje gushimira

abagize uruhare mu ishingwa rya Paruwasi ya Rambura avuga ko tugomba kujya tubasabira.

Yubile y’imyaka 100 mu buzima bwa Paruwasi ni umwanya wo gushimira Imana no guhabwa

ingabire nshyashya zikwiriye kwakiranwa ibyishimo. Iyo dusubije amaso inyuma tubona

ukwemera, ubuhamya n’imico myiza twasigiwe n’abo batubanjirije, ibyo kandi nti bigomba

kuba gusa kwibuka ibyahise bitazagaruka, ahubwo biduha gukomerezaho no guha ingufu ibyo

abatubanjirije bemeye n’ibyo babayemo byiza. Paruwasi ifite agaciro gakomeye mu muryango

w’abakristu kuko ari ho abawugize bavukira bundi bushya ku bwa Roho. Kuri Paruwasi ni ho

duherwa Batisimu tugahinduka abana ba Kiliziya. Kuri Paruwasi ni ho abakristu bavoma

ukwemera bagomba kubungabunga no guha imbaraga nk’uko twakomeje kubivuga muri uyu

mwaka w’ukwemera. Ni ho umuryango w’Imana ukoranira usenga, abemera bagatakambira

Imana kandi bakayihimbariza mu iyobera ry’ukwemera.

Umuryango w’Imana umurikiwe n’ijambo ry’Imana ugakomezwa n’Umugati w’ubuzima n’andi

masakramentu, uhava ujya kwamamaza Urukundo rw’Imana ku isi yose. Paruwasi ni ahantu ho

kugaragariza ubumwe bwa kivandimwe, abakristu barahahurira, bagasangira ibyiza bya roho

Page 52: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

52

n’iby’umubiri, bigaragaza urukundo rwa kivandimwe ; ikimenyetso cy’urwo rukundo ni

ukwishimira guhura, kwakira buri muntu uko ari, kubabarirana, kwiyunga, guharanira amahoro

n’ubutungane. Nk’uko urugingo rudashobora kubaho rwatandukanye n’umubiri, ni nako umuntu

atakwiyita umukristu nyawe yitaje Kiliziya na Paruwasi. Umukristu wese agomba kugira

uruhare mu guteza imbere Paruwasi agira icyo yungura abandi, kandi afatanya nabo mu mirimo

y’ikenurabushyo, no kwigisha iyobokamana. Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi

w’Amahoro ; natwe tumuragize iyi Kiliziya n’uyu muryango wose w’abakristu ba Rambura

kugira ngo We Mubyeyi wa Jambo bose abahunde ingabire y’amahoro nyayo n’ubwumvikane.

Yashoje yifuriza abari aho ibyiza byose muri iyi yubile y’imyaka 100 kandi anababwira ko

Nyirubutungane Papa Fransisko, yavuze ko abasabira akaba abahaye n’umugisha wa kibyeyi.

Ijambo rya Minisitiri w’Intebe

Mu ijambo risoza ibirori by’uwo munsi, Nyakubahwa Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien

HABUMUREMYI, yagize ati “Jubilate Deo, Jubilate omnis tera, Jubilate Deo”, bivuga ngo:

Nimuhimbaze Imana mwishimye bantu b’isi yose. Yabanje kubwira abari aho ko Nyakubahwa

Perezida wa Repubulika, ubahoza ku mutima, yamutumye kumuhagararira muri yubile ya

Paruwasi ya Rambura ari kumwe n’izindi ntumwa za Guverinoma y’u Rwanda. Yavuze ko

nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabifurije Yubile nziza, arabashyigikiye muri gahunda

zose bafite z’iterambere. Guverinoma y’u Rwanda irashima imikorere n’imikoranire irangwa

hagati y’abaturage ba Rambura, Diyosezi ya Nyundo ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze uburyo

bakorana umunsi ku wundi. Diyosezi ya Nyundo ni imwe mu zifite amateka maremare

n’ibikorwa byinshi by’indashyikirwa biri hirya no hino mu maparuwasi atandukanye ndetse no

muri Paruwasi ya Rambura birigaragaza. Amashuri menshi ari muri aka gace yashinzwe na

Diyosezi ya Nyundo; akanayishimira uko yateye imbere ku byerekeye uburere bw’umwana

w’umukobwa, kubaka amavuriro, ibigo nderabuzima n’ibindi bikorwa-remezo. Yanaboneyeho

umwanya wo gushimira Kiliziya Gatolika kubera umwihariko uri mu mashuri yayo, kuko

bashyira imbere ireme ry’uburezi ndetse no gutoza abayigamo indangagaciro, disipline, siporo,

umuganda, ibyo byose bifasha abayigamo kuba intangarugero.

Yanashimiye by’umwihariko ubuyobozi bwa Paruwasi ya Rambura cyane cyane padiri mukuru

wayo NYIRIBAKWE Jean Bosco, kubera inzira yafashe yo guteza imbere abakristu, Paruwasi

imaze kuba intangarugero mu mibereho myiza n’iterambere; arabashimira kandi inzira

y’amahoro bahisemo bima amatwi ababashukaga kubera inyungu zabo none bakaba bafite

umutekano usesuye. Yanenze abantu bakirangwa n’imyitwarire idakwiye yo gufata abagore ku

ngufu, abashakanye bagirana amakimbirane bageza aho bicana, abana bica ababyeyi babo; ibyo

bikorwa ntibikwiye kuba bigaragara mu Rwanda aho abakristu barenga 90%.

Yamaganye abahumanya isura y’u Rwanda; batanga ruswa, banywa ibiyobyabwenge.

Yanasabye ko nta mukristu bikwiye kurangwaho. Yanagarutse ku byabaye muri Paruwasi ya

Rambura mu w’1994, aho abantu bishwe bazira ubwoko bwabo ndetse n’ababigishaga Inkuru

Nziza bakahasiga ubuzima. Arabakangurira kwitabira inzira yo kubaka amahoro, ubumwe

n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, bakita ku bibahuza kurusha kwita ku bibatanya. Birakwiye

gusaba imbabazi ku bahemutse. Asoza, yabasabye kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro

ndetse na we yamagana imico mibi nko guharika no kuraguza bikirangwa muri kariya karere,

kuko bidindiza iterambere.

Page 53: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

53

Asoza ijambo rye, Nyakubahwa Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien HABUMUREMYI

yemeye ko nk’uko umwepiskopi yabisabye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika atanze

amatara aho atageze ku muhanda ujya mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rambura Abahungu.

Umwanzuro

Uyu munsi wa yubile washimishije abantu benshi dore ko bari banawitabiriye ari benshi kandi

mu nzego zinyuranye. Muri ibi birori, nk’uko twabivuze muri iyi nyandiko hari haje abayobozi

bo mu nzego bwite za Leta n’abihayimana benshi. Byasusurukijwe cyane cyane n’itorero

ry’abaseminari bo mu iseminari nto ya Nyundo, itorero rizwi ku izina rya famphare. Nyuma yo

kumva impanuro n’inama zitandukanye z’abashyitsi bari aho, ibirori byasojwe n’umugisha wa

Gishumba wa Nyiricyubahiro Alexis HABIYAMBERE Umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo,

maze abashyitsi bajya kwakirirwa aho bari bateguriwe.

Diacre Emmanuel BAMPORINEZA

Seminari Nkuru ya Nyakibanda

Page 54: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

54

ABASAVERI BAKOREYE “PELERINAGE” I CONGO-NIL

1. ABASAVERI BITABIRIYE PELERINAGE

Abasore n’Inkumi, Abagore n’Abagabo bose hamwe bagera kuri 602 baturutse muri

Paruwasi zigize Diyosezi ya NYUNDO bahuriye i CRETE CONGO-NIL ku Ngoro ya BIKIRA

MARIYA UMUBYEYI W’ABAKENE mu Rugendo Rutagatifu, aho bamaze iminsi ibiri yo ku

wa 2-3/12/2013. Urwo Rugendo Nyobokamana barukoze bagamije cyane cyane gushimira

IMANA yabarinze umwaka wose wa 2013 no kwizihiza Umuhango wo gutangiza Umwaka

w’Abasaveri bari kumwe nk’abahagarariye abandi. Insanganyamatsiko bagendeyeho muri iyo

minsi ibiri bateze amatwi kandi barangamiye, igira iti : “MU BUZIMA BWACU TURANGWE

N’UKWEMERA”.

Baboneyeho kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu FRANCOIS XAVIER, Umurinzi

w’Umuryango w’Abasaveri, bibuka amateka ye kandi biyemeza gutera ikirenge mu cye.

Bamwigana kuri byose ; imico n’imyifatire ; indoro n’ingendo ; guca bugufi no kwiyoroshya ;

guharanira Ubutungane no kuba Umugabo wasohozaga ubutumwa bw’uwamutumye.

Baboneyeho kandi gusabira PADIRI GEORGES DERFOUR washinze Umuryango

w’Abasaveri mu mwaka wa 1952, ndetse akaba yaranawubereye Umuyobozi Mukuru

(Aumônier Général du Mouvement Xaveri). Bazirikana ku buzima bwe, imirimo itandukanye

yakoze, ubuhanga bwe, ubutwari n’ubwitange.

Bakurikiye ibiganiro bitandukanye bahereye ku Ijambo ry’IMANA, kugira ngo ribabere

itara ribamurikira kuva bakihagera kugeza bataha ; bityo bikazatuma bakomeza gutera

agatambwe, baharanira guhesha ishema Umusaveri aho ari hose ; gukomeza kubera urundi

Rubyiruko icyitegererezo mu buzima bwo kuri iyi Si ducumbitseho barangwa n’Intego

y’Abasaveri “URUKUNDO ITEKA” ; kuba Intumwa nyazo za YEZU no kubaka Kiliziya ya

NYAGASANI nta mususu cyangwa ubwoba.

2. AMATEKA ARANGA IMIBEREHO YA PADIRI GEORGES DERFOUR

Amateka aranga imibereho ye, Padiri Georges DERFOUR , arashimisha cyane pe ! kandi atera

ubutwari Abasaveri ; iyumvire nawe usoma iyi nyandiko. Yavutse muri 30/12/1913 i Vervier mu

Gihugu cy’Ububiligi, ahabwa Ubusaserdoti ku wa 30/04/1939. Yaje kwiga muri Kaminuza

Gatolika y’i Louvain, ahakura Impamyabushobozi zikurikira :

- Impamyabushobozi ku birebana no guhugura Abakozi b’Iyogezabutumwa, aha hakaba

hari mu mwaka wa 1940.

- Impamyabushobozi ihanitse mu Burezi yahawe muri 1942; ni nabwo yagizwe Inzobere

mu byerekeranye n’Ubukoloni (Candidature en Science Colonial).

Page 55: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

55

- Impamyabushobozi y’Ikirenga mu Burezi muri Kaminuza ya KISANGANI

- Impamyabushobozi nk’inzobere mu by’Uburezi ndetse n’Ubushakashatsi kuri Afurika

yahawe na Rotary Club

Yabaye kandi :

- Umwarimu w’ityazabwenge (Philosophie) i Thhy-le-Château mu Bubiligi ;

- Umwarimu w’Uburezi (Professeur de Pédagogie mu Rwunge rw’Amashuri Régina

Mundi (Mwamikazi w’Isi) i Nyangezi muri Diyosezi ya BUKAVU ;

- Umugenzuzi w’Amashuri muri Diyosezi (Inspecteur des Ecoles Catholiques ya

BUKAVU;

- Umuyobozi w’Ikigo cy’Uburezi cya BUKAVU ;

- Umuyobozi w’Ikinyamakuru cyitwa PEDAGOJIA cyari cyarashinzwe mu mwaka wa

1949 n’Umuyobozi w’Ikinyamakuru cyitwa KINGUGU, byandikwaga na Kiliziya muri

Vicariat ya KIVU.

Yahawe n’imidari harimo Umudari w’Ishimwe yashyikirijwe na Musenyeri Charles KAMBALE

Arikiyepisikopi wa BUKAVU nk’ishimwe yagenewe na PAPA YOHANI PAULO Wa II mu

rwego rwo kumushimira ko yitangiye Kiliziya n’Ubukangurambaga bw’Iyobokamana mu

buzima yiyeguriye, kimwe no kuba yarashinze Umuryango w’Abasaveri ; ahabwa Umudari

w’Ubutwari n’Ubutabazi, kubera imyitwarire ye mu ntambara yo muri 1940-1945 ; kandi

ahabwa Ishimwe kubera ubufatanye yagaragaje mu gikorwa cyo kwitangira Uburezi muri

Afurika yo hagati. Abasaveri bo sinumva icyo bamuha kubera ibyo bamukesha...

3. BARYOHEWE N’IBYO BATEGURIWE

Ijambo ry’Imana ryababereye nk’ubuki kandi biyemeza guhora banyungutaho; bityo nabo

bakaba aka YOHANI BATISTA wiberaga mu butayu atunzwe n’ubuhura; bagendera ku

buhanuzi bwavuze kuri SAMSON no kuri YEZU, aho bavugaga ko bazatungwa n’amata

n’ubuki. ………… Sakwe sakwe !!! Soma…“mu kiryana havuyemo ikiribwa , naho mu

kinyamakare havamo ikiryohereye.” “ni iki cyaryohera kuruta ubuki, ni iki kandi cyagira

amakare kuruta intare ?" Abacamanza 14,14,18.

Abasaveri rero bahisemo neza kuko biyemeje kubera abandi Bakristu Urumuri bagendeye ku

ijambo dusanga muri Izayi 60,3 “Amahanga azagana urumuri rwawe, Abami basange umucyo

ukurasiyeho”. Basaveri, mukurikije iri jambo ntawundi wabahiga. Njye ndabifuriza kudacogora

ku rugamba, dore mwugarijwe, Sekibi ntabacira akari urutega.

YEZU nawe ati : Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose. Uzemera

akabatizwa azakira ; utazemera azacibwa. Mariko 16,15-16. Abasaveri nabo bakurikiye iryo

jambo ry’Imana bagejejweho na Padiri Mukuru wa Paruwasi CRETE CONGO-NIL mu mutuzo

udasanzwe, nuko bavugira icyarimwe bati : “Uyu munsi nitwe YEZU abwira kujya kwamamaza

Inkuru Nziza ye”; bityo biyemeza gukomeza ikivi batangiye, kugira ngo bazashobore gusangira

Umurage n’uwabatumye. Biyemeje kandi kugenda nk’Intumwa ; dore ko n’ubusanzwe nta

Musaveri ugenda wenyine, (bagenda ari babiri babiri}, iyo ari umwe rero ntanambara Furari,

mbese ntaba ashaka kugaragara nk’Umusaveri. Ikindi ni uko Umusaveri ufatiwe mu ikosa

yambaye Furari ayamburwa, akazayisubizwa amaze guhanirwa amakosa yakoze. Aberaho kandi

kugira abo ashimisha aho kubababaza ; ni ukuvuga ko yiyemeza no gusekesha umuntu ubabaye.

Bibukijwe isano Umusaveri afitanye na BIKIRA MARIYA ; kuko kuri bamwe ari Barumuna

b’Umuhungu we ; ku bandi bakaba Bashiki b’Umuhungu we ; baboneraho no kwibukiranya

inshingano zabo nk’Abana b’Utasamanywe icyaha ; biyemeza kugira ishyaka n’ubutwari no

kurangwa n’ibyarangaga YEZU (kwiyoroshya, kwicisha bugufi, gutuza no gusenga buri gihe) ;

bakanabifashwamo n ibibaranga cyane cyane :

- Ibikorwa by’Urukundo (gufasha abatishoboye).

Page 56: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

56

- Ibikorwa bya Gitumwa (guhereza no gusoma).

- Ibikorwa by’Amajyambere (imirimo itandukanye y’amaboko).

Igishimishije kandi kurushaho ni uko Umuryango w’Abasaveri ushingiye ku mategeko

y’IMANA n’Amasakramentu ; abawinjiyemo bagasezerana kuba Abahamya nyabo ba KRISTU;

bakanabigaragaza ubwabo igihe cyose bahuye ; dore ko iyo bateraniye hamwe bahera ku

icy’ingenzi (Ijambo ry’IMANA) ryasomwe mu Kiliziya cyangwa bazirikanyeho uwo munsi

bakabona gukomeza gahunda y’icyatumye bitabira uwo muhuro..

Naho Intumwa ya “Bureau National” y’Abasaveri yibanze kubakangurira kwita ku Isengesho

kandi bakitabira Imiryangoremezo kuko ariyo Kiliziya y’Ibanze. Abibutsa iby’amasezerano

yabo, cyane cyane amasezerano ya UXA (Union des Xaveris Adultes) Urunana rw’Abasaveri

Bakuru.

Yaboneyeho kandi kwakira amasezerano ya “UXA”, abaye ku nshuro ya kabiri ku Isi; (aya

mbere akaba yarabereye i BUKAVU mu mwaka wa 2002. Ni ubwa mbere rero uwo muhango

ukorerwa mu Rwanda, igishimishije kurushaho ukaba warabereye muri Paruwasi CRETE

CONGO-NIL ; ibi nabyo ntawashidikanya ko bifite imvano !!! none byanahuriranye n’igihe

Umuryango w’Abasaveri wizihizaga “Anniversaire” y’imyaka mirongo itanu (50 ans) umaze

ushinzwe.

Ubusanzwe kandi, hari igihe kigera Abasaveri bagasubira cyangwa bagakora amasezerano, ni

muri urwo rwego rero muri iyi PELERINAGE, hateguwe kandi hakorwa amasezerano mu Ntera

zikurikira :

Intera y’Abishimye, hasezeranye Abasaveri bane (4)

Intera y’Intwari hasezeranye Abasaveri icyenda (9)

Intera y’Abanyeshyaka hasezeranye Abasaveri cumi na bane (14)

Intera ya UXA hakaba harasezeranye Abasaveri bane (4).

Abasaveri bahagarariye abandi bari aho, bifatanyije n’Umusaveri “NTAWURUHUNGA

Faustin”, uri muri Yubile y’imyaka mirongo itanu (50 ans) amaze mu Basaveri ; bafatanya nawe

gushimira IMANA. Uyu FAUSTIN nta gushidikanya ko azi byinshi kuri uyu Muryango. Abakiri

bato rero mumwegere abasogongeze ku muzingo w’ibitabo yikoreye kubirebana n’Abasaveri,

dore ko afite n’umutwe munini… Ubwenge burarahurwa… Kandi uticaranye na Se ntamenya

icyo Sekuru yasize avuze…

Abasaveri bibukijwe imigenzo myiza ihora ibaranga ariyo : KUMVIRA ; UBUTWARI ; ISUKU

no KUTABESHYA, ibi se ntibyagombye kuranga uwitwa mwene Muntu wese !!!. Ariko Padiri

Aumônier watanze ikiganiro, yibanze ku Isuku, cyane cyane Isuku y’Umutima irangwa no

guhabwa Penetensiya, kumva Missa, Gushengerera, gukora Isengesho ry’Inzira y’Umusaraba no

kwibabaza.

4. IMYANZURO YAFASHWE IZABAKOMEZA MU RUGENDO TWESE TURIMO

Kiliziya ishoje Umwaka w’Ukwemera. Abasaveri nk’Abana b’Urumuri, bamaze gutega amatwi

inyigisho n’ibiganiro byose bahawe ; bamaze kwiyemeza gushyira mu bikorwa igihe cyose

insanganyamatsiko y’uru Rugendo Rutagatifu “MU BUZIMA BWACU TURANGWE

N’UKWEMERA” ; bamaze kungurana ibitekarezo ku birebana n’uburyo ibyavuzwe byose

byashyirwa mu bikorwa ; bafashe umwanzuro umwe gusa, ariko ukubiyemo byinshi ariwo

“KWIYEMEZA KUBESHWAHO N’UKWEMERA”.

Page 57: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

57

Wowe Musaveri wahisemo neza, NYAGASANI muri kumwe ; ariko ntuzateshuke ku isezerano

hato utazakubitwa ikinyamfu kurusha abandi muri kumwe cyangwa kurusha ibindi biremwa….

Jacques NTARUVUGIRO

Paruwasi Crête Congo-Nil.

UMUSHUMBA WA DIYOSEZI YA NYUNDO YAYOBOYE IGITAMBO CYA MISA

Y’IGITARAMO GISOZA UMWAKA WA 2013 MURI KATEDARALI YA NYUNDO .

Ku mugoroba wo kuya 31/12/2013, muri Kiliziya ya Pawuwasi-Katedrali ku Nyundo,

Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis Habiyambere, Umushumbawa Diyosezi ya Nyundo yayoboye

igitambo cya Missa yo gushimira Imana kubera ibyiza Diyosezi yagezeho mu mwaka 2013.

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yatangiye avuga

ko gushimira Imana ari byiza kandi ari ngombwa. Yavuze ko tugomba gushimira Imana kubera

ubuzima yaduhaye, tukayishimira kubera abo tubana, tukayishimira kandi kubera ibyo yaduhaye

no kubera igihugu cyacu gifite amahoro muri iki gihe.

Yakomeje avuga ko kuba abakristu baje ari benshi mu misa y’uwo mugoroba, bakaza

bizeye ko basubira iwabo amahoro ari ibyo kwishimira. Yibukije ko hari ibihugu biri muri aka

karere kacu birangwamo umutekena muke, atanga urugero rwa Repubulika iharanira Demokrasi

ya Congo na Repubulika ya Centre Afrique.

Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis Habiyambere yibukije kandi ko mu gihe cya jenoside

yakorewe abatutsi no mu ntambara y’abacengezi abanyarwanda babaye mu bihe by’umutekano

muke, avuga ko urubyiruko rutariho muri ibyo bihe rudashobora kumva ukuntu amahoro dufite

ubu ari ikintu gikomeye.

Yakomeje avuga ko abakuru babaye muri ibyo bihe bikomeye bakwiye guhora bifuriza

abana babo amahoro. Yaboneye ho kwifuriza abantu bose babaye muri ibyo bihe bikomeye

amahoro y’umutima, abakomerekejwe nabyo abaragiza Nyagasani kugira ngo abahumurize.

Umwaka w’ukwemera n’imbuto zawo

Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse ku mwaka w’Ukwemera twashoje ku ya

24/11/2013, ku munsi wa Kristu umwami. Yibukije ko uwo mwaka watangijwe na Papa

Benedigito wa 16 , ndetse akaba ari n’umwaka uwo Papa yeguye mo. Musenyeri yavuze ko

kwegura kwa Papa Benedigito wa 16 kwavuzweho byinshi, cyane cyane ko hari hashize imyaka

amagana n’amagana nta Papa wegura. Abarwanya Kiliziya gatolika bo batangiye kuvuga ko

iby’i Roma birangiye, nyamara kubera ko Kiliziya ya Yezu Kristu yubatse ku rutare, Papa

Francisco wasimbuye Benedigito wa 16 yaje ahumuriza abakristu.

Nyiricyubahiro Musenyeri yavuze ko uyu mwaka w’ukwemera watubereye

ingirakamaro kuko wadufashije gusubira ku isoko, ukaturinda kugendera mu kivunge. Yavuze

ko buri wese yumvise ko agomba gusigasira ubukristu bwe. Musenyeri yavuze ko kuba

umubare w’abagarukiramana wariyongereye cyane ndetse n’abahawe amasakramentu ya

Batisimu, ugukomezwa n’ukaristiya bakaba benshi, byerekanye ko hari abo uyu mwaka

wagiriye akamaro ku buryo bw’umwihariko. Yashimiye abakristu bagize uruhare rugaragara

Page 58: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

58

kugira ngo uyu musaruro ugerweho. Yibukije kandi ko hari abakristu benshi bari baragiye mu

yandi madini bagarutse ku ivuko. Ngo aho bari baragiye basanze hari byinshi bibuze. Bahabuze

Umubyeyi Bikira Mariya, bahabura Ukaristiya n’andi masakramentu adukomeza mu bukristu.

Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis Habiyambere yavuze kandi ko dukwiye kwishimira ko

muri uyu mwaka Imana yagaragaje ibitangaza ikora, kubera abantu b’ingeri nyinshi bakoze

ingendo ntagatifu bajya i Kibeho n’ i Kongo-Nili. Umubare wabo wariyongereye ugereranyije

no mu myaka yashize. Hari abagiye n’amaguru, hari n’abagiye n’imodoka. Yavuze ko hari

abantu benshi batumva ukuntu umuntu yamara iminsi ine mu nzira ajya i Kibeho n’amaguru,

akazamara indi ine agaruka. Benshi babibonamo ubusazi. Yavuze ko abo badashobora

kubyumva nyamara abakora izo ngendo bazi uwo bakurikiye. Yashimye abo bose bakoze

ingendo ntagatifu, avuga ko ari ikimenyetso kigaragaza ukwemera kwabo.

Umubare w’Abiyegurira Imana uragenda wiyongera

Nk’uko Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yabivuze, muri uyu mwaka w’ukwemera

Diyosezi ya Nyundo yungutse icyarimwe abapadiri 10 bashya n’abadiyakoni 5. Yavuze ko kuba

muri iyi myaka ya vuba Diyosezi yarungutse abapadiri benshi nabyo ari ibitangaza by’Imana

ndetse yungamo avuga ko Imana irimo kuduhoza kubera Abapadiri bagera kuri 32 twapfushije

mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi abandi benshi bakajya ahandi ku buryo ubu

batakibarizwa muri Diyosezi yacu. Ngo ubu muri Diyosezi hari abapadiri bahakorera bagera kuri

80. Musenyeri yavuze kandi ko Diyosezi yacu ifite umubare munini w’abafaratiri kandi

bakomoka hafi muri paruwasi zose. Ubu abafaratiri bagera kuri 69. Yaboneyeho kongera

gushima Paruwasi ya Nyundo ubu yahagurukiye kohereza abana mu iseminari nto no mu mu

iseminari nkuru bityo akaba ariyo paruwasi yabonye abapadiri benshi nyuma ya 1994. Yagize

ati : « Nyundo, uvuye kure ».

Musenyeri yavuze kandi no kubijyanye n’abandi bahamagarirwa kwiyegurira Imana mu

miryango inyuranye. Yavuze ko nabo bagenda biyongera baba abahungu cyangwa abakobwa.

Hari benshi bakomoka muri Diyosezi ya Nyundo bagiye basezerana muri iyi myaka ya vuba.

Ngo muri rusange Diyosezi ya Nyundo iratanga abageni.

Ku bijyanye n’imiryango y’Abiyeguriye Imana ikorera muri Diyosezi ya Nyundo,

Musenyeri yavuze ko uyu mwaka hari imiryango 2 mishya yemerewe kuhatangiza ingo.

Umuryango umwe ni uwitwa Jésus-Marie-Joseph watangije urugo i Rususa, abawurimo

bakazakora mu buvuzi, undi muryango ni uwitwa Les Oblates du Saint-Esprit watangije urugo i

Rambura abawurimo bakaba bashinzwe uburezi.

Abakristu baragenda bumva kurushaho uruhare rwabo mu kwiyubakira Kiliziya

Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis Habiyambere yagarutse no k’uruhare rw’abakirisitu

mu kwiyubakira Kiliziya. Yavuze ko muri iyi minsi ya vuba hari ibikorwa bifatika abakristu

bakoze bigaragaza ukuntu imyumvire yabo yazamutse mu guteza imbere Kiliziya yabo.

Yagaragaje zimwe mu ngero zifatika arizo izi zikurikira :

- Paruwasi Busasamana

Abakristu bavuguruye Kiliziya ya Paruwasi yabo bakuraho isakaro rya

Fibrociment.

Page 59: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

59

Abakristu bo muri Centrale ya Butaka barimo kwiyubakira Chapelle ya centrale

yabo izabatwara miliyoni ijana na makumyabiri (120.000.000 frw) kandi bagiye

kuyuzuza.

Muri centrale ya Kora iteganywa kuba Paruwasi vuba aha naho abakristu

batangiye kwiyubakira Kiliziya izabatwara hafi miliyono mirongo inani

(80.000.000 frw) ku buryo imbaraga babishyiramo ubona nta kibazo bibateye.

Nubwo abakristu atari benshi cyane, bayubaka bashishikaye kuko bifuza ko iyo

Centrale iba paruwasi vuba.

- Paruwasi Stella Maris Gisenyi

Abakristu batangiye imirimo yo kuvugurura Kiliziya ya Paruwasi yabo ndetse

barayongera kugira ngo ijyane n’igihe tugezemo, cyane ko iri no mu mujyi.

Uburyo batanga umusanzu wabo bigaragaza ko bamaze kumva uruhare rwabo

muri Kiliziya.

- Paruwasi Nyundo

Abakristu bavuguruye ubukarani bwa Paruwasi hamwe n’ibiro by’abapadiri,

bubaka inzu y’inama(salle) ndetse bavugurura n’ibyumba bya catécuménat.

Abakristu ba Centrale Kanama barimo kwiyubakira Salle nini izajya yakira inama

n’ubukwe mu buryo bwo kuyikodesha.

Centrale Rusamaza barimo kwiyubakira Chapelle ijyanye n’igihe tugezemo cyane

ko aho yubatse hashyizwe mu mbago z’umujyi wa Gisenyi.

- Paruwasi Rambura :

Mu gihe biteguraga Yubile y’imyaka 100 Paruwasi imaze ishinzwe, abakristu ba

Paruwasi Rambura bashishikarijwe gutanga umusanzu kugira ngo Kiliziya ya

Paruwasi yabo yari isakaje amategura ivugururwe, ndetse bamwe batanga

imiganda mu mirimo y’amaboko.

- Quasi-paroisse ya Kavumu yo muri Paruwasi Biruyi izaba paruwasi mu kwezi kwa

7/2014. Abakristu baho nabo bagaragaje umurava udasanzwe kuva iyo Centrale

yashingwa kugeza ubu.

Izi ni zimwe mu ngero yatanze, avuga ariko ko hirya no hino muri paruwasi za Diyosezi

ya Nyundo hari ibikorwa binyuranye by’abakristu bigaragaza uko bagenda biyubakira Paruwasi.

Hari abagize uruhare mu kugura imodoka ya Paruwasi,twavuga nka paruwasi Nyundo,

Busasamana, Rususa, Congo-Nil, Murunda, Birambo , Gisenyi.., hari abitanze mu kubaka

chapelle z’imiryangoremezo, iz’inama(succursale), iz’amasantrali, n’ibindi … Abo bose

bitabira kwiyubakira Paruwasi yarabashimiye, asaba abapadiri muri Paruwasi kujya bababa hafi

bafatanyije n’abagize za Komite eshatu bitanga kugira ngo ibyo bashinzwe bigende neza.

Musenyeri kandi yavuze no ku matsinda y’abana. Yagaragaje ko ayo matsina amaze

kugera ku ntera ishimishije mu iyogezabutumwa kandi atangiye vuba. Yashimiye abana bitabira

kujya mu matsinda yabo, ashimira n’ababyeyi barekura abana bagasanga abandi mu itsinda.

Yashimangiye ko amatsinda y’abana azadufasha kuvugurura ubukristu bwacu.

Musenyeri yashimiye abapadiri uburyo muri yi minsi bahagurukiye kwegera

imiryangoremezo bityo bakamenya uburyo abakristu babayeho iwabo.

Page 60: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

60

Uretse ibi byashyizwe ahagaragara dukwiye gushimira Imana, Musenyeri yavuze ko buri

wese ku giti cye afite icyo yashimira Imana kubera uyu mwaka turangije.

Bimwe mu biteganyijwe gukorwa muri 2014

Nyuma yo kugaragaza ibyiza byagezweho ku bufatanye bw’abapadiri n’abakristu,

Musenyeri yagaragaje n’ibyo yifuza ko byakwitabwaho muri uyu mwaka wa 2014. Ibyo ni ibi

bikurikira :

- Centre de Santé yo ku Nyundo izakomeza kubakwa ku buryo bitarenze ukwezi kwa karindwi

2014, izatangira gukorera mu nyubako nshya iri kubakwa hafi ya Centre socio-pastoral ku

Nyundo.

- Mu kwezi kwa 7 n’ukwa 8/ 2014, Kiliziya ya Paruwasi Katedrale ikwiye kuzaba yavuguruwe,

isakaro rya fibrociment ryakuweho. Avuga kuri iki cyifuzo, Musenyeri yavuze ko n’ ubwo hari

byinshi abakristu ba paruwasi ya Nyundo bakoze muri iyi minsi, yizeye ko no kuvugurura

Kiliziya ya Paruwasi-Katedrali, bafatanyije na Padiri mukuru babishobora.

Musenyeri yatangarije abakristu ko muri uyu mwaka Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda

bazagirira urugendo i Roma, bakazabonana na Papa Francisco kuya 3/4/2014.

Mu gusoza igitambo cya Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis Habiyambere

yashimiye abakristu ukuntu bitabiriye igitaramo ari benshi, aboneraho kubifuriza umwaka

mwiza wa 2014. Kubera ko bwari bwije, yasabye abasore n’inkumi kudatinda mu mayira,

ahubwo bagahita bataha mu ngo kugira ngo birinde ababatera ibishuko bitwikiriye ijoro.

Yasabye ababyeyi gusangirira hamwe n’abana mu rugo ibyo bateganyirije ubunani. Yabibukije

kandi ko amashuri agiye gutangira, abasaba kutarangazwa n’iminsi mikuru ngo bitume

basesagura kandi bafite inshingano zikomeye ku bana babo biga.

Igitaramo cyari cyatangiye sa kumi n’iminota icumi (16h10) cyashojwe sa kumi n’imwe

n’iminota mirongo itanu n’itandatu (17h56).

Didace MUSEBYUKUNDI

Page 61: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

61

AMATSINDA Y’ABANA MURI PARUWASI YA KIBINGO ARAKATAJE

1. Ese amatsinda y’abana arakora muri Paruwasi ya Kibingo?

Amatsinda y’abana muri Paruwasi ya Kibingo ntabwo akora gusa, ahubwo arakataje nyuma

y’amahugurwa yabaye muri iyi myaka ibiri ishize 2012/2013, yahuje abahagarariye amatsinda

y’abana mu ma Paruwasi yose ya Diyosezi ya Nyundo .

Cyakora mu ntangiro z’uyu mwaka turimo byabaye agahebuzo. Abahagarariye amatsinda

y’abana muri Paruwasi ya Kibingo bafatanyije na Faratiti uri muri stage, tumaze gusura

amatsinda yose ya Paruwasi, twatangiye kwitegura umunsi mpuzamahanga w’abana wabaye

kuri 16 Gashyantare 2014. Iyo myiteguro yabimburiwe n’amarushanwa y’amatsinda y’abana

muri Paruwasi hose. Ayo marushanwa yibanze ku mbyino, ikinamico n’imivugo tugendeye ku

nsanganyamatsiko igira iti: “Dushyigikire amatsinda y’abana, twiyubakira Paruwasi”(Nibyo

koko tuziyubakira Paruwasi kuko nta wundi wadusimbura n’uwadufasha yahera kubyo

twagezeho). Iyo myiteguro rero yarakomeje mu mpande zose: abana bitabiriye rwose gutegura

Misa y’abana; bitabiriye amarushanwa bishimye, ariko cyane cyane bitabiriye Noveni itegura

uwo munsi yabereye mu miryangoremezo, n’ubwo bitari byoroshye kubera ko hari mugihe

cy’amasomo. Yatanze umusaruro ushimishije.

Ku munsi mukuru w’abana, Nyagasani yadukoreye ibitangaza hirirwa umucyo usesuye,dore ko

imvura yari imaze iminsi igwa, yariteye inkeke. Ibyo byatumye abana basaga magana

arindwi(700) bahurira kuri Paruwasi bavuye mu masantarali yose agize Paruwasi. Uwo mubare

watangaje abantu bose, cyane ko bwari ubwa mbere bibaye. Uwo munsi waranzwe n’ibyishimo

cyane cyane mu gitambo cya Misa cyari giteguwe neza. Nyuma ya Misa, ibirori byakomereje ku

kibuga cy’imikino, aho abana berekanye imikino inyuranye, yari yiganjemo imbyino, indirimbo,

ikinamico n’imivugo. Abana bagaragaje ko bafite impano nyinshi zikeneye gusigasirwa, kandi

berekanye ko nibatorezwa iby’Imana mu miryangoremezo no mu ngo iwabo, bazavamo intwari

n’ingirakamaro za Kiliziya. Mu bihangano by’abana, bagaragaje imbogamizi bafite: iya mbere

ni uko ababyeyi batari bake babangamira amatsinda y’abana( babategeka imirimo igihe cyo

kujya mu itsinda ry’abana, kuri bamwe bitewe n’inzangano mu miryango yabo nk’uko

amatsinda amwe yabyerekanye mu ikinamico,…). Gusa amagambo yavugiwe aho ngaho mu

birori, yagaragaje ko bamwe mu babyeyi bari bafite imyumvire mike ku matsinda y’abana.

Byarangiye rero benshi babonye ko amatsinda y’abana yari akenewe rwose kugira ngo abana

bagire ubwisanzure muri Kiliziya kandi babe umwe nk’uko ari intero y’abana ba Diyosezi yacu

ya Nyundo“Dawe bakumenye kandi babe umwe”. Nyuma y’ibirori hakurikiyeho ubusabane

n’itangwary’ibihembo ku matsinda 13 yarushije andi mu marushanwa. Mbega ibyishimo

by’abana‼ Na n’ubu baracyabinyunguta.

Page 62: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

62

Bamwe mu bana bo mu Muryangoremezo wa Mutagatifu Agusitini/Kibingo

2. Ese koko amatsinda y’abana yari akenewe iwacu i Kibingo?

Ntacyo twagereranya n’amatsinda y’abana muri Paruwasi ya Kibingo, uretse kuyagereranya

n’”Umusemburo w’ubusabane”, akanyamakuru ka Diyosezi ya Nyundo. Koko yari akenewe

atari muri Paruwasi yacu gusa, ahubwo muri Diyosezi yacu, byagera no mu yandi madiyosezi

bikaba akarusho. Ibyo byagaragajwe n’itsinda ry’abana ryabivuze mu ikinamico mu gihe

cy’amarushanwa rigira riti:“amatsinda y’abana atari yaza, twari mu bwigunge. Ntabwo

twashoboraga guhura ngo tuganire cyangwa ngo dusabane. None ubu twageze kuri byinshi:

turahura, tugasenga, tukidagadura, tugafashanya, tugakundana; duhurira mu makorali, mu

makoraniro y’abasenga, mu miryango y’agisiyo gatolika, mu miryagoremezo, nabatarabigeraho

tugiye gushyiraho akacu. Ibyo byose tubikesha Kiliziya Gatolika yamamaye hano iwacu. Ikindi

kandi, kuba mubona twebwe abana twishimye tubikesha abapadiri n’ababyeyi batubyaye

batwitaho ijoro n’umunsi”.

Mu by’ukuri tubona amatsinda y’abana nashyigikirwa hari icyo bizahindura mu mibanire

y’abanyakibingo cyane cyane mu miryangoremezo, kuko hari abo bigora gusengera mu ngo za

bamwe mubagize umuryangoremezo. Nyamara abana ibyo bo ntibabigenderaho iyo

batabyinjijwemo n’ababyeyi. Amatsinda y’abana ni nk’umusemburo ugenda ututumba ku buryo

tubona uzakongeza ubumwe bwuzuye kubafite izina ry’abakristu benshi, cyane ko aka gace kacu

kiganjemo amadini y’ibyaduka. Biragaragara ko abana bo muri ayo madini na bo bishimira kuza

mu matsinda y’abana. N’ubwo hari ubwo babibuzwa n’ababyeyi babo, ababyemera usanga hari

ubusabane; kandi n’imyitwarire yabo ikaba igenda ihinduka nk’uko ababyeyi babyivugira.

Igishimishije muri Paruwasi ya Kibingo ni uko ababyeyi benshi (aha ndavuga abagore bakiri

bato) n’urubyiruko (abasore n’inkumi) biyemeje kwitangira amatsinda y’abana ku buryo

bugaragara. Ibyo binyuranye no mu maparuwasi menshi, aho ababyeyi babyihunza bavuga ko

ibyo ari iby’urubyiruko. Kandi koko umusaruro warabigaragaje amatsinda afashwa n’abo bagore

bakiri bato bunganirwa n’rubyiruko niyo akomeye kurusha andi. Ibyo byagaragariye mu

marushanwa twakoze dutegura umunsi mpuzamahanga w’abana, aho wasangaga abo bana bazi

Kiliziya ku rugero utakekeraho abana mu gihe kitari kinini amatsinda y’abana amaze atangiye.

Kubera ibyo rero, turashishikariza abatariyumva muri ubwo butumwa mu bana, kwisuganya

bagateza imbere ubuzima nsabaniramana bw’abana cyane ko mu ishuri ry’ubwenge, ahenshi

batagiha agaciro isomo ry’Iyobokamana.

Page 63: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

63

3. Ibyishimo by’abitangira amatsinda y’abana

Nyuma y’umunsi mpuzamahanga w’abana, ababyeyi n’urubyiruko bitangira amatsinda y’abana

twagize umunsi wo kwinegura, tunarebera hamwe uko umunsi wagenze. Abenshi muri bo niba

atari bose, ni ubwa mbere bari babonye abana bangana batyo kuri Paruwasi bahujwe no kumva

Misa cyane ko ntawashidikanya ko bwari ubwa mbere habayeho ubusabane bw’abana. Byari

agashya ko abana baturutse mu miryangoremezo hafi ya yose ya Paruwasi Kibingo bahurira

hamwe bene ako kageni. Imiryangoremezo itaritaye kuri icyo gikorwa yababaye cyane ibonye

imikino, imyidagaduro yagenze neza, habuzemo uruhare rw’abana babo. Byari ibyishimo

bikomeye ku babyeyi n’urubyiruko babyitangiye, babona abana babo baserutse gitwari kandi

bakahavana intsinzi ishema n’ibyishimo. Na n’ubu baracyabinyunguta.

Kuri uwo munsi wo kwinegura abahagarariye amatsinda y’abana bose bari baje, tuboneraho

kunenga abataritabiriye umunsi mpuzamahanga w’abana(16 Gashyantare 2014) kandi

umufaratiri uri muri stage bose yari yarabasuye umuryangoremezo ku wundi bagahana iyo

gahunda.

Twese rero twafatiye hamwe gahunda y’amahugurwa kugira ngo twese turusheho gucengera

inyigisho ibumbiye mu mfashanyigisho igenewe abita ku matsinda y’abana mu

miryangoremezo. Bazahugurwa hakurikijwe amasantarari aho ubahugura azabasanga iwabo. Iyo

gahunda yongereye ibyishimo by’abari aho. Si ibyo gusa. Twaboneyeho no gutangiza isanduku

y’amatsinda y’abana muri Paruwasi izagenda ishyigikirwa na buri tsinda ry’abana nk’uko

twabyiyemeje.

Kwibanira n’abana ntako bisa. Burya Yezu yari yararyoherejwe n’abana kugeza ubwo avuze ko

ingoma y’ijuru ari iy’abameze nka bo. Natwe rero twakunga mu rya Yezu ko ntawarusha

ibyishimo umuntu ukundwa n’abana. No mu buzima busanzwe turabizi, urugo rwakira abana nta

ngingimira, abana bararukunda rwose. Umwana ni umuziranenge. Kumutoza iby’Imana akiri

muto bikaba kumupfunyikira impamba izamutunga amaze gukura. Abigisha abana mu

miryangoremezo babivuze neza aho bagiraga bati: “dushimishwa no kubona abana bitabira

itsinda ry’abana ntaho bahuriye mu myitwarire n’abataryitabira. Ubwo hacura iki tubonye

bavuyemo intumwa mu gihe kizaza? ”

Duterwa ibyishimo kandi no kubona ukuntu Paruwasi yacu ishyigikiye amatsinda y’abana.

Byaragaragaye ko gahunda nyinshi za Paruwasi, batibagirwa abahagarariye amatsinda y’abana.

Bigatuma rero ishyaka ryo kuyitangira ryiyongera. Uretse ko tutakwibagirwa kuvuga ibyishimo

twatewe na Diyosezi igihe ishyizeho gahunda yo guhugura abahagarariye amatsinda y’abana mu

maparuwasi yose ya Diyosezi n’abapadiri cyangwa abafaratiri bayashinzwe bakadushyigikira,

Page 64: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

64

tugahurira ku Nyundo. Byatumye tubona aho duhera tumaze kumva uko abandi babigenje kugira

ngo amatsinda ashinge imizi.

Icyakora ntawabona uko mbivuga kuko intambwe tugezeho mu gihe gito irashimishije. Ariko

rero urugendo ruracyari rurerure. Bidusaba gukora ingendoshuri kugira ngo tuyingayinge andi

maparuwasi yakataje, bikaba bigaragarira no mu kizamini cy’Iyobobokamana ku bashaka

kwinjira mu iseminari ntoya. Ntabwo tuzatinda gukora ingendoshuri kuko urwa mbere

tuzarukorera muri Paruwasi ya Muramba tariki 13-14 Kamena 2014, tubifashijwemo

n’abahuzabikorwa b’ubutumwa muri Diyosezi yacu ya Nyundo. Urwo rugendo ruzitabirwa

n’abahagarariye amatsinda y’abana ku rwego rwa Paruwasi, abagize komite y’imiryangoremezo

y’icyitegererezo, bamwe mu bagize inzego za Paruwasi n’amasantarali tutibagiwe n’urubyiruko.

Ibyo bizatuma tuvoma ibindi bishya bizadufasha kwiyubakira Paruwasi muri rusange.

Mbega ibyishimo byo kwibanira n’abana‼ Ni n’umugisha ukomeye tuzarinda dusazana.

Tubikomereho, tuzagira ibyishimo bisendereye.

Fratri Pierre Damien DUSHIMIYIMANA,

uri mu butumwa (stage) muri p. ya Kibingo

PARUWASI YA NYUNDO YIJIHIJE UMUNSI NGARUKAMWAKA

W’IYOGEZABUTUMWA RY’ABANA

Abana : « Dusange Yezu atwigishe gusenga, kugira ngo dukure tunogeye Imana

n’abantu »(reba Lk 2.52)

Iyi ni intero abana bo muri Paruwasi ya Nyundo baserukanye igihe bizihizaga umunsi

ngarukamwaka w’Iyogezabutumwa ry’abana.

Kuwa gatandatu tariki ya 15/2/2014, ahagana sa mbiri

n’igice, mu mayira yose yerekeza kuri Paruwasi Katedrali ku Nyundo, mu ndirimbo

ziherekejwe n’ingoma, abana bazamukaga baririmba, bakereye kwizihiza umunsi ngaruka

mwaka w’Iyogezabutumwa ry’abana. Ubwo ni nako mu muhanda Kabaya-Mukamira-Nyundo,

za minibus zitwaye abana baturutse ku Kabaya zakimbagiraga zerekeza ku Nyundo, aho abana

baherekejwe n’abarezi na bamwe mu bayobozi ba Paruwasi Kabaya bari basuye bagenzi babo bo

ku Nyundo.

Ahagana saa tatu n’igice, benshi bamaze gusesekara kuri Paruwasi-Katedrali ku Nyundo,

nibwo umutambagiro ubanziriza Misa watangiye. Igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri

Hagumineza J Paul, ushinzwe amatsinda y’abana muri Pauwasi ya Nyundo, akikijwe na Padiri

mukuru wa Paruwasi ya Nyundo, Padiri Théodose Utuje, Padiri wungirije muri Paruwasi

Kabaya, Padiri Evariste Dukuzimana ukomoka muri Paruwasi Kabaya akaba akorera ubutumwa

Page 65: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

65

mu i Seminari nto yo ku Nyundo na Fratri Evariste Uwintwari ushinzwe amatsinda y’abana muri

Paruwasi ya Kabaya.

Misa yaririmbwe na Korali y’abana batoranyijwe mu masantrali yose agize Paruwasi ya

Nyundo. Abasomyi n’abahereza nabo bari abana ba Paruwasi ya Nyundo.

Mu nyigisho ye, Padiri Jean Paul Hagumineza yavuze ko uwo munsi abana n’abakuru

bakwiye gushimira Imana kubera ibyiza igirira abana n’ababyeyi, abibutsa ariko ko hirya no

hino, haba mu Rwanda no mu bindi bihugu, hari abana bababaye kubera impamvu zinyuranye.

Hari abababaye kubera inzara, abafite ibibazo baterwa n’intambara, n’abafite ibibazo

by’ubukene. Yasabye ko abo bose babazirikana muri icyo gitambo cya Misa. Yabwiye abana ko

baje basanga Yezu ngo abigishe gusenga kugira ngo bakure banogeye Imana n’abantu.

Yaboneyeho kubabwira ko bakwiye kurangwa n’umuco mwiza wo kubaha, bakubaha abo

bangana, ababaruta n’abo baruta. Yavuze ko abana basabwa kumvira ababyeyi, cyane cyane

igihe bageze mu zabukuru cyangwa bari mu byago.

Muri iyo misa abasaserdoti bahaye abana umugisha, bahera ku bana bataravuka,

bakurikizaho abana bato bari mu matsinda y’abana anyuranye.

Mu gutura, abana batanze ituro ry’agaseke risanzwe batanga n’imyaka.

Mu birori byakurikiye igitambo cya misa, Musenyeri Alexis Habiyambere, Umushumba wa

Diyosezi ya Nyundo, wari umushyitsi mukuru yagejeje ku bari aho ubutumwa.

Yatangiye avuga ko bishimishije kubona Paruwasi ya

Nyundo yashinzwe mbere y’izindi paruwasi zigize Diyosezi ya Nyundo (imaze imyaka 114)

igirana umubano na Paruwasi ya Kabaya yashinzwe nyuma y’izindi (imaze imyaka 3).

Yishimiye ukuntu amatsinda y’abana amaze gutera intambwe ishimishije muri Paruwasi ya

Nyundo, ashima Mama Jeannette Uwamahoro wo mu Muryango w’Abenebikira wafashije cyane

amatsinda y’abana ndetse akaba yarabaherekeje igihe amasantrali anyuranye yasuranaga.

Musenyeri yavuze ko ingeri zinyuranye z’abakristu zagenewe urubuga rwo guhuriramo,

atanga urugero k’urubyiruko n’ihuriro ry’abapfakazi, avuga ko n’abana batibagiranye kuko

bashyiriweho amatsinda y’abana. Yasabye abana gukoresha neza umwanya bahawe bitabira

amatsinda y’abana kugira ngo bakure ari abana bazima, abana basenga kandi bubaha buri wese.

Yifuje ko abana bakura biga neza, bagaca ukubiri n’uburara kandi bakirinda ibiyobyabwenge

byose.

Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis Habiyambere yashimiye abantu bose bitanga kugira

ngo babe hafi y’abana bato. Yavuze ko abana bakeneye urukundo bityo ashimira abarimu

Page 66: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

66

bagaragariza abana urukundo ari abari muri ibyo birori n’abatari bahari. Yagize ati : «

Barimu nimudufashe gutegurira igihugu abana bakunda igihugu, bitanga , bazi kubana birinda

ikintu cyose cyabatandukanya » Musenyeri yibukije ko twese turi abana b’Imana kandi ko

twese turi abanyarwanda.

Musenyeri yashimiye abantu bose bari baje muri ibyo birori kugira ngo bifatanye

n’abana , abasaba kwita ku bana cyane cyane ko baba batazi icyo abo bana bazaba cyo ejo

hazaza.

Musenyeri yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko Nyirubutungane Papa Francisco

akomeye k’umuryango (famille), kubera iyo mpamvu akaba yarateganyije Sinode idasanzwe

izavuga ku muryango.

Mu gusoza Musenyeri yasabye ababyeyi kwereka abana babo urukundo babafitiye,

yibutsa ko kubyara byoroshye, kurera byo bikaba ibindi. Yasabye ababyeyi kurera abana babo

babaha urugero rwiza, bakabereka ko babakunze kandi ko babari hafi. Yashoje yongera

kwifuriza abari bitabiriye ibyo birori umunsi mwiza kandi abaragiza umubyeyi Bikira Mariya.

Ibirori rusange birangiye, hakurikiyeho ubusabane. Aho naho ibiganiro byarakomeje.

Ahawe ijambo, Mama Jeannette Uwamahoro yavuze ko yishimiye kuba yagize amahirwe yo

kwifatanya n’abana bo mu matsinda bizihiza umunsi w’Iyogezabutumwa ry’abana. Yishimiye

ko amatsinda y’abana bo ku Nyundo ageze ku rwego rwo guhuza amaparuwasi kuko yari

aheruka ku Nyundo bageze ku rwego rwo guhuza amasantrali. Yagereranyije Paruwasi ya

Nyundo na Kabaya nk’umwana w’imfura n’umuhererezi, asaba ko uwo mubano wakomeza

gushimangirwa hashyigikirwa cyane abana mu matsinda. Yibukije ko umwana ari cya giti

kikigororwa, bityo bikaba byoroshye kubageza ku cyo twifuza. Yaboneyeho gusaba abarezi

kurangwa n’imico myiza kuko abana barera bazagenda babigana. Ngo umwana umuha urugero,

we agakurikiza ibyo umubwiye.

Padiri Kanzira Gaspard, Padiri Mukuru wa Paruwasi Nyundo we yavuze ko azirikana

ukuntu inzego zose zishyira mo imbaraga ngo amatsinda y’abana ashinge imizi, ashimira

abayobozi mu nzego zitandukanye ukuntu bari bitabiriye ibyo birori. Amaze gushimira ababyeyi

bafasha abana babo kwitabira amatsinda y’abana, yashimiye Biro ya Diyosezi ishinzwe

Iyogezabutumwa kuba yarateguye agatabo k’imfashanyigisho ndetse ikaba ikora uko ishoboye

igahugura abahagarariye abandi mu bashinzwe amatsinda y’abana. Yarangije asaba abana

bitabira amatsinda kuzazana n’abatayitabira, asoza yifuriza urugendo rwiza abari baturutse muri

Paruwasi ya Kabaya.

Didace MUSEBYUKUNDI

Page 67: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

67

BATURARIKIYE GUSANGIRA NABO, KWIVUGURURA NO GUSHIMIRA

YUBILE Y’IMYAKA 50 YA PARUWASI CRETE CONGO-NIL

Mu mwaka wa 2015, Paruwasi CRETE CONGO-NIL izizihiza Yubile y’imyaka 50 imaze

ishinzwe; imyiteguro yaratangiye, dore ko umunsi mukuru nk’uwo utegurwa hakiri kare.

None se abantu ko “bafêta” yubile y’imyaka 25, iy’imyaka 50, iy’imyaka 75 bavutse, babatijwe

cyangwa bashyingiwe nkaswe Paruwasi !!! Ikigaragara rero ni uko uyu Munsi Mukuru

uzanezeza Ijuru; nta gushidikanya ko mu birori by’uwo munsi YEZU na NYINA bazaba bahari ;

bazataha ubwo bukwe.

IMYITEGURO Y’UMWAKA WA YUBILE IRARIMBANYIJE

Mu kwitegura Yubile Abakristu ba Paruwasi CRETE CONGO-NIL batangiye ibikorwa birebana

n’imyiteguro umwaka ushize, aho bashyikirijwe imirongo ngenderwaho ariko bibanda cyane ku

kurushaho kwita ku isengesho, buri muntu ku giti, mu rugo, mu muryangoremezo no mu

Kiliziya. Aha kandi buri Mukristu akaba yarahawe agapapuro kamubera nk’imfashanyigisho

igaragaza gahunda azakurikiza mu gusenga ndetse no kurangamira YEZU ubana na buri wese

(YEZU INSHUTI TUBANA). Bitewe n’uko rero ufite YEZU aba afite byose n’ibindi birebana

n’ibyo bazifashisha mu kwizihiza uwo munsi bakazabigeraho gahoro gahoro babifashijwemo

n’uwo NYIRIMPUHWE wabakunze mbere ; kandi bagatega amatwi BIKIRA MARIYA

UMUBYEYI W’ABAKENE ; aho avuga ati :”Icyo ababwira cyose mugikore”. Yohani 2,5.

Bityo bagira uko kwizera bigasa nk’aho byikora.

Ku wa 07/09/2013 Inama ya CPAL ya Paruwasi CRETE CONGO-NIL iyobowe na Padiri

Mukuru A Gilbert NTIRANDEKURA, yarateranye igamije kureba uko buri wese ahagaze mu

kwitegura Umwaka wa Yubile; intero yabo ni imwe igira iti : Yubile dutegereje nitubere inzira

yo kwiyubaka mu butungane, yo kwiyubaka mu bukungu.

Bashimishwa cyane n’uko bafite UMUBYEYI BIKIRA MARIYA, aho bavuga bati : Ubukungu

bwose bwa mbere nuko dufite BIKIRA MARIYA.

Page 68: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

68

Basanze rero icy’ingenzi cyaratangiye kugerwaho , bashimishwa n’uko ingamba zafashwe

umwaka ushize zifitanye isano cyane n’uz’uyu mwaka twatangiye w’Ukwemera.

- Isengesho rirakorwa neza mu ngo z’Abakristu, ndetse hakaba hari n’abatangiye gukora

isengesho rituje bigana YEZU KRISTU wabihamagariye ngo bamukurikire batijana. Abakristu

kandi barakangurirwa :

Kugira umutima usenga ;

Gusengana umutima usenga ;

Kuririmbana umutima usenga ;

Kuvugana umutima usenga ;

Kugendana umutima usenga ;

Kurangwa n’umutima usenga aho bari hose.

- Isengesho rya Noveni rizwi na bose kandi riramenyerewe kubera ibyiza bayibonamo, kuko

itoza abakristu gusenga kandi ikabyutsa abaguye, ituma Abakristu barushaho kumenya isano

n’ubumwe bafitanye, ituma Abakristu bahuza ukwemera kwabo n’ibikorwa, ikanatuma

Abakristu babona akanya ko kuganira ku bibazo bahura nabyo bakanabishakira ibisubizo

bafatanyije. Muri Paruwasi CRETE CONGO-NIL hakorwa Noveni eshatu mu mwaka ari zo :

Noveni ituma bibuka ubutumwa bwabo nk’Abalayiki, bakora bitegura Umunsi

Mukuru wo kuzirikana ku Butumwa bw’Abalayiki uba mu Kwezi kwa Kamena buri

mwaka;

Noveni ibahuza na YEZU NYIRIMPUHWE, bakora bitegura Umunsi Mukuru we,

wizihizwa ku cyumweru gikurikira PASIKA ;

Noveni ibafasha kwitegura Umunsi Mukuru w’Ijyanwa Mu Ijuru ry’UMUBYEYI

BIKIRA MARIYA, uba ku wa 15 Kanama buri mwaka. Abagize CPAL bakaba

bifuje ko habaho n’indi yajya ibafasha kwitegura Umunsi Mukuru wa NOHELI.

- Gushengerera YEZU KRISTU mu ISAKRAMENTU RITAGATIFU. Icyo GIKORWA cya

NYAGASANI CYATUBEREYE IGITANGAZA kikaba gishimisha Abakristu batabarika ; kuko

kubera ubwinshi bw’abifuza kumuhanga amaso kenshi, kuri Paruwasi hashyizweho gahunda yo

gushengerera ku wa kane nyuma ya MISSA ya mugitondo ; ku wa gatandatu guhera saa cyenda

(15h00’) ; ku cyumweru MISSA ya kabiri ihumuje n’ikindi gihe cyose buri Mukristu ashakiye

kuko hari Shapeli yateganyirijwe icyo GIKORWA.

- Kumva MISSA buri gihe. Abagize "CPAL" bakaba bashimira IMANA na Nyiricyubahiro

Musenyeri Alexis HABIYAMBERE Umushumba wa Diyosezi ya NYUNDO, kubera ubwitange

bw’Abasaserdoti ba Paruwasi CRETE CONGO-NIL, bakora igihe n’imburagihe kugira ngo

bakenure Intama za NYIRIGIKUYU bashinzwe. Paruwasi CRETE CONGO-NIL ni ngari cyane,

ifite Centrale umunani (8), ariko zose zigerwamo buri byumweru bibiri cyangwa bitatu

hagaturirwa Igitambo cy’UKARISTIYA. Haba hari kandi n’ibindi bikorwa nko gusura

abarwayi, gusura Imiryangoremezo, gusura Ibigo by’Amashuri, gusura Chorales; gutegura

Imyiherero y’ibyiciro binyuranye, kwigisha Abageni n’Abagarukiramana n’ibindi…

- Imiryangoremezo yose irakora neza mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza atangwa

n’Inzego za Kiliziya hamwe n’ibyemezo by’Inama Nkuru ya Paruwasi ku byerekeranye

n’Umwaka w’Ukwemera no kwitegura Umwaka wa Yubile ya Paruwasi CRETE CONGO-NIL.

- Imiryango ya Agisiyo gatolika iragenda ikura, bigaragazwa n’Abakristu bayigana, haba mu

kuyinjiramo no kuyigisha inama mu rwego rwo kurushaho kwitagatifuza.

Page 69: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

69

Muri iyi nama kandi yateranye ku wa 07/09/2013, habereye umuhango ukomeye wo kwita

amazina, Centrale n’Inama zose zigize Paruwasi CRETE CONGO-NIL, ayo mazina akaba

yaratoranyijwe hashingiwe ku Batagatifu, Abakristu bazajya biyambaza kandi bakanareba

amateka yabo, kugira ngo bashobore kubigiraho no kubigana, bityo batere ikirenge mu cyabo

mu kubaka Kiliziya ya NYAGASANI no kwitagatifuza nkabo.

Urugero twatanga ni nko kuri za Centrale zahawe Amazina y’Intumwa za YEZU :

N° IZINA RYA CENTRALE RISANZWE IZINA RY’UMUTAGATIFU

1 CONGO-NIL PETERO

2 GAKERI FILIPO

3 BWIZA MATIYASI

4 MPINGAMABUYE TOMASI

5 MURENGERI ANDEREYA

6 MANIHIRA BALITOROMAYO

7 KIVUMU YAKOBO MUKURU

8 MBERI TADEYO

Abahagarariye Centrale kandi, bahawe ijambo ry’IMANA rizabaherekeza aho bari hose dusanga

mu Ivanjili ya Matayo 28, 19-20; aho YEZU yabwiye Intumwa ze ati : “Nuko rero nimugende

mwigishe amahanga yose”.

Ikindi ni uko Imiryangoremezo nayo idafite Amazina y’Abatagatifu izaba yayabonye bitarenze

ukwezi k’Ukwakira 2013.

Abagize CPAL kandi bemeje ko buri rwego ruzajya rwizizihiza Umunsi Mukuru w’Umutagatifu

biragije buri mwaka; rukanareba niba rudaca ukubiri n’uko yari ahagaze mu kwemera kwe akiri

ku Isi. CARITAS n’Ibigo by’Amashuri Gatolika biri muri Paruwasi CRETE CONGO-NIL

nabyo bifite Abatagatifu byitiriwe kandi byiyambaza. Abandi bazahabwa Amazina

y’Abatagatifu bazitirirwa kandi/cyangwa bazajya biyambaza, hari : Abagabuzi b’Ingoboka

b’Ukaristiya; Abahereza n’Abasomyi; Abakaraza, Abashinzwe Umutuzo; Chorale n’Imiryango

ya Agisiyo Gatolika n’Amakoraniro y’Abasenga.

PARUWASI CRETE CONGO-NIL nayo yitiriwe BIKIRA MARIYA UMUBYEYI W’ABAKENE,

ni byiza, ikazareba igihe izajya ihimbariza Umunsi Mukuru yishimira uwo MUBYEYI, atari ku

munsi ihuriyeho n’Abakristu bose ba Diyosezi ya NYUNDO.

Ibindi byavuzweho kandi bifitanye isano n’imyiteguro y’umwaka wa Yubile twavuga :

1) Ko buri centrale igomba kugira gahunda mu gukorera Urugendo Rutagatifu ku Murwa wa

BIKIRA MARIYA ; abakristu bakaza kuhakorera umwiherero ugaragaramo Igitambo cya

MISSA, Penetensiya, Inzira y’Umusaraba, inyigisho no kwiragiza BIKIRA MARIYA UMUBYEYI

W’ABAKENE.

2) Ko hagomba kubaho gahunda yanditse igaragaza gusura Centrale zose, Inama zose,

Imiryangoremezo yose, Amatsinda y’Abana, Urubyiruko, Imiryango y’Agisiyo Gatolika

n’Amakoraniro y’Abasenga ; Chorale ; Ibigo by’Amashuri Gatolika ; Abahereza n’Abasomyi

n’ibindi…

3) Ko hazajya habaho guhimbaza kurushaho Umunsi wo Kuzirikana ku Butumwa bw’Abalayiki

uba muri Kamena buri mwaka, kugira ngo bose barusheho kumva akamaro k’uwo munsi

n’uruhare rwabo mu kubaka Kiliziya ya NYAGASANI.

Page 70: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

70

4) Ko habaho kugenera Imiryango ya Agisiyo Gatolika n’Amakoraniro y’Abasenga Iminsi

Mikuru yayo yihariye, iba iteganyijwemo n’imihango irebana nayo ; bigashyirwa nko ku yindi

minsi itari iy’Icyumweru ; kuko hari igihe baba bateganyije kwisanzura bihagije no gusezerano

kwa buri muntu, ariko igihe kikaba gito.

Abagize CPAL ya Paruwasi CRETE CONGO-NIL bizigamiye Ingingo irebana n’umutungo ko

rero yo, izasuzumwa mu nama itaha. Ariko bashimishwa n’uko ibimaze kugerwaho ari byinshi ;

ndetse no kuri ROHO imbuto ziragaragara. Barangiza bagira bati : « mu kwizera byose

birashoboka ».

Ahandi ho se byifashe bite muri uyu mwaka w’Ukwemera ??? CRETE CONGO-NIL Baraho

kandi barabatashya ; byose mbona bigenda neza, keretse niba ari uko ndebesha amaso y’inyuma.

Ariko bakeneye inkunga y’ibitekerezo nk’Abasangiramurage n’Abasangirangendo ku mwaka wa

Yubile mwumvise.

Umubyeyi w’Abakene ati : « Nyemera , nanjye nzakwemera ». (Ibonekerwa ryo kuwa 15/2/1933)

Jacques NTARUVUGIRO

Paruwasi Crête Congo-Nil

PARUWASI Y’UMUTIMA MUTAGATIFU WA YEZUYA KINUNU MU

MYITEGURO YO GUHIMBAZA YUBILE Y’IMYAKA 50:

“Duhamye aho turi hose ko turi abakristu”

Mu mwaka wa 2018, paruwasi y’Umutima Mutagatifu wa Yezu ya Kinunu izizihiza

Yubile y’imyaka 50 kuko amateka atwereka ko iyi paruwasi yashinzwe mu mwaka w’1968. Ni

muri urwo rwego rero, muri uyu mwaka wa 2014, umuryango w’Imana uri muri paruwasi ya

Kinunu watangiye urugendo rw’imyaka itanu rwo kwitegura kwizihiza ibyo birori

by’akataraboneka.

Twihaye intego yo kurangwa n’ukuri mukwemera kwacu. Ibyo twemera bijyane n’ibyo tubamo

bya buri munsi. Duhamagariwe “guhamya ukwemera, mu magambo no mu bikorwa"25

.

IBIKORWA BYO KWITAGATIFUZA MURI PARUWASI YACU

2014: Kwitabira Missa y’Icyumweru

“Twubahe umunsi w’icyumweru, ube umunsi wo gusenga no kuruhuka indi mirimo”26

.

Abakristu bazashishikarizwa gutura igitambo cy’Ukaristiya cyane cyane kwitabira umunsi

w’icyumweru.

Twubahirize umunsi w’icyumweru kuko ari umunsi wa Nyagasani

Umunsi w’icyumweru ni umunsi wo gusenga Imana

Umunsi w’icyumweru ni umunsi wo kuruhuka

Kirazira gusiba missa y’icyumweru kuko ariryo sengesho riruta ayandi yose.

Dufate umugambi udakuka wo kwitabira missa y’icyumweru tudakererewe.

Ni koko birakwiye ko duharanira kwivugurura mu bukristu bwacu.

2015: Urugo rw’abashakanye

“Urugo rw’abashakanye nirube igicumbi cy’ukwemera. Ibyo birasaba ko bahora biyibutsa

inshingano z’isakramentu ry’ugushyingirwa bahawe, bagasenga kandi bagatoza abana babo

umuco wa gikristu”27

.

25

Ibaruwa Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bandikiye abakristu mu mwaka w’ukwemera, TWIVUGURURE mu kwemera kwacu, Kigali, kuwa 21 Ugushyingo 2012, n°8 26

Twivugurure mu kwemera kwacu, n°20 27

Twivugurure mu kwemera kwacu, n°23

Page 71: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

71

“Urugo ni Kiliziya y’ibanze”28

-Isengesho mu rugo29

-Ubwumvikane mu rugo

-Inama y’urugo

-Uburere bw’abana

-Buri rugo rutunge Bibiliya30

, “gutunga no gusoma Bibiliya” 31

, gutunga Bibiliya no kuyisoma

kuko ari ijambo ry’Imana rimurikira ubuzima bwacu32

“Ijambo ry’Imana ritubere koko itara ritumurikira mu nzira y’ukwemera kwacu”33

-Abari mu rugo bafatanye urugendo rwo kwitagatifuza

2016: Amasakramentu adutagatifuza

Guhabwa neza amasakramentu

« Guhimbaza no guhabwa amasakramentu neza twabyiteguye »34

Kubaha no guha agaciro amasakramentu kubera ko aduhuza n’Imana kandi akadufasha gukura

mu buzima bwa gikristu. Ayo masaramentu aherekeza ubuzima bw’abakristu kuva bakivuka

kugeza igihe cyo kuva ku isi35

.

2017 : Umubyeyi Bikira Mariya

Aradusabira akatugira inama

Amabonekerwa cyane cyane iryabereye i Kibeho

Ubutumwa bwa Kibeho: “Kwemera Yezu Kristu, gusenga nta buryarya no kwisubiraho mu

myitwarire yacu”36

.

2018: Umwaka wa Yubile

Imihimbazo ijyanye no kwizihiza umwaka wa Yubile

Umwaka w’impuhwe za Nyagasani, Umwaka wo gushimira Imana.

IBIKORWA BITEZA IMBERE PARUWASI YACU

« Roho nziza mu mubiri muzima »

-Inyubako ya Kiliziya ya Santarali ya Syiki

-Kuvugurura icumbi ry’abanyeshuri riri kuri paruwasi

-Kubaka inzu mberabyombi kuri paruwasi (salle polyvalente du Sacré Cœur de Jésus)

-Kubaka inzu y’amacumbi kuri paruwasi (Maison d’accueil du Sacré Cœur de Jésus) (Salle

polyvalente + Maison d’accueil = centre pastoral du Sacré Cœur de Jésus Kinunu)

-Kuvugurura Kiliziya ya Santarali ya Murama

-Kubaka inzira y’umusaraba kuri paruwasi.

Byose bigomba kubakirwa ku nkingi eshatu:

28

Ibaruwa Myr Alexis HABIYAMBERE,S.J. yageneye umunsi wo gusoza umwaka wa cumi wo gusoza umwaka wa cumi w’itangazwa ry’imyanzuro ya Sinodi idasanzwe, “Tubadukanye imbaraga, imihigo yacu izira gucogora”, Nyundo, kuwa 20 Ugushyingo 2011, p.4 29

Tubadukanye imbaraga, imihigo yacu izira gucogora, p.4 30

Tubadukanye imbaraga, imihigo yacu izira gucogora, p.4 31

Twivugurure mu kwemera kwacu, n°21 32

Ubutumwa bugenewe umunsi w’Iyogezabutumwa ry’abana, 17 Gashyantare 2013, p.8 33

Twivugurure mu kwemera kwacu, n°21. 34

Twivugurure mu kwemera kwacu, n°20 35

Iyogezabutumwa ry’abana, p.9 36

Twivugurure mu kwemera kwacu, n°25

Page 72: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

72

1. Guharanira ibyateza imbere buri wese muri twe

2.Guteza imbere ingo zacu

3.Guteza imbere Kiliziya, umubyeyi wacu

-Le développement integral de l’homme.

‘Ibyo twiyemeje muri Batisimu bikwiye kuduhora ku mutima.

Ibyo twanze mu mvugo, nitubyange no mu ngiro’37

.

Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Paruwasi KINUNU

AMAKURU AMWE NAMWE YA DIYOSEZI

MUTARAMA 2014

Tariki ya 01.01.2014 : K’uyu munsi w’intangiriro z’umwaka, Musenyeri yaturiye Igitambo

cy’Ukaristiya muri Katedrali ya Nyundo, abakristu bayuzuye bakeye. Yashimiye Imana ibyiza

byinshi yagiriye Kiliziya ya Kristu iri muri Diyosezi, cyane kuba twarungutse abapadiri bashya

icumi, n’ukuntu abakristu bitabiriye kuzirikana ku mahame y’Ukwemera mu miryango-remezo,

kandi hakanaboneka abakristu benshi bagarukira Imana. Yasabye ko uwo mwete wakomeza no

muri uyu mwaka wa 2014.

Tariki ya 02.01.2014: Abadiyakoni ba Diyosezi ya Nyundo uko ari 5, bazanye kwifuriza

umwaka mushya muhire Umushumba wa Diyosezi.

K’uyu munsi kandi, Musenyeri Vincent HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya

Ruhengeri yaje kuramutsa no kwifuriza umwaka mwiza Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo.

Tariki ya 04.01.2014: Urubyiruko rwa Gisenyi n’urwo kuri Goma rwahuriye muri paruwasi ya

Muhato mu rwego rwo gushakira hamwe ingamba zo kwubaka amahoro muri ibi bihugu byo mu

Biyaga bigari.

Tariki ya 06.01.2014: Komisiyo igizwe n’intumwa za rubanda yaje ku Nyundo kureba

ahateganyirijwe kuzubakwa urwibutso rushya rw’abazize jenoside yakorewe abatutsi. Aho

urundi rwari ruri umugezi wa Sebeya warahangije.

Tariki ya 07.01.2014: Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yaje gusura ahubakwa ikigo gishya

nderabuzima cya Diyosezi ya Nyundo, ni ku Nyundo hafi y’amashuri mato n’ayisumbuye.

Tariki ya 08.01.2014: Abagize akanama kashyizweho n’Umwepiskopi kugira ngo gakurikirane

ibijyanye n’umuryango w’Abahire ba Nyina wa Jambo (Association Publique de Fidèles) bagize

inama banashyikiriza Umwepiskopi imyanzuro n’ibyifuzo byabo.

Tariki ya 12.01.2014: Ku butumire bwa Padiri mukuru wa paruwasi ya Gisenyi,

abakangurambaga ba Biro ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa bahuguye Komite 3 za

paruwasi n’iz’amasantarali (Komite Nyobozi, Ncungamutungo na Ngenzuramutungo) ku

birebana n’inshingano za buri Komite, ndetse baganira k’uburyo barushaho kubungabunga

umutungo wa paruwasi na santarali bawongera kandi bacunga neza uhari.

37

Twivugurure mu kwemera kwacu, n°17

Page 73: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

73

Tariki ya 15-16.1.2014: Abasaserdoti bose ba Diyosezi bakikije Umushumba wa Diyosezi

bagize inama. Nk’uko ari umuco muri Diyosezi, abashinzwe imirimo rusange (Iyogezabutumwa,

Uburezi, Caritas, Umutungo, Catéchèse, Seminari, Ubutabera n’amahoro), batangarije

abasaserdoti ibyakozwe mu mwaka wa 2013, banagaragaza ibiteganyirijwe uyu mwaka wa

2014.

Tariki ya 20.01.2014: Musenyeri Alexis Habiyambere yari mu Nama y’Inteko rusange ya

CORAR, i Kigali.

Tariki ya 28 - 31.01.2014: Musenyeri Alexis Habiyambere yari mu Nama y’Inteko rusange

isanzwe ya Caritas-Rwanda i Kigali.

Tariki ya 29 - 30.01.2014: Abakozi babiri ba Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya

Nyundo bitabiriye inama y’Umuterankunga CAFOD, yabereye i Goma.

GASHYANTARE 2014

Tariki ya 01.02.2014: Intumwa z’abakristu 32 ba paruwasi ya Rususa baje kwifuriza

Umushumba wa Diyosezi Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2014.

Tariki ya 03.02.2014: Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo aherekejwe n’abapadiri bo ku

Nyundo bagiye mu Ruhengeri kwifuriza Umushumba waho Noheli nziza n’umwaka muhire wa

2014.

Tariki ya 08.02.2014: Abiyeguriyimana bo muri Zone Pastorale ya Gisenyi bijihirije isabukuru

yabo muri Katedrali ya Nyundo.

Tariki ya 08.02.2014: Musenyeri Alexis Habiyambere yasuye ikigo cyitwa Komera cyita ku

bana bafite ubumuga cyo muri paruwasi ya Mushubati kimaze igihe, cyatangijwe na Padiri

Eugène Murenzi. Yanasuye communauté y’ababikira baho i Mushubati.

Tariki ya 09.02.2014: Umushumba wa Diyosezi yifatanyije n’abiyeguriyimana bo muri Zone ya

Kibuye mu isabukuru y’ubuzima bwo kwiyegurira Imana.

Tariki ya 13.02.2014: Inama ya Diyosezi ishinzwe umutungo yahujwe no kureba uko

wakoreshejwe mu mwaka wa 2013, hanakorwa ingengo y’ibizakorwa muri 2014.

Tariki ya 14.02.2014: Umuyobozi mushya w’Abafureri b’Abayozefiti Frère J.M.V. Azibereho

yaje gusuhuza Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo.

Tariki ya 15.02.2014: Kuri paruwasi Katedrali ya Nyundo, amatsinda y’abana yijihije umunsi

ngarukamwaka w’Iyogezabutumwa ry’abana. Abana benshi baherekejwe n’abarezi babo

bitabiriye uwo munsi. Kuri uwo munsi kandi abana baherekejwe na bamwe mu barezi

n’abayobozi b’inzego za paruwasi Kabaya, bose hamwe bagera ku ijana basuye bagenzi babo bo

ku Nyundo bafatanya gutura igitambo cya Misa nyuma bafatanya ibirori n’ubusabane.

Insanganyamatsiko y’uwo munsi yari: “Abana, dusange Yezu ngo atwigishe, kugira ngo dukure

tunogeye Imana n’abantu”.

Tariki ya 15.02.2014: Abapfakazi biyeguriyimana baje kwifuriza Umwepiskopi wa Nyundo

ibihe byiza bya Noheli n’Umwaka muhire.

Page 74: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

74

Tariki ya 16.02.2014: Musenyeri Alexis Habiyambere yaturiye igitambo cy’Ukaristiya mu

iseminari nto yaragijwe Pie X agaragaza ko atangije ku mugaragaro umwaka mushya

w’amashuli.

Tariki ya 17.02.2014: Musenyeri Alexis Habiyambere yabonanye n’ Umukuru w’Abamonaki

ba Mutagatifu Benedicto w’i Trèves ho mu Budage, wari wazanwe no gusura ababikira

b’Ababenedictine nk’uko amategeko y’uwo muryango abigena.

Tariki ya 18.02.2014: Abakangurambaga ba biro ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa basuye

imiryangoremezo 2 ihagarariye iyindi mu nkambi ya Kiziba baganira n’abakristu bayo uburyo

barushaho kunoza isengesho ry’umuryangoremezo, n’uburyo bahuza imirimo ya gitumwa

iteganywa mu muryangoremezo n’imibereho yabo mu nkambi.

Tariki ya 18-19.02.2014: Musenyeri Alexis Habiyambere yayoboye inama y’abashinzwe

umutungo wa za Diyosezi barebera hamwe raporo y’imicungire y’umutungo wa services

Diyosezi zihuriraho y’umwaka ushize n’ingengo y’imari iteganyirijwe uyu mwaka wa 2014.

Tariki ya 19-21.02.2014: Abakangurambaga ba Biro ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa

basuye paruwasi Mubuga na Kibingo babonana na komite z’imiryangoremezo 10 yatoranyijwe

muri gahunda yo kuvugurura imiryangoremezo ngo ibe ishingiro ry’ubukristu, igicumbi

cy’amahoro, ubwiyunge n’iterambere, babonana kandi na komite y’amatsinda y’abana muri

paruwasi na komite nyobozi. Barebeye hamwe uko iyo miryangoremezo n’amatsinda y’abana

bagenda bivugurura, intambwe imaze guterwa ndetse n’ingorane zikigaragara.

Tariki ya 25-23.02.2014: Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yasuye paruwasi : Gisenyi,

Kabaya, Muramba, Muhororo, Gatovu, Rususa, Kavumu, Kinunu, Biruyi, Kivumu na Muhato.

Yaganiye n’abayobozi kuva ku rwego rwa paruwasi kugeza ku muryangoremezo

n’abahagarariye amatsinda anyuranye akorera muri paruwasi. Barebera hamwe imbuto zeze ku

bikorwa bya “Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro”, banarebera hamwe ubutumwa

Nyirubutungane Papa Fransisiko yageneye umunsi mpuzamahanga wo gusaba amahoro tariki ya

01 Mutarama 2014.

Tariki ya 27.02.2014: Caritas Nyundo ya Zone ya Gisenyi yagize inama y’inteko yayo rusange.

WERURWE 2014

Tariki ya 01.03.2014: Mu buryo bwo kwakira ku mugaragaro Umuryango

mushya w’Ababikira bitwa Oblates du Saint Esprit waje muri Diyosezi,

Musenyeri Alexis Habiyambere yaturiye igitambo cy’Ukaristiya mu rugo rwabo i Rambura, aho

uwo muryango uri. Ingo zabo zose ziri mu Rwanda zari zohereje abazihagararira. Abo Babikira

bari mu rugo rwahoze kera ari urwa Benebikira.

K’uyu munsi kandi kuri Goma habereye ubusabane bw’abagore b’i Gisenyi n’ab’i Goma mu

mugambi wo kwimakaza amahoro n’ubuvandimwe.

Kw’iyi tariki i Goma, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Nyundo ifatanyije na Komisiyo ya

Goma yahuje abagore barenga 120 (60 b’abanyarwanda na 60 b’abakongomani) mu rwego

rw’ubusabane, baganira ku bijyanye no gukunda igihugu, ukacyitangira ariko mu bwubahane

n’imibanire myiza n’abaturage b’ibindi bihugu.

Tariki ya 03.03.2014: Musenyeri Alexis Habiyambere yayoboye Inama Nyobozi ya

Kinyamateka.

Page 75: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

75

Tariki ya 04 - 06.03.2014: Abakozi ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro babifashijwemo

n’umukozi w’umufatanyabikorwa AGEH, Reginas Ndayiragije, bakoze isuzuma mikorere

n’inyongera gaciro by’imyaka ibiri Eleonora Vona, Umwunganizi (Coopérante) wa AGEH yari

amaze akorera Komisiyo.

Tariki ya 04 - 07.03.2014: Abepiskopi Gatolika bose bo mu Rwanda bari mu nama yabo

isanzwe.

Tariki ya 06.03.2014: Umushumba wa Diyosezi n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe

iby’ubuzima bahuriye i Murunda kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo by’ibibazo bimwe na

bimwe byabonekaga mu bitaro by’aho.

Tariki ya 07 - 09.03.2014: i Gisenyi habereye amahugurwa y’abanyeshuri bo mu mashuri

yisumbuye bo mu mugi wa Gisenyi bavuye mu bigo binyuranye, bahugurwa ku itegeko

ry’ubutaka ndetse no ku butumwa Papa Fransisko yageneye umunsi mpuzamahanga wo gusaba

amahoro, wizihijwe tariki ya 01 Mutarama 2014.

Tariki ya 08.03.2014: Na none i Goma habaye ihuriro ry’abagore, bizihiriza hamwe umunsi

mpuzamahanga w’abagore. Iryo huriro ryari ryateguwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya

Diyosezi ya Goma, abaturutse muri Komisiyo ya Nyundo bari 20.

Tariki ya 08.03.2014: Umudamu witwa Inge wo mu Bubiligi yaje kuganira n’Umushumba wa

Diyosezi ku mishinga ya Diyosezi ashakira inkunga.

Tariki ya 10.03.2014: Musenyeri yagiye i Roma, mu ruzinduko Abepiskopi basabwa kugirirayo

buri myaka 5 bagasengera ahashyinguwe Intumwa Petero na Paulo, kandi bakabonana na Papa

n’Inzego Nkuru z’Ubuyobozi bwa Kiliziya. Yanaboneyeho umwanya wo gusura incuti za

Diyosezi zo mu Butaliyani.

Tariki ya 14 - 16.03.2014: i Busasamana habaye amahugurwa y’abanyeshuri bavuye mu bigo

binyuranye by’amashuri yisumbuye y’iyo paruwasi, bahugurwa ku itegeko ry’ubutaka ndetse no

ku butumwa Papa Fransisko yageneye umunsi mpuzamahanga wo gusaba amahoro, wizihijwe

tariki ya 01 Mutarama 2014.

Tariki ya 17 -21.03.2014 : Abakangurambaga ba Biro ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa

basuye paruwasi Birambo, Nyange, Muhororo na Muramba, bahura na komite

z’imiryangoremezo yatoranyijwe muri gahunda yo kuvugurura imiryangoremezo ngo ibe

ishingiro ry’ubukristu, igicumbi cy’amahoro, ubwiyunge n’amajyambere ndetse na komite

y’amatsinda y’abana muri paruwasi. Barebeye hamwe intambwe imaze guterwa kuva aho iyo

gahunda itangiriye, barebera hamwe n’ibyagezweho nyuma y’amahugurwa bahawe na

Duterimbere n’UMUSEKE.

Tariki ya 21.03.2014: Umukangurambaga wa Biro ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa

yitabiriye inama yabereye ku Muhororo iyobowe n’intumwa ya Association UMUSEKE ikorera

i Kigali ariko igakorana na Club ziharanira kubaka amahoro zikorera mu mirenge imwe n’imwe.

Muri iyo nama hari kandi intumwa ya Duterimbere nayo ikorera i Kigali na Madame Sylvia

Servaes, intumwa ya Misereor mu bijyanye no kubaka amahoro. Club yo ku Muhororo iterwa

inkunga n’Umuseke ifasha urubyiruko kubaka amahoro, yerekanye intambwe imaze gutera mu

gufasha urubyiruko rwo mu mashuri yo ku Muhororo kubaka amahoro hifashishijwe ubuhamya

bw’abana bahinduye imyumvire ku bijyanye n’ubwiyunge, ndetse bakina n’ikinamico-nyigisho

ziherekejwe n’amashusho bahawe n’Umuseke. Biro ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa

nayo ifite programu ifasha abakristu kubaka amahoro yifashishije imiryangoremezo n’amatsinda

Page 76: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

76

y’abana kandi abahagarariye komite z’amatsinda y’abana muri paruwasi zose nabo bahuguwe

n’Umuseke.

Tariki ya 25.03.2014: Umukangurambaga wa Biro ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa

yitabiriye inama yahuje abafatanyabikorwa ba Misereor mu bijyanye no kubaka amahoro

bakorera mu Rwanda, kandi bafite programu bafatanya na Misereor muri iki gihe. Barebeye

hamwe aho izo programu zabo zigeze, bongera kuganira ku ihugurwa bagiriye hamwe na

bagenzi babo b’i Burundi kuva kuya 19 kugeza kuya 21/11/2013.

MATA 2014

Tariki ya 02 - 03.04.2014: Umukangurambaga wa Biro ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa

yasuye paruwasi ya Busasamana na Nyundo, ahura na komite z’imiryangoremezo yatoranyijwe

muri gahunda yo kuvugurura imiryangoremezo ngo ibe ishingiro ry’ubukristu, igicumbi

cy’amahoro, ubwiyunge n’amajyambere ndetse na komite y’amatsinda y’abana muri paruwasi.

Barebeye hamwe intambwe imaze guterwa kuva aho iyo gahunda itangiriye, bareba

ibyagezweho nyuma y’amahugurwa bahawe na Duterimbere n’UMUSEKE.

Tariki ya 05.04.2014: Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Nyundo yongeye na

none ifatanyije n’iya Diyosezi ya Goma guhuriza ku Gisenyi abagore b’abakongomani

n’abanyarwandakazi baganira ku ruhare rwabo mu nzego zifatirwamo ibyemezo, mu kwimakaza

“ubutabera n’amahoro”.

Tariki ya 09.04.2014: Diyosezi ya Nyundo yibutse abapadiri n’abandi biyeguriyimana bayo

bazize Jenoside yakorewe abatutsi. Uwo munsi kandi abo ku Nyundo bose bibutse abazize

jenoside bose biciwe muri Katedrali ya Nyundo mu gikari cyaho no mu misozi ikikije Nyundo

muri icyo gihe. Imihango yabanjirijwe n’umutambagiro kuva ku murenge wa Nyundo kugera

muri Katedrali, hakurikiraho Igitambo cya Misa cyayobowe na Myr Nsengumuremyi, Igisonga

cy’Umwepiskopi; Umushumba wa Diyosezi yari mu rugendo mu Butaliyani. Hari abapadiri

benshi, abayobozi mu nzego za gisiviri n’iza gisirikari. Misa ihumuje habaye umwanya wo

kuganira, bose bahuriza ku cyerekezo cy’ingenzi cy’uyu mwaka wa 20 Jenoside ibaye, cyo

kwibuka duharanira kwiyubaka.

Tariki ya 12.04.2014: Musenyeri yagarutse iwe, asanganirwa n’abapadiri batuye hafi

bahagarariye bagenzi babo.

Tariki ya 15.04.2014: Abasaserdoti ba Diyosezi ya Nyundo bakikije Umwepiskopi wacu

bahuriye mu gitambo cya Misa yo guha amavuta umugisha (messe chrismale) bakanasubira mu

masezerano bagiriye Imana. Muri iyo misa, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yibukije

abasaserdoti ko bakwiye gukomeza kurangwa n’imyifatire irangamiye Imana yo yabatoye ititaye

ku butoni, bakunga ubumwe kandi buri gihe bakimakaza ubwiyunge. Yaboneyeho kubwira

abakristu bari baje mu misa ko nabo bakwiye gushimira Imana idutoramo abasaserdoti.

Yabasabye kujya bashyigikira umwana ugize igitekerezo cyo kwiyegurira Imana, bose abasaba

kujya bareka Roho w’Imana akabayobora.

Tariki ya 21.04.2014: Musenyeri Alexis Habiyambere yari mu nama idasanzwe ya CORAR i

Kigali, biga uburyo bwo kwakira Umunyamigabane mushya ubasumbya imigabane kugirango

CORAR yunguke ingufu z’imikorere.

Tariki ya 23.04.2014: Habaye inama nkuru isanzwe ya RIM na none Musenyeri Alexis

Habiyambere ayihagarariye.

Page 77: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

77

Tariki ya 24.04.2014 : Umukangurambaga wa Biro ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa

yasuye paruwasi ya Kabaya, ahura n’abahagarariye imiryangoremezo yose, abakuru b’inama,

komite y’amatsinda y’abana ku rwego rwa paruwasi, ndetse n’abahagarariye komite za

paruwasi. Baganiriye ku bikwiye kuranga imikoranire yabo n’abo bahagarariye

nk’abafashamyumvire (animateurs communautaires), baganira kandi no ku buryo bunoze bwo

gucunga udusanduku tw’ingoboka twatangijwe hirya no hino mu miryangoremezo kugira ngo

turusheho gushyigikira ubumwe bwabo aho kuba twaba intandaro y’amakimbirane kubera

gucungwa nabi.

Tariki ya 25.04.2014: Abayobozi bahagarariye inzego zinyuranye bo muri MINALOC, Intara

y’Uburengerazuba, n’Akarere ka Rubavu baje kureba ahateganyirizwa kuzubakwa urwibutso

rushya rw’abazize jenoside yakorewe abatutsi. Bahavuye baramukije Umushumba wa Diyosezi,

baganira kuri icyo gikorwa bose bahuriyeho kandi bifuza ko cyatunganywa neza.

Tariki ya 26.04.2014: Ababikira bitwa Oblates du Saint Esprit b’i Rambura baje kuramutsa

Umwepiskopi ku Nyundo.

Tariki ya 29.04.2014: Umushumba wa Diyosezi yabonanye n’abasore bifuza kujya mu i

Seminari nkuru i Rutongo yemereramo 10 bazajyayo mu ntangiriro z’umwaka w’amashuli

utaha.

Ku mugoroba w’iyi tariki, Elsa van der Taelen Matabishi yitabye Imana iwabo mu Bubiligi aho

yari amaze iminsi arwariye.

Elsa ni Umufashabutumwa (Auxiliaire de l’Apostolat) wa Diyosezi ya Nyundo. Yavuye iwabo

yiyemeza kuba uwa Nyundo, ayikorera atizigama imyaka myinshi mu ishuli ryateguraga

abarimukazi ry’i Muramba . Hanyuma akora umurimo w’icungamari muri Economat Général ya

Nyundo, yasubijwe i Burayi n’imidugararo y’igihe cya Jenoside, kuko yari akuze ntiyashoboye

kugaruka nyuma.

Yashyinguwe mu Bubiligi ku italiki ya 09 saa ine n’igice no mu Rwanda kw’iyo saha

twaramwibutse. Imana imuhembere ibyiza byose yayikoreye, aho yanyuze hose.

Tariki ya 30.04.2014: Muri Hoteli Umubano habereye umuhango wo gutangaza uruhare rwa

Kiliziya Gatolika mu kwubaka amahoro n’ubwiyunge mu Rwanda.

GICURASI 2014

Tariki ya 02.05.2014: Umushumba wa Diyosezi yerekeje iyo mu Kanage, areba aho imirimo

igeze yo kubaka amazu y’i Murunda bazavuriramo abagomba kubagwa, ahavuye anareba aho

inzu abasaserdoti ba paruwasi nshya igiye kuzatahwa i Kavumu igeze yuzuzwa neza.

Tariki ya 03.05.2014: Kuri paroisse ya Muhato habereye ibirori byabimburiwe n’igitambo cya

Misa kiyobowe n’Umwepiskopi, bose bishimira imyaka 80 Padiri J.Baptiste Mendiondo

Habineza amaze avutse, kandi abatijwe. Abasaserdoti bari benshi n’abakristu Kiliziya yuzuye

kandi ari mu mibyizi.

Bose bashimiye uwo musaserdoti wakunze abanyarwanda akemera kuba umusaserdoti wa

Diyosezi ya Nyundo ndetse agatangira yigana n’abandi mu Nyakibanda, none akaba amaze

imyaka 52 akorera Kiliziya mu Rwanda, ataratezutse k’urwo rukundo.

Tariki ya 03.05.2014: Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Nyundo yahuje urubyiruko rwo

mu mashuri makuru (za kaminuza), bahurira i Goma bari abanyeshuri 120 (abanyarwanda 60

n’abakongomani 60) , nabo baganirizwa ku nsanganyamatsiko ijyanye no kumenya “kugisha

umutima inama”, urubyiruko ntirwishore buhumyi mu bije byose kandi rufite ubwenge ndetse

rwaraminuje.

Page 78: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

78

Tariki ya 05.05.2014: Umufureri ukuriye aba Fureri b’aba F.I.C.(ni ukuvuga abafureri bitangira

uburezi bwa gikristu), yanyuze ku Nyundo kugira ngo aganire n’Umwepiskopi.

Tariki ya 07 - 08.05.2014: Abapadiri bose ba Diyosezi bahuriye mu nama yabo ya kabiri

y’umwaka. Iyo nama yibanze kukunoza imigambi y’ishingiro bagenderaho mu mubano wabo wa

kivandimwe no mu iyogezabutumwa. Umwepiskopi yanabagejejeho amakuru y’urugendo yari

avuyemo i Roma.

Tariki ya 09 - 11.05 ndetse na tariki ya 23-25.05.2014: Ku Gisenyi no ku Nyundo habereye

na none amahugurwa yahuje abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bahugurwa ku itegeko

rigenga ubutaka mu Rwanda ndetse no ku butumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye

umunsi mpuzamahanga wo gusaba amahoro ku isi nkuko byavuzwe haruguru. Muri buri

“Centre” hahurira abanyeshuri 40.

Tariki ya 11.05.2014: Abakozi, abacuruzi n’abikorera ba paruwasi ya Mushubati, ishami rya

Kibirizi, baherekejwe na padiri mukuru wa paruwasi Mushubati basuye bagenzi babo ba

paruwasi Congo-Nil, bungurana ibitekerezo ku ruhare bagira mu Iyogezabutumwa rya Kiliziya

cyane ko bagize amahirwe yo kugira ubumenyi n’ubushobozi byisumbuye.

Tariki ya 11 - 16.05.2014 : Umukangurambaga wa Biro ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa

yasuye paruwasi Congo-Nil, Mushubati na Kibuye, ahura na Komite z’imiryangoremezo

yatoranyijwe muri gahunda yo kuvugurura imiryangoremezo ngo ibe ishingiro ry’ubukristu,

igicumbi cy’amahoro, ubwiyunge n’amajyambere, ndetse na komite y’amatsinda y’abana muri

paruwasi. Barebeye hamwe intambwe imaze guterwa kuva aho iyo gahunda itangiriye, bareba

n’ibyagezweho nyuma y’amahugurwa bahawe na Duterimbere n’UMUSEKE.

Tariki ya 12.05.2014: Twamenye incamugongo y’urupfu rwa Mama Leontia wari Umukuru

w’Ababikira b’Abizeramariya, waguye mu Butaliyani aho yivurizaga.

Mama Leontia avuka mu Rugerero muri paruwasi ya Nyundo. Ari aho avuka, ari mu muryango

w’Abizeramariya no mu bamuzi bose bavugaga ko Imana ihamagaye uwayikundiye, akarangwa

no kwiyoroshya, gushishoza no gukunda abandi anabitangira. Imana imwakire mu bayo kandi

urugero yatanze ruzabere benshi icyitegererezo.

Tariki ya 13.05.2014: Umukangurambaga wa Biro ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa

yasuye umuryangoremezo witiriwe Mutagatifu Matayo uhuza abakozi gatolika bakorera ku

Karere ka Rutsiro n’abandi bakozi n’abikorera baturiye Centre ya Congo-Nil. Baganiriye ku

mikorere y’uwo muryangoremezo ndetse bungurana ibitekerezo k’uburyo barushaho kunoza

imikorere bifashishije amatsinda y’imirimo ya gitumwa na gahunda iteganyijwe y’inama

y’umuryangoremezo nk’uko tubisanga mu gatabo “Dawe bakumenye kandi babe umwe”,

k’imfashanyigisho y’abita ku matsinda y’abana, p.115-117.

Tariki ya 17.05.2014: Ku butumire bw’incuti za Diyosezi, Musenyeri Alexis Habiyambere

yanyarukiye mu Burayi, aho azatanga ibiganiro kandi akanabonana n’abakunda Diyosezi ya

Nyundo bo muri ibyo Bihugu.

Tariki ya 28-30.05.2014: Guhera ku wa gatatu nimugoroba, abasaserdoti bakuru ba za doyenne

zo muri Diyosezi ya Nyundo n’iya Cyangugu bari kumwe n’abayobozi b’ibitaro n’amavuriro ya

Kiliziya gatolika, n’abashinzwe gahunda y’ubusugire bw’ingo ba Diyosezi zombi, bahuriye kuri

“Centre d’accueil St François ku Gisenyi. Bari batumiwe na RPRPD, ariryo huriro

ry’abanyarwanda bo mu Nteko ishingamategeko bita ku bibazo by’ubwiyongere bw’abaturage

n’iterambere (Reseau des Parlementaires Rwandais pour la Population et le Développement).

Page 79: UMUSEMBURO W’UBUSABANE - nyundodiocese.infonyundodiocese.info/ANNEE_2014/UMUSEMBURO/UMUSEMBURO_39.pdf2 I K I G U Z I Aka Kanyamakuru kazajya kandikwa KANE mu mwaka Numero imwe :

79

Bigiye hamwe ikibazo giteye inkeke cy’ubwiyongere bw’abaturage butajyana n’ubwiyongere

bw’ibibatunga. Bemeranyijwe ko hakwiye kubaho uburyo bwo kugenzura uwo muvuduko wo

kubyara abo Igihugu kidashoboye kurera. Basobanuriwe uburyo bunyuranye bwo kubigeraho

ariko uruhande rwa Kiliziya rubereka ko n’ubwo bazashyira ingufu mu gukangurira abantu

uburemere bw’ikibazo, bo bazibanda kukugisubiza hakoreshejwe uburyo bwa kamere.

Aha niho dusoreje amakuru yacu, n’ah’ubutaha.

Françoise BAMURANGE